{"id":8902,"date":"2014-11-06T22:27:44","date_gmt":"2014-11-06T19:57:44","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8902"},"modified":"2014-11-06T22:27:44","modified_gmt":"2014-11-06T19:57:44","slug":"rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/","title":{"rendered":"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?!"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: left\" align=\"center\">Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Ikazeiwacu kuwa 5 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto ararahira agatsemba ko revolisiyo ya rubanda idashoboka mu Rwanda. Ni uburenganzira bwe kubibona atyo kimwe n\u2019uko afite uburenganzira bwo guhabwa ibisobanuro akeneye. Ni yo demokarasi duharanira.<\/p>\n<p>Agendeye ku nyandiko Thomas Nahimana yanditse kuwa 4 Ugushyingo 2014 yagiraga iti \u201cnta manda ya gatatu kuri Paul Kagame\u201d, Rwamiheto arafatwa mu mutego abantu benshi bakunze kugwamo iyo bakora ubusesenguzi. Muri aka kanya ngendereye kumara impungenge abiteguye revolisiyo ngaragaza ibyo Rwamiheto atasobanukiwe mu isesengura rye:<!--more--><\/p>\n<p><strong>1.Kwitiranya ibintu<\/strong><\/p>\n<p>Mu busesenguzi hari ibintu bibiri bibaho. Abantu babiri bashobora kureba igiti nyamara umwe akibonera igiti gusa undi akabona umuvure. Uyu muntu ubona igiti nta cyaha afite ariko ubona umuvure amurusha kureba kure. Ubona igiti gusa nta kindi yitekerereza uretse igihimba cy\u2019igiti, amashami n\u2019amababi. Cyakora rero uyu muntu ntashobora kutubwira ko iki giti nta mazi atembera mu mitsi y\u2019igiti cyangwa se ko nta mizi igiti gifite kubera ko atabibona, ndetse natwe tukaba tutabibona\u00a0!<\/p>\n<p>Ubona umuvure we, atekereza icyo igiti gishobora gukorwamo. Atekereza ku gitumye iki giti gihagaze kandi azi ko, uko byamera kose, hari uburyo gishobora gutemwa. Aha bivuga ko azi neza akazi gakenewe gukorwa kugira ngo cya giti kibe umuvure kandi birashoboka. Twese twabonye imivure myinshi ikozwe mu biti.<\/p>\n<p>Aba bantu icyo batandukaniraho ni uko umwe abona ikiriho mu buryo bushoboka (l\u2019Etre en possibilit\u00e9) n\u2019ikiriho mu buryo buhari (l\u2019Etre en nature). Niho umunyapolitiki atandukanira n\u2019utari we. Umunyapolitiki areba ibiriho agasoma ibimenyetso by\u2019ibihe maze agafata ingamba. Utari we ajya kubona akabona ibintu bimwikubiseho bikaba birangiye. Bene uyu nta wamurenganyiriza ko mu gihugu habuze imivure kabone n\u2019aho haba hari ibiti byinshi.<\/p>\n<p>Rwamiheto rero na we aribonera igiti gusa nyamara Thomas areba umuvure( revolisiyo).<\/p>\n<p><strong>2. Gukerensa ingingo zibangamira Paul Kagame mu kongera kwiyamamaza<\/strong><\/p>\n<p>Ziriya ngingo zose (101 na 193) zirasobanutse. Nyamara murabona ko abantu babiri batazumva kimwe. Cyakora si na ngombwa kugira master en droit kugira ngo bigaragare ko Perezida wa repubulika atari we ufite ijambo rya nyuma mu kubona indi manda.<\/p>\n<p>Reka nongere ngaruke ku ngingo ya 193 agace ka (2) kagira kati:<\/p>\n<p><i>\u00a0\u201c<b>Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika<\/b>, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw\u2019ubutegetsi buteganyijwe n\u2019iri tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa leta bushingiye kuri Repubulika n\u2019ubusugire bw\u2019igihugu, <b>rigomba kwemezwa na referendumu<\/b>, rimaze gutorwa na buri mutwe w\u2019inteko ishinga amategeko\u201d.<\/i><\/p>\n<p>Icyo mbona mu by\u2019ukuri umuntu atanajyaho impaka ni uruhare n\u2019agaciro bihabwa rubanda. Itegeko nshinga ryo rirasobanutse. Rirerekana ko rubanda ariyo igena imihindagurikire y\u2019iri tegeko binyujijwe mu matora azwi ku kazina ka referendum.<i> <\/i>Nk\u2019uko Ishyaka Ishema ridahwema kubitwibutsa, mu gihe cy\u2019amatora umuturage aba yasubijwe ijambo kugira ngo avuge akamuri ku mutima. Ijambo rye riba ryoroshye cyane cyane mu gihe cya referendum ni \u201cyego\u201d cyangwa \u201coya\u201d. Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe cyose baba bafite ubuyobozi (leadership) bubari imbere bavuga akabari ku mutima.<\/p>\n<p>Gusa Rwamiheto we asanga FPR ifite imbaraga ngo z\u2019umurengera ku buryo nta muturage wayitinyuka. Iyi ni ya ideology FPR yabibye, ko:<\/p>\n<ul>\n<li>\u2018Nta cyo rubanda yishoboreye ndetse na revolisiyo yo muri 1959 yakozwe n\u2019Ababiligi\u2019!<\/li>\n<li>\u2018Abatutsi bose batuye muri Kigali bashyigikiye Kagame mu mushinga we wo kwizirika ku butegetsi\u2019.<\/li>\n<li>\u2018Revolisiyo itegurwa ari iy\u2019abahutu gusa cyangwa se abatutsi bakuriye mu Rwanda bonyine\u2019.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibi si ukuri na mba, ndakeka ko uyu mugabo atabitekerejeho bihagije.<\/p>\n<p>Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe bafite leadership ihamye bagera kuri byinshi. \u00a0Cyakora nanone uyu mugabo ndizera ko ashobora kwemeranya nanjye ko nta revolisiyo itagira aba leaders. Abo nibo bakenewe muri iki gihe kandi bagomba kwegera rubanda, kubana nayo ndetse bakaba biteguye no kubipfira. \u00a0Ikindi, byaragaragaye ko muri iki gihe abahutu, abatutsi ndetse n\u2019abatwa, abavuye hanze ndetse n\u2019abakuriye mu gihugu twahagurukiye kurwanya umunyagitugu Paul Kagame n\u2019atsiko ke kiganjemo abasajja. Kuvuga ko abatutsi bose bashyigikiye Kagame, ni ugukora mu nkovu Kayumba Nyamwasa, na bagenzi be, ni ugukaza iminyururu iboshye Deo Mushayidi n\u2019inshuti ze, ni ugushinyagurira Kizito Mihigo n\u2019abakunzi be. Ikibura ni leadership yegereye abaturage, cyakora haramutse hari umu leader ubwira abo ayoboye ati \u2018ntibishoboka aba bantu bazatumara\u2019 urumva ko nyine bitashoboka.<\/p>\n<p>Mu mwanzuro wa Rwamiheto arakora andi makosa atatu akomeye:<\/p>\n<p>1.Aravuga ko niba muri FPR hatavuyemo abantu ngo bahindure (bahinduke) bafashe abasivile nta myigaragambyo ishoboka. Muri politiki hari ihame rivuga ngo nta gufata icyemezo ku bintu udafitiye ubushobozi cyangwa udafiteho control (on ne d\u00e9cide pas sur ce qui ne d\u00e9pend pas de nous). Tekereza gukora umushinga utekereza ngo wenda \u2018bazahinduka\u2019\u00a0! \u00a0Icyo akaba ari cyo ushingiyeho. Nibadahinduka se\u00a0? Si wowe umaze kuvuga ko batakwikora mu nda, ko FPR ariyo yabahaye umugati\u00a0? None ngo bazahinduka bafashe rubanda\u00a0?! Fata icyemezo kubyo wowe ufitiye ubushobozi. Ak\u2019imuhana kaza imvura ihise.<\/p>\n<p>2. Arasaba abantu bose gushyigikira ingabo ngo zizabohoza igihugu. Simbyanze. Iyo zibikora kera wenda ishyaka ISHEMA ntiryari gutoza abantu kwitabira revolisiyo\u00a0! Ariko se koko watekereje kuri feasility y\u2019iyo ntambara ushaka ko iba\u00a0(Ibikoresho, base arriere, diplomacy\u2026)? \u00a0Aha na ho wasanga urimo gukora rya kosa ryo gufata icyemezo ku bintu udafiteho controle.<\/p>\n<p>3. Muri signature ya Rwamiheto aravuga ko ahirimbanira demokarasi, imbunda ye ikaba ari ikaramu naho amasasu akaba ibitekerezo! Ibi na byo biragaragaza ko hari ikibazo?! Ni gute umuntu wahisemo ikaramu yakangurira abandi gufata imbunda? Aho si ukubaroha? Koko umuntu wahisemo demokarasi ishingiye ku bitekerezo arasaba abana kujya mu rugamba rw\u2019amasasu? Demokarasi y\u2019amasasu twarayibonye, na FPR niyo yatuzaniye.<\/p>\n<p><b>Umwanzuro:<\/b><\/p>\n<p>Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Ibibazo u Rwanda rufite ni byinshi kandi bishingiye ku buyobozi bubi bwa FPR Inkotanyi. Intambara zabaye mu gihugu zamennye amaraso atagira ingano zikorwamo ibyaha bya jenoside n\u2019ibindi byaha ndengakamere. Ntidukwiye gukomeza kubirebera ahubwo mu gihe uyu munyagitugu yakwibeshya ngo arahindura itegekonshinga, nta yindi ngoma. Mukomeze mube maso tubikurikiranire hafi. Amaraso wanga kuyamenera igihugu FPR ikayanywera ubusa. Ushaka arashobora naho ak\u2019imuhana kaza imvura ihise.<\/p>\n<p>Vive la volont\u00e9 et l\u2019intr\u00e9pidit\u00e9 du Peuple Rwandais<\/p>\n<p>Vive la R\u00e9volution au Rwanda<\/p>\n<p>Vive le People Rwandais uni et \u00e9mancip\u00e9<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n<p>Umunyamabanga nshingwabikorwa<\/p>\n<p>ISHEMA Party<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Ikazeiwacu kuwa 5 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto ararahira agatsemba ko revolisiyo ya rubanda idashoboka mu Rwanda. Ni uburenganzira bwe kubibona atyo kimwe n\u2019uko afite uburenganzira bwo guhabwa ibisobanuro akeneye. Ni yo demokarasi duharanira. Agendeye ku nyandiko Thomas Nahimana yanditse kuwa 4 Ugushyingo 2014 yagiraga iti \u201cnta manda ya gatatu kuri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6941,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8902","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Ikazeiwacu kuwa 5 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto ararahira agatsemba ko revolisiyo ya rubanda idashoboka mu Rwanda. Ni uburenganzira bwe kubibona atyo kimwe n\u2019uko afite uburenganzira bwo guhabwa ibisobanuro akeneye. Ni yo demokarasi duharanira. Agendeye ku nyandiko Thomas Nahimana yanditse kuwa 4 Ugushyingo 2014 yagiraga iti \u201cnta manda ya gatatu kuri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-11-06T19:57:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"572\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"655\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/\",\"name\":\"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\",\"datePublished\":\"2014-11-06T19:57:44+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg\",\"width\":572,\"height\":655},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?! - Umunyarwanda","og_description":"Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Ikazeiwacu kuwa 5 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto ararahira agatsemba ko revolisiyo ya rubanda idashoboka mu Rwanda. Ni uburenganzira bwe kubibona atyo kimwe n\u2019uko afite uburenganzira bwo guhabwa ibisobanuro akeneye. Ni yo demokarasi duharanira. Agendeye ku nyandiko Thomas Nahimana yanditse kuwa 4 Ugushyingo 2014 yagiraga iti \u201cnta manda ya gatatu kuri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-11-06T19:57:44+00:00","og_image":[{"width":572,"height":655,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/","name":"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","datePublished":"2014-11-06T19:57:44+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gahunde.jpg","width":572,"height":655},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-iterabwoba-ko-revolisiyo-idashoboka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda: Iterabwoba ko Revolisiyo idashoboka?!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8902","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8902"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8902\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6941"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8902"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8902"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8902"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}