{"id":8222,"date":"2014-08-24T14:21:17","date_gmt":"2014-08-24T14:21:17","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8222"},"modified":"2016-10-28T18:11:57","modified_gmt":"2016-10-28T18:11:57","slug":"umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/","title":{"rendered":"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d."},"content":{"rendered":"<p>Paul Kagame aho kujyana n\u2019umugore we mu nama yahuje perezida wa leta zunze ubumwe z\u2019amerika n\u2019abakuru b\u2019ibihugu by\u2019afurika, we yahisemo kwijyanira n\u2019umukobwa we umwe Ange Kagame. Nyuma y\u2019urwo ruzinduko, Ange yagiranye ikiganiro n\u2019urubuga nsakazamakuru rukorera kuri internet rwitwaigihe.com. Kimwe mu bibazo byamubajijwe ni ukuvuga ikintu kimwe atakwihanganira kubaho adafite. N\u2019umutima mwiza, Ange yasubije ko ikintu atakwihanganira kubaho adafite ari umuryango we. Aya magambo<!--more--> yababaje benshi cyane cyane abagizwe imfubyi n\u2019ingabo ise wa Ange yari abereye umugaba mukuru. Iyi ni ibaruwa uwitwa Kanyabigega Elijah yandikiye Ange Kagame. Kanyabigega ni umwe mu mfubyi zarokotse ubwicanyi bwa Paul Kagame. Ibaruwa yanditse mu rurimi rw\u2019icyongereza, twayibahinduriye mu Kinyarwanda.<\/p>\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n<blockquote><p><em>&#8220;Nshuti Ange Kagame, imfura mu bakobwa b\u2019u Rwanda,<\/em><\/p>\n<p><em>Nyemerera nkwandikire mu rurimi rw\u2019icyongereza, ni kimwe mu bintu bibi so wakubyaye yampatiye kubana na byo. Nabwiwe ko ababyeyi banjye bakomoka muri komine Kiyombe, kamwe mu karere so wakubyaye yahaye ibihano ku byaha bitakozwe. Mfite imyaka 24, kandi ndizera ko niba maneko za papa wawe nizidashakisha inimero ya mudasobwa yanjye ngo zinyice ndi hafi kwizihiza isabukuru y\u2019imyaka 25 vuba aha. Ariko nyamara iyo siyo mpamvu yo kukwandikira. Ibaruwa yanjye iribanda cyane ku rugendo rwanyu muri Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika, no kuri papa wawe nka perezida w\u2019igihugu cyanjye.<\/em><\/p>\n<p><em>Ikiganiro wagiranye na\u00a0Igihe.com<\/em><\/p>\n<p><em>Nyuma y\u2019uruzinduko wakoranye na papa wawe I Washington, nta shiti umubyeyi wawe yageze kucyo yashakaga. Yifuzaga ko itangazamakuru mpuzamahanga rikumenya kandi yabigezeho. Rwose nabishimirwe papa wawe n\u2019uburyo akoresha mu kwiyamamaza. Ubonye iyaba yashoboraga no kubikorera umurenge wanjye wa Mukarange!? Twahita tubona amazi yo kunywa mu gitondo. Ariko rero ikiganiro cyawe na Igihe .com cyatumye ntekereza cyane aho bakubajije ikintu udashobora kwihanganira kubaho udafite. Igisubizo watanze cyari gihwitse rwose.<\/em><\/p>\n<p><em>Waravuze ngo \u201csinshobora kubaho ntafite umuryango wange.\u201d Nyemerera ngukosore kuko mu Kinyarwanda ntituvuga \u201cwange\u201d ahubwo tuvuga \u201cwanjye\u201d, keretse niba papa wawe ashaka gusimbuza Ikinyarwanda Uluganda nk\u2019uko yasimbuje icyongereza igifaransa. Nta kibazo tuzakomeza twihangane nk\u2019uko tubimenyereye kuva mu kwezi k\u2019Ukwakira 1990.<\/em><\/p>\n<p><em>Tugarutse ku gisubizo wahaye\u00a0IGIHE.COM, gifite ishingiro rwose. Umuryango w\u2019umuntu ufite agaciro gakomeye cyane, ariko ndibaza niba iso azi cyangwa asobanukiwe intimba miliyoni z\u2019abanyarwanda bafite nyuma y\u2019aho ababyeyi babo bazize agafuni! Uri mutoya cyane wenda ntuzi icyo agafuni bivuga ariko niba iso atarakwicaje ku bibero ngo akubarire uko yajyaga yica abanyarwanda b\u2019inzirakarengane muri Kiyombe, Mukarange, Bwisige, Butaro, Kidaho n\u2019utundi duce two mu Rwanda, nshobora kwitanga nkakwigisha amateka y\u2019u Rwanda n\u2019uburyo iso yateguye kuba ikirangire ubu wowe urimo wishimira uyu munsi.<\/em><\/p>\n<p><em>Uburyo agafuni kangize imfubyi mfite imyaka 4<\/em><\/p>\n<p><em>Nshuti Ange, sinzi uko navutse ariko wowe nziko uzi uko wavutse kuko papa wawe n\u2019inshuti ze zafashe amafoto ndetse nyuma mwagiye mwizihiza umunsi w\u2019amavuko wawe. Nyamara jyewe navutse ibisasu bya katiyusha binyura ku mutwe. Bambwiye ko igihe papa wawe yoherezaga ibisasu 12 icyarimwe, mama wanjye yagize ibise igihe kitageze, mu gihe (ababyeyi banjye) barimo bahunga so. Bambwiye ko muri icyo gihe iso yarimo atsembatsemba. Yariyarahiye gukubura Kiyombe, Cyungo, Bwisige, Kivuye na Kiyombe ngo murwego rwo kugutegurira amayira. Muri iyo nkubiri ibintu ntibyagendekeye neza Mama wanjye. Yagombaga guhita mbyara. Nyamara umuriro wa so wari mwinshi cyane. Mama wanjye yari azi ko gutinda gatoya byashoboraga kumushyira ku bugi bw\u2019inkota ya so. Nuko rero Papa wanjye yahise atekereza uburyo yakemura icyo kibazo. Njye nari imfura ye. Yifuzaga ko twese twabaho ariko ingabo za so zari zitwegereye cyane. Ni uko Papa yabonye ikigega maze ashyiramo mama waribwaga cyane na we yinjiramo amufasha kunyibaruka, ni naho haturutse izina rya Kanyabigega.<\/em><\/p>\n<p><em>Maze kuvuka ibintu byakomeje kudogera. Ibuka ko ikigega cyakijije ubuzima bw\u2019abantu batatu, jyewe, mama na papa. Simfite umwanya wo kukunyuriramo mu magambo arambuye uburyo navutse ariko umenye ko Imana yahagaze hagati yanjye na So ikoresheje ikigega bityo ingabo za so ntizatubona.<\/em><\/p>\n<p><em>Twihuse gatoya reka nkubwire undi munsi ukomeye mu buzima bwanjye, ubw\u2019umuryango wanjye n\u2019ubw\u2019umuryango wawe.<\/em><\/p>\n<p><em>Umunsi umwe mu mwaka wa 1993 ababyeyi banjye bagiye gushaka ibyo kurya kuko twari tumaze iminsi itatu nta kintu dukoza ku munwa. Icyo gihe twabaga mu nkambi y\u2019abavanywe mu byabo ya Muhura. Ndizera ko is yakubwiye aho Muhura yari \u00a0iherereye. Mushiki wanjye yari afite amezi ane gusa na murumuna wanjye yari afite imyaka ibiri. Kuri uwo munsi murumuna wanjye yari arwaye kandi ashonje. Ni uko ababyeyi banjye baramutwaye we na mushiki wanjye babajyana ahitwa Nyagahanga. Muri aka gace hari hatuye masenge wari warahashyingiye ahitwa NEKE. Masenge yari yadutumiye ngo dufate ibiryo dushoboye kuko abana twari dushonje cyane. Ababyeyi banjye baragiye ntibagaruka, hagarutse gusa abakecuru ingabo za so zaretse ngo bazajye kubara inkuru. Uzagende ubaze aho Nyiramitsindo yabaga. Ni we watubwiye uko ingabo za so zaje zigatsemba urugo rwa masenge. Haje inyeshyamba 11 za FPR zuzuye ubugome zigendereye kungira imfubyi uwo munsi. Nko ku isaha ya saa cyenda nibwo zageze mu rugo rwa masenge zitwaje udufuni. Zishe abantu bose bari bahari hasigara Nyiramitsindo wenyine. Murumuna wanjye Migisha na mushiki wanjye Akizanye ntinbarokotse ngo barebe uko isi itembera ubu, bitewe na so uriho.<\/em><\/p>\n<p><em>Mushiki wanjye Akizanye asekera kuri FACEBOOK<\/em><\/p>\n<p><em>Mu gihe wibaga umugono maze ukiyerekana I Washington bityo ugahinduka ikirangirire mu ijoro rimwe umwenyura iruhande rwa so hejuru y\u2019amafaramga ava mu misoro itangwa n\u2019abenegihugu hari ikintu kimwe cyanje mu mu mutwe. Mushiki wanjye Akizanye aba ari kwizihiza isabukuru y\u2019imyaka 21 uyu munsi. Yari kuba kuri FACEBOOK yandika asangira n\u2019inshuti ze ababwira uko yishimiye uyu munsi.<\/em><\/p>\n<p><em>Akizanye yari kuba yishimiye ibyo nanditse ku rubuga rwe mubwira nti: Ugire isabukuru nziza baby girl, nishimiye kugira mushiki wanjye umeze nka we\u201d . Nyamara ibi ntibyabaye bitewe na so uriho.<\/em><\/p>\n<p><em>Iyo nkubonye ukura wishimye nibaza niba ujya utekereza ku bandi banyanrwanda batakaje ababyeyi babo biturutse ku bikorwa bya papa wawe. Ese iso yigeze akubwira ko we n\u2019agatsiko bavanye Uganda banze guhagarika imirwano ndetse bakanga 40% by\u2019imyanya muri guverinoma bari bahawe na Habyarimana? Ese iso yigeze akubwira ko ibyo byatumye habaho ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z\u2019abatutsi bashoboraga kurokoka ndetse ubu bakaba baryohewe n\u2019ubuzima nk\u2019uko nawe bukuryoheye? Yigeze akubwira ko hari impinja ama miliyoni zari zifite umwaka umwe gusa igihe iso yarasaga indege ya Habyarimana na Ntaryamira? Ujya se wibaza uburyo iso yambujije kwibuka mu cyubahiro ababyeyi banjye n\u2019abavandimwe Akizanye na Migisha, reka wenda ibyo kubashyingura mu cyubahiro tubireke!<\/em><\/p>\n<p><em>Mu gusoza ibaruwa yanjye nshuti Ange, nifuzaga kukwibutsa ibikurikira: U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda, Abahutu, Abatutsi n\u2019Abatwa ariko iso yahinduye igihugu cyacu igikumba cye bwite yiyibagiza ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe. Abanyarwanda bazi neza badashidikanya ko kubera ibikorwa bya so, u Rwanda rwibukwaho jenoside kandi nyamara yarashoboraga kutabaho iyo iso ahagarika umutima w\u2019inda nini.<\/em><\/p>\n<p><em>Urubyiruko rw\u2019Abanyarwanda rurashenguka ariko nta n\u2019umwe wo kubara imkuru kuko dutinya iso azaza akatugira nk\u2019ibyo yakoreye KIZITO Mihigo, na Patrick Karegeya. Ubu umwana wa Karegeya Portia Mbabazi yari kuba yizihiza imyaka 23 ari kumwe na se iyo so aza kuba atariho.<\/em><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/gahunde.files.wordpress.com\/2014\/08\/45468-dortiambabazikaregeya.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" alt=\"45468-dortiambabazikaregeya\" src=\"http:\/\/gahunde.files.wordpress.com\/2014\/08\/45468-dortiambabazikaregeya.jpg?w=440\" width=\"274\" height=\"184\" \/><\/a><\/p>\n<p><em><strong>Portia Mbabazi Karegeya<\/strong><\/em><\/p>\n<p><em>Nshuti Ange, ndi umusore w\u2019umunyarwanda wabujijwe uburenganzira bwo kugira ababyeyi n\u2019abavandimwe kandi aya mateka agera kuri buri wese yaba umututsi, hari miliyoni z\u2019abatutsi zatakaje ababyeyi kubera so; haba no mu bahutu miliyoni z\u2019abana b\u2019abahutu babuze ababyeyi babo kubera so. Reka wenda tube twibagiwe Abatwa kuko na guverinoma zabanje ntizigeze zibaha ishema bakwiye ndetse n\u2019ubutegetsi bwa so ni uko. Ubutaha nujya mu itangazamakuru kuruka, nyamuna ujye wibuka ko hari miliyoni z\u2019abantu iso yasyonoreye aho.&#8221;<\/em><\/p><\/blockquote>\n<p>Kanyabigega Elijah<\/p>\n<p>Ushaka gusoma original text yayibona aha:\u00a0<a href=\"http:\/\/gahunde.org\/2014\/08\/11\/a-young-rwandan-orphaned-by-rpf-reacts-on-the-ange-kagames-i-cant-live-without-my-parents\/\">http:\/\/gahunde.org\/2014\/08\/11\/a-young-rwandan-orphaned-by-rpf-reacts-on-the-ange-kagames-i-cant-live-without-my-parents\/<\/a>.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Paul Kagame aho kujyana n\u2019umugore we mu nama yahuje perezida wa leta zunze ubumwe z\u2019amerika n\u2019abakuru b\u2019ibihugu by\u2019afurika, we yahisemo kwijyanira n\u2019umukobwa we umwe Ange Kagame. Nyuma y\u2019urwo ruzinduko, Ange yagiranye ikiganiro n\u2019urubuga nsakazamakuru rukorera kuri internet rwitwaigihe.com. Kimwe mu bibazo byamubajijwe ni ukuvuga ikintu kimwe atakwihanganira kubaho adafite. N\u2019umutima mwiza, Ange yasubije ko ikintu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8224,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-8222","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Paul Kagame aho kujyana n\u2019umugore we mu nama yahuje perezida wa leta zunze ubumwe z\u2019amerika n\u2019abakuru b\u2019ibihugu by\u2019afurika, we yahisemo kwijyanira n\u2019umukobwa we umwe Ange Kagame. Nyuma y\u2019urwo ruzinduko, Ange yagiranye ikiganiro n\u2019urubuga nsakazamakuru rukorera kuri internet rwitwaigihe.com. Kimwe mu bibazo byamubajijwe ni ukuvuga ikintu kimwe atakwihanganira kubaho adafite. N\u2019umutima mwiza, Ange yasubije ko ikintu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-08-24T14:21:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-10-28T18:11:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"460\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"479\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/\",\"name\":\"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg\",\"datePublished\":\"2014-08-24T14:21:17+00:00\",\"dateModified\":\"2016-10-28T18:11:57+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg\",\"width\":460,\"height\":479},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d. - Umunyarwanda","og_description":"Paul Kagame aho kujyana n\u2019umugore we mu nama yahuje perezida wa leta zunze ubumwe z\u2019amerika n\u2019abakuru b\u2019ibihugu by\u2019afurika, we yahisemo kwijyanira n\u2019umukobwa we umwe Ange Kagame. Nyuma y\u2019urwo ruzinduko, Ange yagiranye ikiganiro n\u2019urubuga nsakazamakuru rukorera kuri internet rwitwaigihe.com. Kimwe mu bibazo byamubajijwe ni ukuvuga ikintu kimwe atakwihanganira kubaho adafite. N\u2019umutima mwiza, Ange yasubije ko ikintu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-08-24T14:21:17+00:00","article_modified_time":"2016-10-28T18:11:57+00:00","og_image":[{"width":460,"height":479,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/","name":"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg","datePublished":"2014-08-24T14:21:17+00:00","dateModified":"2016-10-28T18:11:57+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/ange-Kagame-3.jpg","width":460,"height":479},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwana-wagizwe-impubyi-na-fpr-yarakajwe-nimvugo-ya-ange-kagame-ngo-sinabaho-ntafite-umuryango-wanjye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n\u2019imvugo ya Ange Kagame ngo \u201csinabaho ntafite umuryango wanjye\u201d."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8222","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8222"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8222\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":17663,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8222\/revisions\/17663"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8224"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8222"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8222"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8222"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}