{"id":7398,"date":"2014-07-08T19:47:36","date_gmt":"2014-07-08T17:17:36","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=7398"},"modified":"2014-07-08T19:47:36","modified_gmt":"2014-07-08T17:17:36","slug":"ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/","title":{"rendered":"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda."},"content":{"rendered":"<p>Tuganire ku Bwigenge bw\u2019u Rwanda bwo ku ya 1 Nyaka 1961, Iya 5 Nyakanga 1973 ndetse n\u2019iya 5 Nyakanga 1975 no ku Ibohorwa ry\u2019Igihugu ryo kuya 4 Nyakanga 1994.<\/p>\n<p><strong>Reka mvuge gato ku byo twita AMATEKA:<\/strong><\/p>\n<p>Burya kandi amatekeka si ikintu umuntu yihimbira cyangwa ngo agifindafinde uko ashatse, ngo ube wafata ibintu ngo ni uko bikunyuze cyangwa ubyishimiye ngo ufate ikaramu wandike ngo aya niyo mateka yanjye!<!--more--><\/p>\n<p>No mu ndimi z\u2019amahanga \u201cHistoire\u201d cyangwa \u201cHistory\u201d aribyo bivuga amateka ni ikintu kikubaho cyangwa cyakubayeho, ntabwo wavuga ngo ibis i nshaka ko biba amateka yanjye ahubwo ndashaka biriya kuko ari byo nikundira.<\/p>\n<p>Muri Bibiliya niho Pawulo Mutagatifu avuga ati \u201cmparanira gukora ibyiza gusa ariko ibibi bikanzitira\u201d<\/p>\n<p>Mu buzima umuntu yifuza kubaho neza, umuntu nyawe ufite ubumuntu, aharanira kuzasigaza inyuma amateka meza, iyo akora ibyiza, umuntu mubi cyangwa se ukora ibibi atabishaka nawe burya byiyandika mu mateka ye<\/p>\n<p>Amateka si akariho, amateka si ubuzima turimo ubu, amateka si ibyo tubona cyangwa dukora ubu\u2026.<br \/>\nAmateka ni IBYO ABAZAZA NYUMA YACU BAZATUVUGAHO,<br \/>\nAmateka ni HABAYEHO<\/p>\n<p>Iyo umuntu rero ashaka gusiga umurage mwiza yiyandikira amateka meza mu bikorwa bye igihe ariho, iyo acitswe, abamuje inyuma bagaragaza ibye byose ibyiza n\u2019ibibi bye, ni ukuvuga ko amateka ntawayahunga.<\/p>\n<p>Amateka burya na none abariho bashobora kuyagoreka uko bashaka bagamije ibibashimisha kandi bakurura bishyira kugira ngo bavugwe cyangwa babonwe neza (Kwiyandikira amateka meza)<\/p>\n<p>Ingero zimwe na zimwe dufata mu mateka y\u2019u Rwanda:<\/p>\n<p><strong>1. Guheka umwami cyangwa umutware runaka<\/strong><\/p>\n<p>Ntabwo ndi uwa cyera cyane ngo menye uko abatware abami n\u2019aho bategekaga habaga hangana ariko natanga ingero umuntu w\u2019ubu yagerageza kumva: None se uri nk\u2019umutware cyangwa umushefu wa Kibungo, urugo rwawe rukaba I Kayonza nta modoka nta gare nta n\u2019amapikipiki, ni gute wamenya ibibera I Rwagana? Ni gute wakoresha inama I gahini, ugakubita za Kayonza, ukagaruka za Musamvu, ukagera za Zaza mbese ukazunuruka Kibungo uko tuyizi mu nyito ya za Perefegitura zo muri Repulika?<\/p>\n<p>Ni gute waba uyobora Kibuye utuye I Nyange, ukajya gusura abaturage mu biguhu muri Gishyita, ukazavayo ukajya kureba ibibera I Kirinda, kandi nawe uri umuntu ukeneye kuba iwawe no kwita ku rugo rwawe!<\/p>\n<p>Ni gute waba uyobora Byumba utuye muri Giti, ukazamenya uko abaturage bariho I Buyoga, ukazazamuka za Manyagiro Ukerekeza Rwagitima na Kiramuruzi<\/p>\n<p>Nyamara byoroshye cyane kubwira umumotsi akavuza ihembe akabwira abo ku Kisaro ati abagabo mwese mukorane MUHEKE UMUTWARE mumugeze I Kinihira azakoreshayo inama, nashaka kuhava abahatuye bazamuheka bamushyikirize abandi, naho namara kuhakora icyo ahakora abaho yari ari nabo bamuheke bamugeze ahandi, bityo bityo\u2026\u2026<\/p>\n<p>Kuri jyewe numva ikibazo cyo guheka umutegetsi cyangwa umuyobozi atari urwango yangaga abamuhetse ahubwo ni uburyo bwo kumufasha kugera aho ajya no kurangiza imirimo y\u2019ubuyobozi mu bice byose ayobora!<\/p>\n<p>Abamuhekaga ni nabo bamutwazaga ibyo agndanda, bakamutwaza impamba, bakamutwaza itab bakajya kumusabira igishirira ashatse gutumuraho! Ibi kandi ntibyakorwaga n\u2019abantu bamwe ngo bitwe ko bakandamijwe barasimburanaga!<\/p>\n<p><strong>2. Guhakwa cyangwa gufata igihe ibwami<\/strong><\/p>\n<p>Guhakwa buja na bugaragu, cyangwa guata igihe I Bwami: Nimumbwire namwe nib anta modoka zariho nthabeho amaterefoni n\u2019amaposita mugira ngo akazi kari gukorwa gute kadasaranganyijwe mu bantu kandi iyo mirimo ari nabo yakorerwaga. Ibi nabyo abantu barasimburanwaga.<\/p>\n<p><strong>3. Kujya mu rugerero<\/strong><\/p>\n<p>Imitwe y\u2019ingabo yariho, amahugurwa yo kwiga kumasha ngo haboneke ingabo zafasha igihe bikenewe\u2026.<\/p>\n<p>Ibyakorwaga byose abantu barasimburanaga, sinumva ko hari uwaba yarahejejejwe mu mujishi ngo ni uko ari ubundi bwoko, cyangwa ngo ahere mu buhake ubudataha iwe, cyangwa ahezwe mu rugerero asazire mu kurwana no kumasha<\/p>\n<p><strong>4. Shiku n\u2019uburetwa<\/strong><\/p>\n<p>Ngira ngo ibyo bita za shiku n\u2019uburetwa ni nko kuvuga, guhingishwa imirima ntangarugero, cyangwa imiganda, nzi abantuu bitwa ba Kanyarubingo, abo ngo babyawe mu gihe abatware bategekaga abaturage gutera urubingo, nyuma mu myaka yacu twaje kumenya akamaro k\u2019urubingo, abaturage hari ibihe bategekwaga gutera amashyamba, guhinga ikawa n\u2019ibindi ibyo se twavuga ko byari bibi? Icyabakurambere bacu bitaga za shiku n\u2019uburetwa nta kindi ni amabwiriza bahabwaga batabaga bamenyereye. Aha ngaha abanyarwanda banyumve neza sinshaka kubigereranya n\u2019amabwiriza y\u2019ubu yo kubuza abaturage guhinga igihingwa iki n\u2019iki cyangwa kiriya, kuko kuri ubu hari amajyambere abantu barize bashobora gusobanuza no gusobanukirwa<\/p>\n<p><strong>5. Ikiboko<\/strong><\/p>\n<p>Ntabwo mvuze ko abategetsi bo ku gihe cya Cyami bari miseke igoroye, kuba abantu barakoreshwaga agahato abatabashije kumva neza bagakubitwa ntibivuga ko byari rusange, kuri ubu uretse no gukubitwa mwumvise ko ba Nyakubahwa bakuru bivugira ko abantu bazajya baraswa ku manywa y\u2019ihangu abandi bagakoma mu mashyi batabanje no kwibaza niba uzaraswa ari umunyarwanda, umwana wabo umubyeyi cyangwa umuvandmwe, ubu habayeho inzego abantu barize baranigishwa ni kuki abaturage batabazwa ibibanogeye mu nzira yemewe ya Demukarasi Perezida akareka kujya ku karubanda kuvuga ko azabica?<\/p>\n<p><strong>Isura y\u2019ubwigenge bwo ku ya 1 Nyakanga 1962<\/strong><\/p>\n<p>Banyarwanda nitureke kubeshywa, nitureke kugendera ku nyungu z\u2019abategetsi bakaza umurego mu kinyoma bagamije gukurura bishyira. U Rwanda cyera rwahoze mu maboko y\u2019abanyarwanda, wenda mu buryo budasaranganyije ariko ikiswe amajyambere cyazanywe n\u2019abazungu, kubera nabo inyungu bashakaga muri Afrika, bakoresha ya ntego yo gutanya kugamije kuganza (Diviser pour reigner), abamisiyoneri babigizemo uruhare kugira ngo nabo babashe kubonera akazi ababo nibyo, ariko nta n\u2019uwakwirengagiza ko n\u2019ivanjiri yogejwe, n\u2019ubwo kutayisobanukirwa aka ya mihini mishya itera amabavu byatumaga umuzungu agerekaho n\u2019ikiboko!<\/p>\n<p>Kugira ngo umumisiyoneri abone umusozi mwiza yifuzaga gushyiraho ibikorwa bye, yagombaga gufata neza umutware akamukeza amwereka ko ari we gihangange, nyamara ku rundi ruhande akereka abana b\u2019abagaragu n\u2019abaja ko nabo bashobora kuzamuka baciye mu mashuri bagatera imbere.<\/p>\n<p>Ibyo ntabwo byari gushimisha abategekaga kuko nabo bumvaga baguma ku ngoma!<br \/>\nAbazungu ku nyungu zabo bitwaje ubujiji n\u2019ubukene bakoroniza abaturage buhorobuhoro abatware n\u2019abategetsi b\u2019abanyarwanda bagenda bagabanyrirzwa ububasha, niho haje kuba ba Rezida n\u2019abandi bategetsi b\u2019abazungu.<\/p>\n<p>Nyuma ariko abagiye babasha gukomeza amashuri no gutembera hanze y\u2019u Rwanda bahakuye ibitekerezo byo kwibohora abazungu n\u2019ubukoroni.<\/p>\n<p>Muri iyo nkubiri niho hagendaga havuka imyivumbagatanyo, niho havuye ko Umuryango w\u2019abibumbye Loni uhitamo gutiza cyangwa kuragiza ababirigi igihugu n\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda kugirango hategurwe inzira nyayo bakekaga ko yafasha abanyarwanda gukora aatora bagatangaza Repubulika.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo ntabivuze byose ariko aha niho hatangiye isafari ya Demukarasi, abari impuguke basaba Loni ko kuba igihugu kirereshejwe ababiligi byahagarikwa, hakabaho amatora maze ubuyobozi bugasubira mu maboko ya benebwo.<\/p>\n<p>Ku ruhande rw\u2019abategetsi ba cyami bari bazi ko ubutegetsi bubavuye mu ntoki byagora kubaho, umuzung yagerageje kubitambamira ari nako noneho asopanya abategetsi ba cyami n\u2019abashakaga kwipakurura ubukoroni. Aha niho hagiye havuka intambara za hato na hato.<\/p>\n<p><strong>Ese ubwigenge bwo ku ya 1 Nyakanga bwahurije hamwe abanyarwanda?<\/strong><br \/>\n<strong>Igisubizo ni OYA<\/strong><\/p>\n<p>Habaye impaka kuva mu ntangiriro mu myaka ya za 1950, abanyarwanda bose bifuzaga ko butegetsi bw\u2019u Rwanda buva mu maboko y\u2019abazungu bugahabwa abanyarwanda, Abategetsi ba cyami bari babusanganywe bakumva ko nta wundi washobora gutegeka uretse bo n\u2019ababo!<\/p>\n<p>Abanyarwanda bari barize baranatembereye cyane cyane mu mahanga basaba ko haba amashyaka menshi .<\/p>\n<p>Amashyaka yarashinzwe gusa kubera amarangamutima amashyaka yagiye ashingira ku cyenewabo no ku moko.<\/p>\n<p>Abegamiye ku ngoma ya cyami, bakumva ko hakomeza hakabaho ubutegetsi bwa cyami, abari bakubutse mu mashuri nabo bati twarize kandi twabonye uko za Burayi bikorwa! Nguko uko hasabwe ko habaho amatora ya \u201cKamarampaka\u201d maze hemezwa ko ubwami buseswa, hakabaho Repubulika.<\/p>\n<p>Nyuma hagombaga gukurikiraho noneho isaranganyabutegetsi rishingiye ku mashyaka menshi afite ibitekerezo bitandukanye, ntabwo byari bibi kuko buri muntu yagombaga kureba ishyaka rifite imigambi myiza, aha na none hajemo amarangamutima maze ku munsi wo gutangaza ubwigenge hazamurwa ibendera n\u2019ibirango bya Repubulika<\/p>\n<p><strong><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/300882_110625582375883_100002853261715_57681_4537224_n1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright size-full wp-image-7358\" alt=\"300882_110625582375883_100002853261715_57681_4537224_n[1]\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/300882_110625582375883_100002853261715_57681_4537224_n1.jpg\" width=\"200\" height=\"203\" \/><\/a>Ibirango bya Repubulika<\/strong><\/p>\n<p>Hamaze kwemezwa Repubulika, ibendera ryarazamuwe, hashyirwaho ikirangantego cya Repubulika ariko ya marangamutima aranga atanga imbere abategetsi bashya bari bamaze gutsinda amatora, ahubwo biba umwanya wo kwihimura ku bandi banyarwanda bazizwa ko ari abo mu bwoko bugirana isano n\u2019abategekaga ku ngoma ya cyami<\/p>\n<p>Ubwigenge abanyarwanda babwumvise uko butari mu Ibendera n\u2019ikirangantego:<\/p>\n<p><strong>Umutuku:<\/strong> Nk\u2019uko twabyize mu mashuri abanza; umutuku ngo wasobanuraga AMARASO abanyarwanda bamennye baharanira demukarasi na Repubulika, aha umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda barigeze barwana n\u2019abazungu bapfa ko batabahaye ubwigenge! Nta ntambara izwi yabaye hagati y\u2019abakoroni n\u2019abanyarwanda, izivugwa zivugwa hagati y\u2019abanyarwanda ubwabo!<\/p>\n<p><strong>Umuhondo:<\/strong> Ibara ry&#8217;umuhondo ryari nk\u2019umutsindo ko abanyarwanda bageze kuri Repubulika nibyo ndetse harimo n\u2019irya nyuguti ya \u201cR\u201d ibyo rwose byari byiza.<\/p>\n<p><strong>Ibara ry\u2019icyatsi cyibisi<\/strong> ryavugaga: Ikizere ko abanyarwanda bazahorana kandi bakabumbatira ubwigenge bwabo nabyo si bibi, icyari kidasobanutse ni uko bamwe batekerezaga ko ubwigenge babukeshaga kuvanaho ubwami, bakibagirwa ko abategetsi ba cyami n\u2019ubwo baba batarakoze neza ariko bari abanyarwanda, bene kanyarwanda<\/p>\n<p>Mu kirangantego cya Repubulika nabyo ntabwo byari shyashya: Amara ni yayandi atatu, igisobanuro ni kimwe ku ma bara ariko hakiyongeraho ibimenyetso<\/p>\n<p><strong>Inuma n\u2019umuzeti:<\/strong> byasobanuraga amahoro, amahoro ni meza ntawe utayakeneye<br \/>\nIsuka n\u2019umuhoro: Umurimo n\u2019ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu nabyo yari intego nziza cyane<\/p>\n<p><strong>Umuheto n\u2019umwambi:<\/strong> Ngo byo byari ibyo kurwanirira igihugu. Ibi nabyo ntabwo byari ngombwa mu kirangantego cya Repubulika, nta na hamwe abanyarwanda babwiwe uwo bari kuba barwana kuko na mbere nta na hamwe barwanye n\u2019abanyamahanga cyangwa abakoroni, aha nkaba njye mbona hari harimo akantu gasesereza abanyarwanda bari bamaze kwirukanwa mu gihugu, gusenyerwa no gutwikirwa ndetse bamwe baniciwe imiryango yabo.<\/p>\n<p><strong>5 Nyakanga 1973, iya 5 Nyakanga 1975<\/strong><\/p>\n<p>Ibyo maze kvuuga haruguru byerekeranye no kuva ku butegetsi bwa cyami, nyuma mu gihe cya gikoronize ndetse no mu gihe cy\u2019ubwigenge na Repubulika siko abanyarwanda babibonaga kimwe, kandi buri ruhande rwageragezaga kwerekana impamvu n\u2019ubwo zitagiraga agaciro kangana.<br \/>\nAbakoloni ntawabarenganya bari abanyamahanga, bariyegamiye basigara barisha Iyobokamana na za Misiyoni, mu by\u2019ukuri icyo bashakaga basaga n\u2019abakigezeho amasambu barakonze, baratura baratunganirwa.<\/p>\n<p>Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bufitanye isano n\u2019abategekaga ku ngoma ya cyami uretse no kugira amajwi macye muri Kamarampaka, habayeho gukorwa mu nda n\u2019imvururu zabibasiye, zikabiicira ababo, abarokotse bamwe barahunze bajya mu bihugu duhana imbibe, abasigaye bakabaho mu ipfunwe n\u2019ubwoba bagahora bibombaritse ngo badakoma rutenderi bakabura ubuzima bwabo.<\/p>\n<p>Mu gihugu cy\u2019uburundi ho abari ku ngoma ya cyami n\u2019ubwo baje nabo kwigobotora umukoroni ariko abari bafitanye isano n\u2019ubutegetsi bwa cyami bakomeje no gutegeka muri Repubulika, abo rero bagiye batera inkunga abahunze mu Rwanda maze bakajya bagerageza kugaba ibitero mu Rwanda aribyo byiswe iby\u2019Inyenzi ariko imbaraga zikaba nke ugererranyije n\u2019abategetsi ba Repubulika bari bamaze kugira igisirikare.<\/p>\n<p>Nakwibutsa ko muri ibi bihe ibyitwaga amashyaka yari yaragiyeho mu guhatanira amatora mu myaka ya za 1960 yari yaramaze gucecekeshwa burundu hasigaye gusa Parmehutu yari ku butegetsi<\/p>\n<p>Ibi byatumye mu myaka ya za 1971, 1972, 1973 abari mu gisirikare bakunze kujya muri izo ntambara bashatse gukuraho ubutegetsi bw\u2019icyo gihe babushinja ko bwananiwe kugarura amahoro n\u2019umutekano.<\/p>\n<p>Aha niho havuye impinduramatwara yo kuya 5 Nyakanga 1975, hatangazwa icyiswe komite y\u2019ubumwe n\u2019amahoro igizwe gusa n\u2019abasirikare 11 bayobowe na General Major Habyarima Juvenal waje nyuma kwiyita IKINANI.<\/p>\n<p><strong>Iya 5 Nyakanga 1975 Hashinzwe MRND<\/strong><\/p>\n<p>Nkuko amashyaka yandi yo muri za 1960 yatsiratsijwe na Parmehutu, ni nako byagenze muri 1973 nta rindi shyaka ryemewe, abari abategetsi ba Repubulika ya mbere bafungiwe mu buvumo abandi baricwa abandi basubizwa ku isuka baribagirana.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019imyaka 2 gusa Habyarimana amaze kubona ko yafatishije yashyizeho umutwe umwe rukumbi wa Politiki ariwo twitaga Muvoma. Ibintu byose bihindurwa inzego za Muvoma, habayeho urugaga rw\u2019abakozi rwitwa CESTRAR rugirwa urwego rwa Muvoma, habaye URAMA, urugaga rw\u2019abategarugori n\u2019abari narwo rugirwa urwego rwa Muvoma, murumva ko nta hantu ibintu byavaga nta n\u2019aho byajyaga!<\/p>\n<p>Ya Komite y\u2019ubumwe n\u2019amahoroyari yihaye inshingano zo kugarura amahoro no gukemura ikibazo cy\u2019amoko nyamara uretse abatutsi batageze kuri 5 bageze muri Guverinoma mu myaka hafi 30, umutwa 1 gusa wabaye Depite(Munyankuge Laurent), kuko undi wa 2 atabonye amajwi ya ngombwa n\u2019ubwo yari yiyamamaje (Mugabo Pierre), abategetsi ba kiriya gihe babaye abahutu kandi benshi bakomokaga mu karere kamwe abandi bagirana amasano bakica bagakiza bakagabira uwo bashaka. Havutse imvugo mbi yitwaga UZI ICO NDICO, bagera mu bagore beza bati CO NCOMA n\u2019ibindi\u2026.<\/p>\n<p>Komite y\u2019ubumwe n\u2019amahoro yazimiriye muri Muvoma, abari bayigize aba abatoni bo mu kazu bakwizwa mu zindi nzego, abandi bashyirwa ku gatebe.<\/p>\n<p><strong>Muvoma (MRND) ntiyakemuye ibibazo 1990 FPR ibyutsa urugamba<\/strong><\/p>\n<p>Igihe cya MRND ntawashidikanya ko amajyambere yiyongereye, abakozi bahabwa imirimo iringaniza rirageragezwa ariko hakaba imirongo ntarengwa, hakaba ibiharirwa akazu, 1990 hatangira urugamba rwa FPR rugamije kubohoza igihugu.<\/p>\n<p>Nibyo intambara ntikemeura ibibazo ariko iyo byanze hagmbo abitangira abandi, byarabaye, intambara kuva za Byumba yahitanye abantu abandi bava mu byabo. Abari u gihugu abenshi bemera no kuyishyigikira baharanira ko habaho ubwisanzure bwuzuye.<\/p>\n<p>Leta ya Habyarimana yokejwe igitutu hemerwa amashyaka ahangana na MRND ku mugaragaro, hasinywa amasezereano ya Arusha yo kugabana ubutegetsi MRND na Habyarimana barayemera barayasinya, FPR yarwaniraga ku mupaka ishyigikirwa n\u2019andi Mashyaka ihabwa umwanya wo kuza kwitoza mu gihugu, habaho imitwe ya Loni ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry\u2019amasezerano\u2026<\/p>\n<p><strong>FPR mu marangamutima no kwikunda kw\u2019agatsiko ka bamwe mu bayigize<\/strong><\/p>\n<p>Ngize nti habayeho kwikunda n\u2019amarangamutima kuri bamwe mu bari bagize FPR muri 1994 ntabwo naba nkabije. Niba amasezerano yarasinywe, umutwe warwanaga uturutse hanze y\u2019igihugu ugahabwa umwanya nakwita Privilege:<\/p>\n<p><strong>Ni ukubera iki kandi intambara yagombaga gukomeza?<\/strong><\/p>\n<p>Ni ukubera iki kandi hari hakenewe ukundi kwibohora kwa nyuma y\u2019isinywa ry\u2019amasezerano?<\/p>\n<p>Ni iyihe mpamvu kubyina insinzi byabaye hamaze gutikizwa abanyarwanda batagira ingano muri Genocide?<\/p>\n<p>Ni ukubera iki abagerageje kwihungira bakurikiranwe bakicirwa mu Nkambi?<\/p>\n<p>Ese habaho gute insinzi mu gihe FPR yateshutse ku nshingano zayo zo guharanira uburenganzira bwa bose?<\/p>\n<p>Mu mwanya wo gucyura impunzi ahubwo ikibazo cy\u2019ubuhunzi kirushaho gukaza umurego?<\/p>\n<p>Mu gihe abahunga bicirwa aho bahungiye?<\/p>\n<p><strong>Italiki ya 4 Nyakanga, ni umunsi w\u2019agashinyaguro gusa<\/strong><\/p>\n<p>Italiki ya 4 Nyakanga yajyaga kugira agaciro iyo FPR ubwayo iba itekanye, abayirangaje imbere urugamba rugitangira bose bambaye imidende!<\/p>\n<p>Ubu se uretse abaje basanga imiryango yabo yarashize, ubuse abaje baracitse amaguru n\u2019amaboko, ubuse ababafashije bataye imibereho yabo mu Rwanda n\u2019ubwo wenda itari shyashya 100% twasanga bangahe mu bihangange bya none?<\/p>\n<p>Nimumfashe dukore urutonde kuva kuri Paul Kagame bwite, kumanura kuri Habumuremyi Pierre Damien, abakuru b\u2019inteko ibyumba byombi, abagize guverinoma, abakuru b\u2019ingabo, mujye mu ntara, mu turere, mu mirenge no mu byiswe imidugudu mumpe koko ingero z\u2019abaharaniye kwibohora n\u2019igihe babikoreye!<\/p>\n<p>Nimujye mu rundi ruhande murebe abarimo bicwa, abafungwa, abarigiswa, abamburwa imitungo yabo mu gihugu no hanze mu mbwire niba abanyarwanda baravuye cyangwa baragiye ku ngoyi?<\/p>\n<p>Nimurebe ukuntu ku bwa Kinani iminsi mikuru yo muri Nyakanga yajyaga yizihizwa n\u2019ibihugu by\u2019amahanga byagendereye u Rwanda ari byinshi, mugereranye n\u2019abaperezida 3 cyangwa bane bari muri stade ku ya 4 Nyakanga?<\/p>\n<p>Banyarwanda ntimugashukishwe ubuhendwabana!\u00a0Ntabwo ndi bushinje Kagame n\u2019agatsiko guhanura indege ya Habyarimana kuko nta bimenyetso mbifitiye ariko nta n\u2019ubwo FPR ari abere b\u2019iyicwa ry\u2019imbaga y\u2019abanyarwanda!!!!<\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7003\" alt=\"kayitare RNC\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC-20x20.jpg 20w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg 208w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tuganire ku Bwigenge bw\u2019u Rwanda bwo ku ya 1 Nyaka 1961, Iya 5 Nyakanga 1973 ndetse n\u2019iya 5 Nyakanga 1975 no ku Ibohorwa ry\u2019Igihugu ryo kuya 4 Nyakanga 1994. Reka mvuge gato ku byo twita AMATEKA: Burya kandi amatekeka si ikintu umuntu yihimbira cyangwa ngo agifindafinde uko ashatse, ngo ube wafata ibintu ngo ni uko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7399,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-7398","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Tuganire ku Bwigenge bw\u2019u Rwanda bwo ku ya 1 Nyaka 1961, Iya 5 Nyakanga 1973 ndetse n\u2019iya 5 Nyakanga 1975 no ku Ibohorwa ry\u2019Igihugu ryo kuya 4 Nyakanga 1994. Reka mvuge gato ku byo twita AMATEKA: Burya kandi amatekeka si ikintu umuntu yihimbira cyangwa ngo agifindafinde uko ashatse, ngo ube wafata ibintu ngo ni uko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-07-08T17:17:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/rwanda-drapeau.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"450\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda.\",\"datePublished\":\"2014-07-08T17:17:36+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/\"},\"wordCount\":2361,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/rwanda-drapeau.png\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/\",\"name\":\"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/rwanda-drapeau.png\",\"datePublished\":\"2014-07-08T17:17:36+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/rwanda-drapeau.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/rwanda-drapeau.png\",\"width\":450,\"height\":300},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda. - Umunyarwanda","og_description":"Tuganire ku Bwigenge bw\u2019u Rwanda bwo ku ya 1 Nyaka 1961, Iya 5 Nyakanga 1973 ndetse n\u2019iya 5 Nyakanga 1975 no ku Ibohorwa ry\u2019Igihugu ryo kuya 4 Nyakanga 1994. Reka mvuge gato ku byo twita AMATEKA: Burya kandi amatekeka si ikintu umuntu yihimbira cyangwa ngo agifindafinde uko ashatse, ngo ube wafata ibintu ngo ni uko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-07-08T17:17:36+00:00","og_image":[{"width":450,"height":300,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/rwanda-drapeau.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda.","datePublished":"2014-07-08T17:17:36+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/"},"wordCount":2361,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/rwanda-drapeau.png","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/","name":"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/rwanda-drapeau.png","datePublished":"2014-07-08T17:17:36+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/rwanda-drapeau.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/rwanda-drapeau.png","width":450,"height":300},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ukwezi-kwa-nyakanga-ni-ukwezi-kwamateka-yu-rwanda-nabanyarwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7398","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=7398"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7398\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7399"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=7398"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=7398"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=7398"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}