{"id":8588,"date":"2014-09-22T20:32:32","date_gmt":"2014-09-22T18:02:32","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8588"},"modified":"2014-09-22T20:32:33","modified_gmt":"2014-09-22T18:02:33","slug":"u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/","title":{"rendered":"U Rwanda rwa none   ( Igice cya kabiri)"},"content":{"rendered":"<p><b>UMUTEKANO<\/b><\/p>\n<p>Ni Inshingano z\u2019ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu mu gihugu.<\/p>\n<p>Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw\u2019igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw\u2019igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z\u2019ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka gukora imirimo yabo, bayirangiza bagahurira mu busabane, bagasangira ibyo bafite bagataha amahoro, ntihagire urara irondo cyangwa ngo arirazwe ntihagire uhagarikwa ngo abazwe ibyangombwa, ntihagire ubwirizwa amasaha yo kuba yageze mu rugo cyangwa mu buriri, nta basirikare nta nkeragutabara nta polisi, nta local defence cyangwa abandi bitwaje intwaro baboneka hagati mu mago y\u2019abaturage.<!--more--><\/p>\n<p>Iyo umuntu agereranya u Rwanda rwa none ahera ku buryo rwahozeho kuva rwitwa u Rwanda. Mu bihe by\u2019ingoma z\u2019abami amateka atubwira ko habagaho ingabo, ndetse ngo umusore usoretse yatozwaga kuba ingabo akigishwa kumasha n\u2019ibindi, ariko abatubanjirije batubwira ko bajyaga I Bwami akaba ariho bakorera iyo mirimo, ni koko hari ababaga biteguye (stand by y\u2019ubu) kuzajya gukuranwa kurinda I Bwami, tubwirwa ko iyo Umwami yashozaga intambara cyangwa igihugu cye cyaterwa aribwo bahamagarwaga bakajya gutabara. Tubwirwa kandi ko ngo Abami ahanini barwanaga ngo bagure ubutaka bw\u2019igihugu, bakigarurira imisozi bakanyaga amatungo abagaragu n\u2019abaja.<\/p>\n<p>Ibi bivuze ko nta bantu abo aribo bose babonekaga ku misozi bikoreye intwaro uretse abahigi nabo babarizwaga mu mashyamba, ibi bivuga kandi ko nta marondo cyangwa ikiguzi cy\u2019umutekano cyasabwaga abaturage<\/p>\n<p><b>Ku mwaduko w\u2019abazungu.<\/b><\/p>\n<p>Ubwo abakoloni bageraga mu gihugu niho batangiye gutoza no kwigisha gukoresha intwaro tobona ubu, hashyirwaho igipolisi gishamikiye ku bazungu mu karere, abatojwe muri izo ngabo n\u2019abapolisi babaga ahantu hazwi habigenewe,ntabwo babaga ku misozi no mu ngo z\u2019abaturage.<\/p>\n<p><b>Muri za Repubulika<\/b><\/p>\n<p>Ubwo inkubiri ya demukarasi na repulika yatangiraga kuvugwa mu mpera y\u2019imyaka ya za 1950 yegereza muri za 1960, habaye ugusubiranamo kw\u2019abaturage, abanyarwandda bamwe baricwa abandi barahunga, ingoma zihindura imirishyo koko!\u00a0 Abafashe ubutegetsi biyemeza gushyiraho igisirikare cyo kujya gihangana cyangwa gikumira abashushubikanyijwe bagahunga, intambara zagiye ziba abantu bakicwa abandi bakavanwa mu byabo bagatwikirwa bagahungira mu bindi bihugu. Uko hagabwe ibitero buri gihe habagaho ibitambo, abatgabaga ibitero nabo bagerageza kureba ko bagaruka iwabo iyo byabangiranga hamwe bageragezaga ahandi, bituma abategetsi bo mu gihe cya Repubulika bakwiza abasirikare hirya no hino cyane cyane ku mipaka n\u2019ahantu hazwi hagiye hagabwa ibitero.<\/p>\n<p>Muri Repulika yiswe iya mbere niho noneho habayeho gukaza igisirikare, habaho ndetse n\u2019amashuri yabyo n\u2019ibigo byo kwitorezwamo.<\/p>\n<p>Abari barize mu mashuri ya gisirikare (les 11 Camarades du 5 Juillet) nibo baje kuvamo abahiritse Repubulika yitwaga iya mbere bayishinja ko itakajije umurego mu guhashya ibitero no gukemura amakimbirane yari yaravutse mu gihe cyo guharanira ibyo byiswe ubwigenge, ibi simbivugaho cyane kuko nkeneye kugera ku mutekano w\u2019u Rwanda rwa none.<\/p>\n<p>Abo basirikare baje biyita Repubulika ya Kabiri koko bashoboye guca intege abateraga kuri bo wari umutsindo gusa hibagirana ikitwa gukemura amakimbirane cyari gufasha no guha uburenganzira busesuye abari barahunze bakagaruka mu gihugu cyabo bagahabwa ibyabo byari byaramaze kwigabizwa hatarimo amatungo yariwe n\u2019ingo zabo zatwitswe, ariko nibura Leta nk\u2019umubyeyi wa bose bajyaga no gushakirwa ubufasha hiyambajwe ububanyi n\u2019amahanga bakaba batuzwa hakimakazwa ubwiyunge n\u2019imibanire myiza.<\/p>\n<p>Ibiganiro na za initiatives bitaziguye byagiye bibaho, abari impunzi bagerageza kwishakishiriza uburyo babigeraho, na Perezida Habyarimana Yuvenali wa Repubulika ya kabili byamugeragaho kandi ariko nta myanzuro yafashwe ihamye ngo haboneke umuti w\u2019ikibazo.<\/p>\n<p><b>Leta ya Habyarimana nta myanzuro yafashe ngo haboneke umuti w\u2019ikibazo cy\u2019impunzi<\/b><\/p>\n<p>Iki nicyo ahanini cyatumye abari impunzi bishyira hamwe kugera ku gitero cyo kuya 1 Ukwakira 1990, abari impunzi bari bazi neza ko intambara atari umukino biyemeza gutanga ubuzima bwabo, banazirikana ko no mu gihugu kuva ku mupaka byanze bikunze hazabaho ibitambo, ubuzima bw\u2019inzirakarengane bukahazaharira ariko nibura bikumvisha Leta ko igomba kugira icyo ikora ku kibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.<\/p>\n<p>Umutekano muke waherukaga mu mpera ya 1950 no muri za 1960 abantu bicwa abandi bahunga, bagasenyerwa bagatwikirwa, amatungo akaribwa, umutekano muke wagaragaye muri za 1960 no mu ntangiriro za 19970, igihe abahunze bageragezaga kugaba ibitero bashaka kugaruka iwabo, iki nicyo gihe cyonyine u Rwanda havugwa ko habagaho ibibazo by\u2019umutekano gusa. Uwavuga ko hari ibibazo by\u2019umutekano muke byagaragaye mu gihugu cy\u2019u Rwanda yaba abeshye.<\/p>\n<p>Rwagati mu mirwano yo mu Kwakira 1990, habayeho imishyikirano, habayeho amasezerano yagiye asinywa, abari muri FPR barabyibuka ndetse n\u2019abari mu butegetsi bw\u2019u Rwanda barabyibuka.<\/p>\n<p>Nihuse kugira ngo nivugire ku mutekano ariwo mutwe w\u2019iyi nyandiko ya none, amasezerano niyo yonyine yari kugabanya ibitambo cyangwa izindi mpanuka (risks \/ risques) z\u2019umutekano muke! Ibi nabyo abari icyo ihe ku mpande zombie bari babizi!<\/p>\n<p><b><i>Abenshi mu baharaniye ko iriya ntambwe y\u2019ingenzi y\u2019iya 1 Ukwakira 1990 iterwa ntabwo babashije gukomeza, ibyo nta munyarwanda utabizi, ariko ababasimbuye birengagije nkana impamvu nyamukuru yatumye begura intwaro, ariyo guharanira ko bava mu buhunzi bagahabwa umwanya n\u2019uburenganzira bwabo nk\u2019abandi banyarwanda, Habyarimana wa repubulika ya kabili nawe ntako atagize ngo yemere ibyo yasabwaga, amasezerano yarayemejwe, yarayasinye, yemera ingingo zayo zose harimo kwemera ko guverinoma yabayemo ishyaka rye gusa yakira n\u2019andi mashyaka atavuga rumwe n\u2019irye, nyuma FPR nayo yaje kwemerwa nk\u2019Ishyaka, no kugabana ubutegetsi .<\/i><\/b><\/p>\n<p>Ku bari impunzi bari bamaze iminsi batakariza abana babo ku rugamba rw\u2019 Ukwakira 1990, ku babafashije baturutse mu gihugu imbere, ndetse no ku baturage bari batuye mu karere k\u2019imirwano nabo bahatakakarije ababo n\u2019ibyabo uyu wari umwnya wo gusubiza agatima mu nda, uyu niwo mwanya izi za risks \/ risques zari kuba zisezerewe burundu, abagihumeka bagashakirwa uburyo bwo gutuzwa kwiyunga no gusana imitima hifashishijwe inkunga z\u2019amahanga aho bikenewe. Ibi byari gukuraho icyo kuri ubu bita UMUTEKANO MUCYE<\/p>\n<p>Ntangira iyi nyandiko kuva mu gice cyayo cya mbere nirinze kuvuga ubwoko (ngo mu Rwanda bwavuyeho da!) Ababajwe bose nta vangura bari kunyura muri programu yo kwiyunga gusana imitima no gusana ibyangijwe ariko ayo mahirwe u Rwanda ntirwayabonye kuko nyuma y\u2019amasezerano no gutegura gahunda yo kugabana ubutegetsi ku bari babukeneye HABAYEHO IRASWA RY\u2019INDEGE YA PREZIDA HABYARIMANA\u2026<\/p>\n<p><b>Iraswa ry\u2019indege ya Habyarimana ryasubije irudubi ibibazo by\u2019umutekano<\/b><\/p>\n<p>Ntawe nshinja kurasa iyo ndege ariko ababizi barahari, ariko igihugu cyari mu nzira nziza zo kwiyubaka kwiyunga no kwisana cyaguye mu icuraburindi ryo kwitana ba mwana, abafitanye isano n\u2019abaharaniraga kuva mu buhungiro baba aribo bagirwa ibitambo bagerekwaho iraswa ry\u2019indege, bagerekwaho kwica umubyeyi w\u2019igihugu, abari biteguye gusbira mu byabo barya karungu, ikiremwe muntu cyamburwa agaciro muri rusange umuntu akicwa nko gukandagira urushishi cyangwa ikimonyo! Miriyoni y\u2019abantu inarenga ihatakariza ubuzima, abahunga bikuba inshuro zitabarika, abakambitse bategereje ko igihu cyeyuka bagasukwaho urusasu, abambutse imipaka bagakurikirwa yo, harya izo mbaraga zose zarimbuye abanyarwanda iyo ziza gukoreshwa uko bikwiye Ikinani kikazira urw\u2019ikirago ku gihe cyacyo ni nde munyarwanda wari gukenera Inkeragutabara na Local defence? Abasirikare n\u2019abapolisi barara bagose ingo z\u2019abaturage bari kuba ngombwa? Imisanzu y\u2019umutekano yakwa abaturage ku ngufu ntiba yongerwa ku mafaranga ya za mitieri twumva yavugishije abanyarwanda amangambure???<\/p>\n<p><b>Nyuma y\u2019Indege na Guverinoma y\u2019ubumwe!<\/b><\/p>\n<p>Indege yararashwe, abanyarwanda bakabakaba miliyoni baricwa abandi barahunga, muri Nyakanga 1994 hajyaho guverinoma y\u2019UBUMWE. Icyambere ubwo bumwe nabwo bwari bucagase kuko butafunguriye imiryango aba MRND bashoboraga kuba barahasigaye baraguye mu gatangaro, ahubwo babanje kujyanwa mu mana aho bamishwagaho urusasu hagataha mbarwa, abaketswe kugira uruhare mu bwicanyi barafashwe nabwo ku ruhande rumwe bashyirwa muri gereza abagifite umwuka baracyategereje ubutabera.<\/p>\n<p>Ababuze ababo barihanaguye kuko nta butabera bwahindura ababo YEZU cyangwa LAZARO. N\u2019ubwo ntawakwibagirwa uwe yabuze ku ruhande urwo ari rwo rwose, ariko nibura abagihumeka bakeneye kubaho mu mutuzo abatarasigaranye ubumuga bakaba barya utwo bihahiye nta ntugunda iyo ariyo yose, bakeneye kugira imihana bahana amazi bakarahurirana, icyo bakeneye cya mbere si Local defence si inkeragutabara kuko ubutabazi bw\u2019ibanze buhera mu muharuro hagati y\u2019abaturanyi basangira utwo bashobora kubona hagati y\u2019abaturage bahuje imibereho.<\/p>\n<p><b>Umutekano uvugwa ku ngoma ya Kagame n\u2019agatsiko ke ni uwe bwite n\u2019ibintu bye!<\/b><\/p>\n<p>Ikintu cya mbere cyiranga Paul Kagame muri kamere ni UKWIKUNDA, kwirebaho wenyine no KWIGIGWIZAHO.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego abasirikare, abapolisi, Inkeragutabara na za local defence mwumva ndetse n\u2019intore zitozwa kwitwara giterahamwe si umutekano ashakira abanyarwanda n\u2019u Rwanda ni ukwirinda we ubwe bwite n\u2019ibintu bye yamaze kwigwizaho, muri make ni ubwoba afite, akumva ko ahantu aho ariho hose hashobora kuva uwamuhungabanya cyangwa ngo amuhungabanyirize ibye yigwijeho!<\/p>\n<p>Ubu no mu nzego z\u2019ibanze abayobozi baba barimo ngo ushinzwe iby\u2019umutekano ukomoka muri DMI na G2, akitwaza na Masotela mu gihe nta muturage ngo wemerewe kugira intwaro! Mwumvise ko Capitain David Kabuye washakanye na Lieutenant Colonel (aba ofisiye bakuru 2) mu rugo badafite uburenganzira bwo gutunga Masotera mu nzu yabo ngo ni uko batakiri mu ngabo!<\/p>\n<p>Kagame Day iherutse kubera muri Atlanta, intore nyinshi zayijemo zivuye I Kigali zari zitwaje za Pistolets!<\/p>\n<p>Imiryango irimo gufungwa yo kwa Tom Byabagamba n\u2019abavandimwe kugera no ku mugore utwite ndetse n\u2019umwana w\u2019incuke ngo bararegwa gukwiza impuha zangisha abaturage ubutegetsi, ibyo ni kwa kwikunda kwa kagame, noneho ibikoresho bye bya ba Jack Nziza bikirara mu bantu bigafunga bigashimuta bikarigisa sinakubwira imirambo iaboneka mu biyaga bikikije u Rwanda.<\/p>\n<p>Kagame ntakunda abanyarwanda na mba arikunda agakunda ibye uwo niwo mutekano bababwira, ni umutekano wo kurinda ya majyambere twaganiriyeho mu gice cya mbere cy\u2019iyi nyandiko<\/p>\n<p>Muri make nta mutekano mu u Rwanda rwigeze kugira nk\u2019uwo ku ngoma ya Paul Kagame!!!!!<\/p>\n<p><b>Inkomoko y\u2019umutekano muke no kubura ubumwe mu banyarwanda<\/b><\/p>\n<p>Uko twabibonye muri iyi nyandiko, ubumwe bwacu bwahungabanye igihe igice cy\u2019abanyarwanda batangiye guhigwa bakicwa abandi bagahunga, umuti wo kugarura ubumwe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kuwuvuguta igihe cy\u2019iya 1 Ukwakira 1990, amahirwe twambuwe n\u2019IJORO RY\u2019INDEGE ryabuditsemo igihu abanyarwanda barahashirira gukomeza na nyuma yahoo, ibi nta kindi gihe byigeze biba mu Rwanda uretse kuri iyi ngoma.<\/p>\n<p>Umuti FPR yatuvugutiye wakarihiye benshi mu gihe bake bakiwunyunyuzamo igisukali! Ijoro ryabara nka ba Sendashonga, ba Assiel Kabera, ba Lizinde, ba Col Patrick Karegeya na bagenzi babo.<\/p>\n<p>Kagame yasenye Ubumwe ashaka intebe, Mu w\u20192000, iyo Ubuyanja bwa Bizimungu buhabwa amahirwe, Inteko ya Sebarenzi ikisanzura mu muri CND ntituba dutaka umutekano, urugendo rugana ubumwe no kwiyunga tuba turugeze kure.<\/p>\n<p>Ingirwamanza n\u2019inkiko mu Rwanda rw\u2019iki gihe zihagarikwamo abari bitangiye ubwo bumwe n\u2019umutekano. Mu buhungiro haravugwa abari imbere mu rugamba rw\u2019Ukwakira n\u2019ubwo nabo abagihumeka batorohew na gake<\/p>\n<p><i>Umutekano muke wazanywe kandi ukoreshwa na Kagame mu rwitwazo rwo kwikubira ubutegetsi.<\/i><b><i> \u00a0 <\/i><\/b>Mpiniye aha abandi banyunganire mu gihe dutegereje igice cya 3 cy\u2019iyi nyandiko URWANDA RWA NONE.<\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>UMUTEKANO Ni Inshingano z\u2019ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu mu gihugu. Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw\u2019igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw\u2019igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z\u2019ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7003,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-8588","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U Rwanda rwa none  ( Igice cya kabiri) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Rwanda rwa none  ( Igice cya kabiri) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"UMUTEKANO Ni Inshingano z\u2019ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu mu gihugu. Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw\u2019igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw\u2019igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z\u2019ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-22T18:02:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-09-22T18:02:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)\",\"datePublished\":\"2014-09-22T18:02:32+00:00\",\"dateModified\":\"2014-09-22T18:02:33+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/\"},\"wordCount\":1708,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"articleSection\":[\"Amateka\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/\",\"name\":\"U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-22T18:02:32+00:00\",\"dateModified\":\"2014-09-22T18:02:33+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/kayitare-RNC.jpg\",\"width\":208,\"height\":208},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Rwanda rwa none  ( Igice cya kabiri) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Rwanda rwa none  ( Igice cya kabiri) - Umunyarwanda","og_description":"UMUTEKANO Ni Inshingano z\u2019ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu mu gihugu. Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw\u2019igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw\u2019igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z\u2019ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-22T18:02:32+00:00","article_modified_time":"2014-09-22T18:02:33+00:00","og_image":[{"width":208,"height":208,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)","datePublished":"2014-09-22T18:02:32+00:00","dateModified":"2014-09-22T18:02:33+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/"},"wordCount":1708,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","articleSection":["Amateka"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/","name":"U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","datePublished":"2014-09-22T18:02:32+00:00","dateModified":"2014-09-22T18:02:33+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","width":208,"height":208},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwa-none-igice-cya-kabiri\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8588","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8588"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8588\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7003"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8588"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8588"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8588"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}