{"id":8769,"date":"2014-10-16T11:18:03","date_gmt":"2014-10-16T08:48:03","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8769"},"modified":"2014-10-16T11:18:03","modified_gmt":"2014-10-16T08:48:03","slug":"ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/","title":{"rendered":"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: left\" align=\"center\">Aho bukera Kagame agezwe ku buce ubu ntakibasha no kwihagararaho asanganywe<\/p>\n<p>Kuva mu mataliki icumi n\u2019ayandi z\u2019ukwezi kwa Nzeri Prezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame YARAGISHE<\/p>\n<p>(yamaze iminsi atabarizwa mu gihugu cy\u2019u Rwanda), ubwo yahagurukaga I Kigali yerekeza\u00a0 za Amerika mu minsi yabanzirizaga wa munsi we wo kwiyamamaza mu mahanga yise Rwanda day I Atlanta, muribuka ko yavaga mu gihugu kimwe ajya mu kindi ariko adakoza ikirenge I Kigali, ngaho za\u00a0 Dubayi, ngaho mu Butaliyani, ngaho mu Buganda, ndetse mu gihe ageze I Kigali kurahiza Bernard Makuza ntarashaka gufasha amaguru hasi kuko ngo mu cyumweru gitaha azaba ari mu Bwongereza, ese mama arahamara igihe kingana iki ho? Arahava yerekeza hehe?<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Ese Kagame arahunga iki mu gihugu cye?<\/span><\/b><\/p>\n<p>Nta wamenya niba hari imirimo mishyashya Perezida Kagame yungutse muri iki gihe imusaba guhora mu bihugu by\u2019amahanga cyane kurusha mu Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Mu bisanzwe Kagame ni umuntu usanzwe akunda gutembera aho ahimba amanama na za misiyo zidakwiriye ku rwego rw\u2019umukuru w\u2019igihugu, ariko ibyo muri aya mezi 2 Neri n\u2019Ukwakira ntabwo ari shyashya.<\/p>\n<p>Izi ngendo za Kagame zahuriranye n\u2019ifungwa ndetse n\u2019imanza zinyuranye ngo z\u2019abagambanira igihugu n\u2019abangisha abanyarwanda ubutegetsi bwe harimo n\u2019abasirikare bakuru barimo n\u2019uwigeze kumubera umukuru w\u2019abamurinda ariwe Colonel Tom Byabagamba, izi ngendo zahuriranye n\u2019ugutsindwa 2 mu manza\u00a0 zaberaga muri Afrika y\u2019Epfo, harimo urw\u2019abagabo yatumye kwivugana General Kayumba Nyamwasa, hamwe n\u2019urwo Leta y\u2019u Rwanda yari yifindafindiye ngo ishaka kwambuza General Kayumba ubuhungiro yahawe na Leta ya Afrika y\u2019Epfo, urubanza Leta ya Kagame yikingirije umuryango CORMSA (Umuryango wita ku burenganzira bw\u2019impunzi n\u2019abimukira mu majyepfo ya Afrika).<\/p>\n<p>Izi ngendo za Kagame zahuriranye na kandi na none no kwegura cyangwa kweguzwa kw\u2019icyegera cye cy\u2019ibanze Dr Ntawukuriryayo wari Perezida w\u2019Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.<\/p>\n<p>Izi ngendo kandi yazubuye mu gihe isi yose yamwotsaga igitutu ku mirambo isaga 40 yagaragaye mu kiyaga cya Rweru, abantu bishwe bafunze <b><i>akandoyi<\/i><\/b> uburyo bwite bwa Paul Kagame bwo kwica butaraboneka ahandi ku isi.<\/p>\n<p>Izi ngendo kandi zatatswe na ya Filme Documentaire ya BBC yagaragazaga uruhare rwa Kagame mu bwicanyi bwayogoje u Rwanda n\u2019akarere harimo na Genocide n\u2019ibindi bimenyetso byinshi by\u2019impurirane biragaragaza ko Perezida Kagame aho yatemberaga yagendaga ashakisha ko yabona agatotsi kuko byari bimaze kumubana byinshi mu mutwe akeneye kuruhuka kandi ntaho kuruhukira yifitiye.<\/p>\n<p>Umutima uhagaze Paul Kagame kandi yawugaragaraje ubwo yaganiraga n\u2019abanyamakuru agakanja amanwa ndetse akajya anagaragaza uburakari bukabije mu magambo ye cyane cyane ubwo yabazwaga iby\u2019imirambo isaga 40 twavuze haruguru<\/p>\n<p>Abakurikiranira hafi politiki y\u2019u Rwanda ndetse no mu matekay\u2019igihugu cyacu basanga nta kabuza iki ari ikimenyetso simusiga cyo kurembera cyangwa guhenebera kw\u2019ingoma ya Paul Kagame.<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><span style=\"text-decoration: underline\">Kagame afite ubwoba buvanze n\u2019uburakari bukabije<\/span><\/b><\/p>\n<p>Ese mama amahane n\u2019ikiniga Kagame yavuganaga kuwa Kabili taliki ya 14 Ukwakira arahiza Umukuru wa Sena Bernard Makuza byaba biterwa gusa na Filime ya BBC, byaba biterwa n\u2019imirambo yo muri Rweru yamaze kumuhama?<\/p>\n<p>Mu magambo ye ati <b><span style=\"text-decoration: underline\">\u201cBatugize abicanyi\u201d<\/span><\/b> aya magambo Kagame ntiyayavugiye kwerekana ko arengana ahubwo mu mujinya we yerekanaga ko nta n\u2019icyo bimubwiye ariko ari nako ashongera mu mubiri imbere.<\/p>\n<p>Ntabwo yayavuze nk\u2019uko yigeze kwigamba ko ari we wishe cyangwa wicishije Colonel Patrick Karegeya ubwo yidogaga mu gitaramo cy\u2019amasengesho,<\/p>\n<p>Ntabwo yayavuze nk\u2019uko yivugiye ku mugaragaro I Nyabihu ko abajyaga baburirwa irengero bazarasa ku manywa y\u2019ihangu!<\/p>\n<p>Ijwi ryuje ikiniga yabivuganye \u00a0kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Ukwakira si irisanzwe ryuje ubwibone tumuziho rifite ikindi cyiryihishe inyuma, si ikindi kandi ni ubwoba bukabije!<\/p>\n<p>Abanyarwanda rero ni ukuba aka ya mvugo yo mu ndyoheshabirayi <b>\u201cmuratangare mutegereye\u201d<\/b> kandi muryamire amajanaja kuko imbogo yakomerekejwe yica ibiti n\u2019amabuye.<\/p>\n<p>Ibi byose kandi biraba mu gihe Kagame arimo kwishakira abamufasha guhindura itegeko nshinga ngo rimuheshe uburyo bwo kwiyamamaza muri 2017, ari nako yigizayo abo akeka ko batabikozwa ariko ikibazo kimukomereye ni ukumenya niba iminsi isigaye azarota igera, ikindi kibazo ni ukumenya niba abo yita ko bamushyigikiye uyu munsi, icyo gihe bazaba bakimushyigikiye kuko adatuza kubamaraho imiryango n\u2019ishuti zabo. Ese mama azica, azashimuta, azafunga ahereze hehe? Kuva kuri nde kugera kuri nde? Hazasigara nde?<\/p>\n<p>Nimucyo tubitege amaso. Pole sana Mueshimiwa Laisi!<\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong><\/p>\n<p>I Johannesburg<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Aho bukera Kagame agezwe ku buce ubu ntakibasha no kwihagararaho asanganywe Kuva mu mataliki icumi n\u2019ayandi z\u2019ukwezi kwa Nzeri Prezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame YARAGISHE (yamaze iminsi atabarizwa mu gihugu cy\u2019u Rwanda), ubwo yahagurukaga I Kigali yerekeza\u00a0 za Amerika mu minsi yabanzirizaga wa munsi we wo kwiyamamaza mu mahanga yise Rwanda day I Atlanta, muribuka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7003,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8769","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Aho bukera Kagame agezwe ku buce ubu ntakibasha no kwihagararaho asanganywe Kuva mu mataliki icumi n\u2019ayandi z\u2019ukwezi kwa Nzeri Prezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame YARAGISHE (yamaze iminsi atabarizwa mu gihugu cy\u2019u Rwanda), ubwo yahagurukaga I Kigali yerekeza\u00a0 za Amerika mu minsi yabanzirizaga wa munsi we wo kwiyamamaza mu mahanga yise Rwanda day I Atlanta, muribuka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-10-16T08:48:03+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"208\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/\",\"name\":\"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\",\"datePublished\":\"2014-10-16T08:48:03+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg\",\"width\":208,\"height\":208},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka - Umunyarwanda","og_description":"Aho bukera Kagame agezwe ku buce ubu ntakibasha no kwihagararaho asanganywe Kuva mu mataliki icumi n\u2019ayandi z\u2019ukwezi kwa Nzeri Prezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame YARAGISHE (yamaze iminsi atabarizwa mu gihugu cy\u2019u Rwanda), ubwo yahagurukaga I Kigali yerekeza\u00a0 za Amerika mu minsi yabanzirizaga wa munsi we wo kwiyamamaza mu mahanga yise Rwanda day I Atlanta, muribuka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-10-16T08:48:03+00:00","og_image":[{"width":208,"height":208,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/","name":"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","datePublished":"2014-10-16T08:48:03+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/kayitare-RNC.jpg","width":208,"height":208},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-kwa-kagame-bibaye-nkibyo-kwa-mwungeri-wa-nyankaka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo kwa Kagame bibaye nk\u2019ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8769","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8769"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8769\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7003"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8769"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8769"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8769"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}