{"id":8410,"date":"2014-09-07T19:17:37","date_gmt":"2014-09-07T16:47:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8410"},"modified":"2014-09-10T09:56:15","modified_gmt":"2014-09-10T07:26:15","slug":"politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/","title":{"rendered":"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi?"},"content":{"rendered":"<p>Reka ntangire iyi nyandiko mvugako ahantu hose haba ibibi n\u2019ibyiza, abantu babi n\u2019abeza. Tuzi uko Interahamwe zavuzwe cyangwa Inkotanyi zo zikomeje kuvugwa. Iby\u2019Interahamwe mbi yemwe n\u2019Inkotanyi mbi sinzi ko hari igihe amahano yazo atazavugwa yibukwa cyane cyane n\u2019abagize ibyago byo kugirirwa nabi nazo.<!--more--><\/p>\n<p>Mbere ya 1990, ku bari bakuru icyo gihe, ndumva nta mitwe y\u2019abantu b\u2019abicanyi twajyaga twumva. Mu myaka ya mbere y\u2019ingoma ya Habyarimana niho, niba nibuka neza, nigeze kumva havugwa abantu ngo bateraga za gatarina amazu. Izo za gatarina ngo byari ibibuye binini abagizi ba nabi bafataga bagatera imiryango y\u2019amazu babaga bitumye, noneho bagatera ubwoba beneyo, bakabasahura, barangiza bakagenda ntawe bishe. Kenshi n\u2019uku twabyumvaga.<\/p>\n<p>Ariko nyuma ya 1990, ndakeka bitewe n\u2019intambara y\u2019inkotanyi ndetse n\u2019ivuka ry\u2019amashyaka menshi, imitwe y\u2019abicanyi n\u2019urugomo inyuranye yaravutse. Imwe yihisha inyuma y\u2019amashyaka mu gukora amabi, indi ikorana n\u2019inyeshyamba z\u2019Inkotanyi mu gutsemba abanyarwanda. Amateka y\u2019imyaka 20 ishize atwerekako imwe mur\u2019iyo mitwe yavuye mu nzira, &#8211; nk\u2019interahamwe -, ariko indi yagiye k\u2019ubutegetsi by\u2019u Rwanda, arizo nkotanyi, iriyubura ariko ikomeza ubwicanyi bwayo noneho inarushaho ikoresha ububasha bwose ubutegetsi bw\u2019igihugu bushobora gutanga.<\/p>\n<p>Ntiriwe njya rero kure mvuga menshi ku mutwe w\u2019ubwicanyi uyoboye u Rwanda, cyangwa uriya w\u2019interahamwe utakivugwa cyane, reka nibande kubyo ndikubona mur\u2019iki gihe bisa nibituganisha mu guhangana nanone kw\u2019imitwe nyarwanda y\u2019urubyiruko umuntu ageraho agasanga igamije ubwicanyi no guhohotera abandi. Ibi nabihereye ku nkuru ebyiri zanyuze hambere aha kuri internet, imwe ikaba yari yerekeye k\u2019urubyiruko rwa RNC rwari rwakoreye inama muri Afrika y\u2019Epfo, indi ikaba yararebaga Intore za FPR ziherutse guhurizwa i Kigali mu nama yariyobowe na prezida Paul Kagame. Izi nkuru zombi narazibonye ndishisha. Zatumye nibaza niba tugiye gusubira muri ya mitwe y\u2019ababyiruka ijyanye n\u2019amashyaka isa nigamije kwitwara gisirikari. Mu nama y\u2019intore za FPR, zari zambaye gisirikari, naho iy\u2019urubyiruko rwa RNC, nubwo rwari rwambaye udupira dusa, utugofero nitwo twerekanaga gusa ko basa n\u2019abaganisha ku gisirikari. Wenda iyo nabo bagira amikoro cyangwa batari mu gihugu cy\u2019abandi, barikwambikwa gisirikari.<\/p>\n<p>Iyi mitwe rero igizwe n\u2019urubyiruko ruba rutakiri urubyiruko rusanzwe. Cyane cyane iyo rutangiye kwambikwa gisirikari, rukaninjizwamo ku buryo bwa propagandi [kenshi hadakoreshwa ukuri ku bibazo biriho] inshingano za politiki zigamije gufasha abanyapolitiki rushamikiyeho kugera ku butegetsi cyangwa kubugumaho, ibintu biba birigutana. Iyo mitwe nanone, iyo umuntu asesenguye, nubwo isa niyitwara gisirikari, rimwe na rimwe ndetse inahabwa imyitozo y\u2019abajya k\u2019urugamba, abayigize ntibaba ari abasirikari nyabo, cyane cyane kuberako nta gihe gihagije baba barabonye cyangwa bahawe cyo kugira ngo batozwe kugendera kuri disiplini y\u2019igisirikari cyubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu.<\/p>\n<p>Ku mashyaka ya politiki, kugira urubyiruko rushyigikiye umurongo wa politiki agenderaho, si ikibazo. Ahubwo nina byiza, kuko aba arikwitegurira ejo hazaza hayo. Ikibazo kivuka iyo urwo rubwiruko ruhinduwe igikoresho cy\u2019ingufu zisa n\u2019izagisirikari kugirango ibitekerezo cyangwa umurongo wa politiki ishyaka iri n\u2019iri wemerwe kugahato. Ikibazo rero umuntu yakwibaza ni iki: ni kuki umuntu cyangwa ishyaka rye bagomba kwitwaza urubyiruko rusa na gisirikari kugirango ibitekerezo bya politiki byemerwe? Aho ahari ntibyaba aruko ibitekerezo bashyize imbere, ariwo murongo \u2018ishyaka ryabo rigenderaho waba udafite ireme rihagije kugirango abantu babe bawukurikira nta gahato! Ikindi byaba biterwa se n\u2019uko ubutegetsi, cyane cyane ubw\u2019i Rwanda, budashobora guhinduka hadakoreshejwe igisa n\u2019ingufu za gisirikari!<\/p>\n<p>Impamvu iyariyo yose y\u2019abanyapolitiki b\u2019abanyarwanda yaba ituma bahindura urubwiruko abantu basa n\u2019ingabo zitagira disiplini bigatuma imitwe irugize igira uruhari mu gutera akaduruvayo, ntabwo rwose bikwiye. Bikwiye kwamaganwa. Inama nabagira, nibanonosore umurongo wa politiki wabo, bawugeze ku rubyiruko. Urubitabira, rubagane, ariko bakorane, rubafashe mu migambi yabo ya politiki, rutagobye guhindurwa ingabo zitari ingabo. Kenshi na kenshi imikorere ihindura urubyiruko ingabo zitari ingabo ivamo guhohotera rubanda [uretseko ingabo za FPR zo ntawazihakanirako zidahohotera abaturage]. Urugero rutari kure rw&#8217;urubyiruko ruhindurwa abasirikari bataribo ni urw\u2019 INTORE za FPR. Abahahombera n\u2019urwo rubyiruko n\u2019abanyarwanda muri rusange.<\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/\">Rising Continent<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Reka ntangire iyi nyandiko mvugako ahantu hose haba ibibi n\u2019ibyiza, abantu babi n\u2019abeza. Tuzi uko Interahamwe zavuzwe cyangwa Inkotanyi zo zikomeje kuvugwa. Iby\u2019Interahamwe mbi yemwe n\u2019Inkotanyi mbi sinzi ko hari igihe amahano yazo atazavugwa yibukwa cyane cyane n\u2019abagize ibyago byo kugirirwa nabi nazo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7184,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8410","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Reka ntangire iyi nyandiko mvugako ahantu hose haba ibibi n\u2019ibyiza, abantu babi n\u2019abeza. Tuzi uko Interahamwe zavuzwe cyangwa Inkotanyi zo zikomeje kuvugwa. Iby\u2019Interahamwe mbi yemwe n\u2019Inkotanyi mbi sinzi ko hari igihe amahano yazo atazavugwa yibukwa cyane cyane n\u2019abagize ibyago byo kugirirwa nabi nazo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-07T16:47:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-09-10T07:26:15+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"356\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"303\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/\",\"name\":\"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-07T16:47:37+00:00\",\"dateModified\":\"2014-09-10T07:26:15+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"width\":356,\"height\":303,\"caption\":\"Ambrose Nzeyimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi? - Umunyarwanda","og_description":"Reka ntangire iyi nyandiko mvugako ahantu hose haba ibibi n\u2019ibyiza, abantu babi n\u2019abeza. Tuzi uko Interahamwe zavuzwe cyangwa Inkotanyi zo zikomeje kuvugwa. Iby\u2019Interahamwe mbi yemwe n\u2019Inkotanyi mbi sinzi ko hari igihe amahano yazo atazavugwa yibukwa cyane cyane n\u2019abagize ibyago byo kugirirwa nabi nazo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-07T16:47:37+00:00","article_modified_time":"2014-09-10T07:26:15+00:00","og_image":[{"width":356,"height":303,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/","name":"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","datePublished":"2014-09-07T16:47:37+00:00","dateModified":"2014-09-10T07:26:15+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","width":356,"height":303,"caption":"Ambrose Nzeyimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-nyarwanda-yaba-irikutuganisha-mwishyirwaho-ryindi-mitwe-yubwicanyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw\u2019ishyirwaho ry\u2019indi mitwe y\u2019ubwicanyi?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8410","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8410"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8410\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7184"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8410"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8410"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8410"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}