{"id":8107,"date":"2014-08-11T20:58:19","date_gmt":"2014-08-11T18:28:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8107"},"modified":"2014-08-11T20:58:19","modified_gmt":"2014-08-11T18:28:19","slug":"ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA."},"content":{"rendered":"<p><strong>Abumva batiteguye kwigomwa ibyo aribyo byose ndetse n\u2019ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohozwe, bagomba kwicecekera bakareka Kagame akababera Umwami mushya.<\/strong><\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE ni bande?<\/strong><!--more--><\/p>\n<p>Nubwo hashize igihe gito\u00a0<strong>ihuriro FCLR-UBUMWE<\/strong>\u00a0rishyizwe ahagaragara, rimaze imyaka igera kuri itanu rikora akazi gakomeye ko gushyira hamwe ingufu za rubanda rutishoboye kugirango rushobore guhangana n\u2019ingoma y\u2019igitugu ya FPR-Inkotanyi. Kubera ko ibibazo by\u2019impunzi z\u2019abanyarwanda bari muri Congo no mu bindi bihugu by\u2019Afrika bihuye n\u2019iby\u2019abari mu gihugu hagati bafashwe nk\u2019imfungwa, bakaba bicwa rubozo, bakanabuzwa uburenganzira bwabo buri munsi; byabaye ngombwa ko\u00a0<strong>FDLR na PS Imberakuri<\/strong>\u00a0bishyira ingufu zabyo hamwe kugirango bihe rubanda uburyo bwo kungurana ibitekerezo, no guterana inkunga mu rugamba rwo kwibohora.<\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE<\/strong>\u00a0rero ihuje abanyarwanda bose barokotse ubwicanyi bw\u2019inkotanyi muri Congo no mu Rwanda imbere, ikaba irangajwe imbere n\u2019urubyiruko rwamaze kubona ko ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR-Inkotanyi budashobora kuvaho, ingufu zose z\u2019igihugu zidakusanyijwe ngo zikoreshwe mu rwego rwo kubohora igihugu hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.<\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE ni iyande?<\/strong><\/p>\n<p>FCLR-Ubumwe si ishyaka ry\u2019umuntu umwe cyangwa se agaco k\u2019abantu ni ihuriro rya rubanda, rishinzwe kureba gusa inyungu rusange z\u2019abanyarwanda, cyane cyane abatsikamiwe n\u2019igitugu cya FPR.Mu gihe amenshi mu mashyaka y\u2019abanyarwanda usanga ashingiye ku bitekerezo no gahunda z\u2019umuntu umwe, FCLR-UBUMWE yiyimeje guha buri mu nyarwanda uwo ariwe wese aho ava akagera uburyo bwo gutanga ibitekerezo no gushyira ingufu mu bikorwa byo kubohora igihugu, idashingiye kw\u2019izina cyangwa se imyanya yaba yarigeze kugirwa n\u2019abayobozi, ahubwo ihereye k\u2019uburyo buri muntu wese ashyira mu gaciro agaharanira inyungu rusange, areba imibereho myiza y\u2019abenegihugu, aho gushaka gukuza umuntu umwe cyangwa se agaco k\u2019abantu, kugirango abantu batazongera kugwa mu mutego wo gushyira amizero y\u2019igihugu mu muntu umwe, yagira ingorane igihugu cyose kikahabonera ishyano.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr\/files\/2014\/05\/elet-az-fdlr-nyomaban.jpg\" rel=\"lightbox[14845]\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" alt=\"Abacunguzi ba FDLR\" src=\"http:\/\/ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr\/files\/2014\/05\/elet-az-fdlr-nyomaban.jpg\" width=\"576\" height=\"324\" \/><\/a><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>FCLR UBUMWE n\u2019iyo umukecuru ugihirahira mu mashyamba ya Kongo, nk\u2019uko ari iy\u2019umusirikare ukiri ku rugamba kuva muri 1990 kugeza uyu munsi kubera ko yumva icyo igihugu kimutegerejeho; FCLR-Ubumwe ni iy\u2019umwana w\u2019imfubyi Inkotanyi ziciye ababyeyi none zikaba zirirwa zimusaba kuzisingiza ngo zaramubohoye; FCLR-UBUMWE ni iy\u2019umusaza uboreye muri gereza kubera ko bamwe mu bayobozi bifuje kumunyaga ibye bakamuhimbira ibyaha; FCLR-UBUMWE ni iy\u2019umumotari police yirirwa itesha umutwe mu mugi wa Kigali nk\u2019uko ari iy\u2019umwarimu ukora iminsi yose agahembwa agasuzuguro.\u00a0<strong>FCLR-UBUMWE iri muri Kongo nk\u2019uko iri mu Rwanda no mu bindi bihugu byose by\u2019Afurika ndetse n\u2019Uburayi n\u2019Amerika, iri i Nyamirambo nk\u2019uko iri mu Kiyovu cy\u2019abakire ndetse no muri Village Urugwiro ntiyahatanzwe.<\/strong><\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE iharanira iki?<\/strong><\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE iharanira ko u Rwanda rwava ku ngoma y\u2019igitugu ishingiye ku gaco k\u2019abantu bikubiye ibyiza byose by\u2019igihugu , bakiha n\u2019uburenganzira bwo kwica no gukiza, rukayoborwa n\u2019amategeko aha buri muntu wese uburenganzira bwe bwose, ntakureba amoko, cyangwa se imiryango abantu bavukiyemo.<\/strong>\u00a0FCLR-UBUMWE kandi yifuza ko buri munyarwanda wese agira uruhari mugushyiraho abayobozi b\u2019igihugu, binyuze muri demukarasi isesuye. Itarimo amanyanga n\u2019ubufindo nk\u2019ubwo FPR ikoresha muri iki gihe kugirango ibeshye amahanga ko igihugu kigendera kuri demukarasi.<\/p>\n<p>FCLR-UBUMWE kandi isanga ko mu gihe cyose hataraba ubutabera bureba abantu bose bakoze ibyaha ndengakamere, abanyarwanda badashobora kubana neza batishishanye mu bijyanye n\u2019amoko, kuko ibinyoma by\u2019Inkotanyi n\u2019akagambane k\u2019amahanga byatumye kugeza ubu abasirikari b\u2019Inkotanyi bagize uruhare mu bwicanye bukomeye bwabaye mu Rwanda kuva mu 1990, batarashyikirizwa ubutabera. Ibi ni ngombwa ko bigerwaho kugirango ubwiyunge nyabwo buboneke mu gihugu.<\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE yemera iki?<\/strong><\/p>\n<p>FCLR-Ubumwe yemera ko ibibazo byose ndetse n\u2019ibyago byagwiririye u Rwanda bifite imizi mu ngoma ya cyami Kalinga, yo yakoreshaga ubugome burenze ubwenge buvanze n\u2019uburyarya bukabije, bikaba byaratumye abanyarwanda bagira umuco wo gukurikira abategetsi butama, no kubaha ibyo bategetswe nk\u2019imashini badashishoje ngo barebe niba koko bikwiye.\u00a0<strong>Nubwo iyi ngoma Kalinga yakuweho n\u2019intwari zayoboye revolusiyo yo muri 1959, usanga ibisigisigi by\u2019iyi ngoma bikiri mu mitwe y\u2019abanyarwanda benshi mu myitwarire y\u2019abo mu mibanire hagati y\u2019abayobozi n\u2019abayobowe<\/strong>, ndetse ugasanga ko hari n\u2019aho ikibazo cyo kwitwara cyami gikomerera cyane abashinzwe kuyobora igihugu, ndetse n\u2019abayoboye amashyaka yitwa ko ahanganye n\u2019ubutegetsi.<\/p>\n<p><strong>Niyo mpamvu FCLR-UBUMWE itemera ko hari umuntu n\u2019umwe uri kamara mu birebana no kubohora igihugu, umuntu wese utekereza ko we ubwe ku giti cye afite umuti w\u2019ibibazo by\u2019igihugu akaba agomba kubahwa nk\u2019imana aba adasobonukiwe n\u2019icyo inyungu rusange z\u2019igihugu bivuga, kandi anirengagiza ko igihe cyo kuvukana imbuto cyarenze<\/strong>.\u00a0FCLR-UBUMWE yemera ko buri munyarwanda wese aho ari hose, agomba kuzana umuganda we akawushyira hamwe n\u2019abandi, yiteguye kwigomwa ibintu byose byatuma abangamira ibikorwa byo kwibohora, niyo byasabako atanga ubuzima bwe. Kwiyemera rero no kwishyira hejura y\u2019abandi, mu buryo butera impungenge ndetse bikabuza abantu bamwe kwisanzura kugirango bashyire hamwe n\u2019abandi, bigomba kuba bimwe mu bintu abumva bagomba gufatanya na FCLR-UBUMWE muri uru rugamba bagomba kwigomwa.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr\/files\/2014\/08\/img-20140808-wa0003.jpg\" rel=\"lightbox[14845]\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"Iyo RDF iri kurasa kuri aba bana ntitoranya umukiga n'umunyanduga\" src=\"http:\/\/ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr\/files\/2014\/08\/img-20140808-wa0003-1024x575.jpg\" width=\"589\" height=\"331\" \/><\/a><\/p>\n<p style=\"text-align: center\"><em>Iyo RDF iri kurasa kuri aba bana ntitoranya umukiga n\u2019umunyanduga<\/em><\/p>\n<p>Niyo mpamvu FCLR-UBUMWE isaba ko abayobozi bayo bose ndetse n\u2019abayoboye impuzamashyaka irimo nka CPC, ndetse n\u2019abifuza kuza muri CPC ko bakwiga kwicisha bugufi no kumva ibyo basabwa n\u2019abo bayoboye ndetse n\u2019igihugu ubwacyo, kugirango dushyire imbere ibitekerezo byubaka, aho gushyira imbere amazina y\u2019abantu kabone n\u2019iyo ibitekerezo byabo, byaba bigongana n\u2019inyungu rusange z\u2019igihugu duharanira kubohora.<\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE ikorana nande?<\/strong><\/p>\n<p>Kuva FCLR-UBUMWE yashingwa ntiyigeze ihwema kugerageza gukorana n\u2019andi mashyaka, kuberako yemera ko niyo twaba hari aho tunyuranya mu bitekerezo n\u2019abandi, mu gihe duhuje intego tugomba kwiga gukorana. Ibi ariko ntibivuga ko abo twemeye gukorana n\u2019abo bafite uburenganzira bwo guhindura ibyo dukora, uko dukora n\u2019ibyo twemera,bitwaje imyanya bahawe mu mahuriro cyangwa se impuzamashyaka twaba twinjiyemo.<\/p>\n<p>Kugeza ubu\u00a0<strong>FCLR-UBUMWE iri mu mpuzamashyaka CPC nka FCLR-UBUMWE<\/strong>, hari abagikomeza kwibeshya cyangwa se\u00a0<strong>kwijijisha batangaza ko FDLR na PS Imberakuri biri muri CPC nk\u2019amashyaka anyuranye, ibi ntabwo ari byo<\/strong>.\u00a0<strong>FCLR-UBUMWE n\u2019iyo yasinye ubufatanye na RDI Rwanda rwiza na UDR mu gushyiraho CPC<\/strong>. Aha rero turasaba abanyamakuru cyane cyane aba Radio Impala guhagarika iyi myumvire y\u2019ibice bigize CPC kuko bitera urujijo rutari ngombwa mu badushyigikiye.<\/p>\n<p><strong>FCLR-UBUMWE ishyigikiye ubumwe bwa twese<\/strong><\/p>\n<p>Kuva muri za 1990 hari abanyapolitiki bamenyereye kwinjira mu yandi mashyaka bagatezamo akaduruvayo, kugirango bashobore gukoramo uduco tubafasha kuyakoresha ibyo bishakiye.<strong>Bamwe muribo baracyarekereje ngo barebe niba ibyo bakoze kera bitwaza amoko, uturere n\u2019amasinde bwite bari bafitanye n\u2019ubutegetsi, bashobora kubiheraho n\u2019iki gihe, ngo bongera bacemo ibice abahanganye n\u2019ubutegetsi bwa Kagame na FPR; noneho ingufu amashyaka yabo adashobora gukura muri rubanda kuberako bo ubwabo bafite amateka mabi, bazikure mu duco twinshi bashyiraho mu yandi mashyaka<\/strong>.<\/p>\n<p>Turasaba abanyarwanda bose kubirebera hafi, bakibuka ko ibyabaye muri 1994 bitari impanuka, ko hari amakosa menshi yakozwe kugirango ibintu bigere iyo byageze, tukaba tudashobora kwemerera uwo ari we wese, kongera kutunyuza muri bene izo nzira z\u2019amacakubiri n\u2019ubutiriganya.\u00a0<strong>Turasaba bene abo banyapolitike kutibeshya ngo bashyire FCLR-UBUMWE mu mashyaka cyangwa amahuriro bashaka kubibamo amacakubiri, kuko imfubyi zo mu majyepfo y\u2019u Rwanda n\u2019izo mu majyaruguru ziri kwicwa kimwe n\u2019abambari ba FPR, kandi ntizitandukanya n\u2019abavandimwe bazo bari muri Kongo n\u2019ahandi hose muri Afurika<\/strong>.<\/p>\n<p>Imikino ya kera yaroshye u Rwanda mu kangaratete twarayimenye, ibinyoma bya kera ntibizafata imizi muri iki gihe.\u00a0<strong>FCLR-UBUMWE ni umutamenwa w\u2019ubufatanye bwa bene Ngofero bazi iyo bava n\u2019iyo bajya, bazi gutandukanya inshuti n\u2019umwanzi kandi bazi icyo baharanira<\/strong>. Bemera ko igihugu kigomba kubohorwa mu maguru mashya hakoreshejwe ingufu n\u2019uburyo bwose bushoboka, kuko kubaho nk\u2019abacakara mu gihugu cyabo birutwa no gupfa. Uwifuza kubacamo ibice no kongera kubagambanira azabage yifashe.<\/p>\n<p><strong>IGNACE NTIRUSHWAMABOKO (se)<\/strong><\/p>\n<p><strong>Umuhuzabikorwa wa FCLR-UBUMWE<\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr\/files\/2014\/08\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe.pdf\"><img decoding=\"async\" alt=\"fichier pdf\" src=\"http:\/\/ikazeiwacu.fr\/wp-includes\/images\/pdf.png\" \/>\u00a0<strong>UBUTUMWA BWA FCLR -Ubumwe<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abumva batiteguye kwigomwa ibyo aribyo byose ndetse n\u2019ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohozwe, bagomba kwicecekera bakareka Kagame akababera Umwami mushya. FCLR-UBUMWE ni bande?<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7171,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8107","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abumva batiteguye kwigomwa ibyo aribyo byose ndetse n\u2019ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohozwe, bagomba kwicecekera bakareka Kagame akababera Umwami mushya. FCLR-UBUMWE ni bande?\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-08-11T18:28:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/\",\"name\":\"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg\",\"datePublished\":\"2014-08-11T18:28:19+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg\",\"width\":960,\"height\":720},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA. - Umunyarwanda","og_description":"Abumva batiteguye kwigomwa ibyo aribyo byose ndetse n\u2019ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohozwe, bagomba kwicecekera bakareka Kagame akababera Umwami mushya. FCLR-UBUMWE ni bande?","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-08-11T18:28:19+00:00","og_image":[{"width":960,"height":720,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/","name":"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg","datePublished":"2014-08-11T18:28:19+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/FCLR-ubumwe.jpg","width":960,"height":720},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-fclr-ubumwe-twiteguye-no-gutanga-ubuzima-bwacu-ariko-u-rwanda-rukabohorwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8107","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8107"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8107\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7171"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8107"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8107"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8107"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}