{"id":8786,"date":"2014-10-18T16:05:31","date_gmt":"2014-10-18T13:35:31","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8786"},"modified":"2014-10-18T16:05:31","modified_gmt":"2014-10-18T13:35:31","slug":"u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/","title":{"rendered":"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye!"},"content":{"rendered":"<p>Nk\u2019uko tubikesha\u00a0<strong><a href=\"http:\/\/www.bbc.co.uk\/gahuza\/amakuru\/2014\/10\/141017_angola\">BBC<\/a><\/strong>, Angola niyo yatorewe gusimbura u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano k\u2019umuryango w\u2019abibumbye (UN Security Council). U Rwanda rwari rumaze muri uyu mwanya igihe kingana n\u2019imyaka ibiri rukaba ruzatanga imihoho mu mpera z\u2019uyu mwaka.<!--more--><\/p>\n<p>U Rwanda rukinjira muri uyu mwanya byagaragaye ko rwari rufite agenda isobanutse:<\/p>\n<ul>\n<li>Gukingira ikibaba ingabo za RDF zahoraga muri Congo zisahurira zahabu na diyama ndetse n\u2019igiti gihenze cyane kizwi ku izina rya mahogan( libuyu).<\/li>\n<li>Gukoresha imbaraga uwo mwanya kugira ngo umutwe wa FDLR uranduranwe n\u2019imizi.<\/li>\n<li>Gukomeza gushimangira igitekerezo cy\u2019uko Kagame atigeze agira uruhare muri genocide yabaye mu Rwanda.<\/li>\n<li>Guharanira ko genocide itongera kwitwa genocide y\u2019u Rwanda( Rwandan genocide\/Genocide rwandais) ahubwo ikaba genocide yakorewe Abatutsi.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Iyi agenda ya leta ya Mobile President Paul Kagame siko yose yabashije kugerwaho. Ibi biterwa n\u2019uko mu by\u2019ukuri ibikorerwa muri kariya kanama usanga bifatwaho ibyemezo n\u2019ibihugu by\u2019ibihangange kandi bifitemo umwanya uhoraho ibyo akaba ari Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Uburusiya n\u2019Ubushinwa. Cyakora\u00a0Kagame akoresheje uwo mwanya, yarwanyije yivuye inyuma igitekerezo cyo kohereza<a href=\"http:\/\/www.reuters.com\/article\/2013\/01\/09\/us-congo-democratic-un-rwanda-idUSBRE90802720130109\">drones<\/a>\u00a0cyangwa se indege zitagira umu pilote ngo zikore reconnaissance ku mupaka w\u2019u Rwanda na Congo mu rwego rwo gutahura urujya n\u2019uruza rwahakorerwaga. Izi drones nizo zatahuye abantu babaga bikoreye amabuye y\u2019agaciro bavaga muri Congo bakinjira mu Rwanda. Zagaragaje kandi mouvements z\u2019ingabo z\u2019U Rwanda zambukaga zinjira muri Congo gutera akavuyo no gufasha M23. Byatumye u Rwanda ruhatakariza icyizere rwari rwarashyize muri bamwe mu bazungu bashyigikiraga buhumyi umutwe w\u2019iterabwoba FPR na perezida Paul Kagame.<\/p>\n<p>Birazwi ko Kagame yagerageje kurwanya icyemezo cyo kohereza intervention brigade muri Congo kuko iyi brigade yari ifite mandate yo kurasa igihe bibaye ngombwa.Nyamara iyi brigade yaroherejwe ndetse iza irimo ingabo za Tanzaniya, igihugu cyari kimaze kugirana amasinde n\u2019u Rwanda kuko Kagame yasezeranyije Tanzaniya ko azaritura perezida wayo Muheshimiwa Jakaya Kikwete. Ibi nabyo byatumye Tanzaniya irwana nk\u2019iyirwanira, maze ingabo za RDF zishushubikanywa muri Congo ndetse umutwe wa M23 ukubitwa iz\u2019akabwana, urashwiragira, benshi birukira mu Rwanda abandi bitandukanya na wo, \u00a0batanga n\u2019ubuhamya bw\u2019uko bajyanywe kurwana ku ngufu.<\/p>\n<p>Kagame na none yakoresheje uyu mwanya kugira ngo buri rapport isohoka ibe isaba ko umutwe wa FDLR ukurwa ku isi. Ni muri urwo rwego mu gihe hari kwigwa ikibazo cyo kurandura M23 yashigikirwaga n\u2019ibihugu by\u2019amahanga (Rwanda na Uganda), abahagarariye u Rwanda muri aka kanama basabye ko M23 itasenywa yonyine ahubwo ko hakurikiraho n\u2019indi mitwe yose. Bityo nyuma ya M23, FDLR yagombaga guhita ikubitwa nabi cyane. U Rwanda rugiye kuva muri aka kanama FDLR itararaswa n\u2019ubwo bwose tutazi uko bizayigendekera.<\/p>\n<p>Mu ri iki gihe u Rwanda rumaze muri aka kanama, ama raporo avuga ku bwicanyi bwa FPR yarasisibiranyijwe. Iheruka ikaba ari Mapping Report igaragaza neza uburyo FPR yarimarimye impunzi z\u2019abahutu zari muri Congo ibeshya ko ikurikiranye interahamwe na Ex FAR. Iyi raporo isoza inavuga ko haramutse habonetse urukiko rukurikirana iki kibazo, ubu bwicanyi bushobora kwitwa genocide. Iyi raporo yahumuye abantu ku kibazo cy\u2019u Rwanda:<strong>Urukiko ni rwo ruhamya ko ubwicanyi ubu n\u2019ubu ari genocide.<\/strong>Umuntu wese ushyira mu gaciro ntiyabura kwibaza impamvu, umuryango w\u2019abibumbye mu mwaka wa 1996 wemeje ko mu Rwanda habaye genocide kandi byo nta rukiko rubyemeje !? \u00a0Indi raporo ikomeye ni iyashinjaga\u00a0<a href=\"http:\/\/www.securitycouncilreport.org\/atf\/cf\/%7B65BFCF9B-6D27-4E9C-8CD3-CF6E4FF96FF9%7D\/s_2012_843.pdf\">General James Kabarebe<\/a>\u00a0kuba commander\u00a0in chief w\u2019ibikorwa bya M23 akaba ariwe wahaga amategeko General Ntaganda, umunyarwanda wo mu Kinigi (Ruhengeri ) ariko wiyita umunyekongo. Nyuma yaho haje n\u2019and ma raporo ashinja u Rwanda ariko rukayabangamira bikaba iby\u2019ubusa.<\/p>\n<p>Mu gihe kandi u Rwanda rwari muri aka kanama rwaje kuzamura impaka ku nyito ya genocide yahimbwe na FPR maze ikemezwa na ONU bihagarikiwe n\u2019abafatanyabikorwa , abasangiracyaha n\u2019abinjiracyaha ba FPR na Kagame. Iyo nyito ni genocide Rwandais cyangwa se Rwandan genocide. Muri make u Rwanda rusanga imvugo genocide rwandais yemera mu buryo buziguye ko abahutu n\u2019abatutsi bose bapfuye muri genocide. Hiyongeraho kandi ko iyo mvugo ishobora gushyigikira igitekerezo cya double genocide: ni ukuvuga genocide yakorewe Abatutsi b\u2019Abanyarwanda, genocide yakorewe abahutu b\u2019abanyarwanda, byose wabiteranya bikaba genocide y\u2019abanyarwanda aribyo genocide Rwandais\/ Rwandan genocide.<\/p>\n<p>Iyo ubirebeye hafi usanga kuba ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwakwitwa genocide biboneka nk\u2019inyungu FPR yonyine isarura. Harashakishwa ko ibyabaye mu Rwanda byitiranwa n\u2019ibyakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y\u2019isi yose. Kubera ko nyuma y\u2019iyi ntambara Abayahudi barokotse babashije kugira mbaraga nyinshi n\u2019imyanya ikomeye \u00a0ifatirwamo ibyemezo ku isi bakaba bayirimo, FPR isanga Abayahudi bashobora kugirira impuhwe u Rwanda n\u2019abatutsi in particular maze ibyifuzo bya Kagame bikajya bitambuka Abayahudi bavuga bati Abatutsi dusangiye amateka.\u00a0Ni muri urwo rwego hari abantu bakorera FPR bari baratangiye gukora opinion yerekana ko Abatutsi bakomoka ku Bayahudi!<\/p>\n<p>Ikindi ni uko FPR itekereza ko uyu mwanzuro ushobora kugenderwaho kugira ngo igihugu gihabwe impozamarira nk\u2019uko Abayahudi bazihawe y\u2019ubwicanyi bwabakorewe. Birimo inyungu rero. Umwe mu bahagarariye u Rwanda muri ako kanama Olivier Nduhungirehe yishimiye cyane uwo mwanzuro yemeza ko ari intsinzi ikomeye ku Rwanda muri aya magambo: \u201d<a href=\"http:\/\/www.afrika.no\/Detailed\/24798.html\">Twarabirwaniye cyane muri iyi minsi ishize\u2026ariko igitangaje ni uko Abafransa babidufashijemo\u201d<\/a>. Aha yashakaga kuvuga ko bwari ubwa mbere Ubufaransa buvuga rumwe n\u2019u Rwanda ku kibazo cya genocideyo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Angola ni yo igiye kwinjira muri aka kanama gashinzwe umutekano ka ONU. Angola kandi yagaragaje ko itumva ibintu kimwe n\u2019u Rwanda ku bibazo birebana n\u2019akarere k\u2019ibiyaga bigari. Mu gihe u Rwanda rwagabaga igitero muri Congo mu ntambara yiswe iya kabiri, mu mwaka wa 1998 Angola yarwanaga ku ruhande rwa Kabila mukuru ndetse ifatanyije na Zimbabwe na Namibia nyuma haza kwiyongeraho Tchad na Soudan, mugihe U Rwanda rwo rwafashwaga na Uganda ya Museveni. \u00a0Mu gihe gishize kandi Angola yashakaga kujya muri intervention Brigade iyi igizwe na Tanzaniya, Africa y\u2019epfo ndetse na Malawi \u00a0ikaba ari nayo yarashe kandi igatsinsura ingabo za Kagame zari muri M23. Byarangiye General Ntaganda ageze i La Haye aho ashinja Kagame kuba ariwe wamuhaga amategeko.<\/p>\n<p>Ibindi bihugu bijyanye na Angola ni Espagne,New Zealand, Malaysia na Venezuela naho ibindi bitanu bfite umwanua udahoraho ni\u00a0Chad, Chile, Yorudaniya, Lithuania na Nigeria. Espagne izwiho kutavuga rumwe na Leta y\u2019u Rwanda cyane cyane ku mateka y\u2019ubwicanyi bwakozwe na FPR, gusa ku nyungu za politiki nta wahamya 100% ko iki gihugu cyashyigikira imyanzuro ijomba ibikwasi u Rwanda. Cyakora abakora diplomacy \u00a0bo muri opposition baramutse begereye ibi bihugu wasanga ibibazo byarushaho kumvikana neza no kubonerwa umuti ushimishije.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro:<\/strong><\/p>\n<p>Birashoboka cyane ko imyitwarire y\u2019akanama k\u2019umuryango w\u2019abibumbye ku bibazo by\u2019akarere k\u2019ibiyaga bigari ishobora guhinduka mu gihe Angola izaba igezemo. Ikindi cyiyongeraho ni uko Angola ifite ijambo rikomeye muri SADC bikaba bishoboka ko imyumvire ya SADC ku bibazo by\u2019akarere ari nayo izinjizwa na Angola muri ONU. Twe se nk\u2019Abanyarwanda Angola tuyitezeho iki? Cyakora ndatekereza ko kizaba kivuguruzanya n\u2019icyo twabonye mu gihe U Rwanda arirwo rwari rufite uyu mwanya. Tubitege amaso.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-6941\" alt=\"gahunde\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nk\u2019uko tubikesha\u00a0BBC, Angola niyo yatorewe gusimbura u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano k\u2019umuryango w\u2019abibumbye (UN Security Council). U Rwanda rwari rumaze muri uyu mwanya igihe kingana n\u2019imyaka ibiri rukaba ruzatanga imihoho mu mpera z\u2019uyu mwaka.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8787,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-8786","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nk\u2019uko tubikesha\u00a0BBC, Angola niyo yatorewe gusimbura u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano k\u2019umuryango w\u2019abibumbye (UN Security Council). U Rwanda rwari rumaze muri uyu mwanya igihe kingana n\u2019imyaka ibiri rukaba ruzatanga imihoho mu mpera z\u2019uyu mwaka.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-10-18T13:35:31+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/angola-flagg.gif\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/gif\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye!\",\"datePublished\":\"2014-10-18T13:35:31+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/\"},\"wordCount\":1136,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/angola-flagg.gif\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/\",\"name\":\"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/angola-flagg.gif\",\"datePublished\":\"2014-10-18T13:35:31+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/angola-flagg.gif\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/angola-flagg.gif\",\"width\":300,\"height\":200},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye! - Umunyarwanda","og_description":"Nk\u2019uko tubikesha\u00a0BBC, Angola niyo yatorewe gusimbura u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano k\u2019umuryango w\u2019abibumbye (UN Security Council). U Rwanda rwari rumaze muri uyu mwanya igihe kingana n\u2019imyaka ibiri rukaba ruzatanga imihoho mu mpera z\u2019uyu mwaka.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-10-18T13:35:31+00:00","og_image":[{"width":300,"height":200,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/angola-flagg.gif","type":"image\/gif"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye!","datePublished":"2014-10-18T13:35:31+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/"},"wordCount":1136,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/angola-flagg.gif","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/","name":"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/angola-flagg.gif","datePublished":"2014-10-18T13:35:31+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/angola-flagg.gif","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/angola-flagg.gif","width":300,"height":200},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruvuye-muri-security-council-angola-irarusimbuye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8786","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8786"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8786\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8787"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8786"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8786"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8786"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}