{"id":84,"date":"2012-07-16T20:19:43","date_gmt":"2012-07-16T20:19:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=84"},"modified":"2020-12-19T00:27:37","modified_gmt":"2020-12-18T22:27:37","slug":"ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/","title":{"rendered":"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w&#8217;umwami w&#8217;abidishyi!"},"content":{"rendered":"<p>Ibihe bya politique turimo birakomeye kuko amahanga yafashaga Perezida Kagame akamushyira hejuru akirengagiza ibibi akora bakamurundaho ibifaranga bitabarika, ubu atangiye kumukuraho amaboko, ahubwo arimo kumushyiraho igitutu kuburyo budasanzwe.<!--more--><\/p>\n<p>Kagame amaze iminsi afite amaganya nk\u2019aya Yeremiya wo muri Bibiliya. Yirirwa ateza ubwega ukuntu abanyamakuru bamwanga, ngo imiryango irengera ikiremwa muntu iramubonerana ikamubeshyera, naho ibihugu by\u2019amahanga ngo byirirwa bimushyiraho igitutu byitwaje imfashanyo zabyo, n\u2019uko abantu batumva ntacyo atavuze: yageze aho avuga ko bagiye kumurekura akikubita hasi akameneka, bamwe ngo batangiye no kumusaba kwegura ngo mandat ye itararangira ariko abo aganyira aho kumufasha ngo bamugire inama ukuntu yasohoka mu rusobe rw\u2019ibibazo arimo, bakamusubiza bati \u201dKomereza aho Nyakubahwa nta wundi dushaka ahubwo uzongere wiyamamaze\u201d.<\/p>\n<p style=\"text-align: center;\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/394267_155403127898128_100002853261715_190655_1392088966_n.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-86 aligncenter\" title=\"394267_155403127898128_100002853261715_190655_1392088966_n\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/394267_155403127898128_100002853261715_190655_1392088966_n.jpg\" alt=\"\" width=\"581\" height=\"426\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/394267_155403127898128_100002853261715_190655_1392088966_n.jpg 581w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/394267_155403127898128_100002853261715_190655_1392088966_n-300x219.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 581px) 100vw, 581px\" \/><\/a><\/p>\n<p style=\"text-align: left;\">Ibi bitwibutsa wa mugani w\u2019umwami w\u2019abidishyi aho yishe abasaza bose agasigarana n\u2019abasore gusa, kuri Kagame nabigereranya n\u2019uko burigihe yirukana abantu bashaka kumugira inama nzima ahubwo agafata ba NDIYO BWANA bamushuka ngo arimo gukora neza gusa.<\/p>\n<p>Ubu bamwambitse uruhu rw\u2019imparage ngo n\u2019intwali niwe kamara nta wundi washobora gutegeka nkawe! Ku buryo hari n\u2019abavuga ngo n\u2019Impano y\u2019Imana. Uko bigaragara uruhu rw\u2019imparage akazuba katangiye kurukubitaho rukamukanyaga nawe yataka aho kumukura muri rwa ruhu bati yego mwidishyi, nihatagira umuntu w\u2019inararibonye utabara uruhu ruramukanyaga abure umwuka bimuviremo no kwitaba Rurema, muri ibyo byose ariko induru y\u2019abidishyi ni yose bati yego mwidishyi ntibumva ingorane arimo.<\/p>\n<p>Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko Kagame atorohewe:<\/p>\n<p>-Ibihugu by\u2019ibihangange (UK, USA..) byafashije Kagame cyane bimuha Butamwa yiyonereraho na Ngenda arica arakiza aridagadura agera no muri Congo sinakubwira, abantu arica ibihumbi n\u2019ibihumbi araruha, abo bene madamu rwose baricecekera ntihagira n\u2019ukoma. None ba bantu bamuretse agakora ibyo byose ntibavuge, harapfa umuntu umwe bose bakamuraza ku nkeke ngo nasobanure<\/p>\n<p>-Kera ibitangazamakuru byose byo mu mahanga byamuvugaga nk\u2019umuntu ngo w\u2019intwali none ubu nawe arivugira ngo abanyamakuru baramwanga, ntibatinya kuvuga ko ari umunyagitugu (dictator)<\/p>\n<p>-Urukiko mpuzamahanga rwatangiye kugira abantu abere abandi ndetse bagafungurwa, ubu batangiye kwibaza niba nta bantu bo muri RPF nabo bagomba gukurikiranwa. Bagosora basanze gutegura G\u00e9nocide bitamuhama, ntibyabatangaza rero bene Madamu bayihamije mwene Rutagambwa izuba riva.<\/p>\n<p>-Mapping Report bari barabitse mu kabati barayisohoye,<\/p>\n<p>&#8211; iby\u2019indege ya Habyalimana nabyo birasohoka vuba aha<\/p>\n<p>-Callixte Mbarushina wa FDLR ngo nta bimenyetso<\/p>\n<p>-Ubu abakuru b\u2019ibihugu bikomeye baramusaba gushyikirana n\u2019abatavugarumwe nawe, gufungura abanyapolitiki bafunze (Hari inkuru zivuga ko agiye kubafungura vuba aha, ariko arimo gushaka amayeri yo kubafungura adataye ibaba), kureka ibinyamakuru bigakora nta nkomyi, kureka amashyaka agakora, ndetse hari n\u2019abagera aho bamusaba kwegura mbere ya 2017 mandat ye itarangiye.<\/p>\n<p>-Ubutavugarumwe nawe ntibamworoheye aho agiye hose yakirwa n\u2019imyigaragambyo, nawe yagira ngo hari icyo akoze agatanga amafaranga atagira ingano mu bantu ba diaspora ngo n\u2019intore bakirira bakidagadura bati YEGO MWIDISHYI<\/p>\n<p>-N\u2019izindi ngorane nyinshi ntiriwe mvuga<\/p>\n<p style=\"text-align: center;\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/6520983253_33a13911d3.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-87 aligncenter\" title=\"6520983253_33a13911d3\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/6520983253_33a13911d3.jpg\" alt=\"\" width=\"500\" height=\"333\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/6520983253_33a13911d3.jpg 500w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/6520983253_33a13911d3-300x199.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 500px) 100vw, 500px\" \/><\/a><\/p>\n<p style=\"text-align: left;\">Abitwa ko bagira inama Kagame bose baricecekeye ahubwo bamubwira ko ari igihangange, ko ntacyo azaba ko ahubwo agomba gukomereza aho akanahindura itegeko nshinga akongera kwiyamamaza muri 2017. Urundi rugero n\u2019igihe inama ya 9 y\u2019umushyikirano isozwa yavuze ko nta bibazo bya bindi yita bibi byigeze bibazwa. Abaza Prime Minister niba atayunguruye ibibazo undi ati oya. (Njyewe ubwanjye nabajije ibibazo birenga icumi, nta kibazo nakimwe cyahise kandi byose byari byerekeye politique n\u2019ubutabera, nanabajije niba iriya nama itakwiga ukuntu leta yashyikirana n\u2019abayirwanya). Niba atari Kagame ubeshya ni Prime Minister ubeshya. Niba ari Prime Minister ubeshya ibyo akora ni nko kwanga gutabara umwami w\u2019abidishyi uruhu rutangiye kumukanyaga.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Kagame rero niba yishakira ejo hazaza heza nashake abantu b\u2019inyangamugayo kandi b\u2019inararibonye bamubwiza ukuri, atari abandi bamugira ikigirwamana bakamushuka ko ashoboye byose nk\u2019Imana. Maze nawe agerageze gufungura inzira ya politique akore amavugurura ya ngombwa yose ashoboka, abanyarwanda bose bicare hamwe bavuge ibibazo byabo ntawe utewe ubwoba, areke amashyaka akore, yicare aganire n\u2019abatavuga rumwe nawe, impunzi zitahuke, abafunze bafungurwe n\u2019ibindi&#8230; Ayo mavugurura yarangirana na Mandat ye akagenda ari intwali nk\u2019umuntu wakoreye neza igihugu. Kandi ntawe uzamukurikirana, ingero zirahari kandi mu nshingano z\u2019uwamusimbura hagomba kubamo kumurinda abanyamahanga. Naho rero niyishinga abidishyi uruhu ruzamwumiraho rumukanyage kugeza apfuye nabi.<\/p>\n<p><strong>Ben Barugahare<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibihe bya politique turimo birakomeye kuko amahanga yafashaga Perezida Kagame akamushyira hejuru akirengagiza ibibi akora bakamurundaho ibifaranga bitabarika, ubu atangiye kumukuraho amaboko, ahubwo arimo kumushyiraho igitutu kuburyo budasanzwe.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":85,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-84","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w&#039;umwami w&#039;abidishyi! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w&#039;umwami w&#039;abidishyi! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibihe bya politique turimo birakomeye kuko amahanga yafashaga Perezida Kagame akamushyira hejuru akirengagiza ibibi akora bakamurundaho ibifaranga bitabarika, ubu atangiye kumukuraho amaboko, ahubwo arimo kumushyiraho igitutu kuburyo budasanzwe.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-16T20:19:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-12-18T22:27:37+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w&#8217;umwami w&#8217;abidishyi!\",\"datePublished\":\"2012-07-16T20:19:43+00:00\",\"dateModified\":\"2020-12-18T22:27:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/\"},\"wordCount\":674,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/\",\"name\":\"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w'umwami w'abidishyi! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-16T20:19:43+00:00\",\"dateModified\":\"2020-12-18T22:27:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"336\",\"height\":\"252\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w&#8217;umwami w&#8217;abidishyi!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w'umwami w'abidishyi! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w'umwami w'abidishyi! - Umunyarwanda","og_description":"Ibihe bya politique turimo birakomeye kuko amahanga yafashaga Perezida Kagame akamushyira hejuru akirengagiza ibibi akora bakamurundaho ibifaranga bitabarika, ubu atangiye kumukuraho amaboko, ahubwo arimo kumushyiraho igitutu kuburyo budasanzwe.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-16T20:19:43+00:00","article_modified_time":"2020-12-18T22:27:37+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w&#8217;umwami w&#8217;abidishyi!","datePublished":"2012-07-16T20:19:43+00:00","dateModified":"2020-12-18T22:27:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/"},"wordCount":674,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/","name":"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w'umwami w'abidishyi! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-16T20:19:43+00:00","dateModified":"2020-12-18T22:27:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"336","height":"252"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibibera-mu-rwanda-bimeze-nka-wa-mugani-wumwami-wabidishyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibibera mu Rwanda bimeze nka wa mugani w&#8217;umwami w&#8217;abidishyi!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/84","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=84"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/84\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":38735,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/84\/revisions\/38735"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=84"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=84"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=84"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}