{"id":8761,"date":"2014-10-15T18:41:32","date_gmt":"2014-10-15T16:11:32","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8761"},"modified":"2014-10-15T18:41:32","modified_gmt":"2014-10-15T16:11:32","slug":"ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/","title":{"rendered":"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura !"},"content":{"rendered":"<p>Birakwiye gusesengura neza ijambo ridasanzwe Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga mubyara we Bernard Makuza\u00a0 usimbuye\u00a0 Yohani Damaseni Ntawukuriryayo ku mwanya w\u2019umuyobozi wa Sena.<!--more--><\/p>\n<p>Muri rusange, ryari ijambo rirerire cyane kuko ryamaze iminota 56 yose\u00a0! Ikintu cy\u2019ingenzi cyariranze ni uko rya jwi ry\u2019amakari Kagame \u00a0asanganywe ryari ryaguyemo imbeho, ejo rwose ryari ribuzemo imbaraga ku buryo yavugaga nk\u2019umuntu wongorera, nk\u2019unaniwe cyane cyangwa se umurwayi usohotse ibitaro ! Izo ntege nke na we ubwe yaziyumvagamo kuko hari aho yivugiye ngo\u201d<em>\u00a0N\u2019ubwo umubiri wananirwa umutima wo ntunanirwa\u201d.<\/em>\u00a0Gusa aha yaribeshye \u00a0cyane kuko twese tuzi neza ko umutima utananirwa gusa ahubwo ugeze n\u2019aho uhagarara burundu, iyo uruhijwe birenze imbaraga zawo . Aritondere uwe rero !<\/p>\n<p>Maze gutega amatwi iri jambo nasanze mu by\u2019ukuri ritari rijyanye neza n\u2019ibirori byahimbazwaga ahubwo ryari rigenewe gufasha Kagame gusohora hanze (speaking out ) uruvangitarane rw\u2019 ibyiyumviro by\u2019ubwoba, uburakari n\u2019agahinda, biremereye umutima we muri iyi minsi . Kandi impamvu y\u2019uko kuremererwa Kagame yarayivuze ndetse ayitindaho cyane : ni Sinema yo mu bwoko bwa Documentaire yitwa\u00a0<strong><em><span style=\"text-decoration: underline\">\u201cRwanda: Untold story\u201d<\/span><\/em><\/strong>\u00a0yakozwe n\u2019Abongeleza, yerekanwa incuro nyinshi kuri Televisiyo yabo yitwa BBC 2, irebwa n\u2019amahanga menshi.\u00a0 None rero ikibazo ni iki :\u00a0<em>Icyababaje kandi kikarakaza Kagame bigeze aho ni iki mu by\u2019ukuri ?<\/em><\/p>\n<p>Muri iri sesengura turibanda ku ngingo ebyiri gusa: Ikibabaje Kagame(I) n\u2019Icyo ateganya gukora (II).<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong><span style=\"text-decoration: underline\">I. \u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d<\/span><\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Uwansaba kuvuga mu magambo atatu gusa ubutumwa bwose Kagame yatambukije mu ijambo rye ryamaze iminota 56, sinazuyaza, nasubira muri aya magambo ya Kagame:\u00a0<strong><em><span style=\"text-decoration: underline\">\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d<\/span><\/em><\/strong><em>.\u00a0<\/em>Mbega ukuntu yishimiraga kubyita abandi \u00a0Banyarwanda harimo n&#8217;abarengana! None we bamuvuze uko ari, ngo Rusizi nticyambutswe!<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong><em><span style=\"text-decoration: underline\">Kagame arababaye<\/span><\/em><\/strong><\/p>\n<p>1.Icyababaje Kagame kurusha ibindi ni uko iriya sinema yerekana neza ko Abongereza batahwemye kumushyigikira kuva yatangira intambara zarimbuye Abanyarwanda \u00a0batagira ingano bamaze kubona ko badashobora gukomeza kwibeshya no kubeshya isi mu gushyigikira umutegetsi bazi neza ko ari umwicanyi kabuhariwe !<\/p>\n<p>2.Kagame ababajwe n\u2019uko Abongereza bateye intambwe yo gutangira \u00a0kumushinja ku mugaragaro ko ari we Nyirabayazana w\u2019ibyago byagwiriye u Rwanda, ubwo yahanuraga \u00a0indege y\u2019uwahoze ari umukuru w\u2019u Rwanda Yuvenali Habyarimana, mu ijoro ry\u2019iya 6 rishyira iya 7 mata 1994, icyo gikorwa cy\u2019iterabwoba kikaba ari cyo cyabaye imbarutso ya jenoside yarimbuye Abanyarwanda basaga miliyoni, Abatutsi n\u2019Abahutu. Ndetse iyo Sinema yo ijya kure ikerekana ko mu by\u2019ukuri \u00a0gukomeza gushyira imbere Abatutsi bishwe bonyine birimo ikinyoma n\u2019ubushinyaguzi kuko imibare itangwa n\u2019u Rwanda ubwarwo igaragaza ko Abahutu bo mu Rwanda ari bo bagize umubare munini w\u2019abarimbuwe bityo amateka y\u2019u Rwanda akaba yirengagiza nkana kubavuga no kubibuka !<\/p>\n<p>3. Kagame ababajwe n\u2019uko \u00a0amahanga aha ijambo (Freedom of speech) abantu we ngo abona nta gaciro na busa bafite (Completely discredited). Mu mutwe we yumvaga ari we (<em>Le Ma\u00eetre de l\u2019univers<\/em>) ugena abantu bafite agaciro n\u2019abatagafite, intungane n\u2019abanyabyaha ! Ubwo bubasha kandi akaba yishukaga ko abufite ku Rwanda no ku bindi bihugu. Kandi ni mu gihe, mu myaka isaga 20 amahanga yakomeje kumufata bajeyi, none atangiye kwibonera ko ibihugu by\u2019ibihangange \u00a0birambiwe kandi byiyemeje kurambika hasi \u00a0<em><span style=\"text-decoration: underline\">\u201cpolitiki ya ciraha nikubite\u201d<\/span><\/em>yateteshaga umwicanyi ruharwa Paul Kagame.<\/p>\n<p>4. Kagame ababajwe no gutahura bitinze ko nta rundi rukundo ba Mpatsibihugu bari bamufitiye, ko yagizwe igikoresho cy\u2019inyugu zabo gusa , ko mu by\u2019ukuri we nta kandi\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">GACIRO<\/span><\/strong>\u00a0bamuhaga katari ako kubabera igikoresho, bityo babona amaze\u00a0<em><span style=\"text-decoration: underline\">guhindana<\/span><\/em>( Infrequantable) bakaba biyemeje kumuta bakifatira undi wakwita ku nyungu zabo kumurusha .<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><span style=\"text-decoration: underline\"><em><strong>Kagame afite ubwoba<\/strong><\/em><\/span><\/p>\n<p>5. \u00a0Kagame \u00a0atewe ubwoba no gutahura ko atigeze yita na rimwe ku nyungu nyakuri z\u2019Abanyarwanda none atangiye kuraga mubyara we Makuza ibyamunaniye:\u00a0<em>Ngo ntimuzahugire muguharanira inyungu zanyu musuzugura iza rubanda !<\/em><\/p>\n<p>6. Kagame afite ubwoba bw\u2019uko politiki ye yo guhindura umutwe wa FDLR ba Nyirurutwerunini (Bouc-emissaire) itazongera gushyigikirwa nk\u2019uko abyifuza, bo yahoraga agerekaho ibyaha byose byakozwe mu Rwanda n\u2019akaga kose Abanyarwanda barimo ubungubu, bikamufasha kurangaza amahanga no kwigaragaza nk\u2019intungane n\u2019umucunguzi w\u2019Abatutsi bo ku isi yose!<\/p>\n<p>7. Kagame afite ubwoba ko amateka y\u2019u Rwanda agiye kuvugwa uko ari bityo uruhare rwe mu marorerwa yarimbuye abanyarwanda n\u2019Abanyekongo batagira ingano \u00a0rurekere aho guhishwa ahubwo ruvugirwe ku kabonabose.<\/p>\n<p>8. Kagame afite ubwoba bwo kwitwa umwicanyi bityo abari bamukingiye ikibaba bakaba bagiye kumukuraho amaboko burundu, ahasigaye imbwa zikamurya !<\/p>\n<p>9.Kagame afite ubwoba bw\u2019uko agiye gukurwa ku butegetsi maze Inkiko mpuzamahanga zikamufata, zikamuryoza ibyaha byose yakoze zitababarira .<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><span style=\"text-decoration: underline\"><strong><em>Kagame afite umujinya<\/em><\/strong><\/span><\/p>\n<p>10. Kagame afite umujinya \u00a0ko ishema yaterwaga no kwita Umuyobozi\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">\u201cUDASANZWE\u201d<\/span><\/strong>(<strong>Visionary Leader<\/strong>) rirangiriye aho, ahubwo akaba atangiye gucuncumuka agana ikuzimu (Descente aux enfers), kuko agiye kuba iciro ry\u2019imigani, yerekanwe nk\u2019umutegetsi w\u2019UMUBISHA warushije abandi gukomeretsa no kwivugana abanyagihugu benshi, kuva isi yaremwa !<\/p>\n<p>11. Kagame afite umujinya ndetse n\u2019 ipfunwe ryo kuzasubira kuvugira kuri BBC, hahandi yahoraga ajya kwigamba ubumanzi bw\u2019ubutekinikano:<em>\u00a0Aho yambariye inkindi azagira ubutwari bwo kwemera kuhambarira incocero?<\/em><\/p>\n<p>12. Kagame afite umujinya mwinshi w\u2019uko abo bafatanyije gusahura ibyiza by\u2019igihugu n&#8217;iby&#8217;abaturanyi bamwigaritse akaba agiye kubibazwa wenyine, aka ya nteruro yo \u00a0muri Bibiriya<em>ngo \u201cabo nagaburiye umugati wanjye nibo banteye ishoti\u201d!<\/em><\/p>\n<p>13. Kagame afite umujinya ko mu batangabuhamya bamushinja harimo abavandimwe bahoze mu Gatsiko ke nyuma bakaza kwitandukanya n\u2019ubugizi bwa nabi bwe. \u00a0Koko rero yagerageje kubatesha agaciro mu maso y\u2019abanyarwanda n&#8217;abanyamahanga, abacira imanza zo kubacisha umutwe, agerageza kubatsinda ishyanga ngo ntihasigare n\u2019iyonka\u2026\u2026none ababajwe n\u2019uko bakiriho kandi bakaba batamworoheye . Aricuza impamvu basubiranyemo, none bikaba biri mu bimukozeho\u2026.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>II. KAGAME ARATEGANYA KWIYAHURA NO KOREKA U RWANDA<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Kubera ko Kagame atiteguye\u00a0<em>\u201ckwemera ibyaha bye ngo tuzarebe uko yagabanyirizwa ibihano\u201d,<\/em>mu ijambo rye ry\u2019ejo yagerageje gushushanyiriza Abanyarwanda igikorwa cya nyuma cy\u2019ubutwari yiteguye gukora :\u00a0<strong><em><span style=\"text-decoration: underline\">KWIYAHURA ariko ntagende wenyine.<\/span><\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ongera utege amatwi uko Kagame yashoje ijambo rye : \u201c<strong><em>From here ,I think, It is a time to go and do \u00a0a real thing \u00a0\u201c, \u201cGuhera \u00a0ubu , ndabamenyesha ko ngiye gukora &#8220;Agatendo&#8221; katazibagirana\u201d.<\/em><\/strong>\u00a0Ako gatendo ni akahe ? Aho si \u00a0\u201cApocalypse\u201d \u00a0nk\u2019iyo twiboneye n\u2019amaso yacu muri 1994 ?<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri, mu kwishuka ko agifite ibanga ryo kwikura mu kimwaro , Paul Kagame agiye gushoza indi intambara y&#8217;amasasu, gusa icyo atazi ni uko izaba ariyo ya nyuma kuko ari nayo izamuhitana. Ibimenyetso byose birerekana ko Kagame agiye gutera Kongo n\u2019Uburundi icyarimwe. Gusa hari ibintu bitatu asa n\u2019uwirengagiza nkana. Icya mbere ni uko\u00a0 yibeshya ku ngufu z\u2019Uburundi muri iki gihe kandi n&#8217;iyo turebye amateka tukaba dusanga \u00a0basekuru na basekuruza be b\u2019indwanyi cyane batarigeze bigarurira Uburundi na rimwe. Icyakabiri ni uko asa n\u2019utangiye kwibagirwa ukuntu umutwe we w\u2019iterabwoba yari yarahaye izina rya M 23 wayobewe ikiwukubise, ugashwanyaguzwa nk\u2019amakoma y\u2019insina, izuba riva ! Icya gatatu ni uko inzangano \u00a0zikarishye yikururiye mu karere no mu mahanga ya kure zishobora kumubyarira amazi nk\u2019ibisusa, nko mu kanya ko guhumbya ijisho!\u00a0 Intamenya ntibwira umugenzi koko. Nagende rwiza, abagira iyo bajya baragenda. Mbabajwe n\u2019abana b\u2019inzirakarengane bagiye kongera gutikizwa bashorwa mu ntambara zitagize icyo zimariye u Rwanda n\u2019Abanyarwanda. Njyewe Padiri Thomas Nahimana, ndamutse ndi mu ngabo za Kagame, iyi yo sinayirwana kandi sinakwibuza gushishikariza n\u2019abandi kugenza nkanjye: twareka Kagame akayishoramo na Cyomoro we, bonyine!<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>UMWANZURO<\/strong><\/p>\n<p>Nyamara hari ukundi byagenda\u2026! Haracyari akadirishya k\u2019uko Kagame yakiza ubugingo bwe n\u2019ubw\u2019umuryango we, akarokora n\u2019ubw\u2019Abanyarwanda benshi . Nacishe make, aduhamagare, twicare TUGANIRE nta buhendanyi.<\/p>\n<p>Mu gihe amahanga yizeraga atagishoboye kumucira akari urutega, Abanyarwanda nitwe twenyine ahari twamupfa agasoni, ngo n\u2019<em>ibyaye ikiboze irakirigata\u00a0<\/em>! Umuti w\u2019ikibazo Abanyarwanda ubwabo barawifitiye, bifitemo ubushobozi bwo gutera umugongo ibyahise, bakitangira kurema \u00a0igihugu cy\u2019AMAHORO \u00a0arambye kandi asangiwe basonzeye .<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-6880\" alt=\"padiri-thomas-nahimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-199x198.jpg 199w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/a><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>Padiri Thomas Nahimana,<\/strong><\/p>\n<p><strong>Umuyobozi w\u2019Ishema Party<\/strong><\/p>\n<p><strong>Akaba n\u2019Umukandida w\u2019iryo shyaka mu matora ya 2017.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Birakwiye gusesengura neza ijambo ridasanzwe Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga mubyara we Bernard Makuza\u00a0 usimbuye\u00a0 Yohani Damaseni Ntawukuriryayo ku mwanya w\u2019umuyobozi wa Sena.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7189,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-8761","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura ! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura ! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Birakwiye gusesengura neza ijambo ridasanzwe Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga mubyara we Bernard Makuza\u00a0 usimbuye\u00a0 Yohani Damaseni Ntawukuriryayo ku mwanya w\u2019umuyobozi wa Sena.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-10-15T16:11:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"576\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/\",\"name\":\"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura ! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg\",\"datePublished\":\"2014-10-15T16:11:32+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg\",\"width\":960,\"height\":576},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura !\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura ! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura ! - Umunyarwanda","og_description":"Birakwiye gusesengura neza ijambo ridasanzwe Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga mubyara we Bernard Makuza\u00a0 usimbuye\u00a0 Yohani Damaseni Ntawukuriryayo ku mwanya w\u2019umuyobozi wa Sena.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-10-15T16:11:32+00:00","og_image":[{"width":960,"height":576,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/","name":"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura ! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg","datePublished":"2014-10-15T16:11:32+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/kagame-nyabihu-2.jpg","width":960,"height":576},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-nitwe-bicanyi-paul-kagame-arateganya-kwiyahura\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u201cUBU NITWE BICANYI\u2026.\u201d: Paul Kagame arateganya kwiyahura !"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8761","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8761"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8761\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7189"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8761"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8761"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8761"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}