{"id":8628,"date":"2014-09-28T00:17:59","date_gmt":"2014-09-27T21:47:59","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8628"},"modified":"2014-09-28T00:17:59","modified_gmt":"2014-09-27T21:47:59","slug":"najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/","title":{"rendered":"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara"},"content":{"rendered":"<p><i>Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois, ku ifungwa n\u2019ifungurwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje amwe mu magambo yavuzwe ku cyaha Rusagara na Byabagamba bashinjwa cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.<\/i><!--more--><\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwavuze ko hari akabari Brig Gen Rusagara yari yaragize nk\u2019ibiro bye kitwa Tennis Club kari I Nyarutarama, aho ngo niho yategeraga bamwe mu basirikari bakomeye nk\u2019abajenerali, abakoloneli n\u2019abandi, akabinjizamo amatwara mabi no kubabwira amagambo mabi asebya Leta.<\/p>\n<p>Amwe mu magambo Brig Gen Rusagara ashinjwa harimo ngo n\u2019ayo yabwiye abasirikari nka Capt David Kabuye, Giles Rutaremara n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwavuze ko hari aho Rusagara yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe gisirikare (Rwanda is a Police state). Hari n\u2019ahandi ngo yavuze ko RNC ikomeye, akavuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu, akanavuga ko bimurangiranye.<\/p>\n<p>Andi magambo akomeye ashinjwa kuvuga harimo aho yavuze ko Perezida Kagame ari umubeshyi, ngo yabeshye abanyarwanda ubwo amahanga ayari amaze guhagarika inkunga, agashyiraho AGACIRO Development Fund ngo afatire imishahara y\u2019abanyarwanda. Rusagara yanakanguriye abantu kumva Radiyo ya RNC kandi abizi ko uwo mutwe urwanya Leta y\u2019U Rwanda.<\/p>\n<p>Ubushinjacyaha bwanavuze ko yigeze gukangurira abantu kujya bavugisha Kayumba na Karegeya bashinze RNC.<\/p>\n<p>Uwunganira Brig Gen Rusagara yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze Atari byo ,kuko ngo nta hantu hagaragara Rusagara yakoresheje inama ngo avuge ayo magambo, maze bikitwa ko yangishije rubanda ubuyobozi. Ngo nta n\u2019inyandiko n\u2019imwe cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose bagaragaje Rusagara yakoresheje yangisha rubanda ubuyobozi. Kuri icyo cyaha asaba ko arekurwa by\u2019agateganyo kuko ibyaha aregwa bidasobanutse. Ikindi ngo Rusagara yajyaga muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kumukopa , akazishyura nyuma.<\/p>\n<p>Col Tom Byabagamba wakunze kugaragaza ko atishimiye kuburana Abashinjacyaha bamuri inyuma, na we mu byaha aregwa harimo kwangisha rubanda ubuyobozi asebya Leta. Ubushinjacyaha bwavuze ko harimo aho yavuze ko abayobozi b\u2019u Rwanda batagira imbabazi ku bana n\u2019abagore , nk\u2019aho badahangayikishijwe n\u2019abo bayobora. Ayo magambo ngo akaba yarayakuye ku kinyamakuru kimwe gikorera kuri interineti kivuga nabi ubuyobozi. Col Tom kandi ashinjwa gushyigikira umutwe wa FDLR aho yavuze ko uwo mutwe nta kibazo uteye u Rwanda (<a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=-xpbRRm8_KQ\">uretse ko atari we wenyine wabivuze<\/a>) kandi utazigera unagitera, ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko mu mvugo ya Tom yashakaga kuwushima kandi azi ububi bwawo nk\u2019umuyobozi.<\/p>\n<p>Tom yisobanuye avuga ko ayo magambo ntayo yavuze, kuko nta muntu , igihe n\u2019aho yayavugiye ubushinjacyaha bwagaragaje. Ubushinjacyaha bwahise buvuga abantu Col Tom yandikiye ubutumwa bugufi bukubiyemo amagambo asebya Leta, ariko Tom avuga ko ntabyo yibuka. Uwunganira Tom Byabagamba yavuze ko amagambo umukiriya we ashinjwa Atari we wayanditse , ko ari ayo yakuye ku kinyamakuru , nacyo cyarayavanye mu gitabo cy\u2019undi, kandi ngo mu mategeko nta wubazwa ibyakozwe n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara baregwa ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu gutunga no guhisha intwaro, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.<\/p>\n<p>Umwanzuro ku ifunga n\u2019ifungurwa by\u2019agateganyo uzasomwa tariki 30 Nzeli 2014.<\/p>\n<p><strong>Source: <a href=\"http:\/\/makuruki.com\/spip.php?article1600\">Makuruki.com<\/a><\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois, ku ifungwa n\u2019ifungurwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje amwe mu magambo yavuzwe ku cyaha Rusagara na Byabagamba bashinjwa cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8629,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-8628","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois, ku ifungwa n\u2019ifungurwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje amwe mu magambo yavuzwe ku cyaha Rusagara na Byabagamba bashinjwa cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-27T21:47:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"650\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"459\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/\",\"name\":\"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-27T21:47:59+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg\",\"width\":650,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara - Umunyarwanda","og_description":"Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois, ku ifungwa n\u2019ifungurwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje amwe mu magambo yavuzwe ku cyaha Rusagara na Byabagamba bashinjwa cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-27T21:47:59+00:00","og_image":[{"width":650,"height":459,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/","name":"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg","datePublished":"2014-09-27T21:47:59+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Rusagara-Byabagamba.jpg","width":650,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/najyaga-cyane-muri-tennis-club-kuko-ariho-bashoboraga-kunkopa-nkishyura-nyuma-brig-gen-rusagara\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8628","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8628"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8628\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8629"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8628"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8628"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8628"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}