{"id":8040,"date":"2014-07-27T20:15:30","date_gmt":"2014-07-27T17:45:30","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8040"},"modified":"2014-07-27T20:15:30","modified_gmt":"2014-07-27T17:45:30","slug":"bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/","title":{"rendered":"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri!"},"content":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 014\/<a href=\"http:\/\/p.s.imb\/014\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">P.S.IMB\/014<\/a><\/p>\n<p>Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N\u00b0 013\/<a href=\"http:\/\/p.s.imb\/014\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">P.S.IMB\/014<\/a> ryasohotse kuwa 06\/07\/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida fondateri w\u2019ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari afunzwe, kubw\u2019ibyo byose ishyaka PS-Imberakuri ritangarije abanyarwanda, abarwanashyaka n\u2019amahanga ibi bikurikira:<!--more--><\/p>\n<p>&#8211; Ishyaka PS Imberakuri ryatewe impungenge zikomeye n&#8217;inama nkiriya idasobanutse, ukurikije imitegurire, imiyoborere ndetse n&#8217;ibyayivuyemo. Aha hakaba hahishe byinshi aho inama itigize itumirwamo visi perezida wa mbere,uwa kabiri,umunyamabanga mukuru,umunyamabanga mukuru ushinzwe urubyiruko n\u2019abandi\u2026 Nyamara ngo hifashishijwe ikoranabunga nkuko bivugwa mu ngingo ya mbere inama ikaba yaratumiyemo Bwana Jean Baptiste Ryumugabe nubwo bitabakundiye ndetse n&#8217;abandi bagombaga kwemeza ibyifuzo by&#8217;abayiyoboye niba yaranabayeho.<\/p>\n<p>&#8211; Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n&#8217;amakenga y&#8217;ibyavuzwe mu ngingo ya 5(&#8230;), biteye agahinda kubona nyuma y&#8217;imyaka 4 yose ishyaka rikorana neza n&#8217;amashyaka atandukanye none kubw&#8217;inyungu z&#8217;abantu bake cyane nka 2 cg 3 bikaba uyu munsi aribwo abayobozi bamwe batangiye kwikoma abandi bayobozi b&#8217;amashyaka nkaho ayo mashyaka agendera ku murongo cyangwa ibyifuzo byabo.<\/p>\n<p>&#8211; Ishyaka PS Imberakuri riranenga byimazeyo imvugo zirimo ubugome n\u2019ubwishongozi ziri mu ngingo ya 7(&#8230;) aho hari abifuza cyangwa bakeka ko gufungwa cg kwicwa aribwo butwari. Ntabwo ariko abantu bose babibona, guhunga si ububwa. Bakomeza bavuga ko ngo abahunze cg abagiye hanze y\u2019igihugu nibashyira impumu n\u2019igihunga bazasubira mu mirimo yabo; ariko hano umuntu wese akaba yakwibaza ari ufunguwe cyangwa uwahunze uwakabaye ashyira impumu ari inde? Dore ko no mu itegeko shingiro ishyaka rigenderaho ntahanditswe ko uri hanze y\u2019igihugu cg uwahunze ahagarika imirimo ye mu ishyaka, n\u2019ikimenyimenyi ni uko Ryumugabe ukunze gushyirwa imbere na Me Ntaganda Bernard yahunze igihugu cg akaba aba hanze y\u2019igihugu. Gusa aha birumvikana ko ubufatanye ishyaka PS Imberakuri ryagiranye n&#8217;andi mashyaka cyane cyane FDLR ko hari abo butashimishije cyane cyane Leta ya Kigali itarahwemye gusenya ishyaka ikoresha uwo ariwe wese, bikaba nta gitangaza kirimo kuba iyo Leta yaba ariyo yihishishe inyuma yibi byose. Kandi twibutse ko ubwo bufatanye bumaze imyaka isaga itatu,kuba rero hari abaza bakumva ko ubwo bufatanye butababereye ibyo nta gitangaza kirimo.<\/p>\n<p>&#8211; Kuba ingingo ya 8 yaragarutse cyane kuri Bwana Jean Baptiste Ryumugabe dore ko urebye neza iri tangazo hafi ya ryose wagira ngo niwe ryakorewe nta gitangaza kirimo dore ko uyu Ryumugabe yakomeje gucamo ishyaka ibice no kubiba amacakubiri hagati y\u2019abayobozi n\u2019abarwanashyaka yica amategeko uko yishakiye agamije kwigarura ishyaka akaba aribyo akomeje gukora afatanyije n\u2019abamushigikiye bagamije inyungu no kwimika inda zabo imbere. Uyu Ryumugabe akaba yarihanangirijwe ndetse agirwa inama inshuro nyinshi ariko bikaba bigaragara ko nta kwikosora kwahabaye ahubwo aho kugira ngo Me Ntaganda Bernard aze afasha kumugarura mu murongo ahubwo akaba amushyigikiye mu migambi ye mibisha. Ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe n\u2019imikorere idahwitse ya Me Ntaganda Bernard isenya ikanatiza umurindi abashaka gusenya ishyaka rya PS-Imberakuri aho Me Ntaganda avuga ko yasohoye amatangazo ari muri gereza akura bamwe mu bayobozi mu myanya barimo, agashyiramo abandi batazwi. Akaba yarakoze ibi yica amategeko nkana dore ko ntaho ashobora kvuga cyangwa ngo agaragaze abo yakoranye nabo inama bagafatana imyanzuro muri gereza nuko bagasohora amatangazo nkariya afata ibyemezo. Tuributsa uwariwe wese witwaza icyo aricyo cyose mu ishyaka ko adafite uburenganzira na buke bwo kwica amategeko nkana akora ibyo ashaka mu ishyaka kuko ishyaka atari akarima k\u2019umuntu umwe ku giti cye aho ashobora gukora ibyo yishakiye.<\/p>\n<p>&#8211; Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwamagana ku mugaragaro imyitwarire idahwitse ya Me Ntaganda Bernard uvuye muri gereza ashishikajwe no gucamo ishyaka ibice aho gufatanya n\u2019abandi mu gukomeza urugamba atabariza abafunzwe, ababuriwe irengero, abicwa ndetse n\u2019abashimuswe haba mu barwanshyaka no mu banyarwanda bakomeje kurenganywa na Leta ya FPR nkuko nawe yagiye atabarizwa; ahubwo nkuko mubibona akaba ashishikajwe n\u2019izindi nyungu zidafite aho zihuriye no guharanira uburenganzira bw\u2019abanyarwanda no gukomeza umurongo wa politike ishyaka ryiyemeje, ahubwo akaba ashaka kurigira nk\u2019akarima ke. Twamwibutsa ko imbaga y\u2019abarwanashyaka atari we yakurikiye nk\u2019umuntu ku giti cye ahubwo yakurikiye umurongo wa politike w\u2019ishyaka; rero kubw\u2019ibyo tukaba tumwibutsa ko abanyarwanda atari ikibuga bakiniraho umupira. Ishyaka rikaba rimusaba kugaruka mu murongo mu maguru mashya agakorera abanyarwanda kurusha gushyira imbere izindi nyungu ze bwite kuko nibitaba bityo yazafatirwa ibindi byemezo.<\/p>\n<p>&#8211; Nyuma yo gusanga inama Me Ntaganda Bernard yakoresheje itemewe n\u2019amategeko turasaba ko yategura indi nama yemewe n\u2019amategeko tugafatanyiriza hamwe kunonosora ibibazo byaba bihari no gushyiraho umurongo twagenderaho twese hamwe; dore ko nyuma y\u2019imyaka 4 ari muri gereza azira akamama ari myinshi akeneye gushyira ubwenge ku gihe no gushyira impumu n\u2019igihunga nkuko abyivugira abibwira abahumze cg abatari mu gihugu dore ko ahubwo ariwe bireba kuko yakorewe iyicarubozo n\u2019ingoma mpotozi ya FPR. Rero hari byinshi byahindutse ku buryo hakenewe inama inonosora zimwe muri izo mpinduka kugira ngo arusheho kuzumva no gukorera abanyarwanda uko bikwiye abafasha kwibohora ingoma y\u2019igitugu iyobowe na FPR.<\/p>\n<p>&#8211; Ku mpamvu zose zavuzwe haruguru, ishyaka PS-Imberakuri riramara impungenge abarwanashyaka baryo n\u2019abanyarwanda ko ritazigera ridohoka ku rugamba rwo guharanira ko buri munyarwanda yakwishyira akizana mu gihugu cye. Twongeye kandi kumenyesha ko ubufatanye bwa PS-Imberakuri nandi mashyaka bukomeje mu rugamba rwo kubohora abanyarwanda ingoyi bashyizweho na Leta mpotozi y\u2019igitugu ya FPR; ni muri urwo rwego twibutsa ko ubufatanye bwa PS-Imberakuri na FDLR bukomeje kandi butazigera buhungabanywa n\u2019uwari wese yitwaje icyo aricyo n\u2019umwanya wose yaba afite muri aya mashyaka.<\/p>\n<p>Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo gushimira abarwanashyaka, abanyarwanda ndetse n\u2019amahanga ubufatanye batawemye kugaragaza mu bihe bikomeye bitanga mu guharanira uburenganzira bw\u2019abanyarwanda mu gihe cyose ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa Kigali buyobowe na FPR bwashatse gusenya ishyaka. Uko twagiye dutera intambwe tujya mbere, Leta ya Kigali ntibyayishimishije na gato akaba ariyo mpamvu igikomeje gushaka gusenya ishyaka ariko tukaba tuyikuriye inzira ku murima ko ntacyo izigera igeraho kuko abanyarwanda bamaze guhaga akarengane ibagirira kandi bamenye guharanira uburenganzira bwabo. Rero dukomeze ubwo bufatanye kandi twese hamwe tuzatsinda.<\/p>\n<p>Mugire amahoro y\u2019Imana!<\/p>\n<p>Bikozwe kuwa 27 Nyakanga 2014<\/p>\n<p>Ku bwa PS-Imberakuri Alexis BAKUNZIBAKE Visi perezida wa mbere<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.ps-imberakuri.net\/kin\/amakuru\/110-itangazo-rigenewe-abanyamakuru-nd-014psimb014.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\"><!--more-->http:\/\/www.ps-imberakuri.net\/kin\/amakuru\/110-itangazo-rigenewe-abanyamakuru-nd-014psimb014.html<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 014\/P.S.IMB\/014 Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N\u00b0 013\/P.S.IMB\/014 ryasohotse kuwa 06\/07\/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida fondateri w\u2019ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari afunzwe, kubw\u2019ibyo byose [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7098,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8040","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 014\/P.S.IMB\/014 Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N\u00b0 013\/P.S.IMB\/014 ryasohotse kuwa 06\/07\/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida fondateri w\u2019ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari afunzwe, kubw\u2019ibyo byose [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-07-27T17:45:30+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/PS-Imberakuri.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"225\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"225\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri!\",\"datePublished\":\"2014-07-27T17:45:30+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/\"},\"wordCount\":999,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/PS-Imberakuri.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/\",\"name\":\"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/PS-Imberakuri.jpg\",\"datePublished\":\"2014-07-27T17:45:30+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/PS-Imberakuri.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/PS-Imberakuri.jpg\",\"width\":225,\"height\":225},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri! - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 014\/P.S.IMB\/014 Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N\u00b0 013\/P.S.IMB\/014 ryasohotse kuwa 06\/07\/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida fondateri w\u2019ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari afunzwe, kubw\u2019ibyo byose [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-07-27T17:45:30+00:00","og_image":[{"width":225,"height":225,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/PS-Imberakuri.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri!","datePublished":"2014-07-27T17:45:30+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/"},"wordCount":999,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/PS-Imberakuri.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/","name":"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/PS-Imberakuri.jpg","datePublished":"2014-07-27T17:45:30+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/PS-Imberakuri.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/PS-Imberakuri.jpg","width":225,"height":225},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bombori-bombori-mu-ishyaka-ps-imberakuri\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8040","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8040"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8040\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7098"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8040"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8040"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8040"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}