{"id":8796,"date":"2014-10-20T10:27:56","date_gmt":"2014-10-20T07:57:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8796"},"modified":"2014-10-20T10:27:56","modified_gmt":"2014-10-20T07:57:56","slug":"impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/","title":{"rendered":"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA."},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda, banyarwandakazi bavandimwe,<\/p>\n<p>Birumvikana ko imitwe nkunda guha inkuru zanjye ikunze guteza ibibazo bitewe n\u2019uko abenshi mu basomyi basesengura uko bishakiye inyandiko mbamurikira cyangwa se bakaba batanafite n\u2019impano yo gusesengura no kumva ibintu uko bikwiye kumvikana bityo bigatuma bafatira ibyanditswe mukirere aho kwita ku butumwa mba nagambiriye kubagezaho.<!--more--><\/p>\n<p>Ibyo ariko njye ntibijya bimpungabanya kuko icy\u2019ingenzi n\u2019uko ubutumwa buba bwatambutse uko bwakwakirwa kwose kuko nzi neza ko kuvuga cyangwa guhanura ari inshingano nihaye ntawe unshyizeho agahato kandi ibyinshi mubyo mpanura buracya bigasohora.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko umutwe w\u2019iyi nyandiko ubigaragaza ,Ndavuga kandi ndabwira abahutu ku ikubitiro rya mbere kubera impamvu zikurikira :<\/p>\n<ol>\n<li>Abahutu nibo benshi mu muryango nyarwanda no mugihugu imbere (rubanda nyamwinshi),<\/li>\n<li>Abahutu nibo benshi mu buhungiro,<\/li>\n<li>Abahutu nibo benshi mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n\u2019ubutegetsi,<\/li>\n<li>Abahutu ni bo biganje kumbuga zinyuranye zitangirwaho ibitekerezo bya politiki.<\/li>\n<li>Abahutu nibo benshi bakandamijwe ukoze ikigereranyo cy\u2019abo FPR yivuganye cyangwa se yivugana buri munsi.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Naho abatutsi n\u2019ubwo nabo batorohewe ariko umubare w\u2019abakandamijwe muri bo uracyari hasi dore ko n\u2019uwo FPR inyagishije ukuboko kw\u2019ibumoso bucya ikamugabisha ukw\u2019iburyo ari nayo mpamvu benshi muri bo bihitiramo kuba abamotsi b\u2019ingoma y\u2019umwidishyi bibwira ko aribyo bizatuma ihora yimye.<\/p>\n<p>Muri iyi minsi rero ntabwo nashatse kugira icyo mvuga mu mizo ya mbere ku mwuka umaze igihe urangwa hanze aha muri politiki cyane cyane kuruhande rw\u2019abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi ;ibyo akaba atari ukubera ko ntari kubona icyo nabivugaho ahubwo nkomeze nitegereze uko abiyita injijuke cyangwa inararibonye kurusha abandi babyitwaramo batanga imiti irambye.<\/p>\n<p><strong>NTABATINDIYE RERO DORE INGINGO NKE CYANE MURI NYINSHI NASHINGIYEHO MPA IYI NKURU UMUTWE UTEYE NK\u2019UKO MUWUSOMA HEJURU AHA<\/strong><\/p>\n<ol>\n<li>Abahutu benshi (pourcentage nini) ntibakunda kumva ukuri kwabavana mukaga ahubwo bikundira umuntu ubabeshya, mbese ubasiga amavuta ngo adakanga rutenderi , akabayobora inzira itanyurwa ngo nibyo bizatuma bisubiza ibyabo nk\u2019uko bakunze kubivuga.<\/li>\n<li>Uko iminsi igenda yicuma urugamba abahutu barwana rugenda rurushaho gufata isura y\u2019ubwoko twavuga ko ifite tendance ya Hutu Power cyangwa se ya PARMEHUTU ibyo bigaragarira mu mvugo no munyandiko zabo zinyuranye. Iyi myumvire akaba ari imwe mu nzitizi zituma gushyira hamwe mu rugamba rwo kwibohoza bitagerwaho kuko bigarura urwikekwe mu moko yagombye gufatanya urugamba.<\/li>\n<li>Abahutu benshi babarizwa mu mashyaka atari make binjiwemo n\u2019umwiryane ushobora kuba ukomoka muri FPR no mubanyapolitiki bafite inkomoko muri FPR batabizi bityo n\u2019abatutsi bake bahagaze ku kuri bakabigenderamo kuburyo uwavuga ko\u00a0<strong>abahutu ari benshi b\u2019ubusa ataba ashize isoni<\/strong>\u00a0kabone n\u2019iyo byabarakaza bikagera ku musokoro.<\/li>\n<li>Byaragaragaye ko amashyaka menshi y\u2019abahutu nta strategie zifatika zayafasha guhirika ubutegetsi uretse kuvuga ko FPR yabakozemo ibyo bigatuma bakora ikosa ridakwiye kubabarirwa ryo guhakana cyangwa gushaka gutesha agaciro jenoside yakorewe abatutsi babanye mu gihugu mbere y\u2019umwaka udasa n\u2019iyindi 1994 bibwira ko aribyo byabafasha kumvikanisha akaga FPR yabashyizemo.<\/li>\n<li>Hari uruhande rw\u2019Abahutu bitwa ko ngo bareba kure nyamara bigaragara ko batigirira ikizere (badafite self confidence\/ confiance de sois m\u00eame) cy\u2019uko hari icyo bageraho bitabaye ngombwa ko bihisha inyuma y\u2019ibirura kandi babizi ibyo akaba aribyo bayatumye benshi muri bo biyemeza kugaragira abicanyi b\u2019abatutsi bashakishwa n\u2019ubutabera mpuzamahanga babamariye ku icumu mu Rwanda no mumashyamba ya Congo bibwira ko urwishe ya nka rwayishizemo barangiza bagakora n\u2019ikosa rikomeye ryo gusaba ubutabera bw\u2019igihugu cya Espagne ngo bukureho impapuro zihagarika bamwe muri abo bicanyi babahekuye kubera ubwenge bwaguranye ibyicaro n\u2019igifu.<\/li>\n<li>Ikindi kigaragara ni uko abahutu benshi bateze amakiriro ahantu hadatamba umwezi bibwira ko ariho hazabacungura ibyo bigatuma bizirika kukaboze batabanje kwitaho uko barebwa hanze aha kabone n\u2019iyo baba barishwe bingana bite.<\/li>\n<li>Ikintu kimaze kugaragara ariko kikaba ari umwihariko wa FDLR n\u2019abumva ibintu kimwe nayo ni uko nta cause politiki bagaragaza barwanira uretse kuvuga ko babundikiriye impunzi z\u2019abahutu bavuga ko barengera nyamara nta n\u2019uwabura kwibaza niba batarazigize ingwate (bouclier) kugirango zibafashe guhisha bamwe mubagaba babo bafite ibyo babazwa n\u2019ubutabera,<\/li>\n<li>Tugarutse kukibazo cy\u2019impunzi kandi zibeshywa ko zirinzwe na FDLR ni uko hari izindi mpunzi zibarizwa mubindi bihugu biyuranye bitari Congo, zitarinzwe na FDLR kandi umutekeno wazo ukaba utabangamiwe.<\/li>\n<li>Kuva politiki y\u2019amashyaka menshi yatangira byaragaragaye ko abanyapolitiki b\u2019abahutu benshi bashyira ibijya mugifu imbere bityo kubavana kurugamba bikaba bitebuka nk\u2019umurabyo mugihe uberetse agafaranga cyangwa umwanya w\u2019ubumotsi muri leta y\u2019umwidishyi.<\/li>\n<li>Dukurikije uburyo abahutu benshi cyane cyane abayoboke ba FDLR n\u2019abafatanyabikorwa bayo bikomye bwana Faustin TWAGIRAMUNGU bidateye kabiri bamugize igikomerezwa biragaragaza ko abahutu benshi baboshye mu bwonko. Ni muri urwo rwego nifuza kuboneraho ngo ngire icyo mvuga mu mugambi wa TWAGIRAMUNGU FAUSTIN aherutse gutangaza kuburyo abona impunzi ziri muri Congo zarengerwa..<\/li>\n<\/ol>\n<p><strong>MU BY\u2019 UKURI UMUGAMBI WA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU WO KUVUGURURA FDLR NTIWARI MUBI.<\/strong><\/p>\n<p>Ikifuzo cya FAUSTIN TWAGIRAMUNGU cyo kutabangamira ubutabera navuga ko cyatumye amarika inota (Marquer le point) mu rwego rwa politiki no mu rwego rw\u2019ubutabera kuko byibura abaye umunyapolitiki wa mbere wo kuri ruriya rwego utinyutse kuvuga ko hari abantu bakwiye gushyikirizwa ubutabera kugirango batange ibisobanuro kubyo baregwa bityo abagizwe abere babohoke naho abahamwe n\u2019ibyaha bahanwe.<\/p>\n<p>Aha natanga nk\u2019urugero rwo kuba hari bamwe bashyikirijwe urukiko mpanabyaha ku Rwanda rw\u2019Arusha bagizwe abere bakarekurwa bikaba bitumvikana rero impamvu abantu bumva ko umuntu ushyigikiye ubutabera ari umugambanyi.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo hari aho byagiye bigaragara ko bwana Faustin TWAGIRAMUNGU ashobora kuba yototera ikiruhuko cy\u2019izabukuru ariko kandi kiriya cyemezo yafashe cyo kwitandukanya n\u2019abakekwaho ubwicanyi cyangwa se abakurikiranwa n\u2019ubutabera akanagitangaza ku mugaragaro cyatumye mbona ko ashobora kuba ari un \u00e9l\u00e9ment \u00e0 recycler qui peut nous \u00eatre utile dans l\u2019avenir de l\u2019opposition rwandais.<\/p>\n<p>Gusa sinabura kuvuga ko akeneye abajyanama bashishoza (les hommes sages) hafi ye \u00ab niba yabemera \u00bb kandi turabafite bagaragaje ubwitange n\u2019ubunyangamugayo mubyo bakora, ibyo byatuma atanga umusaruro warushaho kuba mwiza.<\/p>\n<p><strong>UMUSOZO<\/strong><\/p>\n<p>Reka nsoze mbwira abasomyi ko iyo nteruye mba ntagamije gutongana ahubwo mba ngamije guhanura no gutanga inzira mbona ko yafasha opozisiyo kurushaho kwiyubaka.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego nongeye guhanura abumva, mbabwira ko mugihe tutaziyemeza kwitandukanya n\u2019abicanyi cyangwa se abashakishwa n\u2019ubutabera oposisiyo idashobera gukomera no kwishyira hamwe kuko abo bicanyi ari nabo bakomeje gukuririza urwikekwe muri opozisiyo bagatuma abantu batabasha kwishyira hamwe babitewe n\u2019inyota yo gufata ubutegetsi kugirango buzabafashe kutitaba ubutabera.<\/p>\n<p>Bisobanura ko MUDACUMURA na BYIRINGIRO n\u2019abandi nkabo bihishe muri FDLR batayirimo ntibyayibuza gukomera no gukomeza urugamba<\/p>\n<p>Ku rundi ruhanda na none KAYUMBA NYAMWASA n\u2019abandi nkawe batari muri RNC ntibyabuza RNC kubaho no gukomeza urugamba.<\/p>\n<p>Reka ariko nanzure mpumuriza abahutu mbabwira ko badakwiye gucibwa intege n&#8217;umutwe w&#8217;iyi nkuru kuko babishatse barwanya ziriya nenge zose navuze bakibohora burundu kungoyi y&#8217;ubucakara ibaboshye mumyumvire maze bakareba ko uwahekwaga atakwigenza.<\/p>\n<p>Abahutu ni mwe nabwiraga<\/p>\n<p>Bikorewe i Paris mu bufaransa<\/p>\n<p>kuwa 20 Ukwakira 2014<\/p>\n<p><strong>AKISHULI ABDALLAH<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, banyarwandakazi bavandimwe, Birumvikana ko imitwe nkunda guha inkuru zanjye ikunze guteza ibibazo bitewe n\u2019uko abenshi mu basomyi basesengura uko bishakiye inyandiko mbamurikira cyangwa se bakaba batanafite n\u2019impano yo gusesengura no kumva ibintu uko bikwiye kumvikana bityo bigatuma bafatira ibyanditswe mukirere aho kwita ku butumwa mba nagambiriye kubagezaho.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7088,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8796","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, banyarwandakazi bavandimwe, Birumvikana ko imitwe nkunda guha inkuru zanjye ikunze guteza ibibazo bitewe n\u2019uko abenshi mu basomyi basesengura uko bishakiye inyandiko mbamurikira cyangwa se bakaba batanafite n\u2019impano yo gusesengura no kumva ibintu uko bikwiye kumvikana bityo bigatuma bafatira ibyanditswe mukirere aho kwita ku butumwa mba nagambiriye kubagezaho.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-10-20T07:57:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"634\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"516\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/\",\"name\":\"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\",\"datePublished\":\"2014-10-20T07:57:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\",\"width\":634,\"height\":516,\"caption\":\"Abdallah Akishuli\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA. - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, banyarwandakazi bavandimwe, Birumvikana ko imitwe nkunda guha inkuru zanjye ikunze guteza ibibazo bitewe n\u2019uko abenshi mu basomyi basesengura uko bishakiye inyandiko mbamurikira cyangwa se bakaba batanafite n\u2019impano yo gusesengura no kumva ibintu uko bikwiye kumvikana bityo bigatuma bafatira ibyanditswe mukirere aho kwita ku butumwa mba nagambiriye kubagezaho.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-10-20T07:57:56+00:00","og_image":[{"width":634,"height":516,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/","name":"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","datePublished":"2014-10-20T07:57:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","width":634,"height":516,"caption":"Abdallah Akishuli"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-zingenzi-zizatuma-abahutu-batava-mu-bucakara\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IMPAMVU Z\u2019INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8796","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8796"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8796\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7088"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8796"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8796"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8796"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}