{"id":8804,"date":"2014-10-22T21:34:18","date_gmt":"2014-10-22T19:04:18","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8804"},"modified":"2014-10-22T21:34:18","modified_gmt":"2014-10-22T19:04:18","slug":"urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/","title":{"rendered":"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA"},"content":{"rendered":"<p>Kuri iki cyumweru kuwa 19 Ukwakira 2014, inama y\u2019ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w\u2019Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.<\/p>\n<p>Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru agezweho n\u2019ingamba zafatwa mu guteza imbere urugamba rwa politiki, ari mw\u2019ishyaka RDI ubwaryo, ari no mu bufatanye bwa RDI n&#8217;andi mashyaka, cyane cyane mu rwego rwa CPC (Impuzamashyaka iharanira impinduka mu Rwanda).<br \/>\n<!--more--><br \/>\n1. Film \u00ab Rwanda\u2019s untold story \u00bb yatangajwe na radiyo televisiyo mpuzamahanga BBC<\/p>\n<p>Inama yishimiye ko iyo film yahishuye ukuri kwari kumaze imyaka 20 yose gupfukiranwa mu mateka y\u2019u Rwanda, ku byerekeye ibyaha by\u2019ubwicanyi kabuhariwe bishinjwa Jenerali Paul Kagame n\u2019ingabo ze, ari ibyakorewe ku butaka bw\u2019u Rwanda, ari n\u2019ibyakorewe mu gihugu cya Kongo. Birashimishije kandi kubona Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko, baragaragaje mu nyandiko ko bashyigikiye iyo film, batitaye ku rusaku rwa Prezida Kagame n\u2019abashyikiye Leta ye bakomeje kubeshya ko abakoze iyo film nta kindi bagambiriye uretse gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w\u20191994.<\/p>\n<p>RDI yaboneyeho umwanya wo gushishikariza urubyiruko rw\u2019u Rwanda kwisuganya, narwo rugakusanya kandi rugatangaza amashusho yerekana imibereho yarwo n\u2019amakuba rwagiye runyuramo, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda guharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu cyabo, kugira ngo bose bakibanemo mu mutekano no mu bwisanzure bwa buri wese.<\/p>\n<p>2. Uko opozisiyo nyarwanda ihagaze muri iki gihe<\/p>\n<p>Inama ya RDI yishimiye intambwe imaze guterwa mu guharanira ubufatanye bw\u2019amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa FPR-Kagame. Yashimiye byimazeyo Prezida wa RDI, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin, icyemezo cy\u2019ingirakamaro yafashe muri Mutarama 2014, ubwo yahamagariraga amashyaka 10 kwitabira inama zigamije kwiga uko gushyira hamwe byakorwa. Igishimishije cyane ni uko izo nama zibarutse impuzamashyaka CPC, yashinzwe tariki ya 1 Werurwe 2014, ubu ikaba igizwe n\u2019amashyaka atanu ari yo : FDLR, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda Rwiza, UDR na CNR-Intwari.<\/p>\n<p>Inama yashimye kandi ishyigikira umurongo CPC yiyemeje kugenderaho. Impinduka CPC iharanira ni izazanira u Rwanda ubutegetsi bwa Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza mu buryo bwose urubuga rwa politiki y\u2019amashyaka menshi, uburenganzira bwa buri wese n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage. Birazwi kandi ko iyo mpinduka izaturuka ku biganiro bitaziguye hagati ya Leta ya Kigali n\u2019amashyaka atavuga rumwe nayo, iyo akaba ari yo nzira yonyine izatuma Abanyarwanda babana mu mutuzo mu gihugu cyabo, bityo n\u2019impunzi zose zigatahuka zemye kandi zizeye umutekano usesuye.<\/p>\n<p>By\u2019umwihariko, inama ya RDI yatanze ibitekerezo ku kibazo cy\u2019impunzi z\u2019Abanyarwanda zikomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo, ishyigikira ibikubiye mw\u2019itangazo rya CPC ryo kuwa 6 Ukwakira 2014, ryerekeye inzira yakurikizwa kugira ngo impunzi zitazaraswa n\u2019ingabo z\u2019umuryango mpuzamahanga, nk\u2019uko inama ya LONI ishinzwe amahoro kw\u2019isi yabyemeje. Bigomba kumvikana ko abayobozi ba FDLR batagambaniwe cyangwa ngo basyikirizwe inkiko mpuzamahanga ; ahubwo icyo basabwe n\u2019ubuyobozi bwa CPC ni ukureba uburyo bwo kurengera ubuzima bw\u2019impunzi zugarijwe n\u2019ibitero by\u2019ingabo za LONI, hagashakwa inzira zose zo kuburizamo iyo ntambara, dore ko nta n\u2019icyemeza ko iramutse ibaye, abarwanyi ba FDLR bayitsinda. Ikindi kigomba kwitabwaho, ni ukwima impamvu z\u2019urwitwazo Leta ya FPR-Kagame, ivuga ko itazigera igirana imishyikirano n\u2019imitwe iyobowe n\u2019abantu bashakishwa n\u2019inkiko cyangwa bafatiwe ibihano mu rwego mpuzamahanga.<\/p>\n<p>Abari mu nama bababajwe cyane n\u2019ubutiriganya bwaranze bamwe mu bayobozi ba CPC, bagaya byimazeyo imigirire y\u2019Abavisi-Prezida bigometse kuri Prezida, bagatinyuka gutangaza ko ngo bamusezereye ku mirimo ashinzwe, kandi nta bubasha babifitiye. Inama yasabye ikomeje ko amategeko agenga CPC yakubahirizwa, abayarenzeho bakagarurwa mu murongo, bityo abayobozi bose bagatahiriza umugozi umwe, kugira ngo CPC ikomeze kugirirwa ikizere n\u2019Abanyarwanda benshi n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda. Abari mu nama bagaragarije kandi Prezida wa RDI, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin, ko bamushyigiye ijana kw\u2019ijana mu murimo utoroshye ashinzwe nka Prezida wa CPC, bamushishikariza kudatezuka ku murongo yiyemeje, wo guharanira mbere na mbere inyungu z\u2019abaturage. Yasabwe kandi gukomeza imishyikirano n\u2019amashyaka atarinjira muri CPC, hagamijwe guhuriza hamwe ingufu nyinshi zishoboka, z\u2019Abanyarwanda baharanira impinduka ishingiye kuri demokrasi n\u2019amahoro arambye.<\/p>\n<p>3. Radiyo Impala<\/p>\n<p>Inama ya RDI yishimiye ko Radiyo Impala yumvikana neza mu Rwanda no mu bihugu byinshi Abanyarwanda bahungiyemo. Hifujwe ko iyo radiyo yakomeza kuba umuyoboro uhamye wa opoziyo nyarwanda, igakangurira urubyiruko umuco mwiza wo kujya impaka, hagamijwe kwitoza ubuhanga mu by\u2019ubuyobozi (leadership) no gutambutsa ibitekerezo bihamagarira Abanyarwanda guharanira impinduramitegekere y\u2019igihugu cyabo.<\/p>\n<p>4. Ibinyamakuru bisebanya, bikanabiba amacakubiri mu Banyarwanda<\/p>\n<p>Inama yagaye cyane kandi yamagana inyandiko zimaze iminsi zicicikana ku mbuga za Interneti, zigambiriye gusebya abayobozi bamwe ba opozisiyo, barimo Prezida wa CPC, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin. Igiteye inkeke ni uko inyinshi muri izo nyandiko z\u2019urukozasoni ziba zigoreka amateka, zigakwiza ibihuha n\u2019ibinyoma byambaye ubusa, akenshi ugasanga ibinyamakuru bizitambutsa bikorera udutsiko tw\u2019intagondwa zitifuza ko ubumwe bw\u2019Abanyarwanda bugerwaho. Inama yifuje ko Abayoboke ba RDI bajya bandika banyomoza bene izo nyandiko zigayitse, nta guterana amagambo, ahubwo hagamijwe kumvikanisha ukuri ku biba bigibwaho impaka.<\/p>\n<p>5. Uruhare rw\u2019urubyiruko n\u2019urw\u2019abategarugori<\/p>\n<p>Inama ya RDI yasanze ari ngombwa gukomeza guhamagarira Abanyarwanda b\u2019ingeri zose kugira uruhare rugaragara muri gahunda zo gutabara abenegihugu bamaze imyaka irenga 20 bahonyorwa imbere mu gihugu n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR-Kagame, kimwe n\u2019abahejejwe ishyanga kubera ko ibisabwa kugira ngo batahe bemye, ubutegetsi bw\u2019i Kigali butabyitayeho.<\/p>\n<p>By\u2019umwihariko, nk\u2019uko ritahwemye kubitangaza, Ishyaka RDI ryongeye gusaba urubyiruko rw\u2019u Rwanda, aho ruva rukagera, kwicengezamo ko rugomba kugira ijambo mu gihugu cyarwo, n\u2019uruhare rugaragara mu micungire yacyo. Abasore n\u2019inkumi, bo Rwanda rw\u2019ejo, basabwe gushishikarira kwitoza umuco mwiza wo kujya impaka, bibumbira mu mashyirahamwe agamije kungurana ibitekerezo, hashingiwe kw\u2019isesengura ry\u2019amateka y\u2019u Rwanda no ku nama zubaka bashobora kugirwa n\u2019abayobozi b\u2019inararibonye.<br \/>\nIshyaka RDI ntiriyobewe kandi umwanya ukomeye umutegarugori afite mu migendekere myiza y\u2019umuryango no mw\u2019iterambere ry\u2019igihugu. Niyo mpamvu RDI ihamagariye abari n\u2019abategarugori guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Abari imbere mu gihugu bagomba gutinyuka, bakamaganira kure FPR-Kagame ikomeje kubagira ibikoresho ibeshya amahanga ko bahagarariwe mu nzego zinyuranye, kandi mu by\u2019ukuri n\u2019abitwa ko bari mu buyobozi bategetswe kuruca bakarumira, bakicyiriza gusa umwera uturutse ibukuru. Birakwiye kandi ko abari n\u2019abategarugori b\u2019impunzi bisuganya uko bashoboye, bakibumbira mu mashyirahamwe cyangwa bakayoboka amashyaka ya politiki ari benshi, kugira ngo bashobore kumvikanisha ibitekerezo byabo, bityo nabo bazagire uruhare rugaragara mu mpinduka opozisiyo nyarwanda yiyemeje kuzageza ku gihugu cyacu.<br \/>\nBikorewe i Sion (Suisse), kuwa 20 Ukwakira 2014<br \/>\nMbonimpa Jean Marie<br \/>\nUmunyamabanga Mukuru wa RDI<br \/>\nContacts : <a href=\"mailto:rdi_rwanda810@yahoo.fr\">rdi_rwanda810@yahoo.fr<\/a><\/p>\n<p>+41 78 747 19 82<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri iki cyumweru kuwa 19 Ukwakira 2014, inama y\u2019ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w\u2019Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru agezweho n\u2019ingamba zafatwa mu guteza imbere urugamba rwa politiki, ari mw\u2019ishyaka RDI ubwaryo, ari no mu bufatanye bwa RDI n&#8217;andi mashyaka, cyane cyane mu rwego rwa CPC (Impuzamashyaka iharanira impinduka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7489,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8804","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri iki cyumweru kuwa 19 Ukwakira 2014, inama y\u2019ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w\u2019Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru agezweho n\u2019ingamba zafatwa mu guteza imbere urugamba rwa politiki, ari mw\u2019ishyaka RDI ubwaryo, ari no mu bufatanye bwa RDI n&#8217;andi mashyaka, cyane cyane mu rwego rwa CPC (Impuzamashyaka iharanira impinduka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-10-22T19:04:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"391\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"530\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA\",\"datePublished\":\"2014-10-22T19:04:18+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":1027,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/\",\"name\":\"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\",\"datePublished\":\"2014-10-22T19:04:18+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\",\"width\":391,\"height\":530},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA - Umunyarwanda","og_description":"Kuri iki cyumweru kuwa 19 Ukwakira 2014, inama y\u2019ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w\u2019Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo amakuru agezweho n\u2019ingamba zafatwa mu guteza imbere urugamba rwa politiki, ari mw\u2019ishyaka RDI ubwaryo, ari no mu bufatanye bwa RDI n&#8217;andi mashyaka, cyane cyane mu rwego rwa CPC (Impuzamashyaka iharanira impinduka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-10-22T19:04:18+00:00","og_image":[{"width":391,"height":530,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA","datePublished":"2014-10-22T19:04:18+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/"},"wordCount":1027,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/","name":"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","datePublished":"2014-10-22T19:04:18+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","width":391,"height":530},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-nabategarugori-bagomba-kugira-uruhare-rugaragara-mu-guhindura-imitegekere-yu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"URUBYIRUKO N\u2019ABATEGARUGORI BAGOMBA KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUHINDURA IMITEGEKERE Y\u2019U RWANDA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8804","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8804"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8804\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7489"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8804"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8804"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8804"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}