{"id":8807,"date":"2014-10-23T12:12:37","date_gmt":"2014-10-23T09:42:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8807"},"modified":"2014-10-23T12:12:37","modified_gmt":"2014-10-23T09:42:37","slug":"tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/","title":{"rendered":"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda banyarwanda kazi,<\/p>\n<p>Abenshi muri mwe mukunze kugira inama abanyamashyaka bose kugirango bahurize hamwe imbaraga zabo bityo babashe guhangana n\u2019umwanzi ubangamiye abanyarwanda ariwe ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR inkotanyi.<br \/>\n<!--more--><br \/>\nIbyo mubigira kubera ineza mwifuriza igihugu cyanyu kugira ngo kibohoke kandi umwiryane urimbuke burundu.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu nifuje kubamenyesha ko ubutumwa bwanyu bwatugezeho kandi guhera ubu tukaba twiyemeje gukora ibishoboka byose kugirango bwumvikane hose ndetse bujye no mubikorwa byatinda byatebuka.<\/p>\n<p>Ndabizi neza ko abenshi mu bazasoma iyi nyandiko bazabona ko ibyo mvuga bisa nk\u2019inzozi ariko kandi bitinde bitebuke mfite ikizere ko nzazikabya.<\/p>\n<p>Si ngombwa ko abantu baba bahuje id\u00e9ologie nk\u2019uko bamwe babivuga, icyangombwa ni uko duhuje igihugu twifuza kubohoza kandi tugomba kubanamo ntawe ukihariye kurusha undi.<\/p>\n<p>Igihe kirageze rero ko twemera gufata risque tukavuga amagambo bamwe muri ba rusahurira mu nduru biganje mu mitwe inyuranye ya politiki badashaka ko avugwa kugirango bave ibuzimu bajye ibuntu.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego rero nsanga ari ngombwa ko dukwiye gukoresha ingamba zose zishoboka kugirango abantu bakorere hamwe baba\u00a0<strong>babishaka cyangwa se batabishaka<\/strong>\u00a0kuko bimaze kugaragara ko muri twe ntawakwifasha urugamba ngo arutsinde wenyine.<\/p>\n<p>Yewe nakongeraho ko n\u2019iyo yarutsinda aheje abandi, nabo bahindukira bakamurwanya bivuye inyuma kandi bishobora kutamugwa amahoro.<\/p>\n<p>Kubera rero ko tudashaka ko igihugu cyacu gihinduka akajagari nk\u2019ako tubona muri bimwe mubihugu by\u2019abaturanyi, niyo mpamvu nsanga dukwiye kurenga ibidutandukanya byaba amatiku n\u2019amazimwe, amoko, uturere, imyumvire ya politiki n\u2019izindi nyungu zidafitiye abanyarwanda akamaro tugakora un FRONT COMMUN kandi kubigeraho ntakigoye kirimo kuko dufite impuguke nyinshi z\u2019abanyarwanda zigaragaza ubushake bwo kubidufashamo nta kiguzi.<\/p>\n<p><strong>REVOLUTION IGOMBA GUTANGIRIRA MURI OPOZISIYO MBERE YO KUGERA MUGIHUGU BITABAYE IBYO TUZARWANA URUGAMBA RUTAGIRA IHEREZO.<\/strong><\/p>\n<p>Ibyo ndabivuga mbitewe n\u2019impamvu zikurikira :<\/p>\n<ol>\n<li>Ntidushobora kugira ibyo tuvugurura mu gihugu natwe ubwacu tutarabasha kwivugurura,<\/li>\n<li>Ntidushobora kwigisha ubumwe mu banyarwanda natwe ubwacu byaratunaniye,<\/li>\n<li>Ntidushobora kwigisha kwihanganirana natwe ubwacu bitaturanga,<\/li>\n<li>Ntidushobora kuzaha itangazamakuru ubwisanzure tudashaka ko abantu batuvuga uko batubona,<\/li>\n<li>Ntidushobora kuzahoza abababaye mugihe tudashaka kumva akababaro kabo ngo ni uko natwe twababajwe,<\/li>\n<li>Ntidushobora gushyiraho ubutegetsi burambye (un pouvoir stable) natwe ubwacu ducagagurana buri munsi,<\/li>\n<\/ol>\n<p>Niyo mpamvu nsanga gukikira amagambo avugwa agamije gukandagira ukuri ; igihe cyabyo kigomba kurangira bityo ukuri kukavugwa kwaba kurura cyangwa kutarura.<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi<\/p>\n<p>Guhera tariki ya mbere ukwakira umwaka w\u20191990 mu Rwanda hatangiye ibikorwa by\u2019ubwicanyi,ibyaha by\u2019intambara n\u2019ibya jenoside kandi ababikoze barahari ntaho bagiye ndetse bamwe muri bo bihishe no mu mitwe ya politiki irwanya ubutegetsi buriho kimwe n\u2019uko biganje mubutegetsi bw\u2019ingoma y\u2019abidishyi iyobowe na FPR.<\/p>\n<p>Sinshidikanya ko hari bamwe muri abo babigizemo uruhare bashobora kuba bafite ubushake bwo kwicuza ndetse bakaba banafatanya n\u2019abandi kwubaka igihugu bundi bushya nk\u2019ikimenyetso cy\u2019uko bemeye icyuhagiro, Ariko kandi ibyo bigomba gusobanuka kugirango abantu bamenye urwego babafatamo.<\/p>\n<p>Njye ntawe ncira urubanza kuko si ndi urukiko ariko na none kuba bizwi ndetse n\u2019ababivugwaho bakaba bahari ntampamvu yo kutabikomozaho kugirango abo bireba nabo uburenganzira bwabo bwubahirizwe ariko mu buryo butabangamiye inzego z\u2019ubutabera no muburyo butadindiza ibikorwa byo kwibohoza tugamije.<\/p>\n<p>Ikindi dukwiye kumenya ni uko nta muziranenge cyangwa umumalaika tuzabona ngo aze abidukorere niyo mpamvu tugomba kwimenyereza kuganira kuri izo nenge zacu (tutazigize Tabous) bityo tukiga n\u2019uburyo twazifata cyangwa twabana nazo (comment g\u00e9rer nos d\u00e9fauts) bitabujije ibikorwa tugamije kujya mbere.<\/p>\n<p><strong>DORE IBIGOMBA GUSOBANUKA TUDACIYE KURUHANDE KUGIRANGO IBYO BIGERWEHO:<\/strong><\/p>\n<ol>\n<li>Dukeneye Umwami Kigeri wa V NDAHINDURWA ariko ntidukeneye Karinga<\/li>\n<li>Dukenye imbaraga za FDLR ariko ntidukeneye interahamwe zaba ziyihishemo,<\/li>\n<li>Dukeneye ingufu za RNC ariko ntidukeneye strategies zisa n\u2019iza FPR kandi ntidukeneye abicanyi bayihishemo (criminels de guerre\/war criminels)<\/li>\n<li>Dukeneye RDI Rwanda rwiza ya Faustin TWAGIRAMUNGU kubera sa taille politique au niveau international ariko ntidukeneye igitugu n\u2019ubuhubutsi bye,<\/li>\n<li>Dukeneye PDR Ihumure ya RUSESABAGINA kubera izina yubatse akoresheje filme na fondation ye ariko ntidukeneye ko atwumvisha ko ariwe abanyamerika bashaka,<\/li>\n<li>Dukeneye MRP Abasangizi ya Dr Anastase GASANA kubera ko azi kwiga ingamba ariko ntidukeneye ko atwigira nk\u2019izo yigiye MRND na FPR,<\/li>\n<li>Dukeneye FDU Inkingi ariko ntidukeneye umwiryane wayo,<\/li>\n<li>Dukeneye PS- Imberakuri ya NTAGANDA na BAKUNZIBAKE bombi bashyizehamwe<\/li>\n<li>Dukeneye MRP ya Bonaventure na RUKERANTARE ariko ntidushaka politique nostalgique du MRND<\/li>\n<li>Dukeneye CNR-Intwari ya G\u00e9n HABYARIMANA Emmanuel ashyize hamwe na RWAKA kugirango umwiryane wabo utatudindiza.<\/li>\n<li>Dukeneye ishyaka BANYARWANDA ariko umuyobozi waryo akabanza agaca muri sant\u00e9 mental yamara gukira akaza agafatanya n\u2019abandi urugamba<\/li>\n<li>Dukeneye ishyaka RPP imvura rya John V KARURANGA<\/li>\n<li>Dukeneye Ishyaka AMAHORO Peace rya Gallican GASANA kubera amaraso mashyashya arirangwamo,<\/li>\n<li>Dukeneye PDP Imanzi kubera ubushishozi buyiranga no kubera Ubutwari n\u2019ubunyangamugayo bya D\u00e9o MUSHAYIDI wayishinze,<\/li>\n<li>Dukeneye amaraso mashyashya arangwa muri RDU ya Dr Paulin MURAYI ariko nabo bagasasa inzobe n\u2019umunyamuryango wabo MANZI<\/li>\n<li>Dukeneye ishyaka ISHEMA kubera imbaraga na d\u00e9termination rigaragaza,<\/li>\n<li>Dukeye UDFR ihamye kubera umurongo waryo wa f\u00e9d\u00e9ralisme wo guhuza abanyarwanda<\/li>\n<li>Dukeneye Isangano ARRDC kubera imbaraga z\u2019ibitekerezo rigaragaza<\/li>\n<li>Dukeneye FPP-Urukatsa kubera Determination extreme yaryo.<\/li>\n<li>Dukeneye ODR ya Ambasadeur MUNYESHYAKA<\/li>\n<li>Dukeneye RUD- Urunana ariko ntidukeneye politique Habyarimaniste<\/li>\n<li>Dukeneye Inama z\u2019abagabo nka MATATA na NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney kubera ubwitange n&#8217;ubushake bagaragaza mubikorwa bya soci\u00e9t\u00e9 civile<\/li>\n<li>Dukeneye Ubwitange bwa SIMEON wo ku\u00a0<strong>ijwi rya rubanda<\/strong>\u00a0ariko ntidukeneye ubuhezanguni n\u2019ubushizi bw\u2019isoni bye.<\/li>\n<li>Dukeneye abanyamuryango ba FPR bayibamo kubera kubura uko bagira babitewe n&#8217;ubwoba baterwa n&#8217;igitugu cya Kagame.<\/li>\n<li>Dukeneye n\u2019abandi benshi ntarondoye ariko bagira icyo bamarira inkubiri ya demokarasi twiyemeje guharanira biganjemo abagaragaje ubutwari bwo gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwa FPR.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Sinshidikanya ko bamwe mu basomyi bashobora kuvuga ko hari ibitajyanye kubera ko wenda buri wese yavuga ko hari inenge zibasiye benshi muri twe zatuma uko gushyira hamwe kudashoboka. Nibyo koko twese dufite byinshi tuvugwaho kandi ababivuga bakemeza ko ibyo bavuga babifitiye gihamya mugihe ababivugwaho babihakana.<\/p>\n<p>Nanjye nkaba nabibariza nti: none se nitutegerana izo nenge tuzazivurana dute ngo amazimwe acike?<\/p>\n<p>Tugomba gutinyuka tukabwira imbonankubone abakekawaho ibyaha by\u2019intambara n\u2019ibya jenoside ko kubahishira bingana no gutesha agaciro ibyaha byakozwe na FPR. Bityo bakemera bikaganirwaho bigafatirwa umwanzuro ubereye bose tugatera indi ntambwe igamije kureba imbere no kubaka.<\/p>\n<p>Ni ngomba ko bamenya ko uhitwa adafata uruka bishaka kuvuga ko umwicanyi wo muri opozisiyo nta budahangarwa arusha umwicanyi wo muri FPR\/APR\/RDF<\/p>\n<p>Ni ngombwa ko GUSASA INZOBE cyangwa se INAMA RUKOKOMA bihera mumashyaka ya opozisiyo bityo imiti tuzavanamo ikatubera experience izadufasha kugangahura igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Tugomba gutinyuka tugahangara imbona nkubone abo twita ibirura,abagambanyi n\u2019izindi nyito, impamvu ari uko tubibona kandi ibyo tukabikora turebana mumaso kugirango abo bivugwaho n\u2019abanywanyi babo batabyita amazimwe, gusebanya cyangwa se ngo ni mission y\u2019inkotanyi.<\/p>\n<p>Tugomba kwegera abavandimwe bacu tubonamo ibisazi tukabafasha kwivuza kuko ibisazi bifata ukwinshi.<\/p>\n<p>Tugomba kwegera abo tubonamo uburyarya no kurimanganya tukababwira ko bakwiye kwihana byabananira bagahinduka ibicibwa mu muryango.<\/p>\n<p>Tugomba kwegera abo dukeka ko ari ba maneko kugirango tubashe kubona gihamya z\u2019ibyo tubakekaho ( iyo ushaka gutsinda umwanzi ntumuhunga)<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Bavandimwe banyapolitiki dusangiye intego! Baca umugani mu Kinyarwanda ngo\u201c<strong>Uwo uzaheka ntumwisha urume\u201d<\/strong>.<\/p>\n<p>Ndababwiza ukuri ko mwabishaka mutabishaka, byatinda byatebuka, amaherezo muzakorera hamwe.<\/p>\n<p>Nibitabaturukamo bizaturuka ku baterankunga banyu, nibidaturuka aho hombi bizaturuka ku kaga muzahura nako.<\/p>\n<p>Aho gutegereza ko birinda guca aho hose rero njye nabagira inama yo kuva muri utwo dutiku twanyu tubabuza kwegerana niba koko mu gamije inyungu z\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ndasaba by\u2019umwihariko abanyarwanda bashyigikiye iki gitekerezo baba abanyapolitiki cyangwa se abantu kugiti cyabo cyangwa se urubyiruko, ko twakwegerana tugashyiraho umuyoboro wo kwigiramo ingamba zatuma uko kwishyira hamwe kujya mu bikorwa.<\/p>\n<p>Si ngombwa ko ku ikubitiro rya mbere byitabirwa na benshi cyangwa se na bose kuko tuzi twese ko n\u2019umuryango w\u2019ubumwe bw\u2019iburayi watangijwe n\u2019ibihugu bitatu (3) gusa mu ihuriro bari bise BENELUX none ubu ukaba ubaye ubukombe.<\/p>\n<p>Tugomba kwirinda kugira uwo duheza kabone n\u2019iyo twaba tumubonaho inenge nk\u2019uko bamwe babigenje bwacya bikabashwanyunukana.<\/p>\n<p>Uzashaka kwiheza bizamuturukeho ariko bidaturutse kubazabitegura.<\/p>\n<p>Ndabashimiye mwese uko muzakira iki gitekerezo<\/p>\n<p>Bikorewe I Paris mu bufaransa<\/p>\n<p>Kuwa 22 Ukwakira 2014<\/p>\n<p>AKISHULI ABDALLAH<\/p>\n<p>Uwifuza kunyunganira yanyandikira kuri:\u00a0<a href=\"mailto:Abdallah.akishuli@yahoo.com\">Abdallah.akishuli@yahoo.com<\/a><\/p>\n<p>Cyangwa akampamagara kuri (+33)758173072<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda banyarwanda kazi, Abenshi muri mwe mukunze kugira inama abanyamashyaka bose kugirango bahurize hamwe imbaraga zabo bityo babashe guhangana n\u2019umwanzi ubangamiye abanyarwanda ariwe ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR inkotanyi.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6916,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8807","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda banyarwanda kazi, Abenshi muri mwe mukunze kugira inama abanyamashyaka bose kugirango bahurize hamwe imbaraga zabo bityo babashe guhangana n\u2019umwanzi ubangamiye abanyarwanda ariwe ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR inkotanyi.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-10-23T09:42:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"349\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"376\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/\",\"name\":\"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg\",\"datePublished\":\"2014-10-23T09:42:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg\",\"width\":349,\"height\":376},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda banyarwanda kazi, Abenshi muri mwe mukunze kugira inama abanyamashyaka bose kugirango bahurize hamwe imbaraga zabo bityo babashe guhangana n\u2019umwanzi ubangamiye abanyarwanda ariwe ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR inkotanyi.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-10-23T09:42:37+00:00","og_image":[{"width":349,"height":376,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/","name":"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","datePublished":"2014-10-23T09:42:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/akishuli2.jpg","width":349,"height":376},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tugomba-gukora-ibishoboka-byose-opozisiyo-igakorera-hamwe-haba-kuneza-cyangwa-kugahato\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8807","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8807"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8807\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6916"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8807"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8807"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8807"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}