{"id":8368,"date":"2014-09-04T23:57:24","date_gmt":"2014-09-04T21:27:24","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8368"},"modified":"2014-09-04T23:57:24","modified_gmt":"2014-09-04T21:27:24","slug":"kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/","title":{"rendered":"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI."},"content":{"rendered":"<p><strong>Nyuma y\u2019aho umuhango wo kwibuka abacu bazize ubwicanyi bwo muri kudeta yo kuwa 5 Nyakanga 1973 ubereye, ndetse na mbere gato y\u2019uko uba, nk\u2019umwe mu bagize uruhare mu kuwutegura, numvise neza uburemere bw\u2019icyo gikorwa, twe twari twateruye mu buryo bworoheje nk\u2019umuhango usanzwe wo kwibuka, gusabira no guherekeza mu cyubahiro ababyeyi bacu tutamenye irengero ryabo.<\/strong><!--more--><\/p>\n<p><strong>Abantu benshi batugaragarije ko bashimishimishijwe cyane n\u2019icyo gikorwa<\/strong><\/p>\n<p>Ibi byagaragajwe n\u2019umubare w\u2019abantu bakitabiriye, kimwe n\u2019inyandiko nyinshi n\u2019amatelefoni twabonye by\u2019abantu badushimira, kandi batubwira ko bifatanyije natwe. Ubutumwa bwabo bwari bumwe: kwamagana iyicarubozo ryakorewe ababyeyi bacu, kwamagana ubushake bwa bamwe bwo gusibanganya cyangwa se gupfobya ubugome ndengakamare bagiriwe, kwishimira ko enfin ukuri ku rupfu rwabo n\u2019amariganya yajyanye n\u2019itegurwa ry\u2019iriya kudeta bishyirwa ahagaragara. Hejuru ya byose bishimiraga cyane ko ziriya ntwari zishubijwe umwanya wazo mu mateka y\u2019igihugu cyacu.<\/p>\n<p><strong>Hari n\u2019abandi, usanga ariko nanone umubare wabo ari muke ugereranije n\u2019abo navuze haruguru, bagaragaje ko batabyishimiye na gato<\/strong><\/p>\n<p>Abo ndetse bakoze uko bashoboye ngo baburizemo iki gikorwa bakoresheje iterabwoba, cyangwa se gusebanya (gutesha agaciro). Abo nibo uwiyise\u00a0<strong>Cyprien Mugisha abarirwamo, kimwe na mugenzi we (alter ego) wiyise Z\u00e9doc Bigega<\/strong>.\u00a0Kuri Mugisha Cyprien ngo<strong>\u201cKwibuka intwari z\u2019 U Rwanda mu buhungiro ni igikorwa cy\u2019ubugwari\u201d<\/strong>\u00a0(Ikaze iwacu). Iyi nyandiko isa cyane, kandi isubiramo iya bwana Bigega yo kuri Musabyimana.be. Ibisubizo zigenerwa ni bimwe.<\/p>\n<p>Umuntu yabanza kwibaza, ariko nta kubitindaho, niba umugabo ujya ku rubuga yihishe inyuma y\u2019amazina y\u2019amahimbano agenda ahindagura, akiyitirira akarere katabaho, n\u2019ishyaka rimaze imyaka 41 risheshwe, hari ubutwari arusha abandi, ku buryo yabaha amasomo.\u00a0Mugisha uragira uti ntibyari ngombwa gukora kiriya gikorwa muri ibi bihe abanyarwanda bakeneye guhsyira hamwe ingufu mu rugamba rwo kubohora igihugu. Ukibutsa na none ko kudashyira hamwe aribyo byatumye amahano agwira u Rwanda.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko umwe muri bagenzi banjye yabayanditse akabibabwira mbere yanjye, ndangirango nibutse nshimangira ko ibirebana no\u00a0<strong>kwibuka, gusabira, kuririra ababyeyi bacu, ntawe tubisabira uruhushya, ntawe tubyakira uburenganzira<\/strong>. Ni twe twenyine bireba mu mutima nama wacu.\u00a0<strong>\u201cNtibyari ngombwa\u201d<\/strong>\u00a0twayimazemo imyaka isaga 20, tumara indi 20 tukiyirwaye. None byararangiye. Ubu biri mu maboko yacu. Nk\u2019undi muntu wese wibuka abe.<\/p>\n<p>Tugaruke kuri iriya \u00ab argument \u00bb y\u2019ubumwe bw\u2019abanyarwanda, mukunze gushyira imbere muvuga ngo bubangamiwe n\u2019iki gikorwa cyo kwibuka ababyeyi bacu. Iyo muvuga, mwandika biriya, ubutumwa muba mutanga ni uko Kwibuka abazize kudeta yo muri 73 ari intandaro y\u2019amacakubiri hagati y\u2019abanyarwanda (un facteur de division) ! Niba ariko mutekereza uyu munsi, n\u2019ejo niko muzaba muvuga. Uyu munsi nta bubasha mudufiteho ngo mutubuze kubibuka.<\/p>\n<p>Ejo urwo rugamba nirurangira, mufite ingufu zo kuducecekesha, muzabigenza mute? Muzasibanganya ikibazo murandurana n\u2019imizi abagikurura ? Nguko uko njye nsoma inyandiko zanyu, kandi si njye njyenyine. Ubumwe bw\u2019abanyarwanda buzubakirwa ku kuri, kumenya no kwemera uko ibintu byagenze, gusabira imbabazi no gukosora amakosa yakozwe. Biriya mwe muzana byo gushaka gutwikira umupfu no guhishira umurozi, bizakwiza igihugu umunuko, kandi bitumareho urubyaro.<\/p>\n<p>Twanasobanuye bihagije ko nta gice runaka cy\u2019abanyarwanda twikomye, cyangwa se dufitiye inzika. Icyaha ni gatozi. Abatwiciye bafite amazina, barazwi. Ni bo bonyine tureba (kandi no kuribo nta rwango, nta nzika, icyo twifuza gusa ni uko abanyarwanda bamenya ukuri ku byabaye n\u2019ababikoze). Abafite ukundi babibona, bashaka kubyitirira akarere kose, nibo bakurura amacakubili mu bana b\u2019u Rwanda. Bafite inyungu zabo bwite cyangwa z\u2019ababatumye baba bashaka kurengera.<\/p>\n<p><strong>Ngo twabonye impozamalira, ntidukwiye kwibuka\u00a0!<\/strong><\/p>\n<p>Ni byo koko ahagana muri 84\/85, nyuma y\u2019imyaka isaga 12 abacu bahotowe, abayeyi bacu (les mamans) batumijwe mu biro by\u2019iperereza i Gitarama, bamenyeshwa ko abagabo babo batakiriho bishwe na Lizinde, kandi basinyira ko bahawe impozamalira :\u00a0<strong>Ama euro 1000 kuri buri mutwe wajanjaguwe, hakiyongeraho 100 kuri buri mpfubyi.<\/strong><\/p>\n<p>Hari abantu benshi batugaya kuba twarafashe ariya mafranga. Ndabumva. Kuki twakiriye iriya miliyoni y\u2019amafaranga hejuru y\u2019ubugome ndengakamere, ubwirasi n\u2019ikinyoma ? Impamvu y\u2019ubukene sinyitindaho. Ni byo koko imiryango yacu yari yaratindahajwe, nyamara hari bamwe bifuje kudahabwa ayo mafaranga babonagamo ikiguzi cy\u2019amaraso n\u2019agasuzuguro. Babwiwe poliment, mais fermement ko bidashoboka kwanga impozamarira bahawe n\u2019umubyeyi w\u2019igihugu (sic). Abayanze (barahari) ni abavuze bati n\u2019ubundi ntako mutatwishe, nta bwoba tukibafitiye.<\/p>\n<p><strong>Ngo kuki twahawe impozamarira tukaba twibuka\u00a0?<\/strong><\/p>\n<p>Ariya mafaranga yagenwe n\u2019urukiko nk\u2019igihano leta ihawe kubera ko abantu bacu bahotowe n\u2019abakozi bayo. Yari se ayo kudupfuka umunwa? Iyo umuntu wawe yishwe, urukiko rukakugenera amafranga y\u2019impozamarira, biba bivuga ngo ntuzongere kumuvuga kumwibuka ukundi ?? !! Mudusobanurire.\u00a0Izo mpozamarira nta n\u2019uwarukwiye rwose kuzivuga, ntabwo zari impozamarira koko (un signe de r\u00e9conciliation et d\u2019apaisement), kimwe nk\u2019urubanza zakomotseho zari ikinamico rigamije gutanga umugabo no gushaka kwigaragaza neza mu maso y\u2019amahanga n\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ibi ndabivugira ko:<\/p>\n<p>&#8211; Twagumye gutotezwa, twimwa amashuri n\u2019akazi,<br \/>\n&#8211; Twimwe ibisigazwa byabo ngo tubishyingure mu cyubahiro,<br \/>\n&#8211; Twimwe information zijyanye n\u2019uburyo buri wese yapfuye n\u2019igihe yapfiriye<br \/>\n&#8211; Twabujijwe fermement kugira umuhango dukorera mu ruhame ugamije kubibuka cyangwa se kubasabira.<br \/>\n<strong>Hejuru y\u2019ibyo byose ariya mafaranga nta gaciro na gato akwiye guhabwa. Icyari kigamijwe ni ukuyobya uburari. Nta bushake bwo kudufata mu mugongo, cyangwa se kudusubiza agaciro bwigeze bubaho. Iyo biba u Rwanda rwose rwari kubimenya<\/strong>.<\/p>\n<p><strong>Ngo nta n\u2019uwigeze atubuza kwibuka\u00a0?<\/strong><\/p>\n<p>Byarakozwe rwose, fermement. Maze murabitubuza n\u2019uyu munsi, 41 ans apr\u00e8s, nkanswe ba nyir\u2019ubwite bakiriho, bafite ingufu ?! Kubibuka mu gihe cy\u2019amashyaka menshi twarabyifuje; yewe twakoze n\u2019inama \u00e0 cet effet: yabereye I Kabgayi kuri Trafipro. Umutekano muke mu gihugu watumye tubyihorera.<\/p>\n<p><strong>Ngo ntintwari dukwiye kwibukirwa mu buhungiro<\/strong><\/p>\n<p>Ibyo turabyemeranya rwose. Ndetse nongereho ko tutari dukwiye kuba mu buhungiro. None ko ariko bimeze ? Nkwibarize. Iyo I Bruxelles cyangwa se I Paris habaye imihango yo kwibuka abaguye mu ndege (6 avril1994), nabwo urahaguruka ugahagarara ukabyamagana, cyangwa hari abo uha uburenganzira bwo kwibukwa n\u2019abo ubwima ?!!! Cyangwa bo nta butwari ubasangana ?<br \/>\nUranzura ugerageza kwerkana ko\u00a0<strong>FPR iri inyuma y\u2019iki gikorwa turimo. Ibimenyetso byawe ngo ni uko Alfred Gasana ukuriye zimwe mu nzego z\u2019iperereza mu gihugu ari mubyara wa Albert Bizindoli na Maurice Niwese bateguye iyi mihango<\/strong>.<\/p>\n<p>Iki gikorwa cyateguwe n\u2019abakomoka kuri ziriya nzirakarengane, cyangwa se abashakanye n\u2019abana babo. Maurice ntabwo ababarirwamo, n\u2019ubwo bigaragara ko urupfu rwa nyirarume, data, na bagenzi be, rwamubabaje cyane, akaba aharanira ko ukuri kwashyirwa ahagaragara, Kandi bagahabwa icyubahiro bakwiye.<strong>\u00a0Donc ntitwari kumwe mu myiteguro.\u00a0Naho Gasana Alfred ni mubyara wanjye koko.<\/strong><\/p>\n<p>Mfitanye na we ubumwe butajegajega, bwa kivandimwe. Ariko ntibivuga ko ankoreramo, nk\u2019uko ntajya ngerageza kumwivangira mu kazi.\u00a0<strong>Uzanyarukire mu Bunyambiriri aho namaze imyaka isaga ibiri ndi sous pr\u00e9fet wa Kaduha (1995 -1997)<\/strong>, bazakubwira ko Bizindoli akora icyo yavuze, kandi avuga icyo yatekereje, aribyo bivuze ngo nkora icyo natekereje. Icyo ugamije ni ugutesha agaciro no guteranya. Abanyarwanda baratuzi ntitubabwirwa.<\/p>\n<p>Bwana Mugisha Z\u00e9doc, ndagirango nanzure nkubwira ko kiriya gikorwa ari ingirakamaro, ahubwo nawe wari ukwiye kugishyigikira. C\u2019est\u00a0<strong>\u201cun acte fondateur\u201d<\/strong>\u00a0yari ikenewe muri ibi bihe abanyarwanda bashakisha inzira yo kubaka umuryango ubabereye.\u00a0Ku muntu ureba kure, amaso ye ntagarukire ku byo areba imbere ye gusa, uriya muhango wabaye akanya ko kwibaza ku bintu byinshi by\u2019ingenzi mu buzima bw\u2019igihugu cyacu, no mu muryango w\u2019abagituye. Koko rero kiriya gikorwa cyatanze umusanzu ugaragara ku myumvire y\u2019ibibazo u Rwanda rufite muri iki gihe, no ku buryo bwo kubibonera umuti.<\/p>\n<p><strong>Dore amwe mu masomo y\u2019ingenzi wari ukwiye gufatanya n\u2019abandi gutekerezaho<\/strong>:<\/p>\n<ul>\n<li>U Rwanda ntiruzubakwa hari igice kimwe cy\u2019abana barwo kigijweyo cyangwa se gishubijwe inyuma.<\/li>\n<li>Imyifatire y\u2019abanyarwanda imbere y\u2019ubwicanyi ni iyo kwibazwaho<\/li>\n<li>Aho bigeze buri wese yakwiye gukanguka, akihanagura mu maso, akareba, agatekereza, maze agafata umugambi wo kwitandukanya n\u2019abicanyi n\u2019ubwicanyi ubwo ari bwose kabone n\u2019aho bwaba bukorwa na abo yita abe, bukorerwa abo yita \u201cabandi\u201d.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Ibikomere mu mitima y\u2019abanyarwanda ni byinshi, biri henshi. Ni ingaruka ya kiriya kibazo cyavuzwe haruguru. Nitwige gutega amatwi no kubaha akababaro k\u2019abandi.<\/li>\n<\/ul>\n<p><strong>Ibibazo by\u2019amacakubiri ( Kiga \/Nduga; Hutu\/Tutsi)<\/strong><\/p>\n<p>Abanyarwanda babaye ingwate z\u2019amoko, uturere, bikoreshwa na bamwe ku nyungu zabo bwite, bakabikururamo abaturage badafite aho bahuriye na byo. Abaturage bakwiye guhumuka. Igikenewe ni ibitekerezo by\u2019ubwenge bitanga inzira yo gusohora abanyarwanda mu bukene n\u2019ubujiji byabaye karande.<\/p>\n<p><strong>Albert BIZINDOLI<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019aho umuhango wo kwibuka abacu bazize ubwicanyi bwo muri kudeta yo kuwa 5 Nyakanga 1973 ubereye, ndetse na mbere gato y\u2019uko uba, nk\u2019umwe mu bagize uruhare mu kuwutegura, numvise neza uburemere bw\u2019icyo gikorwa, twe twari twateruye mu buryo bworoheje nk\u2019umuhango usanzwe wo kwibuka, gusabira no guherekeza mu cyubahiro ababyeyi bacu tutamenye irengero ryabo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8369,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8368","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019aho umuhango wo kwibuka abacu bazize ubwicanyi bwo muri kudeta yo kuwa 5 Nyakanga 1973 ubereye, ndetse na mbere gato y\u2019uko uba, nk\u2019umwe mu bagize uruhare mu kuwutegura, numvise neza uburemere bw\u2019icyo gikorwa, twe twari twateruye mu buryo bworoheje nk\u2019umuhango usanzwe wo kwibuka, gusabira no guherekeza mu cyubahiro ababyeyi bacu tutamenye irengero ryabo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-04T21:27:24+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"475\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"320\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/\",\"name\":\"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-04T21:27:24+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg\",\"width\":475,\"height\":320},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI. - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019aho umuhango wo kwibuka abacu bazize ubwicanyi bwo muri kudeta yo kuwa 5 Nyakanga 1973 ubereye, ndetse na mbere gato y\u2019uko uba, nk\u2019umwe mu bagize uruhare mu kuwutegura, numvise neza uburemere bw\u2019icyo gikorwa, twe twari twateruye mu buryo bworoheje nk\u2019umuhango usanzwe wo kwibuka, gusabira no guherekeza mu cyubahiro ababyeyi bacu tutamenye irengero ryabo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-04T21:27:24+00:00","og_image":[{"width":475,"height":320,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/","name":"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg","datePublished":"2014-09-04T21:27:24+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/habyarimana_kayibanda.jpg","width":475,"height":320},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-gusabira-kuririra-ababyeyi-bacu-ntawe-tubisabira-uruhushya-albert-bizindoli\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u00ab KWIBUKA, GUSABIRA, KURIRIRA ABABYEYI BACU NTAWE TUBISABIRA URUHUSHYA \u00bb, ALBERT BIZINDOLI."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8368","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8368"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8368\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8369"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8368"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8368"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8368"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}