{"id":8459,"date":"2014-09-12T11:00:06","date_gmt":"2014-09-12T08:30:06","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8459"},"modified":"2014-09-12T11:00:06","modified_gmt":"2014-09-12T08:30:06","slug":"madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/","title":{"rendered":"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019 imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia, Kabuye n\u2019 abandi, noneho icyaha cy\u2019 ubugambanyi kigiye gushakishirizwa kuri abo mu miryango yo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mu cyahoze ari Zaire.<\/p>\n<p><b><i>Ninde uzasigara atiswe umugambanyi?<\/i><\/b><!--more--><\/p>\n<p>Abantu benshi kuri uyu mugoroba batangajwe n&#8217;ifungwa ritunguranye rya Madame Angelique Kantengwa, umukobwa w\u2019 umusaza Kayitenkore uzwi cyane kuba yarafashije Cyama ku buryo bw\u2019 intanga rugero muri Kongo. N&#8217;ubwo batubwiye ko yafunzwe ariko, icyo batabwiye abasomyi ni icyo azira. Uyu mudamu wize amashuri ahambaye mu bihugu by\u2019 Amahanga, yasabwe kuza mu Rwanda gufasha icyo President Kagame yise kubaka igihugu, nawe kubera ko se yahoze ari umunyamuryango ntamakemwa wa FPR, ntiyazuyaje.<\/p>\n<p>Mu by&#8217;ukuri n&#8217;ubwo bavuga ko bamurega icyaha cyo gucunga umutungo wa Leta nabi, no gutanga amasoko uko yishakiye, ni umwana azi ko ibyo bamurega mu nyandiko ntaho bihuriya n&#8217;ukuri. Niba koko Kagame na Leta ye bababajwe n&#8217;imicungire y\u2019 Umutungo wa Leta cyangwa se gusesagura, ntiyakwiheraho? Aho Perezida Kagame arara mu mahoteli ahenze kurusha abaprezida bamuha inkunga. Yakoze se iperereza ry\u2019 abanyereje amafranga yagombaga kugura Helicopters za gisirikare ubwo yari muri Ministeri y\u2019 Ingabo. Azabaze Colonel Ndahiro Emmanuel niba atabyibuka neza. Nonese yaba yarimye FPR isoko? Reka da! Nonese koko FPR yafungira umuntu kudatanga isoko muburyo bunyuze mu mategeko!!<\/p>\n<p>Madame Kantengwa rero akaba mu byo azira ngo ari uko nyuma y&#8217;aho Odda Gasinzigwa atutse abadamu bagenzi be nka Rosa Kabuye, na Mary Baine ndetse na Joy Mukanyange, ntabwo yaretse gusura Rosa Kabuye no kumuganiriza ndetse no kumuhumuriza. Atari kuberako bafatanyije icyaha, ahubwo ari uko ari umudamu mugenzi we kandi akaba ari na muramukazi we. Ibyo rero bikaba ari ukwica itegeko rya munyangire ryo mu gitabo cy&#8217;amategeko mpana byaha y\u2019 u Rwanda!<\/p>\n<p><strong>Ihurizo mu ifungwa rya Mme Kantengwa: <\/strong><\/p>\n<p>N&#8217;ubwo munyangire ya Kagame yatumye atakwihanganira kubona Kantengwa atashyizwe mu buroko, ariko ngo afite ikibazo ngora bahizi kuko bamwe mu basirikare bamurinda nabo bafite ikibazo ndetse ubu bakaba barimo kwibaza niba basura umuvandimwe wabo bakirukanwa ku kazi cyangwa se nabo bakaba ibishwi bakamutererana. Abo ni Capitaine RUKI ndetse na Major Patrick Karuretwa, umujyanama wa Kagame mu by\u2019Umutekano. Abo ni abavandimwe ba Kantengwa ariko Ruki we akaba ari musaza wa Kantengwa, kuko ari umwana wa Karusisi kandi Karusisi akaba ari murumuna wa Kayitankore. Uwitwa Ngendo Karusisi nawe niwe ushinzwe umutungo muri Presidence ya Kagame.\u00a0 Birabe ibyuya.<\/p>\n<p><strong>Agaciro gahabwa umuryango: <\/strong><\/p>\n<p>Kantengwa ni nyina w\u2019abana batatu, ubwo se koko Kagame ibyo yaba yabitekereje mbere yo kujya kubika mutima w\u2019 urugo kuri station ya Polisi?, Abana ba nyakwigendera inyumba Aloysia bazabaho bate nyuma y&#8217;uko Kagame yirukanye mu kazi katangaga umugati, umugabo we wasigaye arera imfubyi wenyine? Ubwo uko ni uguha agaciro umuryango! Cyangwa iyo Kagame avuga umuryango aba avuga umuryango we?<\/p>\n<p>Ku batazi Kayitankore, ni umugabo w\u2019 umututsi wari ukomeye cyane muri Kongo, akaba avukana na Karusisi Berchmas wigeze kuba Conseiller wa mbere muri Ambassade y\u2019 URwanda mu bufransa. Nyuma ya Bisengimana, na Gahiga, Kayitankore niwe wakurikiragaho mu banyarwanda bakomeye muri Congo. Yahoze kandi ari PDG wa \u201cCiment du Zaire\u201d. Madame Kantengwa rero akaba yarashakanye n&#8217;umugabo w\u2019 Umucuruzi witwa Gatera A. \u00a0 w\u2019 Umunyenyanza.<\/p>\n<p>Mu gusoza, nagiraga ngo nsabe abantu bazafunga umwuka bakajya gupfa kumwa inyuma ya Kagame muri Atlanta, bazatubarize iki kibazo Nyakubahwa.<\/p>\n<p>Imana itabare u Rwanda.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Byanditswe kuwa 11\/09\/2014<\/p>\n<p>I Kigali mu Rwanda,<\/p>\n<p>Umusomyi wa The Rwandan<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019 imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia, Kabuye n\u2019 abandi, noneho icyaha cy\u2019 ubugambanyi kigiye gushakishirizwa kuri abo mu miryango yo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mu cyahoze ari Zaire. Ninde uzasigara atiswe umugambanyi?<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8460,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-8459","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019 imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia, Kabuye n\u2019 abandi, noneho icyaha cy\u2019 ubugambanyi kigiye gushakishirizwa kuri abo mu miryango yo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mu cyahoze ari Zaire. Ninde uzasigara atiswe umugambanyi?\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-12T08:30:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"160\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"191\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/\",\"name\":\"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-12T08:30:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg\",\"width\":160,\"height\":191},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019 imiryango yo kwa Kajangwe; Rusagara; Tom Byabagamba; Nyakwigendera Inyumba Aloysia, Kabuye n\u2019 abandi, noneho icyaha cy\u2019 ubugambanyi kigiye gushakishirizwa kuri abo mu miryango yo kwa Mzee KAYITENKORE NA KARUSISI bakomoka mu cyahoze ari Zaire. Ninde uzasigara atiswe umugambanyi?","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-12T08:30:06+00:00","og_image":[{"width":160,"height":191,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/","name":"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg","datePublished":"2014-09-12T08:30:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/th.jpg","width":160,"height":191},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/madame-angelique-kantengwa-yishe-itegeko-rya-munyangire\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"MADAME ANGELIQUE KANTENGWA YISHE ITEGEKO RYA MUNYANGIRE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8459","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8459"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8459\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8460"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8459"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8459"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8459"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}