{"id":8888,"date":"2014-11-05T15:25:17","date_gmt":"2014-11-05T12:55:17","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8888"},"modified":"2014-11-05T15:25:18","modified_gmt":"2014-11-05T12:55:18","slug":"mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/","title":{"rendered":"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda banyarwandakazi, nongeye kubasuhuza mbifuriza mbere na mbere kugira amahoro y\u2019Imana no kugira igihugu cya buri wese ni ukuvuga aho umutwa, umututsi n\u2019umuhutu yisanzura, ntagire ipfunwe ry\u2019uko yavutse ndetse n\u2019uko atekereza. Iyi nyandiko ya kabiri ikurikira indi nanditse igira iti <b>\u201d Umuti wa politike ukwiriye ibibazo by\u2019u Rwanda\u201d<\/b> iboneka kuri <a href=\"http:\/\/shikamaye.blogspot.com\/2014\/09\/tubatumikire-umuti-wa-politiki-ukwiye.html\">http:\/\/shikamaye.blogspot.com\/2014\/09\/tubatumikire-umuti-wa-politiki-ukwiye.html<\/a> ndetse no ku rubuga rwa therwandan.com, ndagira ngo mbagezeho ibitekerezo byanjye kugira ngo ntange umuganda wanjye mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu kugirango, dukureho shitani yaduteye iturutse i Bugande kuwa 01 Ukwakira 1990, nta maraso menshi amenetse.<!--more--><\/p>\n<p>Impamvu nyise shitani ni uko <b>ariyo mwami w\u2019urupfu<\/b> kuko niyo yaruzanye muri iki gihugu cyacu aho yaje yisasira ingogo kugeza ubu ziri gukabakaba amamiliyoni umunani (8.000.000) ndetse uyu mubare ukaba ushobora no kuba urenga, ubundi twari tumenyereye ko umuntu yicwa n\u2019uko ashaje cyangwa indwara nayo idashobora kuvurwa, <b>yazanye urwangano<\/b> icamo abantu ibice, <b>yazanye ubujura<\/b> aho icuza umuntu utwe kubera amategeko shitani yishyiriyeho ku nyunguze n\u2019abambari be, <b>yazanye ubusambanyi<\/b> aho busigaye bwaragizwe intwaro agatsiko karwanisha kandi kakanayiyoboresha mu butegetsi bwayo, <b>yaje irwanya Imana<\/b> \u00a0aho yatangiye yica\u00a0 abungeri b\u2019intama z\u2019Imana, ndetse n\u2019ibindi byaha byose Imana yanga urunuka.<\/p>\n<p>Uru rugamba mbona rutoroshye, kandi ruri gutinda kubera impamvu, ndibuze kuvuga muri iyi nyandiko ndetse n\u2019uburyo ntekereza zashobora kubonerwa ibisubizo buri wese asyhizeho uruhare rwe kandi kuburyo bwihutirwa.<\/p>\n<p>Uru rugamba rero rurimo abarurwana benshi, ndetse n\u2019abarurwanya bensh,i babigambiriye cyangwa batabigambiriye mu buryo butandukanye, kuburyo abo bose bagomba kujorwa, ku buryo hafatwa ingamba zo kugira ngo ibintu byihute, kugira ngo shitani avanwe ku ntebe, hakaramirwa bike bisigaye atarangiza. Aha muri iyi nyandiko murasanga ibyo ntekereza ko abanyarwanda baba Babura, ngo bashyire hamwe twubake umusingi uhamye wo gucungura abanyarwanda, ibi nkaba mbona ko bikozwe mbere y\u2019uko dusoza urugamba, byazafasha n\u2019ejo hazaza, hakanarokoka byinshi.<\/p>\n<p>Dore imiterere y\u2019abo mbona barwana uru rugamba rwo kuvana igihugu mu maboko ya Shitani:<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><strong>I.\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\">ABARI MU GIHUGU\u00a0<\/span><\/strong><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><strong>A.\u00a0<\/strong><b><span style=\"text-decoration: underline\">ABATURAGE BARI MU GIHUGU RWAGATI<\/span><\/b><\/p>\n<p>Aba baturage nibo bagize igice kinini cy\u2019abanyarwanda bashobora kuba bagera cyangwa barenga 90% z\u2019abanyarwanda bose, shitani ikaba yarabigaruriye, ikaba yarabagize agatobero, aho ifata uwo ishaka ikamuha urupfu igihe ishakiye kandi ikanabyigamba, ikamwiba utwo yaruhiye ku ngufu ikoresheje akarimi keza gasize ubuki ndetse n\u2019amayeri menshi arimo amategeko shitani yishyiriyeho, ikamufatira umugore ku ngufu imubeshya ngo arayobora cyangwa ngo yamuhaye ijambo rivugira iyo shitani, igafunga aho asengera ngo arayisakuriza, ikamutezamo amacakubiri n\u2019umwiryane ku buryo yirirwa akebaguzwa areba ko abambari ba shitani (DMI, intore, local defense, polisi, abasilikali, ba rusahurira mu nduru ndetse n\u2019izindi nyangabirama ntabashije kurondora) batamureba ngo bamushyire mu mufuka yateguriwe ngo ajugunwe mu mazi atemba y\u2019Akanyaru\u00a0 cyangwa Akagera byaba gombwa agahagarara ku cyapa cya Rweru, ibeshyera uwo ishaka ngo imufunge ndetse inamucire urubanza ikurikije ubugome bwayo.<\/p>\n<p>Aba banyarwanda barimo ibice bikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Abanyarwanda bahoze mu gihugu, shitani ikaba yarababatije \u201cABASOPECYA\u201d, aba banyarwanda bahuye n\u2019uruva gusenya, aho shitani yababibyemo urwango kubera urupfu yabageneye, urwo rupfu ikaba yararuzanye mu Rwanda ku italiki ya 01 Ukwakira 1990 kugeza n\u2019uyu munsi iyi nyandiko yandikwa. Kuva ku ya 19 Nyakanga 1994 aho shitani yimikaga ubwami bwayo ku mugaragaro mu gihugu, ABASOPECYA baciwemo ibice aho umuhutu n\u2019umututsi bahereyeko baryana, yimika umututsi imubwira ko umuhutu ari umwicanyi, ko aho aba ari aba ashaka kumwica nk\u2019uko interahamwe (abafatanyabikorwa ba shitani FPR- inkotanyi) zabikoze muri mata 1994, imushyiriraho kwibuka abatutsi, imwubakira inzibutso zuzuye amagufa yiganjemo ay\u2019abahutu shitani yisasiye kuva yatera u Rwanda, iyitirira abatutsi, ibwira umusopecya w\u2019umututsi ko umwana bareranywe ari umwicanyi ko agomba no kwamburwa ubunyarwanda akaba icyo ntazi, agahora agenda yubitse umutwe ngo adakoma rutenderi shitani ikamugereka kubo yisasiye. Shitani yeretse abo basope impuhwe ziruta nyina ubabyara, imubwira ko GENOCIDE y\u2019abanyarwanda (abatutsi n\u2019abahutu bishwe na FPR- inkotanyi hamwe n\u2019abafatanyabikorwa bayo aribo interahamwe) ihindutse genocide yakorewe abatutsi kugira ngo umwiryane ufate intera ndende akomeze yikore mu nda. Ni uko si ukwiva nyuma babeshyera abahutu bareranwe muri gacaca ya shitani, none inzu z\u2019imbohe ziruzuye, ndetse shiku n\u2019ikiboko bisimbuzwa uburetwa shitani yise TIG.<\/li>\n<li>Uru rwango kandi urusanga hagati y\u2019abasopecya n\u2019abarutashye aho shitani yafashe imitungo y\u2019abasopecya ikayigabiza abarutashye, cyane cyane mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba na Kibungo ( aho shitani yabatije Uburasirazuba).<\/li>\n<\/ul>\n<p>Aba banyarwanda barangwa n\u2019ubwoba bwinshi cyane, bahora bateze amajosi bayategeye shitani ngo iyace igihe ishakiye, ikindi kandi bahora bibaza ibizakurikiraho igihe shitani ivaniwe ku ntebe, kubera urwango ruri hagati yabo ni uko bazasaba imbabazi abana bareranwe bahereye ku ngero biboneye cyangwa bamwe bagizemo uruhare mu gupyinagaza umuhutu bareranwe bagatinya ko akebo kazajya iwamugarura!<\/p>\n<ul>\n<li>Hari abanyarwanda batahukanye na shitani yitwikiriye uruhu rw\u2019Imana (abavuye Uganda, Tanzaniya, Burundi, Zaire, ndetse no mubindi bihugu bya kure), aba benshi barangwa n\u2019ubwenge buke bwo kwiyemera, bakivuga ibigwi by\u2019uko barutashye, bigatuma bitarura abantu basanze mu gihugu, hari n\u2019abatinyuka kuvuga ko uwo basanze mu gihugu (Umusopecya) ko nta bwenge agira kubera kwicecekera kwe bitewe kubera ibikorwa bya shitani n\u2019abambari bayo. Aba banyarwanda bazanye ibibi byinshi mu muco, mu madini ndetse inyangamugayo zibarimo zikaba zigerwa ku mitwe y\u2019intoki. Aba banyarwanda shitani yabagize ingwate, bamwe kubera imyanya myiza (ariko nta mwanya mwiza kwa shitani ubaho) bakomeza gukurikira ivanjiri yayo na n\u2019ubu ibashuka ko ibarinze ko itabayeho bashira, kugira ngo ikomeze irebe ko yacuma iminsi mu gihe <b>abacunguzi<\/b> batarinjira mu gihugu, ibyo bigatuma shitani ikomeza kugarika ingogo.<\/li>\n<\/ul>\n<p><strong>B.<\/strong>\u00a0<b><span style=\"text-decoration: underline\">ABAKOZI BA SHITANI<\/span><\/b><\/p>\n<p>Aba bakozi ba shitani bagizwe n\u2019abasilikali, abapolisi, ndetse n\u2019abategetsi ba gisivili, abanyamakuru n\u2019abandi bitwa intore. Aba shitani ihitamo kubahemba ibya mirenge, bagahitamo kwigira ibicucu bidatekereza kugirango shitani ikomeze ibahembe ibituruka mu maraso cyangwa mu byaha bya shitani. Aba shitani yirirwa ibabwira ko ibyo bari byo aribyo yabibahaye, bakabwirizwa kwica kugira ngo inkongoro y\u2019amaraso ihore ku meza ya shitani. Aha kwica ntibivuga gufata imbugita cyangwa imbunda ngo wambure ubuzima umuntu gusa harimo no guhinduka igisenzegeri umuntu agapfa ahagaze, ibyo bikorwa byiswe amazina atandukanye harimo EDPRS, Vision 2020 n\u2019andi mazina shitani yabazaniye, ibyo byose bikabumbirwa mucyo bise ibikorwa bya guverinoma.<\/p>\n<p><strong>C.<\/strong>\u00a0<b><span style=\"text-decoration: underline\">AMASHYAKA YIYEMEJE KURWANYA SHITANI KU MUGARAGARO MU GIHUGU RWAGATI<\/span><\/b><\/p>\n<p>Hari abanyarwanda b\u2019intwari batinyutse kurwanya ingoma ya shitani ku mugaragaro, abenshi usanga bari mu bihome abandi bakaba bahozwaho ijisho n\u2019abakozi ba shitani nk\u2019uko nabavuze haruguru. Aba banyarwanda nibo nkingi ya mwamba urugamba rwubakiyeho, kugirango badakomeza kutuzira hagomba kugira igikorwa, kugirango imbuto z\u2019urukundo badushakira, zisarurwe kandi tubavane mu bihome vuba na bwangu kuko rusifero we agomba gutsindwa vuba aha, kandi byanze bikunze.<\/p>\n<p><strong>D.<\/strong>\u00a0<b><span style=\"text-decoration: underline\">SHITANI UBWAYO<\/span><\/b><\/p>\n<p>Aha nababwira ntahisha ko shitani igizwe n\u2019agatsiko kayobowe na Kagame Paul, kateye gaturutse muri Uganda nk\u2019uko nabivuze kakaba karangwa n\u2019ibikorwa binyuranye n\u2019itegeko ry\u2019Imana rigira riti\u201d Jya ukunda Imana n\u2019umutima wawe wose, na roho yawe, n\u2019ubwenge bwawe bwose ndetse ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe\u201d Iyo urebye iri tegeko riruta ayandi yose usanga iyi shitani irirwanya kuburyo bukurikira:<\/p>\n<ul>\n<li><b>Gukunda Imana<\/b>: Shitani yaje yica abungeri (abapadiri, abapasitoro), abakirisito, abayisilamu, isenya amasengero andi iyahinduramo inzibutso, noneho yadukiriye gufunga insengero ngo zirayisakuriza, ndetse abakomeza kwica bakaba ari abayoboke b\u2019amadini atandukanye.<\/li>\n<li><b>Gukunda mugenzi wawe<\/b>: Shitani yabibye urwango hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi,hagati y\u2019abahutu ubwayo, hagati y\u2019abatutsi ubwabo. Yaje yica aho inyuze hose kugeza igihe ahari izarindimukira, yewe ntiyagarariye aho, yambuka imipaka ndetse yambuka n\u2019imigabane igize iyi si dutuyeho ngo iri gushaka abayirwanya. Aha nakongera kwibutsa ko aka gatsiko ariko kazanye urupfu mu Rwanda (ubundi twari tumenyereye ko umuntu apfa ashaje cyangwa arwaye indwara yica cyangwa y\u2019igikatu). Shitani yazanye ubujura bw\u2019ubwoko bwinshi (Agaciro fund, FARG, imisanzu y\u2019umutekano, imisanzu ya Shitani FPR-Inkotanyi n\u2019indi misanzu ntazi amazina), kwambura abantu utwabo habanje kubaho imanza z\u2019uburiganya, igabana ry\u2019amasambu cyangwa kwamburwa amasambu banyirayo bamaze kwicwa.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b>Aka gatsiko niko gahanganye n\u2019abanyarwanda barangwa n\u2019urukundo, icyo nagasaba ni uguhambira uturago tukakajugunya mu muriro utazima kuko nta kindi gakwiriye.<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><strong>II.\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\">ABARI HANZE Y\u2019IGIHUGU<\/span><\/strong><\/p>\n<p><strong>\u00a0A.\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\">IMPUNZI<\/span><\/strong><\/p>\n<p>Aba banyarwanda bashobora kuba bibeshya ko shitani bayisize mu Rwanda ariko nabo bagaragaza ibimenyetso ko shitani ishobora kuba ibarimo, batabizi cyangwa babizi bakabyirengagiza. Aba benewacu usanga nabo barangwa n\u2019urwango ndetse n\u2019ivangura hagati ya Hutu &#8211; Tusti, hagati ya Kiga &#8211; Nduga, hagati y\u2019abakire n\u2019abakene, abahunze n\u2019abasigaye mu gihugu, ndetse n\u2019ibindi bitandukanya bene Kanyarwanda. Aba usangamo abantu bigize inshakura cyangwa indyarya zirirwa zitunzwe no kwambura impunzi zene wabo, ngo zirabashakira serivise nziza aho kugirango babafashe kwiteza imbere, hari n\u2019abo usanga bambura abandi abagore, ndetse n\u2019ubundi buhemu butandukanye.<\/p>\n<p>Aba nabo usanga bakebaguzwa bikanga abambari ba shitani (DMI cyangwa Intore), kubera imbuto za rusifero yababibyemo, ndetse hari n\u2019abamukorera kubera ibifu binini byabarenze, ibyo bigatuma bagambanira bagenzi babo aho bakwishyize hamwe ngo barwanye shitani n\u2019ibyayo byose.<\/p>\n<p><strong>B.<\/strong>\u00a0<b><span style=\"text-decoration: underline\">ABAYOBOZI B\u2019AMASHYAKA<\/span><\/b><\/p>\n<p>Aha abanyarwanda bakaba barishimiye amashyaka ya politike menshi yavukiye hanze kuko bigaragaza ko abantu baba bafite ibitekerezo bitandukanye, aha tukumva ko wenda twazaba mu gihugu twese n\u2019ubwo twaba dufite imyumvire itandukanye, aha bikaba bitandukanye n\u2019 ishyaka rimwe ryateye u Rwanda rikarangira ryigaruriye ubutegetsi n\u2019umutungo w\u2019igihugu, rikayoborana amahame ya shitani nk\u2019uko nabivuze ngitangira iyi nyandiko.<\/p>\n<p>Aba nabo barimo abanyarwanda batandukanye ariko nabo usanga shitani yarabaritsemo ibi bikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Urwango hagati ya Hutu-Tutsi, Kiga-Nduga, ibitekerezo Parmehutu- UNAR, MRND-MDR- Shitani (FPR- Inkotanyi), ndetse n\u2019izindi ntwaro z\u2019urwango mbona zituruka kuri shitani yateye u Rwanda;<\/li>\n<li>Ubwibone bushingiye ku ngoma cyangwa ku butegetsi bwabayeho mu Rwanda, aho usanga bibeshya cyane bagereranya u Rwanda rw\u2019ubu n\u2019urwa kera, ndetse no kugendera ku mahame ya shitani iri kurwanwa ubu, bibeshya ko igihugu ari icyabo bonyine cyangwa ko aribo banzi ba shitani gusa;<\/li>\n<li>Guharanira inyungu z\u2019umuntu ku giti cye aho kureba uko amateka y\u2019igihugu ameze, bagashaka umuti urambye ubereye abo bahagarariye nta vangura;<\/li>\n<li>Gukorera shitani baba babishaka (abakozi bayo), cyangwa batabishaka (hari igihe batanga ibitekerezo bahangana, ndetse bakanamena amabanga bigatuma batiza shitani umurindi);<\/li>\n<li>Guhuzagurika ku mahame bagenderaho aho bikaba byateza muzunga abayoboke bayo;<\/li>\n<li>Kubeshya abanyarwanda ko byose byarangiye kandi ibyo gukora bikiri byinshi kuko ingufu bigaragara ko zitatanye, ndetse no kutagira ubushake bwo gushyira hamwe ngo dusezerere shitani twimike umwami w\u2019urukundo.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b><span style=\"text-decoration: underline\">IGIKENEWE KURI BURI RWEGO<\/span><\/b><\/p>\n<p><b><\/b><b>A.\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b><span style=\"text-decoration: underline\">ABARI MU GIHUGU<\/span><\/b><\/p>\n<p>Abanyarwanda bari mu gihugu bakwiye kumenya ko ibyago barimo babizaniwe na shitani (agatsiko ka FPR-inkotanyi), ko katabakunda namba, kuko ibyo gakora bigomba kurwanywa nabo kuko nibo benshi.<\/p>\n<p>Dore ibyo bagomba gukora mbere y\u2019uko shitani irimburwa burundu hatagaritswe ingogo:<\/p>\n<ul>\n<li>Kwirinda no kwamagana uko umuntu abishoboye, imvugo zitanya abahutu n\u2019abatutsi zikwirakwizwa n\u2019agatsiko;<\/li>\n<li>Kwanga gutanga amafranga bakwa n\u2019agatsiko (agaciro kava ku mushahara, umusanzu wa shitani FPR-inkotanyi, imisanzu y\u2019amatora, amafaranga y\u2019umutekano, ndetse n\u2019indi misanzu ifite amazina ntazi) kuko ayo maturo bayiha ariyo ituma igura intwaro zo gukomeza kurimbura imbaga;<\/li>\n<li>Kureka ubuhendabana bw\u2019agatsiko nk\u2019amafaranga babaha mu butumwa bwo kwica bagenzi babo no Kuburira bagenzi banyu agatsiko gashaka kwirenza;<\/li>\n<li>Gutangaza ibikorwa bibi by\u2019agatsiko uko bishobotse, mufate amavidewo mukoresheje telefoni,mufate amajwi, hanyuma mugashyire ku karubanda;<\/li>\n<li>Gutorokesha uko bishobotse abategereje kubagwa cyangwa kujugunywa mu mifuka;<\/li>\n<li>Kwigisha abo muvukana cyangwa abavandimwe banyu bakorera agatsiko bakava muri ibyo bikorwa by\u2019urukozasoni,<\/li>\n<li>Abatutsi bahemukiye abahutu kubera akagambane ka shitani, bishyiremo akanyabugabo batangaze ko babeshyeye abana bareranwe, banabyandike;<\/li>\n<li>Mutangire kwikorera ubwiyunge hagati yanyu, musurana, musabirana, mufashanya, mutabarana ndetse muganira ku buryo mwakwirukana shitani, mubikore bucece nk\u2019uko mbibaziho;<\/li>\n<li>Abatutsi bazanye na shitani batarayimenya ko kubera ubushobozi yabahaye mu by\u2019imitungo ko bakwiye kuva mu mitungo y\u2019abo basanze mu gihugu, bakagura iyabo, hanyuma urwango mufitanye n\u2019abo benewanyu mwasanze rugashira;<\/li>\n<li>Mwange kwitabira imyigaragambyo yateguwe na shitani FPR- Inkotanyi;<\/li>\n<li>Mutangire mwandike ko mwitandukanyije n\u2019agatsiko n\u2019ibibi byako;<\/li>\n<li>Mushake amafilimi mashya avuga neza uko ibintu byagenze muyahererekane munasobanurirane kubatumva indimi z\u2019amahanga ibyo byose mubikore bucece;<\/li>\n<li><b>Mutange imisanzu uko mushoboye ku mashyaka akorera hanze, mwiyumvamo ko aharanira kubacungura abavana mu menyo ya shitani (imisanzu ishobora kuba amafranga, abantu, ibitekerezo n\u2019ibindi abacunguzi banyu bakeneye);<\/b><\/li>\n<li>Mutange ibitekerezo by\u2019uko mwumva mushaka kuyoborwa mu minsi iri imbere.<\/li>\n<li><b>Musenge mubikuye ku mutima musaba Imana ko yabirukanira bidatinze shitani iri ku ngoma mu Rwanda.<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p><b>Icyitonderwa:<\/b> Aba banyarwanda nibo bagombye kuba moteri y\u2019uru rugamba turiho, kuko iri curaburindi bariho, rituma urugamba rutihuta, bityo umwanzi agakomeza akabicira ubusa, agamije iterabwoba no kugirango batishyira hamwe ngo iyi shitani bayohereze mu muriro utazima. Aba banyarwanda kandi batitonze hakorekwamo ingogo nyinshi niyo mpamvu uruhare rwabo rukenewe byihutirwa.<\/p>\n<p><strong>B.\u00a0<\/strong><b><span style=\"text-decoration: underline\">ABANYARWANDA BARI HANZE Y\u2019IGIHUGU<\/span><\/b><\/p>\n<p>Abanyarwanda bari hanze y\u2019igihugu barasabwa kunga ubumwe bakarwanya shitani, bakareka ibibatanya nk\u2019uko byavuzwe haruguru hanyuma bagakora ibi bikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Kureba uburyo hashyirwaho za forum zituma abantu binigura bakavuga ikiri ku mutima kugirango inzigo bishyizemo ubwabo zishire;<\/li>\n<li>Kugira inzego zihamye zigamije gukumira abambari ba shitani, bityo bagahererekanya amakuru yo kubamagana;<\/li>\n<li>Kwihagararaho bakarwanya ubwoba shitani yababibyemo, kuburyo intore arizo zigomba kubatinya zajya zibabona akaba arizo zitahwa n\u2019ubwoba zikabahunga, cyangwa mwaba mubishoboye mukazigisha zikareka gukurikira shitani (byaba bishobotse zikezwa cyangwa zigasubizwa kwa shitani);<\/li>\n<li>Gufashanya bagati yabo batishishanya, abarwaye bakavuzwa, abababaye bagasurwa, mbese mukaba bene mugabo umwe;<\/li>\n<li>Kwikuramo ibitekerezo bibi byo kumva ko abasigaye mu gihugu bose ari abashitani ko bakwiriye gupfa bose cyangwa gutabwana mu muriro utazima nka shitani;<\/li>\n<li>Gutangira kwiyunga hagati ya Kiga-Nduga, Hutu-Tutsi, abahunze kera- n\u2019abari guhunga vuba, abakire- abakene, abize-abatarize, n\u2019ibindi bitandukanya impunzi, ibyo bishobora gukorwa n\u2019inzego impunzi zishyiriyeho;<\/li>\n<li><b>Kugira ngo byihute, abayobora amashyaka akorera hanze bagomba kwerekana ko ari intangarugero, bakarangwa n\u2019ibikorwa byubaka, bitanga ikizere ku ngero zose z\u2019abanyarwanda n\u2019ubwo baba bafite ideology (ingengabitekerezo) zitandukanye;<\/b><\/li>\n<li><b>Gutanga batiziganya umusanzu mu kubohora u Rwanda (amafaranga, abantu, ibitekerezo ndetse n\u2019ibindi Abacunguzi babo bakeneye);<\/b><\/li>\n<li><b>Gusenga Imana babikuye ku mutima kugira ngo ubwiyunge buboneke muribo no kugirango shitani ihirikwe ivanwe mu bantu.<\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p><b><span style=\"text-decoration: underline\">UMWANZURO<\/span><\/b><\/p>\n<p>Shitani yaje iteye u Rwanda ku italiki ya 01 ukwakira 1990, yaje yitwikiriye uruhu rw\u2019intama n\u2019akarimi gasize umunyu ariko ngo akabaye icwende ntikoga kandi ngo niyo koze ntigacya! Kazanye urupfu, urwango,n\u2019ubwoba, noneho kageze mu gufunga insengero z\u2019Imana.<\/p>\n<p>Intwaro zo kukarwanya zigomba kuba zishoboye kukarimbura burundu zikaba ari izi zikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Urwango rugasimbuzwa urukundo;<\/li>\n<li>Urupfu rugasimbuzwa ubuzima (gushyiraho gahunda zatuma umuntu aba mu mutuzo, akarya akaryama, akambara ndetse n\u2019ibindi byatuma umuntu aramba);<\/li>\n<li>Gushirika ubwoba umuntu akamagana ashize amanga ibikorwa bya shitani,<\/li>\n<li>Abihaye Imana bagomba kugira uruhare rugaragara mu kwirukana shitani kuko nibatabikora inyigisho z\u2019Imana ntizizatangwa, itegeko ryo gukunda Imana ari naryo riruta irindi ubu rikaba ribangamiwe, abayoboke babo ntibazabona aho bagaragariza urukundo rw\u2019Imana, kuko aho tujya kuganira nayo ntibazahabona kuko insengero n\u2019abungeri bizaba bifunze.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Muhaguruke rero munzego murimo zinyuranye twimike urukundo rw\u2019imana ndetse n\u2019urwa bagenzi bacu, kugirango urugamba turiho rwo gusezerera agatsiko ka shitani FPR-Inkotanyi, turusoze vuba nta ngogo nyinshi rugaritse.<\/p>\n<p><b>Murakoze.<\/b><\/p>\n<p><b><i><span style=\"text-decoration: underline\">Abishyize hamwe Imana irabasanga kandi abishyize hamwe ntakibananira (United we stand, Divided we fall).<\/span><\/i><\/b><\/p>\n<p><b>NTWARI Pacis<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda banyarwandakazi, nongeye kubasuhuza mbifuriza mbere na mbere kugira amahoro y\u2019Imana no kugira igihugu cya buri wese ni ukuvuga aho umutwa, umututsi n\u2019umuhutu yisanzura, ntagire ipfunwe ry\u2019uko yavutse ndetse n\u2019uko atekereza. Iyi nyandiko ya kabiri ikurikira indi nanditse igira iti \u201d Umuti wa politike ukwiriye ibibazo by\u2019u Rwanda\u201d iboneka kuri http:\/\/shikamaye.blogspot.com\/2014\/09\/tubatumikire-umuti-wa-politiki-ukwiye.html ndetse no ku rubuga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8059,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8888","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda banyarwandakazi, nongeye kubasuhuza mbifuriza mbere na mbere kugira amahoro y\u2019Imana no kugira igihugu cya buri wese ni ukuvuga aho umutwa, umututsi n\u2019umuhutu yisanzura, ntagire ipfunwe ry\u2019uko yavutse ndetse n\u2019uko atekereza. Iyi nyandiko ya kabiri ikurikira indi nanditse igira iti \u201d Umuti wa politike ukwiriye ibibazo by\u2019u Rwanda\u201d iboneka kuri http:\/\/shikamaye.blogspot.com\/2014\/09\/tubatumikire-umuti-wa-politiki-ukwiye.html ndetse no ku rubuga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-11-05T12:55:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-11-05T12:55:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO\",\"datePublished\":\"2014-11-05T12:55:17+00:00\",\"dateModified\":\"2014-11-05T12:55:18+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/\"},\"wordCount\":2406,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/\",\"name\":\"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"datePublished\":\"2014-11-05T12:55:17+00:00\",\"dateModified\":\"2014-11-05T12:55:18+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"width\":1600,\"height\":1200},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda banyarwandakazi, nongeye kubasuhuza mbifuriza mbere na mbere kugira amahoro y\u2019Imana no kugira igihugu cya buri wese ni ukuvuga aho umutwa, umututsi n\u2019umuhutu yisanzura, ntagire ipfunwe ry\u2019uko yavutse ndetse n\u2019uko atekereza. Iyi nyandiko ya kabiri ikurikira indi nanditse igira iti \u201d Umuti wa politike ukwiriye ibibazo by\u2019u Rwanda\u201d iboneka kuri http:\/\/shikamaye.blogspot.com\/2014\/09\/tubatumikire-umuti-wa-politiki-ukwiye.html ndetse no ku rubuga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-11-05T12:55:17+00:00","article_modified_time":"2014-11-05T12:55:18+00:00","og_image":[{"width":1600,"height":1200,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO","datePublished":"2014-11-05T12:55:17+00:00","dateModified":"2014-11-05T12:55:18+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/"},"wordCount":2406,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/","name":"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","datePublished":"2014-11-05T12:55:17+00:00","dateModified":"2014-11-05T12:55:18+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","width":1600,"height":1200},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mureke-twitegure-gucungurwa-vuba-hatagaritswe-ingogo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"MUREKE TWITEGURE GUCUNGURWA VUBA, HATAGARITSWE INGOGO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8888","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8888"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8888\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8059"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8888"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8888"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8888"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}