{"id":7213,"date":"2014-06-09T08:55:47","date_gmt":"2014-06-09T06:25:47","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=7213"},"modified":"2014-06-09T08:55:47","modified_gmt":"2014-06-09T06:25:47","slug":"u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/","title":{"rendered":"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA"},"content":{"rendered":"<p>Mu minsi ishize twakunze kumva abanyamakuru babaza prezida wa republika y\u2019u Rwanda nyakubahwa prezida Paul Kagame niba azongera kwiyamamaza indi mandat nyuma ya 2017. Iki kibazo kuko cyagarutsweho inshuro zirenga 10 kibazwa n\u2019abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n\u2019abo mu mahanga, ku giti cyanjye numva abanyarwanda dukwiye kugisesengura kuko ni kimwe mu ipfundo rikomeye ku gihugu nk\u2019u Rwanda kuko muri 2017 u Rwanda ruzaba ruri mu mayira abiri kandi uburyo tuzakata iryo korosi rya 2017 nibyo bizaduha ikizere cyaho igihugu cyerekeza.<!--more--><\/p>\n<p>Ku bwanjye mbona mbere yo kwibaza uko bizagenda muri 2017 twari dukwiye kwibaza ibibazo bibiri bikomeye kandi by\u2019ingenzi: Igihugu cyacu kirava he? Igihugu cyacu kirajyahe? Mu gusubiza iki kibazo nta marangamutima ni nabyo bizadufasha kumenya ndetse no kumva neza uko bizagenda muri 2017. Mu gusubiza ibyo bibazo byombi umuntu yabisubiza mu magambo macye: Igihugu cyacu kivuye mu mahano ya genocide, uyu munsi kiri kwiyuba kandi aho tugana birasaba umutekano uhagije ngo gahunda zose zishobore kugerwaho zaba iz\u2019iterambere rijyanye n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage bose ndetse na demokarasi isesuye.<\/p>\n<ol>\n<li>Kuba prezida w\u2019u Rwanda bisaba izihe conditions ?<\/li>\n<\/ol>\n<p>Mu by\u2019ukuri abantu bamwe bakora politiki bashyigikiye ubutegetsi cyangwa bari muri opposition hari igihe bumva ko kuba prezida w\u2019u Rwanda ari ibintu bishoboka ku muntu wese. Njye siko mbibona. Ku bwanjye mbona hari r\u00e9alit\u00e9s twirengangiza nyamara abantu bagerageje kuzisobanukirwa hari byinshi byarushaho kumvikana ndetse n\u2019ibyo abantu bibaza bikagira icyerekezo gifatika.<\/p>\n<p>Kuyobora igihugu nk\u2019u Rwanda muri iki gihe tugezemo bisaba ko umukuru w\u2019igihugu aba afite capacit\u00e9 zo guhuza ingabo z\u2019igihugu, inzego z\u2019iperereza (iz\u2019imbere mu gihugu no hanze) kandi akanagira soutien politique ikomeye bivuze aturuka mu ishyaka rya politiki rikomeye ryamutanzeho umukandida. Ibyo bintu bitatu umuntu utabifiteho contr\u00f4le nta nubwo yakagombye no kurota kuba prezida w\u2019u Rwanda uyu munsi.<\/p>\n<p>Ingero sizo zibuze twafatira nko mu Burundi aho umukuru w\u2019igihugu witwa Ndadaye wigeze gutorwa afite contr\u00f4le imwe muri izo eshatu navuze hejuru ariyo soutien politique yonyine. Ndadaye yakomokaga mu ishyaka rya politiki rikomeye ryitwa Frodebu ariko adafite contr\u00f4le kuri arm\u00e9e no ku nzego z\u2019iperereza. Uko byamugendekeye twese twarabibonye. Iyi ni r\u00e9alit\u00e9 yo muri Afrika kandi ni uko bizakomeza kumera no mu myaka 10 cyangwa irenze iri imbere.<\/p>\n<p>Byaragaragaye ko iyo hari umu prezida wujuje izo conditions eshatu igihugu kigira umutekano. Iyo igihugu gifite umutekano ni naho n\u2019ibindi byose byubakirwaho tuvuge nk\u2019iterambere kuko aba investisteurs bazana imari yabo iyo igihugu gitekanye, niho imibereho myiza y\u2019abaturage ifata indi intera abaturage bakava mu bukene bakiteza imbere, nibwo bishoboka kubaka institutions zikomeye ndetse ninabwo bishoboka kubakira demokarasi irambye hejuru y\u2019uwo mutekano n\u2019izo institutions zikomeye.<\/p>\n<p>Ibi iyo tubicuritse tugahera kuvuga ngo turashaka demokrasi nta mutekano uhari cyangwa tutarubaka institutions zikomeye, cyangwa umuturage ataragira imibereho myiza de base tuvuge atarabona ikimutunga we n\u2019umuryango we, ataragira inzu ye n\u2019umuryango we, yohereze abana mu ishuri ndetse agire imibereho myiza yiteze imbere niho usanga byose bihinduka umuyonga , igihugu kigacura imiborogo hakaba intambara z\u2019urudaca bitewe nuko abantu batazi aho igihugu kiva naho kijya. Igihugu nk\u2019u Rwanda kivuye mu mwobo hari etape kigomba gucamo mbere yo kugera kuri demokarasi isesuye. Izi etape ariko nizo ku gihugu kivuye mu bibazo bikomeye nk\u2019ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Ntitwazikoresha ku bindi bihugu byose bidahuje amateka n\u2019u Rwanda:<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li>Etape ya mbere: Umutekano<\/li>\n<\/ol>\n<p>Birakwiye ko tumenya \u00e9tapes zo kugera kuri demokarasi. Ndazisubiramo habanza \u00e9tape ya mbere nakwita la stabilisation, aho umuyobozi ufite contr\u00f4le ku ngabo z\u2019igihugu, ku nzego z\u2019umutekano ndetse ukomoka mu ishyaka rikomeye ryamutanzeho umukandida afata destin\u00e9e z\u2019igihugu akagiha umutekano mu gihe runaka, nuko igihugu cyamara kugira umutekano kikaba ariyo nzira yonyine yo kwinjira mu zindi \u00e9tapes<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li>Etape ya kabili: Iterambere n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage<\/li>\n<\/ol>\n<p>Muri iyi etape ya kabiri nibwo abaturage bamaze kwizera umutekano batangira kwitabira ibikorwa by\u2019amajyambere ndetse bakanashora imari yabo. Muri iyi \u00e9tape ni naho abashoramari bazana ifaranga ritubutse mu gihugu bagashinga ibikorwa by\u2019amajyambere bityo abaturage bakabona imirimo ndetse nabo bashoramari bagatanga imisoro igihugu kikunguka.<\/p>\n<ol start=\"4\">\n<li>Etape ya gatatu: Kubaka institutions zikomeye<\/li>\n<\/ol>\n<p>Kuri ino etape niho igihugu gishyiraho inkingi zikomeye mu nzego zose ku buryo usanga hari s\u00e9paration de pouvoir, usanga hari za inzego zigenzura za audit, inzego za ombudsman mu bigo byose, inzego zirwanya ruswa, inzego zishinzwe amatora, etc\u2026 izi institutions zose iyo zimaze gushinga imizi kandi ziri hejuru y\u2019abantu bose nibwo haza etape ya kane<\/p>\n<ol start=\"5\">\n<li>Etape ya kane\u00a0: Demokarasi<\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyo izi institutions zimaze kwubakwa kandi zarashinze imizi, nibwo demokarasi yubakwa igashinga imizi yubakiye hejuru y\u2019izo institutions. Kuko abaturage n\u2019abayobozi baba baramaze gufata umuco wo kubaha institutions ku buryo demokarasi igerwaho vuba. Kandi kuko abaturage baba bamaze kujijuka usanga demokarasi igendera kuri majorit\u00e9 des id\u00e9es aho kugendera kuri majorit\u00e9 ethnique.<\/p>\n<ol start=\"6\">\n<li>Uyu munsi u Rwanda tugeze kuri \u00e9tape ya kangahe muri izi enye ?<\/li>\n<\/ol>\n<p>Gusubiza iki kibazo ninabyo nizadufasha kumva neza uko bizagenda muri 2017. Niba u Rwanda tukiri kuri etape ya mbere yo gushaka umutekano kubera abantu bagishaka gutera u Rwanda, uyu munsi tukaba tucyumva za grenade ziterwa mu gihugu zikica abaturage, cyangwa tukumva amashyaka n\u2019imitwe y\u2019ingabo ashaka gufatanya n\u2019ibihugu byo hanze ngo atere u Rwanda, nta kibuza ko abayobozi b\u2019u Rwanda bazagumisha alerte kuri etape ya mbere.<\/p>\n<p>Niba etape ya mbere itarasobanuka neza rero nubwo igihugu cyaba cyarinjiye muri \u00e9tape ya kabili cyangwa iya gatatu usanga mu gihe nta mutekano uhari cyangwa hari menace ku busugire bw\u2019igihugu buri gihe haba hakenewe umuyobozi ufite contr\u00f4le kuri za points eshatu navuze haruguru.<\/p>\n<p>No muri 2017 ni cyo kibazo tuzibaza\u00a0: Umuperezida ushaka kujyaho azatwizeza umutekano ? Natawuduha se tuzagera ku iterambere rirambye gute ? Tuzubaka institutions zikomeye gute ? Niba se tudafite institutions zikomeye tuzagera kuri demokrasi irambye gute ?<\/p>\n<p>Niyo mpamvu njye ndangiza nemeza ko muri 2017 mu guhitamo tuzareba umuyobozi ushobora kuduha umutekano kuko niwo fondation w\u2019ibintu byose (iterambere, imibereho myiza ndetse na demokarasi irambye). Kuzana umutekano urambye twasanze ko bisaba ko umuyobozi aba afite contr\u00f4le ku ngabo, ku nzego z\u2019iperereza ndetse akanagira soutien politique aturuka mu ishyaka rikomeye ryamutanzeho umu candidat. Umuntu utujuje ibi byangombwa nta nagomba no kurota avuga ko ashaka kutuyobora muri 2017 kuko azatudindiza tugahera kuri \u00e9tape ya mbere ku buryo mandat ya 7 ans yamubera imfabusa no kudindiza igihugu arwana n\u2019ibibazo bya s\u00e9curite interne et externe aho kutugeza kuri etape ya gatatu n\u2019iya kane.<\/p>\n<p>Uyu munsi prezida Kagame yujuje izi conditions eshatu navuze hejuru kuko izo ngabo yaziyoboye igihe kirekire azizi, ndetse yanakoze imirimo y\u2019iperereza ku buryo azi neza uko rigenda ubu mu gihugu (external and internal), ikindi yatanzwe n\u2019ishyaka FPR rikomeye kandi riyobora igihugu. Ahubwo abantu aho kumubaza ko aziyongeza indi mandat bari bakwiye kumubaza bati kuva uri umuyobozi etape ya mbere yarashobotse , etape ya kabiri irashoboka cyangwa iri en cours, tuti wabigenza ute ngo igihugu ukinjize muri etape ya gatatu yo gushyiraho institutions zikomeye ziri hejuru y\u2019abantu ? Iyo \u00e9tape nayigeraho azaba asigiye umurage ufatika u Rwanda nundi uzamukurikira azasanga inzira zaraharuwe.<\/p>\n<p>Ariko se muri 2017 bizaba byagezweho kandi tucyumva ko hakiri menace kuri etape ya mbere y\u2019umutekano ? Kandi twabonye ko iyo umutekano ubuze n\u2019ibindi byose ntibigerwaho. Ku bwanjye mbona u Rwanda aho ruhagaze uyu munsi na administration rufite rukeneye nk\u2019indi myaka icumi kugera muri 2024 ngo tugere kuri etape ya gatatu n\u2019iya kane ku byuryo busesuye. Dore abavuga ibya mandat kuyongera cyangwa kuyirekera uko iri bajye bagira aho bahera hafatika bahereye kuri izi etape enye nasobanuye haruguru aho kuvugira mu cyuka no mu marangamutima.<\/p>\n<p>Alain Patrick Ndengera A.K.A Tito Kayijamahe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu minsi ishize twakunze kumva abanyamakuru babaza prezida wa republika y\u2019u Rwanda nyakubahwa prezida Paul Kagame niba azongera kwiyamamaza indi mandat nyuma ya 2017. Iki kibazo kuko cyagarutsweho inshuro zirenga 10 kibazwa n\u2019abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n\u2019abo mu mahanga, ku giti cyanjye numva abanyarwanda dukwiye kugisesengura kuko ni kimwe mu ipfundo rikomeye ku gihugu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7214,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-7213","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu minsi ishize twakunze kumva abanyamakuru babaza prezida wa republika y\u2019u Rwanda nyakubahwa prezida Paul Kagame niba azongera kwiyamamaza indi mandat nyuma ya 2017. Iki kibazo kuko cyagarutsweho inshuro zirenga 10 kibazwa n\u2019abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n\u2019abo mu mahanga, ku giti cyanjye numva abanyarwanda dukwiye kugisesengura kuko ni kimwe mu ipfundo rikomeye ku gihugu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-06-09T06:25:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"419\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"453\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA\",\"datePublished\":\"2014-06-09T06:25:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/\"},\"wordCount\":1246,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ndengera.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/\",\"name\":\"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ndengera.jpg\",\"datePublished\":\"2014-06-09T06:25:47+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ndengera.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ndengera.jpg\",\"width\":419,\"height\":453},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA - Umunyarwanda","og_description":"Mu minsi ishize twakunze kumva abanyamakuru babaza prezida wa republika y\u2019u Rwanda nyakubahwa prezida Paul Kagame niba azongera kwiyamamaza indi mandat nyuma ya 2017. Iki kibazo kuko cyagarutsweho inshuro zirenga 10 kibazwa n\u2019abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n\u2019abo mu mahanga, ku giti cyanjye numva abanyarwanda dukwiye kugisesengura kuko ni kimwe mu ipfundo rikomeye ku gihugu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-06-09T06:25:47+00:00","og_image":[{"width":419,"height":453,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA","datePublished":"2014-06-09T06:25:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/"},"wordCount":1246,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/","name":"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","datePublished":"2014-06-09T06:25:47+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","width":419,"height":453},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-mu-mayira-abiri-muri-2017-alain-patrick-ndengera\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U RWANDA MU MAYIRA ABIRI MURI 2017: ALAIN PATRICK NDENGERA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7213","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=7213"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7213\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7214"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=7213"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=7213"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=7213"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}