{"id":8620,"date":"2014-09-27T11:14:11","date_gmt":"2014-09-27T08:44:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8620"},"modified":"2014-09-27T11:25:34","modified_gmt":"2014-09-27T08:55:34","slug":"umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/","title":{"rendered":"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: left\" align=\"center\">Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y\u2019Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n\u2019amacakubiri, nk\u2019uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu \u201du Rwanda\u201d ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza, <!--more-->ntawe ufite ingingimira cyane cyane ku Rwanda rw\u2019ejo. Ngo ushaka gukira indwara arayirata! Ndumva aho buri munyarwanda ari atishimiye uko ameze muri iyi minsi, yewe n\u2019abagize agatsiko kari ku butegetsi ndumva batakwishimira ko imitungo bafite ejo cyangwa ejobundi itazaribwa cyangwa igirire akamaro abazabakomokaho, ndumva uwishimiye uko ameze yaba adashobora kuba areba kure! Mbere yo kuvura umurwayi, muganga aramusuhuza, bakibwirana, hanyuma akamubaza ikimugenza, umurwayi mwiza ni uvuga ibimenyetso byose cyangwa hafi ya byose, hanyuma mu kumenya neza ikigenza umurwayi, muganga akagenda amubaza uko uburwayi bwatangiye cyangwa uko ibimenyetso byagiye bikurikirana mu gihe.<\/p>\n<p>Reka nta batindiye twibukiranye ibimenyetso by\u2019indwara uko byatangiye kugira ngo umuntu arebe uko yayivura. Ibimenyetso ni ibi bikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Ingoma ya cyami yategetse imyaka amagana n\u2019amagana, ikorera ubwoko bumwe bw\u2019abatutsi, bugaheza ubundi bwoko (Abatwa n\u2019abahutu) ku byiza by\u2019igihugu, ingoma ikica igakiza uwo ishaka, rubanda nyamwinshi ishyirwa ku buhake n\u2019uburetwa;<\/li>\n<li>U Rwanda rwari ku ndagizo y\u2019Ababiligi, ni ukuvuga ko kitari igihugu kigenga. Ababiligi bakaba barasanze rubanda nyamwinshi iri ku buhake, ni uko bakomezanya n\u2019ubwo butegetsi bushingiye ku bwoko.<\/li>\n<li>Rubanda nyamwishi yiganjemo abahutu bakoze revolution mu mwaka w\u20191959 ngo babashe kugira ijambo mu mitegekere y\u2019igihugu ndetse no kubona ku byiza by\u2019igihugu, ingoma y\u2019abatutsi yari yarababujije;<\/li>\n<li>Nyuma ya Revolution ubwami bwasimbujwe Repubulika, ndetse n\u2019igihugu kirigenga, haba amatora aho ishyaka MDR ryatsinze andi, rijya ku butegetsi, hanyuma abatutsi bari ku ngoma bagahunga, nyuma bakagaba ibitero biyita Inyenzi, kugira ngo bisubize ubutegetsi cyangwa ingoma;<\/li>\n<li>Mu mwaka wa 1973 uwayoboraga Repubulika ya mbere ariwe Nyakubahwa Gregoire Kayibanda yahiritswe nyuma y\u2019umwiryane wamenesheje abantu biganje mu bwoko bw\u2019abatutsi, ndetse n\u2019abari kw\u2019isonga kuri repubulika ya mbere bakaza kwicwa n\u2019abategetsi ba leta ya Repubulika ya Kabili. Ibi byatumye ubwoko bw\u2019Abahutu bucikamo kabiri (Kiga na Nduga), kuko abari abategetsi ba Repubulika ya mbere bari biganjemo abanya Gitarama (Abanyenduga), bagahirikwa n\u2019abahutu biganje mu majyaruguru y\u2019igihugu, Ruhengeri na Gisenyi (Abakiga). Izi ngaruka zikaba zikigaragaza mu myumvire ya bamwe mu banyarwanda.<\/li>\n<li>Mu mwaka w\u20191975 hashinzwe ishyaka MRND akaba ari naryo shyaka rukumbi ryari ku butegetsi kugeza 1991 igihe hagiriyeho politiki y\u2019amashyaka menshi, ariko iryo shyaka akaba ariryo ryakomeje kuyobora igihugu kugeza muri Mata 1994;<\/li>\n<li>\u00a0Ikibazo cy\u2019ivanguraturere ndetse n\u2019ivanguramoko ryakomeje kuri repubulika ya kabiri aho kubona akazi, amashuli, kujya mu gisilikari cy\u2019igihugu, ndetse n\u2019ibindi byabaga bishingiye ku moko ndetse n\u2019uturere;<\/li>\n<li>Mu mwaka w\u20191990 abuzukuru b\u2019abari ku ngoma mbere ya 1959 biyise FPR-Inkotanyi, bateye u Rwanda babifashijwemo n\u2019igihugu cy\u2019Ubuganda ndetse na bampatsibihugu;<\/li>\n<li>Inkotanyi aho zanyuraga zagendaga zica abaturage, bikaba byaratumye havuka inkambi z\u2019impunzi mu gihugu rwagati (1991-1994);<\/li>\n<li>Muri Mata 1994 FPR- Inkotanyi yahanuye indege yari itwaye umukuru w\u2019igihugu Nyakubahwa Jenerali Majoro Habyalimana Juv\u00e9nal, hakurikira ubwicanyi bwibasiye ubwoko bw\u2019abatutsi ari nabwo bwoko bw\u2019abuzukuru bw\u2019abari ku ngoma ya cyami bateye, u Rwanda baturutse muri Uganda. Ubwo FPR-Inkotanyi nayo yagendaga yica abahutu aho yagendaga yigarurira.<\/li>\n<li>Ubwicanyi bwabaye kuva 1990 kugeza 1994 bwiswe n\u2019umuryango w\u2019abibumbye (ONU) genocide y\u2019abanyarwanda (Genocide Rwandais), ubwo leta ya FPR inkotanyi kubera kwikunda no guhisha uruhare rwayo, genocide yayise Genocide yakorewe abatutsi ibikora ibishaka kugirango yibagize ikindi gice \u00a0cy\u2019abaturage yatikije ubwayo ;<\/li>\n<li>Hagati ya Mata- Nyakanga 1994 FPR- Inkotanyi ishaka gufata ubutegetsi ku ngufu, abaturage biganje mu bwoko bw\u2019abahutu bari kumwe n\u2019abahoze mu ngabo z\u2019igihugu bahungiye mu bihugu bituranye n\u2019u Rwanda;<\/li>\n<li>FPR- Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, abatutsi bakoze ibikorwa leta yise kwihorera nk\u2019aho byari byemewe n\u2019amategeko bica Abahutu, ndetse leta iyobowe na FPR- Inkotanyi iza no kubica \u00a0ku mugaragaro mu nkambi yari mu gihugu hagati I Kibeho mucyahoze ari Gikongoro; abasigaye mu gihugu leta ya FPR- Inkotanyi yagiye ibarega ibinyoma bakabamarira mu munyururu ndetse abandi bakarigiswa ndetse bakanicwa, bamwe bazira utwabo (Ingero: amasambu, amazu, amafaranga, amashuli bize, imyanya bagiye bagira mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere ni iya Kabili, ibitekerezo byabo bitandukanye n\u2019ingengabitekerezo ya FPR (FPR ideology);<\/li>\n<li>Bamwe mu mpunzi zahungiye mu cyahoze ari Zaire bafashe intwaro bagatera u Rwanda kugira ngo bisubize ubutegetsi, ibyo bigakurikirwa imfu z\u2019abanyarwanda batagira ingano bo mu turere tw\u2019amajyaruguru biganje mu bwoko bw\u2019abahutu, bikozwe na Leta ya FPR- Inkotanyi, ivugako ari abavandimwe bw\u2019abagabye ibitero cyangwa ibyitso byabo;<\/li>\n<li>Mu mwaka w\u20191996 Leta ya FPR-inkotanyi ifatanyije na ba Mpatse ibihugu bateye igihugu cya Congo (Ex Zaire), bagahirika ubutegetsi bwa Marechal Mobutu Seseko ndetse bakica ibihumbi by\u2019impunzi z\u2019abahutu, izicitse kw\u2019icumu zigasigara mu mashyamba ya Congo, izindi zigapfira mu mashyamba naho izigize Imana zikajya mu bihugu biri kure y\u2019u Rwanda na repubulika iharanira demokarasi ya Congo;<\/li>\n<li>Umuryango w\u2019abibumbye (UN cyangwa ONU) washyizeho urukiko rushinzwe gucira imanza, abagize uruhare muri genoside y\u2019abanyarwanda, ariko kugeza ubu ruri gucira imanza igice kimwe mubyari bihanganye ni ukuvuga uruhande rwahoze ari urwa Leta ya repubulika ya kabiri,naho ikigizwe na FPR- Inkotanyi kikaba kugeza ubu kikidegembya nta n\u2019ugitunga urutoki aha ndavuga urikiko rwa Arusha. Mu Rwanda kandi leta ya FPR- Inkotanyi yashizeho inkiko gacaca, aho gukemura ibibazo byatewe na genocide, zikaba zarazanye amacakubiri kuko zitaranzwe n\u2019ubutabera, kuko zashiriweho gufunga no gukoresha uburetwa abahutu aho kunga abanyarwanda nk\u2019uko leta yari yazise;<\/li>\n<li>Ntawe uyobewe kandi ko leta y\u2019inkotanyi ifatanyije n\u2019ibindi bihugu byagiye bihiga FDLR bityo bituma impunzi z\u2019abahutu zikomeza kwicwa ndetse n\u2019abanyecongo;<\/li>\n<li>Ntawe uyobewe kandi ko ubutegetsi bw\u2019inkotanyi burangwa n\u2019irondakoko, ironda aho abantu baturutse bahunguka, gutegekesha igitugu, gusahura igihugu,kwica, gukandamiza ikiremwamuntu ndetse no kuniga demokarasi ndetse n\u2019andi mabi ntarondoye\u2026.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibi maze kurondora n\u2019ibimenyetso <b>by\u2019Indwara ya Politiki<\/b> igihugu kirwaye uko byagiye bikurikirana, hashobora kuba hari ibindi bimenyetso bitavuzwe ubwo, twazagenda tubyibukiranya kugirango umuti ukwiye wo kuvura indwara ndetse n\u2019ibimenyetso uboneke.<\/p>\n<p>Twibukiranye kandi ko umwaduko w\u2019abazungu aho u Rwanda rwabanje kuba indagizo y\u2019abadage, igihe gito nyuma bukaza kuba indagizo y\u2019Ababiligi, akaba aribo bagize uruhare mu isimburana ry\u2019ubutegetsi bwa cyami na Repubulika, ndetse n\u2019imitegekere yagiye iba nyuma y\u2019umwaduko wabo bafatanyije n\u2019ibihugu by\u2019ibihangage kw\u2019isi barangajwe imbere n\u2019 Amerika n\u2019Abongereza.<\/p>\n<p>Ikindi tugomba kuba tuzi ni uko imitegekere y\u2019igihugu itagiye ishingiye ku bitekerezo by\u2019abaturage ahubwo ugasanga abayoboye isi aha ndavuga ibihugu by\u2019ibihangange ari byo bigena imitegekere bikurikije inyungu zabyo bwite kubera ubukoloni bushingiye ku bukungu bwabyo ndetse n\u2019inyungu bwite bw\u2019abategetsi b\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Iyo witegereje ibi bimenyetso usanga byaratewe no kwikunda kw\u2019ababuze ubutegetsi bukomoka ku bwami, ndetse n\u2019uko ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika bwagiye buyoborwa n\u2019abantu bake nakwita udutsiko twafashe ubutegetsi budafite vision cyangwa intumbero yo kureba imbere, ndetse no kwikunda kurusha gukunda abanyagihugu cyangwa na none ugasanga ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe rukumbi.<\/p>\n<p>Iyo kandi witegereje n\u2019uko politiki imeze mu gihugu ndetse no kubarwanya ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi usanga uko kwikunda gushobora kwararazwe abo bayobozi cyangwa ugasanga bafite ibisigisigi byo kwikunda no guhishira ibibi byakozwe ni izo ngoma zose zagiye zitegeka igihugu, hatitawe kureba uko ibyo bibazo igihugu cyahuye nabyo byakemurwa hitawe ku bumwe bw\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ubu byaragaragaye ko ni iyo ndwara ishobora kuba igifite imizi mu banyarwanda benshi aho usanga bashaka\u00a0 kwiha\u00a0 inda\u00a0 ya bukuru, ugasanga hari abiyita abatutsi b\u2019umwimerere (originaux) abandi bakabita ko batuzuye (pirates), ni n\u2019uko bimeze mu bahutu cyangwa ugasanga biyita ko bababaye kurusha abandi, bigize abafite icyerekezo kiza kurusha icy\u2019abandi, ngo nibo bakwiye igihugu kurusha abandi. Icyo nabibwirira ni uko mushobora kuba mwibeshya cyane, kuko ibihe byarahindutse, namwe murebe aho imyaka igeze!<\/p>\n<p>Nk\u2019uko natangiye inyandiko tubwizanye ukuri ni inde Munyarwanda utababaye? Ninde wumva ari umunyarwanda kurusha abandi? Ni inde wumva arusha ubwenge abandi? N\u2019inde wumva arusha abandi kureba kure, cyangwa ukunda igihugu kurusha undi? Ni inde utabona ko niba FPR- Inkotanyi iyobowe na Kagame ko iramutse igumye ku butegetsi andi mezi make, igihugu kizaba ari imisozi gusa itagira abantu?<\/p>\n<p>Mureke kwikunda kuko murimwe muvuga ibyo nta miseke igoroye irimo! Kandi mumenyeko iyo indwara itavuwe ikura ndetse igihe kikagera igahitana nyirayo!<\/p>\n<p>Banyapolitiki muve mu mpitagihe, mugendane n\u2019ibihe, abo ibihe byasize twabasaba kuva muri politiki kuko mwabishaka mutabishaka tugomga gushyira hamwe nk\u2019abanyarwanda, tugafatanya kuvura indwara ya politiki yugarije u Rwanda. Twifuza kumenya ibyihishe inyuma y\u2019izo mvugo, njye mbona zisenya kandi zidafite agaciro muri iki gihe! Iyi paragraphe nyishyizeho mbabaye kuko ibidindiza gahunda zose bituruka kuri iki kintu! Kikaba ari nacyo inda nini iturukaho, bityo bigatuma abicanyi bari I Kigali bahitamo kubarobamo bamwe bakabaha amakotanyi, mukirirwa muryana nk\u2019aho mwarebye kure ngo mukore igikwiriye kibereye bene Kanyarwanda itaramarirwa kw\u2019icumu na Kagame n\u2019abambari be.<\/p>\n<p>Ubu rero igihe cyarageze ahubwo tunafatirane kitaradusiga, ngo turebe ko indwara ya politiki\u00a0 ivurwa ndetse n\u2019ibikomere byinshi (sequelles) byavurwa, hagamijwe kubona umuti ukwiriye \u00a0uvura indwara igakira, ndetse hagafatwa ingamba zo kwirinda ko igihugu cyazongera kikarwara iyi ndwara, abantu bagatunga bagatunganirwa, u Rwanda rw\u2019ejo rukazabona imbuto zivuye ku Rwanda rwubu, naho urwa kera rukavurwa, rukagawa, rugahanwa cyangwa rukababarirwa kuko nirwo rwatuzaniye aka kaga (ngo zitukwamo nkuru abiyumva muri iki kiciro mwihangane burya ngo ukuri kuraryana), ariko ibyo byose bizaterwa no gushyira hamwe tugashaka umuti ukwiriye u Rwanda.<\/p>\n<p>Dore icyo nsaba abanyepolitiki bifuza ko ibintu byahinduka vuba, nk\u2019uko abanyarwanda benshi tubyifuza, kuko muhora muvuga ngo abanyarwanda dufite ubwoba! <b>Ibyo nibyo turabufite,<\/b> ariko bufite aho bushingiye, kubera ko iyo urebye ibintu byabaye kuri iki gihugu abantu benshi usanga twibaza niba iyi politiki tubona cyangwa tubumvaho, itazarangira n\u2019ubundi ibyabaye bitongeye kwisubiramo bityo bikaba ari ukuruhira ubusa, kuko mu myaka mike twaba twongeye guhunga cyangwa tukicwa nk\u2019ibimonyo bityo abazadukomokaho wenda nabo bakangara nk\u2019uko abantu benshi bameze cyangwa twari tumeze!<\/p>\n<p>Mutwereke ko umurongo mugenderaho ari umurongo w\u2019umwimerere kuko ikibazo cy\u2019u Rwanda cyangwa indwara igihugu gifite ari umwimerere, kandi kigomba igisubizo cyangwa umuti w\u2019umwimerere.<\/p>\n<p>Dore bimwe numva bisabwa abanyepolitiki bacu batumaraho impungenge kugira ngo ubwoba bushire:<\/p>\n<ul>\n<li>Abanyapolitike bareke kwikunda , kwishyira aheza ndetse no kwishyira hejuru, batwereke uburyo iyi ndwara ya politiki igomba kuvurwa, ndetse n\u2019ababigizemo uruhare uburyo bazafatwa aha ndavuga ubutabera cyangwa imanza zabo, hagamijwe kurwanya ko byazasubira ndetse no kugera ku bumwe bwa bene Kanyarwanda;<\/li>\n<li>Mwicare muganire, mutwereke ko nta bibatanya bishingiye ku moko, ku turere, ku mutungo ndetse n\u2019ibindi bitandukanya abantu. Mutandukanwe gusa n\u2019ibitekerezo byubaka, kuko nibyo bituma tubashyigikira, kandi mudushakire inzira yihuta yadukiza ingoma y\u2019agahotoro turiho;<\/li>\n<li>Mutwereke uko igihugu kizagira ubutabera bubereye abaturage bose ntawe uhejwe;<\/li>\n<li>Mwerekane uko (praticabilit\u00e9) y\u2019uko igihugu kizagira ingabo n\u2019igipolisi giharanira umutekano wa buri wese, kandi nta muntu cyangwa agatsiko gishingiyeho;<\/li>\n<li>\u00a0Mutwereke uko tuzagira itegekonshinga ribereye abanyarwanda, ridatuma umukuru w\u2019igihugu agira uburenganzira bwo gukora ibintu uko abyumva, igihe abishakiye kandi iryo tegekonshinga umunyarwanda wese akaba aryiyumvamo;<\/li>\n<li>Mutwereke uko ubutegetsi buzajya bushyirwaho cyangwa busimburana, kugirango buri munyarwanda ubishoboye azabuhatanire nta nda za bukuru zirimo;<\/li>\n<li>Mutwereke ukuntu inzego za leta zizakorera abanyarwanda twese ntawe uhejwe;<\/li>\n<li>Kumenya ko abakoze ibyaha ndengakamere bagomba guhanwa kugira ngo bitazasubira ukundi cyane cyane abagize agatsiko ka FPR- Inkotanyi ndetse n\u2019amashumi yabo;<\/li>\n<li>Mutubwire uko muzayobora u Rwanda nyuma ya FPR- inkotanyi n\u2019uburyo muzakemura ibibazo yateye nta n\u2019umwe urenganyijwe;<\/li>\n<li>Mutwereke ko u Rwanda ari urwa twese ntawe uhejwe;<\/li>\n<li>Mutwereke uko twese tuzaba dufite ijambo ringana ntawe uryamiye undi;<\/li>\n<li>Mutwereke uko tuzisanzura ntawe ubangamiye undi;<\/li>\n<li>Mutwereke ko umuntu azaba ari fier y\u2019uko yavutse (aha ndavuga ubwoko), akabivuga nta pfunwe kandi yishimye nk\u2019uko biba mu bindi bihugu bitarangwamo n\u2019ivangura n\u2019ubwo ari bike;<\/li>\n<li>Mutwereke ko ibyiza by\u2019igihugu ndetse n\u2019ibyago byacyo tuzabisangira ntawe uhejwe.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Mbese muri make mutwereke ibikorwa bitazadusubiza mu mateka ya politiki mabi igihugu cyanyuzemo, twese tukagirira ikizere imbere hazaza.<\/p>\n<p>Ibi biramutswe bikozwe ndumva ubwoba n\u2019impungenge abanyarwanda bafite byashira, iby\u2019agatsiko byahita biba umugani, kuko twese abari mu gihugu n\u2019abari hanze n\u2019iyonka turabajya inyuma, hanyuma mwirebere.<\/p>\n<p>Murakoze murakarama.<\/p>\n<p><b><i><span style=\"text-decoration: underline\">Abishyize hamwe Imana irabasanga kandi abishyize hamwe ntakibananira (United we stand, Divided we fall).<\/span><\/i><\/b><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>NTWARI Pacis<\/p>\n<p>Secteur Coko, District Gakenke, Province du Nord<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y\u2019Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n\u2019amacakubiri, nk\u2019uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu \u201du Rwanda\u201d ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza,<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7023,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8620","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y\u2019Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n\u2019amacakubiri, nk\u2019uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu \u201du Rwanda\u201d ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-27T08:44:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-09-27T08:55:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"215\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"235\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/\",\"name\":\"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-27T08:44:11+00:00\",\"dateModified\":\"2014-09-27T08:55:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg\",\"width\":215,\"height\":235},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y\u2019Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n\u2019amacakubiri, nk\u2019uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu \u201du Rwanda\u201d ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-27T08:44:11+00:00","article_modified_time":"2014-09-27T08:55:34+00:00","og_image":[{"width":215,"height":235,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/","name":"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","datePublished":"2014-09-27T08:44:11+00:00","dateModified":"2014-09-27T08:55:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","width":215,"height":235},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuti-wa-politiki-ukwiriye-ibibazo-byu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY\u2019U RWANDA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8620","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8620"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8620\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7023"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8620"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8620"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8620"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}