{"id":7318,"date":"2014-06-22T17:27:44","date_gmt":"2014-06-22T14:57:44","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=7318"},"modified":"2014-06-22T17:30:46","modified_gmt":"2014-06-22T15:00:46","slug":"mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/","title":{"rendered":"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: left\" align=\"center\">Buri taliki 20 Kamena\u00a0 isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi. Ku rwego rw\u2019isi bitegurwa kandi bigakorwa n\u2019Ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR cyangwa HCR.<\/p>\n<p>Ibihugu na za Leta nabyo byizihiza uyu munsi ku nzego zabyo, ibi bigategurwa kandi bigakorwa na za Ministeri zifite kwita ku mpunzi mu nshingano zazo.<!--more--><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Amateka y\u2019Umunsi mpuzamahanga w\u2019Impunzi<\/b><\/p>\n<p>Muri Loni\u00a0 cyangwa se umuryango w\u2019abibumbye UN\/ONU mu nama rusange yo ku italiki ya 4 Ukuboza 2000 niho hafatiwe umwanzuro wahawe nimero 55\/76 cyavugaga ko guhera mu mwaka wa 2001 buri taliki 20 Kamena hazajya habaho umunsi w\u2019impunzi mu rwego rw\u2019isi yose.<\/p>\n<p>Uyu mwanzuro No 55\/76 wabaye icyemezo cyagiye mu bikorwa muri 2001 taliki ya 20 Kamena hibukwa imyaka 50 y\u2019amasezerano ya Loni yemera ubuhunzi ( 1951 Refugee Status \u2018Convention)<\/p>\n<p>Muri Afrika ho umunsi wo kuzirikana impunzi wakorwaga mu bihugu binyuranye kuva mu mwaka w\u2019 2000, Umuryango w\u2019Ubumwe bwa Afrika (OUA) wari waremeje ko habaho uriya munsi buri taliki 20 Kamena\u00a0 mu rwego rwa Afrika, ari naho nyine Umuryango wa Loni nawo wakomereje iriya taliki.<\/p>\n<p>Muri Kiriziya Gaturika ho byari umunsi wo kuzirikana impunzi n\u2019abimukira wabaga mu kwezi kwa Mutarama buri mwaka, ibyo bikaba byari byaremejwe na Nyirubutungane Papa Piyo wa 10 kuva mu mwaka w\u2019 1914. Iki cyemezo Kiriziya yagifashe ishingiye ku nshingano abakirisitu bahabwa na Bibiliya yo kwita ku muntu ubahungiyeho (ijambo ry\u2019Imana muri Bibiriya rivuga UMUSUHUKE)<\/p>\n<p>Ku bakristu umuntu wese ukwirukiyeho kubera impamvu zimutunguye zikamutesha ibye, zikamuvana iwe zikamutesha abe uramwakira ukamucumbikira mugasangira utwo ufite, aho bishoboka ukamufasha kubasha nawe kwifasha kuko ntawabaho abeshejweho n\u2019abandi gusa kandi nawe Imana yaramuhaye amaboko n\u2019ubwenge.\u00a0 Aha icy\u2019ingenzi ni ukumwakira igihe akiri mu kaga no mu bwoba atewe n\u2019ibitumye ahunga cyangwa asuhuka.<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Tunyarukire mu Rwanda<\/b><\/p>\n<p>Buri gihugu kigira amateka\u00a0 kandi meza cyangwa mabi, u Rwanda narwo ni igihugu cyaranzwe na yombi, yaba ameza cyangwa amabi. Hari abibeshya cyangwa bakabeshya ko u Rwanda rw\u2019ubu arirwo PARADIZO. Ntabwo aribyo rwose ahubwo ngira ngo Paradizo ivugwa muri Bibiliya ntirabaho; ahubwo Bibiliya iravugwa ngo duharanire gukora ibyiza tuzabeho UBUZIRAHEREZO muri Paradizo!<\/p>\n<p>Mu byiza dusabwa gukora icyambere ni ugukundana; Ijambo ry\u2019Imana riti \u201c KUNDA MUGENZI WAWE NK\u2019UKO WIKUNDA\u201d, cyangwa riti itegeko risumba ayandi ni itegeko ry\u2019URUKUNDO.<\/p>\n<p>Ntabwo wakunda mugenzi wawe nk\u2019uko wikunda ngo haboneke ikindi kibatanya, ngo haboneke amateka mabi.<\/p>\n<p>Igihugu cyacu cy\u2019u Rwanda cyahuye n\u2019amateka meza ndetse n\u2019amabi yateye abantu bamwe kwibasira abandi urukundo rubaruke maze urwangano ruranuma! Sinjya mu moko nta n\u2019ubwo mvuga uturere!<\/p>\n<p>Ubuhunzi mu Rwanda bwatangiye cyera mu myaka ya za 1950 n\u2019ayo mategeko ya za Loni twavuze mu mateka ataratangazwa. Muri icyo gihe ntabwo umunyarwanda wariho yumvaga itegeko ry\u2019URUKUNDO, ngirango no mu bihe Yezu ubwe yatangaga iriya nyigisho yo gukunda abandi nk\u2019uko twikunda yangaga ko abantu bacikamo ibice bagatatana, hakavamo abakiza amagara yabo bakihungira. Yezu Kristu, Imana yigize muntu ngo yegere abantu abeho nkabo, nawe yabaye impunzi akiri n\u2019uruhinja, ahungishirizwa mu misiri. Nyuma mu gihe yigishaga yigishije urukundo kugira ngo nyine abamwemera cyangwa abemera Imana batsiratsize ibibatanya.<\/p>\n<p>Ngarutse iwacu mu Rwanda kuva muri iyo myaka ya za 1950, u Rwanda rwarangwaga n\u2019amateka azira urukundo abantu barahunze, byanabaga n\u2019ahandi, ariko ibihugu byarabakiraga bikabafasha uko bishoboye aho urukundo rugaragaye abahunze bakaba bagize amahirwe yo kwiga cyangwa se kubona ibibatunga<\/p>\n<p>Ibihugu bimwe byagiye bigerageza kubahiriza uburenganzira bwa muntu niho havutse ibitekerezo bisaba ko impunzi zajya zizirikanwa hakarebwa uburyo zitaweho n\u2019uburyo zarushako kubaho neza. Siko hose impunzi zitabwaho hari n\u2019abataragize amahirwe yo kubona ababitaho ndetse bakanatotezwa, bigatuma ababashije kubona aho bavugira bagerageza kuavugira uko nabo bashoboye.<\/p>\n<p>Ubusanzwe impunzi iyo ikambitse ahantu igasanga hari ikibura yimukira ahandi niko byagendekeye abanyarwanda bagendaga bahunga mu bihe bitandukanye, aho imiryango mpuzamahanga itangiriye kubyitaho bamwe mu bahunze barafashwa ari nako za Leta zisinya amasezerano yo kuzitaho no kuzifasha.\u00a0 Ubu mu bihe tugezemo uburenganzira buraharanirwa kandi ababukeneye ni nabo bafasha mu kubwamamaza.<\/p>\n<p>Igihugu cy\u2019u Rwanda cyagize experience, aho abanyarwanda bahunze mu bihe bya cyera bahisemo guharanira uburenganzira bwabo, babasha kugera ku ntambwe yo kwinjira mu gihugu, muri kwa guharanira uburenganzira habaye intambara, nibyo intambara si nziza ariko mu gihe urara hanze aharanira kurara mu nzu nk\u2019abandi ni ikintu cyakumvikana ku badashaka kwirengagiza ukuri kw\u2019ibintu.<\/p>\n<p>Ingaruka z\u2019intambara zateye kandi zongera ubuhunzi, amahanga n\u2019imiryango mpuzamahanga agira uruhare mu gufasha no kwita ku mpunzi ariko abitwa impunzi nibo ku ruhande rwabo bazi uko bariho kandi nibo bazi ibyo bakeneye.<\/p>\n<p>Mu rweo rwa Politiki igihugu cy\u2019u Rwanda cyashyizeho gahunda yiswe iyo gucyura impunzi ariko haburamo URUKUNDO. Impunzi zo mu bihe bya kera zashoboye gutahuka n\u2019ubwo byanyuze mu ntambara ntabwo zitaye kuri rya tegeko ryo \u201cgukunda mugenzi wacu nk\u2019uko twikunda\u201d<\/p>\n<p>Kuva za 1995 1996, impunzi zashishikarijwe gutahuka izari zigifite igihunga ntizabyizeye, zakomeje urugendo, ariko aho kwerekwa urukundo zasutsweho amasasu ku butaka bwa Congo!<\/p>\n<p>Izari zifite ubushake n\u2019inyota yo gutaha mu Rwanda zagiye zigaragarizwa ubunyamaswa n\u2019abazakiraga kuva ku mipaka kugera mu gihugu imbere ndetse no ku mirenge tutaretse no guterwa ubwoba mu ngo zabo.<\/p>\n<p>Gahunda ziswe iz\u2019ingando abazizi ntibazazibagirwa, aho abantu bafatwaga bunyamaswa bakicwa urubozo ngo barigishwa amateka! Muribuka ko ariho havuye za MORALE, muribuka umukobwa cyangwa umugore witwa KIBONGE wirabura w\u2019amatama\u00a0 watemberejwe mu ngando zose na Leta ya FPR atera indirimbo ziswe iza MORALE, akaza no guhabwa akazi muri Ministeri y\u2019urubyiruko muri Stade Amahoro! Mvuze ku ngando gato muzi mwese ishinyagurirwa abaturage bakorewe abakozi\u00a0 ba Leta bajyanwa mu ngando, aho nyine Kibonge uwo navuze yari mu abigishaga, Ingando zaje gukomeza zivukamo ngo Itorero ry\u2019Igihugu n\u2019intore za Rucagu, umutwe witwara giterahamwe ugamije gushinyagurira abanyarwanda!<\/p>\n<p>Komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge, Iyo gutuza abantu no gusubiza abantu mu byabo, ndetse na za gahunda zindi byaraje, abantu barabishima ariko ntibyakora icyo byitiriwe, ahubwo biba umuyoboro wo kwihera abatoni kurya imfashanyo igihugu kigenerwa n\u2019amahanga zabaga zigamije gutsimbataza imibanire myiza hagati y\u2019abanyarwanda yagombaga gushyirwa mu bikorwa n\u2019izo za Komisiyo.<\/p>\n<p>Nihuse rero hashyizweho muri gahunda zo gushishikariza impunzi gutaha hashyizweho niba nibuka neza mu mwaka w\u2019 2000 ikiswe ngwino urebe bamwe mu banyarwanda bari mu buhungiro ku mfashanyo amahanga agenera igihugu mu kwiyubaka, bafashijwe kuza kureba u Rwanda bagasubira gushishikariza abandi gutaha, aho habonetsemo bamwe banyujijwe mu cyitwa IGIPINDI banemererwa imyanya mu butegetsi n\u2019ubwo hasigayemo mbarwa.<\/p>\n<p>Ibi byajyanye no gushing indi mitwe y\u2019Intore ziswe DIYASIPORA mu bihugu binyuranye na gahunda nziza zo kumenyesha abahunze ibyiza byo gutaha, ariko ntabwo nazo zabikoze mu rukundo kuko byahindutse ahubwo agaco ko kugonganisha no kwanganisha abanyarwanda, abari mu buhungiro na bamwe mu barokotse ubwicanyi butigeze bugikomeza mu Rwanda, agaco kahinduwe indiri ya munyangire, ubu kamaze no guhabwa indi nshingano yo guhiga bukware impunzi baziranga aho ziri zikicwa izindi zigahabwa uburozi (Ndabigarukaho).<\/p>\n<p>Abanyuzwe na gahunda za Diyaspora bagombaga kuba baratashye bakajya kwereka abandi ko nta kibazo mu gihugu bakahakora ibikorwa abasigaye inyuma bazabareberaho ahubwo bahawe gahunda zo kugaruka inyuma kubuza uburyo abobahunganye!<\/p>\n<p>Abafashwe n\u2019IGIPINDI ubu ari nabo bigisha ivanjiri yo gucyura abantu barrio Madamu Serafina Mukantabana waguzwe akanagororerwa kuba Ministre wo kwita ku bibazo by\u2019impunzi ndetse na General Major Paul Rwarakabije\u00a0 wari yagororewe komisiyo ariko ubu akaba ayobora abanyururu, wavanywe mu gisirikare cya FDRL hagamijwe kumugira uruhombo abarwanyi ba FDRL bagombaga \u00a0guhombokeramo bataha mu Rwanda\u2026..<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Ese turebye inshingano n\u2019intego z\u2019umunsi w\u2019impunzi\u00a0 u Rwanda rwari rukwiye kuwizihiza?<\/b><\/p>\n<p>Reka hano mbaze ntandukanye ibintu 2:<\/p>\n<ol>\n<li>Kwizihiza umunsi w\u2019impunzi<\/li>\n<li>Umsi wo kuzirikana impunzi<\/li>\n<\/ol>\n<p>Ku ngingo ya mbere KWIZIHIZA ni ukwishimira ikintu, hagakorwa ibirori amagambo akavugwa, bakanywa bakarya bakanezerwa<\/p>\n<p>Ku ngingo ya kabiri ni hahandi abantu ibikorwa birangwa no kwisuzuma; ukareba abanegihugu bakwiriye imishwaro, ukifatanya nabo, ukabahumuriza ukareba icyo Babura n\u2019uburyo cyagerwaho. Hagategurwa amasengesho ibitambo bya Misa Ntagatifu n\u2019abazi gusoma Amaduwa bakabikora bibuka abantu baba mu mashitingi na za Burende, Ibyitwa Diyasipora bigafata iyambere mu kuvugana n\u2019abandi bataziyoboka n\u2019impamvu bazishisha.<\/p>\n<p>Iwacu mu Rwanda umunsi w\u2019impunzi ni umunsi mukuru wo kwishongora no gukina ku mubyimba abahunze kuko ibibakorerwa birazwi, ngiye kubibutsa bimwe muri byo.<\/p>\n<p><strong>Gukurwaho ubuhunzi ku banyarwanda<\/strong><\/p>\n<p>Mbese mbajije gukuraho ubuhunzi bikorwa n\u2019uruhande rumwe? Ngira ngo uwahunze yahunze Leta ihagarariwe n\u2019abategetsi bariho, kandi Leta isimbura indi ikaragwa iby\u2019iyayibanjirije.<\/p>\n<p>Kwicara mu biro ugasanya amabaruwa ugakwirakwiza mu bihugu udafatiye ku bitekerezo by\u2019abo witwa ko ufasha kuva mu kaga k\u2019ubuhungiro byagira injyana gute?<\/p>\n<p>Iyo abantu bavuga GUSHYIKIRANA abategetsi b\u2019u Rwanda bumva iki? None se umuganga\u00a0 niwe uterwa inshinge cyangwa niwe uhekwa mu ngobyi, njye nagiraga ngo umuganga aricara akumva uko umurwayi yafashwa, akamuha akanya akamubwira aho abababara, nyuma Muganga akiyambaza ibipimo n\u2019bizami bya laboratwali, nyuma akazabona ibisubizo bimuha kumenya imiti aha uwivuza! Mwabonye hehe ibitaro byanditseho itangazo ko bitakira abarwayi?<\/p>\n<p>Ni gute wabwira umurwayi ngo injira ibitaro utabanje kumva aho ababara, cyangwa ukamubwira ngo reka ngpfuke ibisebe yaje kwivuza inkorora?<\/p>\n<p>Ntabwo waca ubuhunzi bw\u2019abanyarwanda utabanje kuganira nabo ngo umenye ikibubatera, cyakora abahungishijwe n\u2019inda nini bo baza biruka guhabwa za Ministeri nka Mukamana, abandi batazi ibyo barimo bakayoboka za Diyasipora bashishikariza abandi gutaha bo bagasigara I mahanga.<\/p>\n<p>Gukuraho ubuhungiro ku banyarwanda ni gahunda u Rwanda rwashizeho, hamwe bavuga ngo ubyina wenyine arizihirwa!\u00a0 Ministre Mukamana ati kuva taliki 30 amena 2013 hamaze gutaha impunzi 5000!!! N\u2019ubwo atavuze aho abatashye bari cyangwa abagihumeka muri bo ari bangahe ariko nawe nk\u2019impunzi yabizobereyemo azi ko iyo gahunda iza kunyura mu mpunzi ubwazo zigatanga ibitekerezo byazo hakaba imishyikirano no kumvikana hari gusira hanze imva z\u2019abahaguye harimo n\u2019abo Leta yahatsinze gusa!<\/p>\n<p>Ibyo Ministre Mukantabana yita amahitamo ngo gutaha cyangwa agasaba gutura cyangwa kwimurirwa mu kindi gihugu ni wa mukino wa giswa wo kumva ko ibintu byose Leta ariyo yabigiraho ijambo, kuki wumva ko wansabira gutura aho nahungiye cyangwa kwimurirwa mu kindi gihugu mfite ubutaka bw\u2019abasokuruza?\u00a0 Ubwo burenganzira ubuhabwa nande ku buzima bwanjye?<\/p>\n<p><strong>Abanyarwanda baracyahunga<\/strong><\/p>\n<p>Iyo ujya kugira umutima wo kuzirikana impunzi, kwita kuba bahunze no kubafasha gutaha atari ugusinya impapuro ku itegeko, wakagombye kubanza kureba uko abari mu gihugu babayeho, ese abantu bahunga none barahunga iki wasobanurira abahunze mbere noneho bakaba bakwanzura gutaha kuri bwa bushake Ministre Mukantabana avuga! Ese abo twumva niba batubeshya baburirwa irengero biterwa n\u2019iki? Ubwo wenda intore ziravuga ko ari uburenganzira bwabo kugenda, ariko se bajya hehe? Ko hari abo twumva se baburirwa irengero na Polisi igatsemba ko itabizi bugacya bagashyirwa kuri za Kamera imbere y\u2019abanyamakuru bemereshwa ibyaha (nka ba Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga), ya minsi bivugwa ko baburiwe irengero polisi igatsemba ko ntacyo ibiziho bagaruka kandi bate mu mapingu?<\/p>\n<p>Ubwo se wasobanurira ute ko ibikorwa ku muntu w\u2019icyamamare nka Kizito Mihigo, ubura iminsi 7 abaturage bose bamara gusakuza Polisi ikamuzana ku mapingu, harya umuturage wo muri Musanze utazwi ibye bizamenyekana? Ubwo se urwo ni urugero rwiza rwo gushishikariza impunzi gutahuka?<\/p>\n<p>Impunzi zabayeho nka Lt Joel Mutabazi zashimuswe zivanwa aho zahungiye mu buryo bunyuranyije n\u2019amategeko agenga impunzi, ubu zirimo gukinishwa urusimbi mu ngirwa nkiko se nabwo ni uburyo bwo gufasha abahunze kwizera ubuyobozi bagatahuka?<\/p>\n<p><strong>Abanyarwanda baragijwe igitsure bakabaho kuri baranyica<\/strong><\/p>\n<p>Iyo abanyarwanda cyane abakomeye muri Leta babashije gucika ikiziriko, bakaka ubuhungiro mu mahanga icyambere bayoboka imiryango n\u2019amashyirahamwe yamagana ibikorwa na Leta iriho. Umuntu yakwibaza impamvu nyamara byose ni ukubera cya gitsure baragijwe! Ni ukubera kubeshwaho mu bwoba, maze leta byayiyobera ikabahimbira ibyaha. Ubu se nibwo buryo Leta yahisemo bwo kwamamaza imikorere myiza iha ikaze abashaka gutaha bakava mu buhungiro?<\/p>\n<p><strong>Abahunze baterwa iyo bahungiye bakicwa abandi bakagirirwa nabi<\/strong><\/p>\n<p>Iki nicyo nashatse kurangirizaho, nibaza kandi mbaza Leta y\u2019u Rwanda ukuntu yakwihandagaza ikabeshya ko nayo izirikakana umunsi mpuza mahanga w\u2019impunzi!<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda kuri yo ntihangayikishijwa n\u2019impunzi ku bw\u2019urukundo ikunda abenegihugu ahubwo ni ukujijisha no kuyobya uburari yitwaje impunzi z\u2019abanyekongo ziri mu Rwanda kubera ko gusa Leta y\u2019u Rwanda ari nayo yazivanye mu byazo ikazitera ubuhunzi!<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda yagaraye mu bikorwa byo gutoteza impunzi aho ziri mu mahanga, kandi ikabikora yitwaje inzego za Leta ubwazo arizo za ambasade hirya no hino. Amazi yarenze inkombe ubu Leta yagaragaye mu bikorwa byo kwica impunzi izihotora, izirasa inaziroga.<\/p>\n<p>Ingero ni nyinshi ku badashaka guhumwa amaso n\u2019ibyo bita amajyambere ngo yaciye ibintu mu Rwanda. Umuntu ahabwa za Miliyoni akubaka amahoteri n\u2019amazu meza, ukagira ngo atunzwe n\u2019akazi k\u2019ubucuruzi naho atunzwe no kubunga amahanga yivugana abahunze leta iriho, Apolo Kililisi yagaragaye mu bivuganye Intwari Col Patrick Karegeya, amuhotoreye muri Hoteli<\/p>\n<p>Uwitwa Pasikali Kanyandekwe yafatiwe mu mugambi wo kwivugana General Kayumba Nyamwasa n\u2019izindi mpunzi nawe agenda mu mahanga avuga ko ari umucuruzi mpuzamahanga. Habimana Yunusu, ubu nandika arimo kuzengeruka mu bihugu by\u2019Uburayi mu butuwa bwo kwivugana impunzi<\/p>\n<p>Ngarutse ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana impunzi nabibutsa ko General Kayumba Nyamwasa yarashwe ku munsi ubanziriza uw\u2019Impunzi kuya 19 Kamena 2010 kandi nawe ari impunzi, igitero giherutse kumugabwaho cyagaragaje uruhare ambasade y\u2019u Rwanda muri Afrika y\u2019Epfo ibifitemo byaje kuviramo abategetsi bakuru ba Ambasade kwirukanwa mu gihugu cya Afrika y\u2019Epfo.<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>Umwanzuro<\/b><\/p>\n<p>Mu kwanzura nabwira impunzi z\u2019abanyarwanda ko Leta y\u2019u Rwanda nta mpuhwe na mba ifitiye impunzi zikomoka mu Rwanda, igihe cyose itaremera ko habaho ibiganiro cyangwa imishyikirano hagati ya Leta n\u2019abatavuga rumwe nayo.<\/p>\n<p>Nta gisubizo kirambye ku buhunzi bw\u2019abanyarwanda niba impunzi ubwazo zidafunguriwe urubuga mu biganiro ngo zivuge akaziri ku mutima mu mishyikirano ndetse byanaba ngombwa ikagira indorerezi n\u2019abahuza b\u2019abanyamahanga kandi impande zombie zumvikanyeho.<\/p>\n<p>Nta gihe abanyarwanda bazareka guhunga nihagumaho iterabwoba rya Leta na humiriza nkuyobore, niba uburenganzira bwa muntu butubahirijwe mu gihugu, niba leta itaretse kuragiza abaturage imbunda na za gahunda zigamije gutera abanyarwanda ipfunwe nka za Ndumunyarwanda zigamije kubahindura ubusabusa no kubacecekesha.<\/p>\n<p>Ibi bigezweho twafatanyiriza hamwe tugatekereza uburya ikibazo cy\u2019ubuhunzi cyarandurwa burundu twese nk\u2019abitsamuye. Ntawanze kubaka igihugu cye nta n\u2019uwagikunda kurusha abandi kuko twese tukivukamo.<\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7003\" alt=\"kayitare RNC\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC-20x20.jpg 20w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg 208w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Buri taliki 20 Kamena\u00a0 isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi. Ku rwego rw\u2019isi bitegurwa kandi bigakorwa n\u2019Ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR cyangwa HCR. Ibihugu na za Leta nabyo byizihiza uyu munsi ku nzego zabyo, ibi bigategurwa kandi bigakorwa na za Ministeri zifite kwita ku mpunzi mu nshingano zazo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7319,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-7318","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Buri taliki 20 Kamena\u00a0 isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi. Ku rwego rw\u2019isi bitegurwa kandi bigakorwa n\u2019Ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR cyangwa HCR. Ibihugu na za Leta nabyo byizihiza uyu munsi ku nzego zabyo, ibi bigategurwa kandi bigakorwa na za Ministeri zifite kwita ku mpunzi mu nshingano zazo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-06-22T14:57:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-06-22T15:00:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/hcr.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"153\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"11 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi\",\"datePublished\":\"2014-06-22T14:57:44+00:00\",\"dateModified\":\"2014-06-22T15:00:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/\"},\"wordCount\":2246,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/hcr.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/\",\"name\":\"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/hcr.jpg\",\"datePublished\":\"2014-06-22T14:57:44+00:00\",\"dateModified\":\"2014-06-22T15:00:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/hcr.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/hcr.jpg\",\"width\":300,\"height\":153},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi - Umunyarwanda","og_description":"Buri taliki 20 Kamena\u00a0 isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi. Ku rwego rw\u2019isi bitegurwa kandi bigakorwa n\u2019Ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR cyangwa HCR. Ibihugu na za Leta nabyo byizihiza uyu munsi ku nzego zabyo, ibi bigategurwa kandi bigakorwa na za Ministeri zifite kwita ku mpunzi mu nshingano zazo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-06-22T14:57:44+00:00","article_modified_time":"2014-06-22T15:00:46+00:00","og_image":[{"width":300,"height":153,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/hcr.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"11 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi","datePublished":"2014-06-22T14:57:44+00:00","dateModified":"2014-06-22T15:00:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/"},"wordCount":2246,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/hcr.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/","name":"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/hcr.jpg","datePublished":"2014-06-22T14:57:44+00:00","dateModified":"2014-06-22T15:00:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/hcr.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/hcr.jpg","width":300,"height":153},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-naho-hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wimpunzi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mu Rwanda naho hizihijwe umunsi mpuzamahanga w\u2019impunzi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7318","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=7318"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7318\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7319"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=7318"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=7318"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=7318"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}