{"id":819,"date":"2012-08-04T14:41:33","date_gmt":"2012-08-04T12:41:33","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=819"},"modified":"2012-08-06T11:16:21","modified_gmt":"2012-08-06T09:16:21","slug":"ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/","title":{"rendered":"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya"},"content":{"rendered":"<p>Nk\u2019uko twakomeje kubibabwira ko zimwe muri za minisiteri zatangiye kwikuraho inshingano zazo mu rwego rwo guhangana n\u2019ikibazo cy\u2019amafaranga leta yabonaga ko byanze bikunze azaba make cyangwa akanabura burundu<!--more-->, minisiteri twakunze kugaragaza ko ifite ibibazo bikomeye ni iy\u2019ubuzima aho usanga leta yarakoze uko ishoboye ngo igabanye amafaranga itanga mu buvuzi haba mu guhemba abakozi haba no kugura ibikoresho n\u2019imiti bikoreshwa kwa muganga.<\/p>\n<p>Twakunze kugaragaza ikibazo kiri mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali bya Kigali (King Faisal Hospital of Kigali) aho twaberetse uburyo byananiwe kurangiza inshingano zabyo bikageza n\u2019aho leta ubwayo ibikuraho amaboko kugeza magingo aya bikaba byaraheze mu kirere ababikoramo barabuze ayo bacira n\u2019ayo bamira. Amakuru atugeraho kugeza ubu ni uko impuguke z\u2019abaganga (specialist) bakora muri ibyo bitaro banze kwitabira amabwiriza yo kwandikira umukoresha mushya w\u2019ibyo bitaro ari we Rwanda Biomedical Centre (RBC) basaba akazi bundi bushya nk\u2019uko babitegekwaga n\u2019icyo kigo. Impamvu batanze ngo ni uko babona minisiteri y\u2019ubuzima, ari ibitaro ari n\u2019icyo kigo nta cyerekezo babona bifite. Iki kibazo kikaba cyarakuruye impaka muri leta kugeza ubwo ishyizeho komisiyo y\u2019abaminisitiri bagera kuri 6 bagomba kucyiga bakazageza imyanzuro ku nama y\u2019abaminisitiri.<\/p>\n<p>Hagati aho ariko abakozi bakomeje guhembwa na leta n\u2019ubwo basabwaga kuba binjiye muri icyo kigo gishya. Amakuru mashya ni uko leta ngo irimo gushakisha uburyo abakozi b\u2019ibyo bitaro basinyishwa kontaro y\u2019agateganyo y\u2019amezi 3 mu gihe ngo icyo kibazo kicyigwaho. Ngizo impamvu twabandikiye inkuru zibanza zerekanaga ibibazo biri muri leta muri rusange no muri minisiteri y\u2019ubuzima by\u2019umwihariko no mu bitaro by\u2019umwami Fayisali ku buryo budasanzwe.<\/p>\n<p>Si ibyo bitaro gusa ariko kuko amakuru atugeraho aratumenyesha ko kuva aho leta ifatiye icyemezo cyo kuvugurura imishahara y\u2019abakozi bo mu nzego za leta zitandukanye harimo n\u2019abaganga ubu ngo ibitaro byinshi hamwe n\u2019ibigo nderabuzima byaba byaratangiye guhura n\u2019ibibazo by\u2019imikorere mibi kuko ngo abenshi mu baganga babikoramo batishimiye ivugurura ry\u2019imishahara ngo bigaragara ko ryabashyize hasi cyane. Abaganga batandukanye bakaba baratubwiye ko n\u2019imishahara bahawe ngo batazayihembwa yose kuko ngo imishahara mishya igaragara mu igazeti ya leta yihariye yo kuwa 14 Nyakanga 2012 ngo ni igipimo ntarengwa umuntu yakwita 100% ariko ngo iyo mishahara n\u2019ubwo ahenshi ari mito ugereranije n\u2019iyari isanzwe ihabwa abaganga, ngo biranagoye ko hari abazayibona yose uko yakabaye kuko ngo izajya itangwa hakurikijwe amanota yahawe ibitaro kandi ngo biragoye ko ibitaro byabona amanota 100%.<\/p>\n<p>Bikaba byumvikana ko ari amayeri akomeye cyane leta yakoresheje ngo ihananture imishahara y\u2019abaganga bidateje umwuka mubi hagati ya leta n\u2019abaganga. Izi ngo zikaba ari zimwe mu mpamvu zaciye integer abaganga bakaba baratangiye gukora nabi.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo ariko abaganga ubu barira ayo kwarika abarimu bo cyane cyane abo mu mashuri abanza ngo bararuciye bararumira kuko bahora babeshywa iyongezwa ry\u2019imishahara ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Bamwe muribo twavuganye ntuma y\u2019uko u Rwanda ruhagarikiwe imfashanyo batubwiye ko ntacyo biteze ku byo bagiye bemererwa byo kubongeza imishaha kuko ngo kuba bitarakozwe mbere y\u2019uko leta ihura na kiriya kibazo ngo ntibabona uburyo byakorwa n\u2019udufaranga tw\u2019intica ntikize twatangwa n\u2019abanyarwanda baba hanze y\u2019igihugu. Kuri bon go n\u2019utwo babonaga dukomeje kuza byaba ari igitangaza kidasanzwe. Abasirikari bo ngo n\u2019ubundi ayakaswe ni aya ba patoro ngo bamenyereye impungure z\u2019ibigori naho ifaranga ngo ntibazi icyo ari cyo. Umwe muri bo yagize ati: n\u2019ubundi ayo mafaranga ntayo tuzi tubona twirirwa ku mihanda tukarara ku mihanda turinze za baringa ba patoro batubeshya ko abanzi bashaka gusenya igihugu ati abenshi bajyanwa muri Congo kwicwa n\u2019amabombe ya MONUSCO na FARDC naho Darfur aho umusirikari yizera kuvana igikwembe cy\u2019umugore hoherezwa ufite icya cumi ati mu dufaranga duhembwa icyo cyacumi abenshi ntaho twagikura.<\/p>\n<p>Kuba rero leta yarahagarikiwe imfashanyo kandi ikaba itanga amafaranga Atari make ku ntambara irwanira muri Congo ni ikibazo gikomeye gishobora no gutuma n\u2019iyo mishahara bita mito itanaboneka. Leta mu kugerageza guhangana n\u2019ingaruka zo guhagarikirwa imfashanyo ikaba yarashyizeho ikigega yise Agaciro Development Fund ngo abashaka guhangana n\u2019ingaruka zo gufungirwa imiyoboro y\u2019amafaranga bazashyiramo imfashanyo yabo ngo leta irebe ko yakwigobotora abi kera bitaga ba gashakabuhake b\u2019abazungu. Ibi ariko bikaba ntawabishingiraho yemeza ko bizakemura ikibazo kuko mu gihe diaspora nyarwanda yigeze kwiha inshingano zo gukusanya amafaranga yo gufasha imfubyi za jenoside kubona amacumbi hatanzwe atarenze miliyari imwe y\u2019amanyarwanda mu gihe u Rwanda rwashyizeho ingengo y\u2019imari irenga miliyaridi igihumbi zose.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/rwanda-in-liberation.blogvie.com\/2012\/08\/03\/ibibazo-biri-muri-minisieri-y%E2%80%99ubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-y%E2%80%99uko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/\">RWANDA IN LIBERATION PROCESS<\/a><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nk\u2019uko twakomeje kubibabwira ko zimwe muri za minisiteri zatangiye kwikuraho inshingano zazo mu rwego rwo guhangana n\u2019ikibazo cy\u2019amafaranga leta yabonaga ko byanze bikunze azaba make cyangwa akanabura burundu<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":820,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-819","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nk\u2019uko twakomeje kubibabwira ko zimwe muri za minisiteri zatangiye kwikuraho inshingano zazo mu rwego rwo guhangana n\u2019ikibazo cy\u2019amafaranga leta yabonaga ko byanze bikunze azaba make cyangwa akanabura burundu\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-08-04T12:41:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-08-06T09:16:21+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/\",\"name\":\"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-08-04T12:41:33+00:00\",\"dateModified\":\"2012-08-06T09:16:21+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"281\",\"height\":\"289\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya - Umunyarwanda","og_description":"Nk\u2019uko twakomeje kubibabwira ko zimwe muri za minisiteri zatangiye kwikuraho inshingano zazo mu rwego rwo guhangana n\u2019ikibazo cy\u2019amafaranga leta yabonaga ko byanze bikunze azaba make cyangwa akanabura burundu","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-08-04T12:41:33+00:00","article_modified_time":"2012-08-06T09:16:21+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/","name":"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-08-04T12:41:33+00:00","dateModified":"2012-08-06T09:16:21+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"281","height":"289"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibazo-biri-muri-minisiteri-yubuzima-bikomeje-kuba-ingorabahizi-na-nyuma-yuko-leta-itangaza-imishahara-mishya\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibibazo biri muri minisiteri y\u2019ubuzima bikomeje kuba ingorabahizi na nyuma y\u2019uko leta itangaza imishahara mishya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/819","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=819"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/819\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=819"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=819"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=819"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}