{"id":8110,"date":"2014-08-11T21:44:32","date_gmt":"2014-08-11T19:14:32","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8110"},"modified":"2014-08-11T21:44:32","modified_gmt":"2014-08-11T19:14:32","slug":"umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/","title":{"rendered":"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki?"},"content":{"rendered":"<p>Ubusanzwe Tom Ndahiro ni umwarimu wo gufata neza igihingwa cya kawa umwe mubo tuzi ku kazina ka moniteri agiri (moniteur agricole). Nyuma y\u2019aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kwararika ingogo amagana atagira ingano, Tom Ndahiro ubu yitabajwe na FPR ngo abe umujyanama wa Paul Kagame kubera umutima w\u2019ubugome yagaragaje ko afitiye Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw\u2019abahutu n\u2019abandi batavuga rumwe n\u2019ingoma mpotozi iyobowe n\u2019agatsiko sajya.<!--more--><\/p>\n<p>Mu gushishikarira \u00a0ibyo yita akazi ke, Tom Ndahiro ntacyo asiga inyuma ari imvugo nyandagazi, ibitutsi byeruye ariko cyane cyane byose akabikorana ikinyoma n\u2019ubugome bwarenze urugero.<\/p>\n<figure id=\"attachment_8112\" aria-describedby=\"caption-attachment-8112\" style=\"width: 256px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/tom-ndahiro.jpeg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-8112\" alt=\"Tom Ndahiro\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/tom-ndahiro.jpeg\" width=\"256\" height=\"256\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/tom-ndahiro.jpeg 256w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/tom-ndahiro-150x150.jpeg 150w\" sizes=\"auto, (max-width: 256px) 100vw, 256px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-8112\" class=\"wp-caption-text\">Tom Ndahiro<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuva itariki ya 28 Mutarama 2013 Abanyarwanda b\u2019ikubitiro bamaze guhurira i Paris bagafata icyemezo cyo gushinga ishyaka ISHEMA, Tom Ndahiro yahiye ubwoba maze si ukuvugishwa karahava. Yahise asohora inyandiko yise Hutu power mu birindiro i Paris aho yemeza ko Ishema party ari CDR (Coalition pour la D\u00e9fence de la Republique) naho Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w\u2019ishyaka ISHEMA akaba ari Martin Bucyana, umuyobozi wa CDR wishwe na FPR yiyoberanyije mu baturage.<strong>\u00a0<\/strong>Nyamara ibi byose abyandika yirengagije nkana amatwara n\u2019amahame y\u2019ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Mu nyandiko aheruka gusohora kuwa 1 Kanama 2014, Moniteri Tom noneho aravuga ko ISHEMA party rishyigikiye FDLR kandi rikaba ryibona muri guverinoma y\u2019abatabazi. Iyo nyandiko\u00a0<strong>ya<\/strong>yise \u201cAbo muri ISHEMA Party bashyigikiye FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na\u00a0Sindikubwabo\u201d<strong>.<\/strong><\/p>\n<p>Kubera ko nabonye Tom avangavanga ibintu ndetse agashaka no kumvugira ibyo ntavuze( mu bwenge bwe ko buciriritse), nifuje kongera gusobanurira abasomyi.<\/p>\n<ol>\n<li><strong>Gahunda z\u2019ISHEMA zirasobanutse<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Mu itangazo rishinga ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda twakoreye i Paris kuwa 28 Mutarama 2013, igika cya gatatu cy\u2019ibyemezo kigira kiti:<\/p>\n<p><em>\u201cDushyize imbere inzira y\u2019amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y\u2019inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu\u201d.<\/em><\/p>\n<p>Naho mu gika cya kane dusobanura amatsinda ane y\u2019abenegihugu akeneye kwitabwaho mu maguru mashya kuko babangamiwe kurusha abandi Banyarwanda. Ayo matsinda ni aya:<\/p>\n<ol>\n<li><em>Urubyiruko rw\u2019abashomeri<\/em><\/li>\n<li><em>Abarimu batereranywe n\u2019abanyeshuri bahinduwe ibicibwa<\/em><\/li>\n<li><em>Impunzi zihora zicundwaho ay\u2019ikoba<\/em><\/li>\n<li><em>Abarenganyijwe n\u2019inkiko z\u2019agatsiko ka FPR.<\/em><\/li>\n<\/ol>\n<p>Kuba twarahisemo inzira y\u2019amahoro bisobanuye ko tutazashinga umutwe w\u2019ingabo zo gutera igihugu ko ahubwo tuzagerageza inzira z\u2019ibiganiro. Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ryakwishimira kandi rigashyigikira icyemezo cy\u2019umutwe uwo ari wo wose twabyumva kimwe. Ibyo Tom avuga ngo \u201c<em>Chaste Gahunde agaragaza ko bakorana kandi bashigikiye FDLR n\u2019ibyayo byose\u201d\u00a0<\/em>nayobewe aho yabikomoye<em>.<\/em>\u00a0Cyakora sinabura no kwibutsa ko itegekonshinga u Rwanda rugenderaho mu ngingo yaryo ya 53 rigira riti:<\/p>\n<p><em>\u201cAbanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo. Nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z\u2019uko ari mu mutwe wa politiki uyu n\u2019uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo\u201d.<\/em><\/p>\n<p>Bigaragarira buri wese ko muri politiki ya opposition harimo imirongo ibiri y\u2019uburyo abantu bumva byahinduka mu Rwanda.<\/p>\n<p>Umurongo wa mbere ni uw\u2019abasanga intambara itari ngombwa ahubwo hageragezwa ibiganiro byakwanga abanyarwanda bagahagurukira rimwe bakanga ubutegetsi binyuze muri non violence active maze byaba ngombwa tugahagurutsa Revolisiyo ya rubanda. Uyu murongo ni wo ISHEMA party ryahisemo.<\/p>\n<p>Umurongo wakabiri ni uw\u2019abasanga hategurwa intambara maze u Rwanda rukabohozwa ku mbaraga za gisirikare. Hari andi amashyaka wenda asanga ibi bihwitse. Ni uburenganzira bwabo bwo kubibona gutyo.<\/p>\n<p>Cyakora hari n\u2019abatekereza uko iyo mirongo yombi yahuzwa.<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li><strong>Ku bijyanye na Leta y\u2019Abatabazi<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Uretse abantu bumva ko bari hejuru y\u2019amategeko (lawless) nka moniteri Tom, ntawe utazi ko kugeza ubu u Rwanda rwagize aba perezida batandatu kuva rwabona ubwigenge. Perezida Dominiko Mbonyumutwa yagiyeho atowe n\u2019abahagarariye abaturage bari bateraniye mu nama yabereye i Gitarama ku itariki twibukana icyubahiro yo kuwa 28 Mutarama 1961. Binyuze mu matora, Perezida Gr\u00e9goire Kayibanda yasimbuye Mbonyumutwa ku itariki ya 26 Ukwakira 1961.<\/p>\n<p>Kayibanda yaje kuvanwa ku butegetsi na General Major Juvenal Habyarimana muri coup d\u2019etat yo muri 1973. Nyuma yaho Kayibanda yaje kwicwa mu buryo bugayitse cyane. Nyuma ya coup d\u2019etat habaye amatora maze Habyarimana aratorwa arayobora kugeza mu mwaka wa 1994 aho yiciwe mu ndege arimo ashyikirana na FPR Tom Ndahiro abereye umuvugizi. Twibutse ko ibimenyetso byinshi byagaragaje ko FPR ariyo yahanuye indege yari itwaye Habyarimana kugira ngo yifatire ubutegetsi.<\/p>\n<p>Hakurikijwe itegeko nshinga ry\u2019u Rwanda Dr Sindikubwabo Theodore nk\u2019umuyobozi w\u2019inteko ishinga amategeko (Conseil National Pour le Development) yabaye perezida w\u2019agateganyo yinjira atyo mu mubare w\u2019abayoboye u Rwanda.<\/p>\n<p>Bitewe n\u2019uko FPR yari yubuye imirwano imaze umujyi wa Kigali, kandi ku kagambane ka Romeo Dallaire ingabo z\u2019u Rwanda zari zarambuwe intwaro,\u00a0 Sindikubwabo yise guverinoma ye Leta y\u2019Abatabazi bifuzaga gutabara igihugu. Kuba batarabishoboye si uko wenda batabishakaga.<\/p>\n<p>Bizimungu Pasteri yabaye perezida wa gatanu w\u2019 u Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi asimburwa na Kagame nyuma yo kwegura.<\/p>\n<p>Uburyo Sindikubwabo na leta ye bagiyeho bikurikije itegeko nshinga ryatowe n\u2019Abanyarwanda (natwe turi Abanyarwanda). Ni ukuvuga ko iyo leta yari iy\u2019Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko uwarwanyije iyo leta yarwanyije Abanyarwanda. Uwakuyeho iyo leta yakuyeho Abanyarwanda, wenda wasanga ari na yo mpamvu ama miliyoni y\u2019Abanyarwanda yifatiye iy\u2019ubuhungiro!<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li><strong>Umwera uturutse ibukuru ukwira hose<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Uwashaka ntiyagaya Tom Ndahiro cyane ahubwo uwamuhaye ijambo niwe ukwiye gutanga ibisobanuro. Nta gihe na kimwe Perezida Paul Kagame yigeze ashyigikira uburenganzira bwo gukora amashyirahamwe ya politiki atavuga rumwe na we. Buri gihe iyo habaye umutwe ugaragaza ko ushobora kumuhirika, Kagame ahita asohora amaturufu amufasha kuwigizayo. Ni muri urwo rwego hagiyeho amategeko adasobanutse ariko afite icyo agamije gisobanutse. Icyo nta kindi ni uguhinda uwo ari we wese washaka guharanira ko mu Rwanda haba impinduka ziha ijambo umwenegihugu akishyira akizana, akihitiramo abamuyobora bitari bya bindi bya \u201ctora aha\u201d.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2001 uwari perezida Bwana Bizimungu Pasteur yeguye ku mirimo ye avuga ko adashobora gukorana n\u2019abantu batubahiriza amategeko. Yahise ashaka uburyo bwo gushyiraho ishyaka rya politiki aza kubifungirwa ngo yari agiye guhungabanya ubusugire bw\u2019igihugu. Niyitegeka Theoneste yarafashwe arafungwa ngo ni uko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika. Mushayidi Deo, Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bose barafunzwe ku byaha by\u2019ibihimbano kuko bagaragaje ko bashaka gutanga umusanzu wabo ngo u Rwanda rugere ku miyoborere myiza. Tom Ndahiro ni umwe mu mizindaro Paul Kagame akoresha ngo abatavuga rumwe na we bagirirwe nabi.<\/p>\n<ol start=\"4\">\n<li><strong>Umwanzuro:Tom agamije iki koko?<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Mu ndirimbo ihebuje yitwa \u201cRata Siyoni umugaba\u201d, hari interuro nziza cyane igira iti \u201cHirya y\u2019ibigaragara, shaka ukuri bishushanya\u2026\u201d.<\/p>\n<p>Ntimugire ngo ibyo Tom Ndahiro arimo ntabizi. Kagame noneho yateye indi ntambwe ikomeye aho yahamagariye abambari be kwica abatavuga rumwe na leta, ndetse atanga itegeko ryo kurasa abantu ku manywa y\u2019ihangu. \u00a0Icyo Tom ashaka ni uguhumbahumba ABATARIPFANA bakorera mu Rwanda maze bakaraswa ku manywa y\u2019ihangu. Icyo Tom agamije ni ugukora urutonde rw\u2019abantu, abavandimwe n\u2019ababyeyi babo bakirukanwa ku mirimo ngo kuko bakorana n\u2019ISHEMA cyangwa bakaba ibyitso by\u2019uwo yita umwanzi. Nyamara Tom Ndahiro ashatse yatuza kuko \u00a0gukomeza kwikorereza Abanyarwanda ari ubwenge bukeya cyane. Ukuri ntikujya gutsindwa.<\/p>\n<p>Turasaba Abataripfana bose aho bari n\u2019Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwamaganira kure ingoma ya Paul Kagame, ntibaterwe ubwoba n\u2019abambari bayo bose harimo n\u2019uyu munyamakawa wigize umusesenguzi w\u2019akataraboneka.<\/p>\n<p>Muhorane Ukuri, Ubutwari no Gusaranganya.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-6941\" alt=\"gahunde\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n<p>Umunyamabanga nshingwabikorwa<\/p>\n<p>ISHEMA Party<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubusanzwe Tom Ndahiro ni umwarimu wo gufata neza igihingwa cya kawa umwe mubo tuzi ku kazina ka moniteri agiri (moniteur agricole). Nyuma y\u2019aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kwararika ingogo amagana atagira ingano, Tom Ndahiro ubu yitabajwe na FPR ngo abe umujyanama wa Paul Kagame kubera umutima w\u2019ubugome yagaragaje ko afitiye Abanyarwanda cyane cyane abo mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8111,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8110","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubusanzwe Tom Ndahiro ni umwarimu wo gufata neza igihingwa cya kawa umwe mubo tuzi ku kazina ka moniteri agiri (moniteur agricole). Nyuma y\u2019aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kwararika ingogo amagana atagira ingano, Tom Ndahiro ubu yitabajwe na FPR ngo abe umujyanama wa Paul Kagame kubera umutima w\u2019ubugome yagaragaje ko afitiye Abanyarwanda cyane cyane abo mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-08-11T19:14:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"570\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"321\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/\",\"name\":\"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg\",\"datePublished\":\"2014-08-11T19:14:32+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg\",\"width\":570,\"height\":321},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki? - Umunyarwanda","og_description":"Ubusanzwe Tom Ndahiro ni umwarimu wo gufata neza igihingwa cya kawa umwe mubo tuzi ku kazina ka moniteri agiri (moniteur agricole). Nyuma y\u2019aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kwararika ingogo amagana atagira ingano, Tom Ndahiro ubu yitabajwe na FPR ngo abe umujyanama wa Paul Kagame kubera umutima w\u2019ubugome yagaragaje ko afitiye Abanyarwanda cyane cyane abo mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-08-11T19:14:32+00:00","og_image":[{"width":570,"height":321,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/","name":"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg","datePublished":"2014-08-11T19:14:32+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ikawa.jpg","width":570,"height":321},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwarimu-wo-gukata-kawa-bwana-tom-ndahiro-aragenzwa-niki\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n\u2019iki?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8110","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8110"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8110\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8111"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8110"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8110"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8110"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}