{"id":8514,"date":"2014-09-17T20:31:56","date_gmt":"2014-09-17T18:01:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8514"},"modified":"2014-09-17T21:11:21","modified_gmt":"2014-09-17T18:41:21","slug":"ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/","title":{"rendered":"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena?"},"content":{"rendered":"<p><b>Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuwa 17\/09\/2014, umwanya yari yaratorewe kuwa 10\/10\/2011.<\/b><br \/>\n<!--more--><br \/>\nUbwo yagezaga ubwegure bwe ku basenateri bagize Sena y\u2019u Rwanda yavuze ko yatumije inama idasanzwe ya Sena yasabwe na bagenzi be, ariko akaba atari buyiyobore kubera ko nawe ubwe yashakaga kwegura, inama igakomeza kuyoborwa na visi perezida wa sena nk\u2019uko amategeko abiteganya.<\/p>\n<p>Ubwo yari amaze kwegura, Dr Ntawukuliryayo yagiye mu cyicaro cy\u2019abasenateri basanzwe, inama idasanzwe iyoborwa na senateri Bernard Makuza usanzwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma. Iyi nama yize ku bwegure bwa Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yavugiwemo bimwe mubyo abasenateri bavugaga ko bitaboneye mu mikorere ye.<\/p>\n<p>Senateri Makuza yavuze ko hari abasenateri 15 bari bamaze kwandika basaba gutumiza inama idasanzwe yo kwiga ku mikorere ya Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene nka perezida wa sena. Abasenateri bahawe ijambo bavuga kubyo baregaga Dr Ntawukuliryayo.<\/p>\n<p>Mu byo abasenateri bavuze ku mikorere mibi ya Dr Ntawukuliryayo harimo gukoresha nabi umutungo wa leta yitwaje umwanya we, gushaka kwigwizaho ibintu, <strong>kubonana n\u2019abahagarariye ibihugu byabo n\u2019imiryango mpuzamahanga mu Rwanda abihishe bagenzi be bo muri bureau ya sena kandi na nyuma yaho ntagaragarize bagenzi be ibyavuye muri iyo mibonano.<\/strong><\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Akimara kwegura, Dr Ntawukuliryayo yahagurutse mu mwanya wa Perezida wa Sena ajya kwicara mu myanya y'abasenateri basanzwe.\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/Dr-Ntawukuliryayo.jpg\" width=\"717\" height=\"469\" \/><\/p>\n<div><strong>Akimara kwegura, Dr Ntawukuliryayo yahagurutse mu mwanya wa Perezida wa Sena ajya kwicara mu myanya y\u2019abasenateri basanzwe.<\/strong><\/div>\n<p>Senateri Tito Rutaremara yavuze ko bureau y\u2019inteko itari igishobora gukora neza kuko ngo \u201cbatari bakibasha guhura ngo bagire ibyo bakorera hamwe nk\u2019uko biteganywa n\u2019ingingo ya 10 y\u2019itegeko ngenga 08\/2012\/OL rigenga imikorere ya sena kandi ngo ibi byatumaga inteko yose idakora neza.\u201d<\/p>\n<p>Senateri Rutaremara yavuze kandi ko abaperezida b\u2019amakomite na komisiyo zo muri Sena bagendaga binuba ko mu mikorere yabo habamo igitugu, kwivanga mu mirimo ishinzwe abakozi bwite no kurenganya abakozi ba sena batari abasenateri.<\/p>\n<p>Uyu musenateri kandi yavuze ko baregaga <strong>Dr Ntawukuliryayo kubonana n\u2019abantu bo hanze y\u2019igihugu cyangwa abahagarariye ibihugu by\u2019amahanga mu Rwanda mu muhezo atabimenyesheje bagenzi be mbere y\u2019igihe ngo babijyeho inama kandi n\u2019ibivuyemo ntibimenyeshwe abandi nka ba visi perezida.<\/strong><\/p>\n<p>Senateri Karangwa Chrysologue we yavuze ko benshi muri sena bagaragaje ko imikoranire yabo na perezida idahwitse, bagashinja kandi Dr Ntawukuliryayo gushaka kwemeza ibyemezo bye wenyine gusa adashatse kumvikana na bagenzi be ngo hanozwe ibifitiye igihugu akamaro.<\/p>\n<p>Senateri Karangwa Chrysologue yavuze kandi ko uwahoze ari perezida wa sena yagiriwe inama kenshi na bagenzi be n\u2019abandi bayobozi ariko ntiyazubahiriza. Ngo hari n\u2019ibindi yagiriweho inama n\u2019inzego nkuru z\u2019igihugu ku myitwarire nko gukoresha ububasha yahawe nka perezida wa sena baramuhanura ariko ntayagaragaje ubushake no kugirirwa icyizere ngo akomeze kuyobora urwego rukuru rw\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Senateri Gakuba Jeanne d\u2019Arc we yavuze ko hari ibyemezo byabaga bitagiweho impaka ariko perezida Ntawukuliryayo akabifataho umwanzuro washoboraga gutuma hagaragara imikorere mibi hagati y\u2019inzego.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17\/09\/2014.\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/abasenateri-mu-nama-idasanzwe-2.jpg\" width=\"717\" height=\"538\" \/><\/p>\n<div><strong>Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17\/09\/2014.<\/strong><\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ibirego by&#8217;ingenzi byarezwe Dr Ntawukuriryayo:<\/div>\n<div><\/div>\n<div>\n<ul>\n<li>Gukoresha nabi umutungo wa Leta yitwaje umwanya we. (Urugero\u00a0: kwiyakirira hamwe n\u2019abatumirwa be batarenze batatu akazana fagitire irenga miliyoni 2 ngo yishyurwe na Sena.)<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Gushaka kwigwizaho ibintu birengeje kamere ( Urugero\u00a0: ibikoresho byo mu icumbi agenerwa n\u2019amategeko.)<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Kubonana n\u2019abahagarariye ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda abihishe bagenzi be bo muri biro ya Sena kandi nyuma y\u2019iyo mibonano ntabagaragarize ibyayivuyemo.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Kudakorana neza na bagenzi be bagize biro ya Sena ibyo bikagira ingaruka ku zindi nzego zose za Sena nkuko bigaragara mu ngingo ya 10 y\u2019itegeko ngenga no 08\/2012\/oL ryo ku wa 02\/11\/2012 rigenga imikorere ya Sena.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Gukoresha igitugu mu nama y\u2019Abaperezeda ba za komisiyo za Sena.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Kwivanga mu mirimo ishinzwe bagenzi be muri biro ya sena (Urugero\u00a0: Gushyirishaho abakozi no gutanga amasoko)<\/li>\n<\/ul>\n<\/div>\n<p>Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene yinjiye muri sena kuwa 10\/10\/2011 asimbura Dr Vincent Biruta ashyizweho na perezida w\u2019u Rwanda. Kuva mu 1997 kugera mu 1999 yari umuyobozi wa kaminuza nkuru y\u2019u Rwanda ushinzwe imari n\u2019ubutegetsi.<\/p>\n<p>Mu 1999 yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi bw\u2019amashuri makuru na kaminuza ndetse n\u2019ubushakashatsi, mbere y\u2019uko mu 2002 aba minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo, nyuma kuwa 28\/09\/2004 agirwa minisitiri ushinzwe ubuvuzi mu Rwanda.<\/p>\n<p>Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene afite impamyabumenyi y\u2019ikirenga bita Doctorat cyangwa PhD mu bumenyi bw\u2019ibijyanye n\u2019imiti yakuye muri kaminuza ya Ghent yo mu Bubiligi.<\/p>\n<p>Ubu umwanya wo kuyobora sena y\u2019u Rwanda uri kuyoborwa na senateri Bernard Makuza by\u2019agateganyo. Amategeko agenga imikorere ya sena mu Rwanda ateganya ko iyo umwe mu bagize bureau iyobora sena yeguye asimburwa mu gihe kitarenze iminsi 15.<\/p>\n<p><strong>Ahishakiye Jean d\u2019Amour<\/strong><\/p>\n<p>Source: <a href=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/spip.php?article19427\">Kigali Today<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuwa 17\/09\/2014, umwanya yari yaratorewe kuwa 10\/10\/2011.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8515,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-8514","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuwa 17\/09\/2014, umwanya yari yaratorewe kuwa 10\/10\/2011.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-17T18:01:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-09-17T18:41:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"413\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/\",\"name\":\"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-17T18:01:56+00:00\",\"dateModified\":\"2014-09-17T18:41:21+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg\",\"width\":640,\"height\":413},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena? - Umunyarwanda","og_description":"Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuwa 17\/09\/2014, umwanya yari yaratorewe kuwa 10\/10\/2011.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-17T18:01:56+00:00","article_modified_time":"2014-09-17T18:41:21+00:00","og_image":[{"width":640,"height":413,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/","name":"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg","datePublished":"2014-09-17T18:01:56+00:00","dateModified":"2014-09-17T18:41:21+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/11434370146_a6c0dc49d9_z.jpg","width":640,"height":413},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-izihe-mpamvu-zatumye-dr-ntawukuriryayo-yegura-ku-mwanya-wa-perezida-wa-sena\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni izihe mpamvu zatumye Dr Ntawukuriryayo yegura ku mwanya wa Perezida wa Sena?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8514","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8514"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8514\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8515"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8514"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8514"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8514"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}