{"id":833,"date":"2012-08-05T16:43:55","date_gmt":"2012-08-05T14:43:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=833"},"modified":"2012-08-06T11:09:57","modified_gmt":"2012-08-06T09:09:57","slug":"kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/","title":{"rendered":"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka!"},"content":{"rendered":"<p>Umugabo witwa Paul Kagame wa mugani w\u2019abamushyigikiye yanditse amateka,<!--more--> ariko ayo mateka ntabwo avugwaho rumwe na bose ariko icyo abantu bose bahurizaho n\u2019ubugome burenze urugero bamwe mu bamushyigikiye bita ngo \u201dagira igitsure\u201d(il est s\u00e9v\u00e8re).<\/p>\n<p>Uwavuga ko urupfu rwa Fred Rwigema rwatumye Paul Kagame agera aho ageze ubu ntabwo yaba ari kure y\u2019ukuri. Guhera mu mpera z\u2019umwaka wa 1990, Paul Kagame wari Major yatangiye kuyobora ingabo za FPR zari mu bibazo bikomeye nyuma yo gutsindwa urugamba rwo mu Kwakira 1990. Yaje aturutse muri Amerika aho yize mu ishuri rya gisirikare Command and General Staff College (CGSC) rya Fort Leavenworth muri Kansas, ntabwo yarangije ayo masomo ndetse umwe mu barimu be w\u2019umunyamerika yagize ati: \u201dThis man [Kagame] is uncultivated, and he speaks broken English\u201d.<\/p>\n<p>Kagame yatangiranye uburyo bushya bwo kurwana bwari butandukanye n\u2019ubwo FPR yari yatangiranye mu 1990. Icyari kigamijwe kwari ukwirukana abaturage cyane cyane b\u2019abahutu bari batuye mu majyaruguru y\u2019igihugu hakoreshejwe ubwicanyi. Muri politiki ye Kagame ntacyo yashatse gukora cyatuma yiyegereza abaturage bo mu majyaruguru y\u2019u Rwanda ahubwo FPR yahisemo kwiyegereza amashyaka yarwanyaga ubutegetsi yari imbere mu gihugu.<\/p>\n<p>Muri FPR ubwayo kuko yari azi ko adakunzwe yakoresheje iterabwoba n\u2019ubwicanyi kugira ngo abo bari kumwe bashobore kumwemera, ndetse n\u2019abo batagiraga icyo bapfa yabonaga bashobora kuzamuka bakaba ibyamamare yakoresheje uko ashoboye arabivugana mu rwego rwo kugira ngo asigare ari we wenyine ufite ubutegetsi.<\/p>\n<p>Perezida Museveni wa Uganda yagize uruhare mu kumufasha kuzamuka no mu gutuma yemerwa n\u2019abandi basirikare ba FPR ndetse s\u2019ibyo gusa kuko yatumye ashobora guhura n\u2019abayobozi b\u2019ibihugu by\u2019ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika n\u2019u Bwongereza. Museveni yari afitanye ubucuti n\u2019abanyamerika bari bamukeneye mu gufasha inyeshyamba za SPLM za John Garang, Abongereza bo hari ubucuti budasanzwe hagati ya Museveni na Clare Short wari Ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga mu Bwongereza. Ibyo biri muri bimwe byatumye abona ingufu z\u2019umurengera akigenderaho kugeza ubu ndetse agera n\u2019aho ashaka gutwara umwanya wa Museveni mu maso y\u2019ayo mahanga. Ako gaharararo ntabwo kagarukiye aho kuko bari basigaye bamwita: \u00ab Our kind of guy \u00bb.<\/p>\n<p>Uko kuzamuka kwihuse kwamuteye kwirara kugeza aho yibagiwe n\u2019abamufashije nka Museveni ubwo yatangiraga kumurwanya byaba mu ntambara yabereye i Kisangani muri Congo cyangwa ku nkunga yahabwaga abarwanya ubutegetsi muri Uganda bari bibumbiye muri FDC bayobowe na colonel Cyiza Besigye. Mu minsi ya vuba aha bisa k\u2019aho ubwiyunge bwagarutse kuko Kagame yakoreye ingendo nyinshi muri Uganda zisa nko kwinginga.<\/p>\n<p>Politiki ya Kagame yo gushaka kwiharira ubutegetsi akananiza imishyikirano n\u2019izindi nzira zose zari zigamije guhagarika intambara yaberaga mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994 byaje kuvamo genocide isa nk\u2019aho yatunguye amahanga yari yijejwe na Kagame na FPR ko bashobora gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye mu Rwanda. Kudashaka kumva uburenganzira bw\u2019abaturage b\u2019abahutu no gushyigikira buhumyi FPR byatuye amahanga yisaga yabaye umufatanyacyaha wa FPR kandi nta gusubira inyuma bishoboka, ahitamo gukomeza gushyigikira FPR mu bibi yakoraga birimo ubwicanyi yakoreraga abaturage b\u2019abahutu ndetse tutibagiwe n\u2019ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana. Ubwicanyi bwakore abatutsi n\u2019intagondwa z\u2019abahutu bwaje busa nk\u2019aho bubaye igishoro mu bikorwa bimeze nk\u2019ubucuruzi bwa Genocide FPR na Leta yayo yaje kujyaho nyuma.<\/p>\n<p>Ubwo bwoko bushya bw\u2019intwaro \u201dGenocide\u201d bwabaye igisubizo n\u2019urwitwazo mu gukora amafuti yose ubajije wese bakamusubiza ko bakumira Genocide n\u2019ubwicanyi bwose bukozwe mbere yo kugira icyo babuvugaho bakabugereranya na Genocide.Iyo Genocide yakoreshejwe mu gutera imbabazi amahanga no gukumira abashakaga kurwanya imigambi mibisha FPR yari ifitiye abanyarwanda ndetse n\u2019akarere k\u2019ibiyaga bigari kose.<\/p>\n<p>Abo yari yarabeshye ko we na FPR baharanira demokarasi nka ba Twagiramungu, Sendashonga n\u2019abandi ntibarengeje umwaka wa 1995 batarakizwa n\u2019amaguru ndetse bamwe abakurikirana iyo bahungiye abatsindayo. Amahanga yo yakomeje kwirengagiza ibyabaga byose kugeza n\u2019abiciwe i Kibeho mu maso yayo akaruca akarumira.<\/p>\n<p>Amahanga menshi cyane cyane Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika n\u2019u Bwongereza zisanze zaraguye mu bikorwa bimeze nk\u2019ubufatanyacyaha kubera amabura kindi bisa nk\u2019aho bipfukamiye Kagame ngo birebe ko kumuhundagazaho amafaranga byatuma ibintu bisubira mu buryo kuko ibyo bihugu byose byari bimaze kubona urugero rw\u2019ubugome bwe uko bungana rero byirindaga ko yagira intege nke akaba yatakaza ubutegetsi muri uko kugenda kwe agasiga atikije imbaga ndetse n\u2019abandi cyane cyane abatutsi bakajyana nawe mu irunduka rye. Ubwo bwoba bw\u2019amahanga bwatumye Kagame akomeza gufatwa nk\u2019umwana bajeyi ngo hatagira ikimukoma agakora ibidakorwa.<\/p>\n<p>Ayo mafaranga atagira ingano bamusukagaho yongeyeho ayo yakuraga mu busahuzi bwo muri Congo yaragiye yigurira utudege, yiyubakira utugorofa ndetse anashora no mu mishinga itandukanye. Mu kurindagiza abashaka kurindagira ashaka abo abyandikaho nka ba Nshuti Manasse, ba Hatari Senkoko n\u2019abandi&#8230;<\/p>\n<p>Ntiyahagarariye aho kuko n\u2019umutungo witwa ko wari uwa FPR yahise awuhindura uwe, amasosiyete yashakiraga imari FPR aba ahindutse aye. Ibyo ariko byajyanye no gushimira (kwigizayo) abahutu bari barafashije FPR nka ba Kanyarengwe na ba Bizimungu, abari ibikomerezwa muri FPR nka ba Rutaremara, Mazimpaka, Bihozagara n\u2019abandi abahindura nothing.<\/p>\n<p>Icyo kintu kimeze nk\u2019iterabwoba ku mahanga (chantage) ryatumye amahanga na none yisanga mu mafuti ya Kagame ntacyo ashobora kubikoraho noneho ahitamo nayo kumukoresha mu nyungu zayo cyane cyane muri Congo, aho nawe yaboneyeho arimbura imbaga y\u2019abahutu bari barahungiyeyo ataretse no gusahura.\u00a0Kuba Kagame yari azi ko ari kumwe n\u2019ibihugu by\u2019ibihangange mu mafuti yakorega byatumaga arengera agakora n\u2019ibidakorwa, ibyo byose ayo mahanga yabibona akinumira ngo nayo atishyira ku karubanda muri ayo mafuti yabaga afatanije na Kagame. Ndetse Kagame asa nk&#8217;aho yabaye umuzamu ushinzwe Congo, ikigiye kuba muri Congo hagomba kubazwa Kagame ukagira ngo Congo nta bategetsi igira.<\/p>\n<p>Nk\u2019ibyo gutera Congo bwa mbere Kagame yishakiraga kurangiza ikibazo cy\u2019abahutu (ni ukuvuga kurasa abajijutse agasiga abaturage basanzwe bo guhinga cyangwa abiyemeje kuba ba ndiyo bwana) naho amahanga yishakira gukuraho Mobutu no gusahura. Ubwo bufatanye bwa Kagame n\u2019amahanga bwatumye akora ubwicanyi burenze kamere amahanga arinumira kuko bari kumwe muri icyo gikorwa.<\/p>\n<p>Kagame ageze muri Congo yaguye ku bukungu bwa Congo aragotwa ananirwa kwihangana ariko kubera ko Perezida Kabila atashakaga ko igihugu cye gisahurwa ako kageni. Mu 2001, Kagame afatanije n\u2019amahanga baramwivuganye ngo basigasire inyungu zabo.<\/p>\n<p>Muri ibyo byose byabaga muri Congo, mu Rwanda Kagame yakomezaga gukora ibyo ashatse byose ndetse anabona n\u2019inkunga y\u2019amahanga itagira igano ari nako ayo mahanga bafatanije amabi yose akomeza kwamamaza izina rye imihanda yose ndetse akagera n\u2019aho amutwerara guhagarika genocide kandi bizwi ko intego ye ya mbere yari ugufata ubutegetsi n\u2019ukuvuga ko ibitambo cyangwa abamukumiraga gufata ubwo butegetsi bari kubigwamo ntacyo byari bimubwiye, hari n\u2019uwamubwiye ko ibyo akora bishobora gutuma abatutsi bapfa asubiza ko abatutsi ari abari kumwe nawe ku rugamba abandi ari akazi kabo.<\/p>\n<p>Inkunga z\u2019amahanga no kwamamaza Kagame byatumye u Rwanda ruzamuka mu nzego zimwe z\u2019amajyambere ariko akenshi hirengagijwe imibereho myiza y\u2019abaturage bo hasi. Izo nkunga z\u2019amahanga Kagame yarazifashe azihakisha abaturage ngizo za gira inka atanga inka zitari ize zatanzwe n\u2019amahanga n\u2019ibindi byinshi bimwitirirwa kandi biba byavuye mu cyuya cy\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga batandukanye.<\/p>\n<p>Izina rya Kagame ryakomeje kuzamuka ku buryo hari bamwe bibwira ko kuba bwira bugacya cyangwa ku izuba riva n\u2019imvura ikagwa babikesha Kagame. Ibyo bikorwa byajyanye no gukuririza izina rya Kagame ariko hanagamijwe kwirinda ko hagira undi muntu wundi uzamuka ngo nawe abe yavugwa. Ku buryo na Kagame ubwe yari asigaye afite ubwishobozi kugaza aho avuga ngo: I can\u2019t rise and fall!<\/p>\n<p>Icyo cyose byajyanaga n\u2019ibikorwa by\u2019urugomo no kutihanganira abandi ku buryo abatarishwe barafunzwe ari amahanga agakomeza akirengagiza.(Colonel Cyiza, Victoire Ingabire, Jean L\u00e9onard Rugambage, Andr\u00e9 Kagwa Rwisereka, Bernard Ntaganda, D\u00e9o Mushayidi n\u2019abandi benshi..) n&#8217;abanyamahanga ntabwo barebewe izuba ubihakana azabaze ba Peter Erlinder,\u00a0Guy Theunis n&#8217;abandi..\u00a0 Ibyo ntibyasiganaga no kwiba amajwi aho we n\u2019ishyaka rye babonaga hafi ijana kw\u2019ijana baherekejwe n&#8217;amashyaka ya baringa yo gufasha icyo kinamico kugaragarira neza amahanga.<\/p>\n<p>Nyuma yo kongera gushoza intambara muri Congo mu buryo buhubukiwe yibwira ko amahanga azongera gufunga amaso yashatse kwisama yasandaye ku buryo n\u2019urwitwazo rwo kurwanya FDLR rutakigira abo rukanga.<\/p>\n<p>Ababikurikiranira hafi baje gusanga ko mu bintu bituma Kagame yarashyizwe hanze hari ingabo za MONUSCO kuko kuba ziri muri Congo byatumye haboneka ibimenyetso byinshi kandi ntabwo abakozi ba MONUSCO bashoboraga gucecekeshwa ku buryo bworoshye. Niyo mpamvu ibyo Leta y\u2019u Rwanda ivuze byose iba ishaka kwibasira MONUSCO no kuyitesha agaciro kuko bigaragarira buri wese ko iyibangamiye.<\/p>\n<p>Uretse ko abasesengura basanga ibi bihano no kwamaganwa mu mahanga bya Kagame na Leta ye bidashingiye gusa ku kibazo cya Congo, ahubwo ikibazo cya Congo cyabaye imbarutso cyangwa urwitwazo kuri bamwe bari barabuze impamvu igaragara yo kwihanangiriza Kagame. Hari amahanga menshi atanga imfashanyo atari uko abishaka ahubwo \u00a0avuga ati reka duhe Kagame ahage turebe ko yakora neza wenda hakagira n&#8217;utuvungukira tugwa abaturage bakaboneraho. Abenshi bakaba batinya ko abaturage bahababarira cyane mu gihe barwanya Kagame kuko asa nk&#8217;aho yabafasheho abanyarwanda ingwate.<\/p>\n<p>Amahanga yakomeje gushyigikira Kagame yaje gusanga noneho ibimenyetso simusiga bimurega bihari ibyo rero bituma atangira kumwamagana birimo no guhagarika imfashanyo. Ibyo ariko bikajyana no kureba uburyo uruhare ayo mahanga yagize mu gushyira Kagame igorora ngo ajye muri ayo mabi yose rwagirwa ibanga cyangwa bagasibaganya ibimenyetso biganisha kuri ubwo bufatanye. Igiteye inkeke n\u2019uko n\u2019abo bamushyize hejuru Kagame atacyumva inama zabo ahubwo ahitamo kubashyiraho iterabwoba ku mugaragaro.<\/p>\n<p>Ubu uwavuga ko ibyo bihugu by\u2019amahanga byatangiye politiki y\u2019amayeri yo guteza Kagame itangazamakuru ryabyo ntabwo yaba yibeshye. Abasoma muzambwire niba niba ibinyamakuru byatakaga Kagame mu minsi yashize bikimutaka? Igishobora gukurikiraho n\u2019uguhabwa agaciro kw\u2019ibyegeranyo bimwe na bimwe birega u Rwanda byagiye bibikwa mu tubati ndetse hagakorwa n\u2019ibindi. Hari abanyamahanga benshi bafite ibyo bapfa na Leta ya FPR ariko batashoboraga kugira icyo bakora kubera abari bashyigikiye Leta y\u2019u Rwanda, abo bose bagiye kwitwaza iki cyuho kibonetse maze barege Kagame na FPR ibyo bakoze ndetse bongereho n\u2019ibyo batakoze.<\/p>\n<p>Hari abantu benshi babonye mu myaka yashize abahutu baragizwe ruvumwa mu mahanga bibwira ko ari ukubera ko ibipindi bya Leta ya FPR byafashe ayo mahanga, ariko bagombye kumenya ko kuba ruvumwa bishobora kuba kuri Leta ya FPR bidasize n\u2019abayishyigikiye cyane cyane abatutsi dore ko ibyo guheraho bitabuze mu gihe hari imirwano muri Congo ndetse abaturage bo mu karere bakaba batangiye kutareba neza abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ubu Leta y\u2019u Rwanda mu bibazo yikururiye irimo irarwanyarwanya ngo irebe ko imfashanyo yambuwe zagaruka ari nako ishaka kubeshya abaturage ko irengana kandi ko izo mfashanyo ntacyo zari zivuze.<\/p>\n<p>Ibyo ariko ntibibuza bamwe mu bayobozi gukoresha intore za Diaspora mu gushaka gucuza abanyarwanda baba hanze udufaranga babona biyushye akuya. Ayo mafaranga kuyatanga azatangwa kuko hari benshi batifuza ko Passports zabo zahindurwa impfabusa cyangwa ntibazongere gusubira mu Rwanda gusura imiryango yabo. Ubu Leta yatangiye icyo yise: Agaciro Development Fund. Abanyarwanda bagiye guhatirwa gushyiramo amafaranga ngo yo kuziba icyuho cyatewe no kwishora mu ntambara muri Congo batabagishije inama.<\/p>\n<p>Ikindi gishobora gukomerana Rudasumbwa nk\u2019uko inkomamashyi zimwita n\u2019uko David Cameron atari Tony Blair kandi Leta zabo zidateye kimwe, Obama ntabwo ari Bush cyangwa Clinton, tugarutse kuri Bill Clinton nabibutsa ko umunsi yavuye mu Rwanda aribwo imfashanyo zahagaritswe, biragoye kwemeza ko atari abizi cyangwa umugore we Hillary Clinton ngo abe atarabimubwiyeho.<\/p>\n<p>Ikindi cyerekana ko ibintu bitoroshye ni urugendo rwa Hillary Clinton muri Africa. Mu myaka yashize kubera ukuntu Kagame yari aharawe nta kuntu umutegetsi ukomeye wo muri Amerika yari kuza Uganda no muri Kenya ngo agende adaciye no mu Rwanda. Ese ibitutsi Susan Rice yatutswe byaba bibifitemo uruhare?<\/p>\n<p>Ntawavuga ko kuri Kagame ibintu bikomeye cyane kuko agifite inshuti nyinshi n\u2019abafatanyacyaha bakimushyigikiye ariko ibyo kuba intangarugero, ikitegererezo n\u2019agahararo yari afitiwe n\u2019amahanga n\u2019imiryango mpuzamahanga bishobora kuba bigenda bisatira iherezo.<\/p>\n<p>Byagaragaye kenshi mu myaka yashize ku bategetsi b\u2019ibihugu batandukanye ko hari igihe bagezemo agahararo kagashira ahubwo bigahumira ku mirari maze ikibaye cyose kikagirwa urwitwazo rwo kubandagaza. Kuri Kagame n\u2019ubutegetsi bwe muri iyi minsi ikizajya kiba cyose bashobora kujya bisanga mu bisobanuro bihoraho imbere y\u2019amahanga. Ikibazo kirimo gikomeye n\u2019uko bitazatera kabiri kuko Leta ya FPR nayo itazi gucisha make agasuzuguro n\u2019ubwishongozi ifite muri iki kibazo bushobora kutayigwa amahoro.<\/p>\n<p>Ikibazo umuntu yakwibaza n\u2019ukumenya niba Kagame azageza mu 2017 ngo yiyahure yiyongeze indi manda cyangwa ashore mu muriro umugore we Jeannette Nyiramongi nk\u2019uko bihwihwiswa.\u00a0Ikindi kibazo giteye inkeke n\u2019ukumenya niba Kagame na FPR bazemera kurekura mu mahoro cyangwa bazashaka kugenda bisasiye abanyarwanda batagira ingano.<\/p>\n<p>Marc Matabaro<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umugabo witwa Paul Kagame wa mugani w\u2019abamushyigikiye yanditse amateka,<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":834,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-833","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umugabo witwa Paul Kagame wa mugani w\u2019abamushyigikiye yanditse amateka,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-08-05T14:43:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-08-06T09:09:57+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/\",\"name\":\"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-08-05T14:43:55+00:00\",\"dateModified\":\"2012-08-06T09:09:57+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"500\",\"height\":\"333\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka! - Umunyarwanda","og_description":"Umugabo witwa Paul Kagame wa mugani w\u2019abamushyigikiye yanditse amateka,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-08-05T14:43:55+00:00","article_modified_time":"2012-08-06T09:09:57+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/","name":"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-08-05T14:43:55+00:00","dateModified":"2012-08-06T09:09:57+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"500","height":"333"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ntakiri-kwibere-ashobora-kuba-agiye-gucuka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kagame ntakiri kw\u2019ibere ashobora kuba agiye gucuka!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/833","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=833"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/833\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=833"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=833"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=833"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}