{"id":7500,"date":"2014-07-25T00:10:01","date_gmt":"2014-07-24T21:40:01","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=7500"},"modified":"2014-07-25T00:33:58","modified_gmt":"2014-07-24T22:03:58","slug":"rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/","title":{"rendered":"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma?"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014 inkuru yasakaye hose ko Ministre w\u2019intebe Pierre Damien Habumuremyi yasimbujwe Anastase Murekezi wari Ministre w\u2019abakozi ba Leta n\u2019umurimo.<!--more--><\/p>\n<p><b>Kuki Bwana Pierre Damien Habumuremyi yakuwe kuri uriya mwanya?<\/b><\/p>\n<p>Ubusanzwe Pierre Damien Habumuremyi ni umuntu wagaragaje ko ari umukozi ndetse agirirwa icyizere na Perezida Kagame ku buryo ndetse yari ageze aho atitiza bimwe mu bikomerezwa byo muri FPR mbese wamugereranya na wa muboyi mwiza utumwa kw\u2019isoko akajya gushaka ibihendutse biri munsi y\u2019amafaranga shebuja yamuhaye ndetse yamara no guhaha akagarurira shebuja amafaranga yasigaye. Mwibuke ijambo rya Habumuremyi aho yagize ati:<i>\u201dBwana Perezida wa Repubulika tubabarire twese twarakosheje uretse wowe!\u201d<\/i><\/p>\n<p>Bivugwa ko Habumuremyi yari yarahawe ingufu ku buryo yageze aho yirukana Ministre Protais Musoni na ba Eug\u00e8ne Barikana!<\/p>\n<p>Umuntu nka Habumuremyi wumviraga Perezida Kagame Ijana kw\u2019ijana ntabwo yashobora gukurwaho nta mpamvu ifatika. Mu mpamvu zikekwa n\u2019uko Habumuremyi yaba afite umuvandimwe witwa Sipiriyani uba muri FDLR mu mashyamba ya Congo ndetse na Habumuremyi akaba yarabaye mu nkambi ya Mugunga mbere y\u2019uko isemywa, hari amakuru atarabonerwa gihamya avuga ko ngo uwo muvandimwe wa Habumuremyi yaba yaragaragaye mu majyaruguru muri Hoteli ya Habumuremyi ariko ibi ni ibyo gushidikanyaho kuko umuntu nka Habumuremyi ntabwo yatinyuka ibintu nk\u2019ibyo.<\/p>\n<p>Ariko isesengura rindi rivugwa n\u2019uko ngo mu minsi yashize hari uburyo Bwana Habumuremyi yaba yarabonanye na Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete. Ngo Bwana Habumuremyi yari avuye mu nama ya EAC muri Tanzaniya yemera lifuti ya Perezida Kikwete wari ugiye i Nairobi mu muhango wo kwimika Perezida Uhuru Kenyatta. Niba ari byo koko n\u2019ubwo umuntu yahamya ko ibyo Kikwete byose yaba yaraganiriye na Habumuremyi yabisubiriyemo Kagame ntabwo uko Kagame tumuzi yabishira amakenga.<\/p>\n<p>Kuganira na Kikwete, Kugira umuvandimwe muri FDLR, gushimwa na benshi ko akora neza, kuba yarahawe uyu mwanya kugira ngo akarere k\u2019amajyaruguru kayoboke FPR ariko bikanga kuko muri iyi minsi byagaragaye ko FDLR ihafite abayoboke kugeza mu bayobozi, ibi byose byatuma Habumuremyi yaba yigijweyo.<\/p>\n<p>Kumwigizayo ariko ni amaburakindi kuko iyo aza kuba hari amakosa amuriho nta kuntu Perezida Kagame yari kumushimira ahubwo yari kumutuka nk\u2019uko asanzwe abikora. Mwibuke ko mu <a href=\"http:\/\/www.youtube.com\/watch?v=U8cs0lCijjQ\">ijambo<\/a>\u00a0yavuze mu muhango wo kurahiza Leta nshya yagize ati:<\/p>\n<p><i>&#8220;Ubwo ndashimira Ministre w\u2019intebe wari uyoboye iyo gouvernement n\u2019abamufashije, ari abashya, ndetse n\u2019abatayigarutsemo, aliko bazakomeza imilimo mu zindi nzego, na zo zikorera abanyarwanda, zikorera igihugu.<\/i> <i>Hari impamvu nyinshi zituma ibintu hari ubwo bihinduka, nta n\u2019ubwo byaba bikubiye ko ari ukugaya akazi kakozwe, ahubwo n\u2019iyo akazi ari keza, intego irakomeza ahubwo no kurushaho. Ni byo rero umuntu yavuga muri ibi biba bihinduka, biduha gouvernement nshya cyangwa se bituma hazamo abayobozi bashya, cyangwa se abari basanzwe, banakomeza. Ubwo, mpereye kuri ibyo, nagira ngo nizeze abagiye muri gouvernement, nshya, iyobowe na prime minister Murekezi, inshingano ari ugukomeza ibyiza abayobozi baba batezweho amaso, gukorera abanyarwanda. Icya kabiri, ni ukwifuzwa ko hakomezwa kandi kuzuzanya, abakoreraga leta ya mbere, igituma ibyiza byagezweho, ni uko bakoraga nk\u2019ikipe, bakoreraga hamwe, bakuzuzanya, imbaraga, ufite imbaraga nyinshi aha, nkeya, bakuzuzanya, imbaraga zigatubuka. N\u2019ubu ntawabinyura iruhande, niko bikwiye kuba bikomeza, ahubwo intego ni ukurusha, kugira ngo umusaruro tuvana mu bikorwa, urusheho kwiyongera. Ndabasezeranya rero ubufatanye kandi mbubasaba\u2026&#8221;<\/i><\/p>\n<p>Ibivugwa ko yaba agiye kugirwa Ambassadeur i Burundi ni ibintu twavuga ko bigoye kwemera kuko n\u2019uwagizwe Ambassadeur i Burundi, Bwana Amandin Rugira amaze igihe gito arahiye.<\/p>\n<p>Ku bivugwa ko Habumuremyi yaba yazize kwanga kwitaba inteko byo ni ibintu nabyo bigoye kwemera kuko uko Habumuremyi azwi ntabwo ari umuntu watinyuka gusuzugura abadepite, ikindi kandi ibyo yagombaga kubazwa byo gusenyera abaturage hari abaministre babishizwe kandi bo ntawabakozeho ahubwo bahawe imirimo mishya muri Guverinoma yagiyeho. Ukwijujuta kw\u2019abadepite ko umuntu yagushyira mu rwego rw\u2019ikinamico cya FPR cyo kwerekana ko abadepite\u00a0 b\u2019u Rwanda nabo bafite ijambo. Kuko nta wundi muntu muri ruriya Rwanda wabuza Habumuremyi kwitaba abadepite atari Kagame ubwe ikindi kandi ntabwo abadepite bakwijujutira Habumuremyi ibikonyozi byo muri FPR bitabiri inyuma! Cyangwa n\u2019amayeri yo kumugusha mu mutego nk\u2019uwatezwe Lt Gen Charles Kayonga bakamubwira amasaha atari yo Kagame akahamutanga bikitwa agasuzuguro!<\/p>\n<p>Hari na bamwe baketse ko Habumuremyi yashyizwe ku ruhande ngo ategurwe kuzasimbura Kagame mu 2017 ariko nyine Kagame afite umwanya ukomeye mu gihugu utuma akomeza gutegeka nk\u2019uko byari bimeze ku gihe cya Perezida Bizimungu, ariko iyo usesenguye usanga urwego Perezida Kagame agezeho hari abasigaye bamufata nk\u2019Imana yabo, kongeraho ibibazo by\u2019ubutabera ibyo bitapfa gushoboka.<\/p>\n<p>Iyo umuntu ashyize mu gaciro asanga iki gikorwa cyo guhindura Leta kimaze iminsi kigwaho ahubwo gukuraho Habumuremyi bikaba byaba nk\u2019uburyo bwo guhita haba impinduka muri Leta kuko itegeko nshinga riteganya ko iyo Ministre w\u2019intebe avuyeho avanaho na guverinoma ye yose.<\/p>\n<p>Amakuru The Rwandan ifite kandi yizewe n\u2019uko kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 19 Nyakanga 2014 umuntu umwe mu bagizwe ba Ministre bashya yahuye n\u2019umuntu arimo agura imyenda mishya amubwira mu marenga ati<i>\u201dnanjye his excellency yanyibutse!\u201d<\/i><\/p>\n<p>Ikigaragara n\u2019uko iyi Leta nshya ari Leta igamije gutegurira Kagame inzira igana mu guhindura itegeko nshinga no kwiyamamaza\u00a0 mu matora ya 2017.<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo twahera kuri bamwe mu bashyizwe muri Leta bigaragara ko ari intore kabuhariwe mu bukangura mbaga ku rubyiruko nka Joe Habineza Utumabahutu, Francis Kaboneka.<\/p>\n<p>Na none ingufu zahawe ishyaka PSD nazo ni izo kwibazwaho, ese ishyaka ryagize amajwi 5% rihabwa Minisiteri y\u2019intebe na Perezidansi ya Sena rite? Ni ukuvuga umwanya wa 2, n\u2019uwa 3 inyuma ya Perezida wa Repubulika!<\/p>\n<p>Mu rwego rwa politiki hari abasanga ibi ari ugushaka ingufu mu majyepfo y\u2019igihugu aho Ministre Murekezi akomoka no kuneza abashyigikiye PSD mu majyepfo ngo bazunge mu rya PDI mu gusaba ko Perezida Kagame yongera kwiyamamaza mu 2017 ndetse no kujijisha amahanga herekanwa ko Perezida na Ministre w\u2019intebe bava mu mashyaka atandukanye, kuba Ministre w\u2019intebe yava mu rindi shyaka ritari FPR rigaragara nk\u2019iryiganjemo abahutu kandi ryahozeho kuva mbere ya 1994 hari abanyamahanga bamwe bashobobora kwibyibeshyamo amahinduka no gufungura urubuga rwa politiki.<\/p>\n<p>Kuba Ministre w\u2019intebe mushya Murekezi mu minsi yashize yaratangaje ko ubundi ubwoko bwe ari umututsi ahubwo abakurambere be baba barahinduye ubwoko bagahinduka abahutu ntawamenya niba ayo magambo hari icyo yaba yaramaze mu guhabwa uriya mwanya!<\/p>\n<p>Ikindi n\u2019uko guhitamo Murekezi nka Ministre w\u2019intebe ari ibyo kwibazwaho mu gihe Mu myaka yashize ahagana mu 2010 Ministre Murekezi abadepite bamugeze amajanja benshi bifuza ko yakurwaho icyizere ndetse bamwe bamwifatira ku gahanga ariko yari yaraguje ararusimbuka!<\/p>\n<p><b>Abirukamywe muri Leta bazize iki?<\/b><\/p>\n<p>Duhereye kuri Protais Mitali, byakunze kuvugwa ko ari umuntu w\u2019umuswa byaba mu kazi n\u2019ahandi mu gihe bigaragara ko muri Leta harimo abantu b\u2019abahanga benshi, kuvugwa mu kibazo cy\u2019umuhanzi Kizito Mihigo, ikibazo cya Miss Colombe utarahawe ibyo yemerewe ubu akaba ari mu bibazo by\u2019insobe, Mitali kandi bivugwa ko yashyize imbere inyungu ze imbere n\u2019amatiku agaca imitwe y\u2019abandi bo mu ishyaka PL bari bakomeye bashoboraga guteza ishyaka imbere rikamera nka PSD, ku buryo ishyaka PL ryahazahariye cyane bityo rikaba ritigaragaza cyane ku buryo FPR ibura icyo yereka abavuga ko nta mashyaka yandi ari mu gihugu, kuba kandi atarashoboye gushyira abitwa abacikacumu bose mu kwaha kwa FPR bikaba bigaragara ko basigaye ari benshi mu barwanya ubutegetsi nabyo yabizira. Mbese uwavuga ko Mitali igihe cye cyari kigeze ntabwo yaba yibeshye!<\/p>\n<p>Ikosa Mitali yakoze muri PL ashyira inyungu ze n\u2019iza FPR imbere y\u2019iza PL siwe ubikora gusa kuko no mu yandi mashyaka hari abandi bantu twavuga batari abahanga na gato ndetse twavuga ko ari abaswa nka ba Alvera Mukabaramba, Musa Fazir Harerimana ariko babona imyanya ku idarapo ry\u2019amashyaka yabo ariko mu bikorwa byabo bakorera FPR n\u2019ubwo umusaruro aba ari muke bwose bakarekerwa mu myanya mu rwego rwo rwo kwerekana ko FPR idategeka yonyine.<\/p>\n<p>Nka Musa Fazir Harerimana bivugwa ko ari nk\u2019umugaragu wa James Musoni ngo icyo ashoboye ni ugushyanuka no kuregana naho iby\u2019akazi byo bivugwa ko ntabyo ashoboye.<\/p>\n<p>Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko hari bamwe birukanywe bazira kunyereza umutungo nka ba Agn\u00e8s Kalibata, Stanislas Kamanzi, Protais Mitali<\/p>\n<p>Dr Anitha Asiimwe we ntawe uyobewe ko azize Ministre Binagwaho batashoboye kumvikana kuko Binagwaho uretse amahane, gutukana no kwiyemera yisanganiwe afitanye ubujura akorana na Jeannette Kagame mu bijyanye n\u2019imishinga ya SIDA bituma yica agakiza.<\/p>\n<p><b>Abashyizwe muri Leta bategerejweho iki?<\/b><\/p>\n<p>Kugarura \u201cJoe\u201d Joseph Utumabahutu Habineza byo umuntu yabibonamo uburyo bw\u2019ubukangurambaga no gutegura amatora cyane cyane mu rubyiruko no mu mahanga dore ko Joe afite inshuti nyinshi mu bijyanye n\u2019imikino n\u2019abategura imyidagaduro kandi agakundwa cyane mu rubyiruko cyane cyane \u00a0rw\u2019 igitsinagore aho bose bamubona nk\u2019umuntu cool! Ikindi twavuga n\u2019uko ari inyuma ya Kagame uruhu n\u2019uruhande.<\/p>\n<p>Kugarurwa mu kibuga kwa Joe nyuma y\u2019agashya k\u2019amafoto n\u2019inkumi byatumye yegura bivuze ko noneho Joe agarukanye umurego udasanzwe ndetse twavuga ko ushobora kuzaba uruta uwo yari asanganywe dore ko abacuranzi n\u2019abandi banyanijeriya badasobanutse basigaye bahora mu rujya n\u2019uruza mu Rwanda!<\/p>\n<p>Undi winjiye muri Leta ni Francis Kaboneka, wari umudepite, akaba yarinjiye mu nteko ku itike y\u2019urubyiruko nyuma akaba depite wa FPR.\u00a0Ni umuntu wa DMI bizwi w\u2019umuhezanguni kandi kabuhariwe mu bukangurambaga cyane cyane ku rubyiruko rw\u2019abatutsi!\u00a0Abenshi bamwibuka ubwo yasobanuraga gahunda ya <i>\u201cNdi umunyarwanda\u201d <\/i>n\u2019ubwishongozi bwinshi mu gihugu cy\u2019u Bubiligi!\u00a0Kuba ahawe Ministeri y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu abasesenguzi babibona nk\u2019uko agiye kwifashisha uwo mwanya ngo acishe umweyo mu nzego z\u2019ubuyobozi bw\u2019ibanze mu gihugu bivugwa ko abarwanya ubutegetsi bamaze kuzicengera, ikindi kivugwa n\u2019ugufasha gushakira Kagame inzira mu matora ya 2017.<\/p>\n<p>Kuri Ministre James Musoni, we bivugwa ko kuba agiye muri Minisiteri y\u2019ibikorwa remezo n\u2019ukugira ngo agurishe EWSA ndetse n\u2019ingomero z\u2019amashyanyarazi zose zijye mu maboko y\u2019amasosiyete ya FPR twavuga ko ari bimwe mu bintu bike Leta isigaranye bitaragurishwa.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bisanzwe buriya Ministre James musoni arimukana na Maneko Ladislas Ngendahimana (murumuna wa Ministre Mathias Harebamungu) ahubwo abagenda ku Kacyiru muritonde, Kacyiru ihindutse indiri ya ba maneko, none se hakurya hazaba hari maneko Francis Kaboneka muri MINALOC hakuno hari Karenzi Karake muri NISS iruhande rwabo hari Maneko Ladislas Ngendahimana muri MININFRA murumva aho hantu ari nyabagendwa?<\/p>\n<p>G\u00e9rardine Mukeshimana, wagizwe Ministre w\u2019ubuhinzi twavuga ko ari umuhanga aje gusubiza mu buryo ibyo Agn\u00e8s Karibata yari yarazambije. Mukeshimana mu minsi yashize yagiranye ikibazo na Ministre Karibata bituma yegura ajya kwigira PhD ndetse igihe yigaga yatsindiye <a href=\"http:\/\/msutoday.msu.edu\/news\/2012\/msu-student-wins-prestigious-award-for-scientific-excellence\/\">2012 BIFAD Award for Scientific Excellence<\/a><\/p>\n<p>Undi twavuga w\u2019umuhanga ni Dr Uziel Ndagijimana wari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y\u2019ubuzima aho Ministre Binagwaho atatinyaga kumwita igicucu mu bantu ubu agiye kuba umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y\u2019ubukungu n\u2019imali.<\/p>\n<p>Valentine Rugwabiza uretse kuba umuntu wa Kagame n\u2019umugore we twavuga ko ahagarariye abanyarwanda b\u2019abatutsi bahungutse bava muri Congo ,\u00a0 birahwihwiswa ko kuba ahawe kuba Ministre wa East African Community ari nko kumutegura kuzasimbura Ministre Louise Mushikiwabo bivugwa ko ngo nta musaruro arimo gutanga muri iyi minsi.<\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014 inkuru yasakaye hose ko Ministre w\u2019intebe Pierre Damien Habumuremyi yasimbujwe Anastase Murekezi wari Ministre w\u2019abakozi ba Leta n\u2019umurimo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7501,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-7500","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014 inkuru yasakaye hose ko Ministre w\u2019intebe Pierre Damien Habumuremyi yasimbujwe Anastase Murekezi wari Ministre w\u2019abakozi ba Leta n\u2019umurimo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-07-24T21:40:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-07-24T22:03:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"783\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"529\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/\",\"name\":\"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg\",\"datePublished\":\"2014-07-24T21:40:01+00:00\",\"dateModified\":\"2014-07-24T22:03:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg\",\"width\":783,\"height\":529},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma? - Umunyarwanda","og_description":"Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014 inkuru yasakaye hose ko Ministre w\u2019intebe Pierre Damien Habumuremyi yasimbujwe Anastase Murekezi wari Ministre w\u2019abakozi ba Leta n\u2019umurimo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-07-24T21:40:01+00:00","article_modified_time":"2014-07-24T22:03:58+00:00","og_image":[{"width":783,"height":529,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/","name":"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg","datePublished":"2014-07-24T21:40:01+00:00","dateModified":"2014-07-24T22:03:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/Cabinet-nshya-mu-ifoto-na-Perezida-wa-Republika.jpg","width":783,"height":529},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandani-iki-kihishe-inyuma-yihindurwa-rya-ministre-wintebe-na-guverinoma\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y\u2019ihindurwa rya Ministre w\u2019intebe na Guverinoma?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7500","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=7500"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/7500\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7501"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=7500"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=7500"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=7500"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}