{"id":8936,"date":"2014-11-11T14:51:33","date_gmt":"2014-11-11T12:21:33","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8936"},"modified":"2014-11-11T14:51:33","modified_gmt":"2014-11-11T12:21:33","slug":"reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/","title":{"rendered":"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin."},"content":{"rendered":"<p><em>Muri iki gihe hari abantu bakunze kwibasira abanyapolitiki ba opposition, bagashishikazwa no gusenya ibyo abo banyepolitiki baba bamaze kubaka muri gahunda ndende yo gukiza abanyarwanda ingoyi ya FPR-Kagame, abo bibasira abo banyepolitiki bagasenya ibyagezweho badatanga byibura umuti cyangwa indi nzira yakurikizwa ngo ikibazo gikemuke. Iyo usomye ibyo batambutsa ku mbuga za internet, nta nubwo baba bateganya cyangwa bifuza kuganira mu rwego rwo gukora debate!<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Ubwo, uwitwa\u00a0Mutarambirwa Bosco\u00a0aherutse kwerekana uburyo abanyarwanda bashobora kwicarana mu byiciro binyuranye bakaganira ku bibazo by\u2019igihugu cyacu, nibwiye ko abantu babangamiwe na FPR bagiye guhagarika ibyo gupingana (Kanda aha usome iyo nkuru ya Bosco:\u00a0<a href=\"http:\/\/www.rdirwandarwiza.com\/rwanda-let-the-political-opposition-adopt-a-debate-culture\/\">Let the Rwandan political opposition adopt A DEBATE culture<\/a>), ariko iyo urebye ibyo ibinyamakuru bimwe bikomeza gutambutsa, usanga urwishe ya nka rucyiyirimo.<\/p>\n<p>Nk\u2019umuyoboke w\u2019ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza, murambabarira mvuge ku munyapolitiki ukunze kwibasirwa, Bwana Fawustini Twagiramungu, kuko ayoboye ishyaka ndimo. Abantu rero bakunze kwibasira Twagiramungu Faustin Perezida wa RDI Rwanda<a href=\"http:\/\/www.rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2012\/05\/RDI-Rwanda-Rwiza.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" alt=\"RDI-Rwanda Rwiza\" src=\"http:\/\/www.rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2012\/05\/RDI-Rwanda-Rwiza-300x177.jpg\" width=\"300\" height=\"177\" \/><\/a>\u00a0Rwiza akaba na Perezida w\u2019Impuzamashyaka CPC, tukabibona tukicecekera tukabigenza nk\u2019uko umwanditsi w\u2019icyamamare DODINSKY yabivuze mu rurimi rw\u2019icyongreza ati \u201cWhen faced with senseless drama, spiteful criticisms and misguided opinions, walking away is the best way to stand up for yourself. To respond with anger is an endorsement of their attitude.\u201d Ncishirije mu Kinyarwanda bikaba bisobanura ibi:\u201cigihe cyose ufite umugambi w\u2019ukuri hakaza abantu buzuye urwango kandi bagambiriye kugusenyera ibyo wubatse, uburyo bwiza bwo gushimangira ukuri kwawe ni ukubihorera. Niyo ubashubije wirinda kubikorana uburakari, kuko kubasubiza ubarakariye ni ugutiza umurindi ubuswa bwabo\u201d.<\/p>\n<p>Zimwe mu mpano za Twagiramungu Faustin<\/p>\n<p>Twagiramungu yagize amateka muri politiki y\u2019u Rwanda nshaka kugarukaho muri aka kanya mu buryo burambuye, ngamije kureba ko byagira icyo bihindura ku myumvire y\u2019abakomeje kudindiza gahunda zigamije impinduka mu Rwanda. Ndibanda ku mpano z\u2019ingenzi Rurema yageneye Twagiramungu, zifitanye isano n\u2019izaranze abanyapolitiki b\u2019ibihangange bazwi kw\u2019isi yose, nka Mandela, Gandhi, Luther King, \u2026 Kuva kera na kare, imirimo igenda neza kurushaho iyo nyiri ukuyikora ayifitiye impano. Tujye tumenya kandi ko impano zituruka ku Mana. Bwana Twagiramungu afite impano nyinshi abandi banyapolitiki bacu badafite ubu, izo mpano nizo abantu bakwiye guheraho bakamwegera akabafasha gukura abanyarwanda ku ngoyi ya FPR Kagame. Dore zimwe muzo igihugu cyacu gikeneye kugira ngo kizagere ku mahoro arambye:<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Kumvwa na benshi<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Twagiramungu kuva yatangira politiki ku mugaragaro mu mwaka w\u20191990, abanyarwanda bakunze kumva aho avuga, aho atanga ibiganiro. Ibi byagaragariga muri za meeting yakoreshaga hirya no hino mu gihugu. Abanyarwanda bitabiraga meeting ze ku bwinshi, amoko yose kandi, bazaga nta gahato kabayeho nka bimwe FPR ikora ubu byo guhiga abaturage ngo baze ku ngufu mu manama yayo. Ahubwo igitangaje cya Twagiramungu, nko muri 2003 ubwo yazaga mu Rwanda kwiyamamaza ahanganye na Kagame, FPR yakoresheje ingufu nyinshi cyane zo gukumira abaturage ngo batajya muri meetingi ze, ariko ntibibuze abantu kuzitabira.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/11\/RDI-Rwanda-Rwiza-Twagiramungu-e1415156611838.png\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft\" alt=\"RDI-Rwanda Rwiza Twagiramungu\" src=\"http:\/\/www.rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/11\/RDI-Rwanda-Rwiza-Twagiramungu-300x300.png\" width=\"300\" height=\"300\" \/><\/a>Kuva kera kugeza ubu iyo Twagiramungu ari buvugire kuri radio iyo ariyo yose, usanga buri muturage yahagaritse ibindi byose agatega amatwi imvugo n\u2019ibiganiro bye. Abenshi ni abajya ahihishe ariko bagatega amatwi uyu munyapolitiki w\u2019ikigugu. Abashaka impinduka mu Rwanda bagombye guha agaciro ikintu gituma abantu bakunda kumva aho avuga n\u2019ubwo baba babibuzwa ka jana, ariko bakabikora. Hari impamvu ikomeye ibitera, kandi iyo mpamvu ni ya mpano.<\/p>\n<p>Birababaje kumva hari abasigaye bashaka kumuziza ko afite impano yo gutegwa amatwi ndetse no kuvuga rikijyana, nk\u2019uko uwitwa Ambroise Nizeyimana (hano ku ifoto) aherutse gushishimura inyandiko kuri www.therwandan.com ngo kuba yarabaye minisitiri w\u2019intebe mu masezerano ya Arusha yaragambanye. None se ko Ambroise atatubwiye uwari kuba Minisitiri w\u2019Intebe wa Arusha ntiyitwe umugambanyi? Abantu nk\u2019uyu Ambroise ni babandi FPR ishukisha imyanya, ikabategeka kuyikorera babanje gusebya Twagiramungu, kabone n\u2019iyo baba batemera amabi bamuvugaho.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Kutikubira no kutararikira imitungo<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Abazi amateka y\u2019u Rwanda kandi babanye na Twagiramungu bya hafi bemeza ko atigeze arangwa n\u2019umuco mubi wo kwikubira imyanya y\u2019ubutegetsi cyangwa ngo yigwizeho imitungo. Hari benshi bamurwanya rero ubu nyamara ari we wababereye intango y\u2019aho bari n\u2019ibyo bari byo ubu. Mbere ya jenoside Ministre w\u2019Intebe Nsanzimana amaze kweguzwa, hatangiye imishyikirano yo gushyiraho guverinoma y\u2019amashyaka menshi, birazwi ko Twagiramungu ataharaniye umwanya wa Ministri w\u2019Intebe.<\/p>\n<p>Ahubwo yamamaje yivuye inyuma umukandida umwe rukumbi, ari we Nsengiyaremye Dismas, ubu tutazi naho aba! Ntawe uyobewe intambara Nsengiyaremye yateje mw\u2019ishyaka MDR arwanya Twagiramungu, ashaka kuba Perezida wa MDR, uretse ko bitamukundiye. Igitangaje ni uko Nsengiyaremye yageze n\u2019aho agerageza kwirukanisha Twagiramungu mw\u2019ishyaka MDR, mu kiswe kongre ya Kabusunzu, uretse ko nabyo ntacyo byafashe.<\/p>\n<p>Abandi twavugaho ni bamwe mu bagabo bafashe imyanya jenoside irangiye. Aha navuga nka Makuza Bernard, Rugira Amandin, Safari Stanley, Rwigema Pierre Celestin, Gasana Anastase n\u2019abandi. Abo bose birengagije ko Twagiramungu yabakomeje, bamuvanaho amaboko babitegetswe na FPR, bamwihakana mu buryo bugayitse bwa \u201cMPEMUKE NDAMUKE\u201d.<\/p>\n<p>Umugabo Ambroise Nizeyimana, akaba ari murumuna wa nyakwigendera Nepomuseni Nayinzira wahoze ari Perezida wa PDC, agomba kuba aziranye na Twagiramungu muri MDR aho yahoze ari umurwanashyaka wa MDR, Ambroise yanze kujya mw\u2019ishyaka rya mwenenyina kubera ko nta myanya ryatangaga. Muri iyi minsi, uwo Ambroise ari gukwirakwiza ku mbuga za Interneti inyandiko z\u2019urukozasoni zikoma Twagiramungu amushinja ngo kwigwizaho imitungo. Ariko mu by\u2019ukuri, ntawe utabona ko ibyo birego ari ibifitirano, kuko iyo bitaba ibyo, Ambroise aba yarerekanye niba iyo mitungo Twagiramungu yarayisize mu Rwanda cyangwa niba yarayimukanye aho atuye mu BubIligi! Kwandika ibintu nk\u2019ibi udafitiye ibimenyetso, kandi uvuga ko ngo wize menshi, ukabikora kandi usheshe akanguhe uri mu myaka 60 y\u2019amavuko, biteye isoni n\u2019agahinda!<\/p>\n<p>Ese ko wumva Ambroise ngo yatangiranye politiki na Twagiramungu mu mwaka w\u20191990 kandi akavuga ko amuzi imbere n\u2019inyuma, kuki atahishuriye abasoma inyandiko ze ukuntu Twagiramungu yitangiye ishyaka MDR mu kuribyutsa muri za 90 na 91, akarihundagazaho imitungo ye y\u2019icyo gihe, kandi atagononwa : Byageze n\u2019aho icapiro rye ryitwaga Multiservices risigara rikorera ishyaka MDR gusa kandi ku buntu, ndetse n\u2019andi masosiyete yari yarashinze nka Transcontintal cyangwa Pharmachimie ayaburira umwanya kubera kwitangira ishyaka, agenda acumbagira kugez\u2019ubwo ahombye. Kubona hejuru y\u2019ibyo hari abagishinja Twagiramungu gushaka kwigwizaho imitungo, ni ugusetsa imikara wa mugani w\u2019Abanyamakuru. Ahubwo ikigaragara ku bashyira mu gaciro, ni uko Twagiramungu yamye ashyira inyungu za rubanda hejuru y\u2019ize bwite.<\/p>\n<p>Kuri bamwe ngo Twagiramungu yatanze Byumba (nkaho Byumba ari igiceri cyari mu mufuka we), ngo yatanze igihugu kubera ko yemeye amasezerano y\u2019Arusha yabereye muri Tanzaniya, ayo masezerano akaba yari ayo kurangiza intambara no gusangira ubutegetsi n\u2019Inkotanyi; kuba Twagiramungu yari ashyigikiye ko ayo masezerano abaho ngo ni igicumuro gikomeye nyamara ntabwo ari Twagiramungu wasabye ko ayo masezerano abaho cyangwa se ngo abe ariwe wari mu mishyikirano n\u2019inkotanyi maze akabikora nabi! Ese niwe wasabye ayo masezerano? Ese mama niwe wayanegosiye abikora nabi? Ese harya Perezida Habyarimana we ntiyayemeye? (Amasezerano yemewe na Habyarima wari perezida kuko ari nawe wayasinye kugira ngo yemerwe si Twagiramungu). Na n\u2019ubu hari abantu bamwe bakihandagaza bakemeza ko Twagiramungu ari we winjije Inkotanyi mu Rwanda, birengagije ko nta n\u2019ijambo yari afite ku ngabo z\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/10\/RDI-Rwanda_Rwiza_Party_Logo.png\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" alt=\"RDI-Rwanda_Rwiza_Party_Logo\" src=\"http:\/\/www.rdirwandarwiza.com\/wp-content\/uploads\/2014\/10\/RDI-Rwanda_Rwiza_Party_Logo.png\" width=\"339\" height=\"364\" \/><\/a>Ese kuki abamwita umugambanyi cyangwa icyitso, batajya bahingutsa ubutwari yagaragaje ubwo yari amaze gutahura imigambi mibisha FPR yari yinjiranye mu gihugu ? Mu kwezi kwa 12 k\u2019umwaka wa 1994, ataramara n\u2019amezi atanu ku mwanya wa Ministri w\u2019intebe, Twagiramungu yatinyutse kubwiza Kagame ukuri gukarishye, yamagana kuri radiyo ubwicanyi bw\u2019Inkotanyi agira ati : \u201cHashize imyaka irenga 30 Abanyarwanda bipakuruye ingoyi, ubu si bwo bazemera kuyisubizwaho\u201d. Abonye ko FPR ikomeje kumunaniza no kubangamira amasezerano ya Arusha, yitandukanyije n\u2019ingoma y\u2019igitugu cya Kagame, akiza amagara ye ahunga abo bicanyi, ajya kwisuganya hanze y\u2019igihugu aho yakomereje urugamba rwa politiki, n\u2019ubu rukaba rukigeretse kuko arukomeje.<\/p>\n<p>Ntawe uyobewe ko hagati aho mu mwaka w\u2019 i 2003, yafunze umwuka akajya guhangana na Kagame mu matora ya Prezida wa Repubulika, ubwo FPR yari imaze gusesa ishyaka rya MDR, kugira ngo hatagira umuntu wo muri iryo shyaka uzatinyuka gupinga Kagame mu matora. Abasanzwe bikomye Twagiramungu ku mpamvu zabo bwite, bakwije isi yose ko ngo yari yajyanywe mu Rwanda no guhesha agaciro itorwa rya Kagame, bakirengagiza ko Twagiramungu yari yatowe n\u2019amajwi arenga 60%, akomotse mu banyarwanda bo mu moko yose, uretse ko mu manyanga isanganywe, FPR yamwibye iyo ntsinzi.<\/p>\n<p>Birazwi kandi ukuntu Kagame witwaga ko yatowe n\u2019amajwi arenga 95%, yihereranye abameya n\u2019abakada ba FPR akabatura umujinya wose yari avanye muri ayo matora, bazira ko ngo bari baramubeshye ko akunzwe n\u2019abaturage, nyamara mw\u2019ibanga ry\u2019ibahasha y\u2019itora, bagahundagaza amajwi yabo kuri Twagiramungu. Kuba Twagiramungu yaragiye mu matora yo mu 2003 byateye igisebo FPR itazakira haba mu banyarwanda babonye FPR yiba amajwi haba no mu banyamahanga bazi ko FPR yibye Twagiramungu amajwi,iyo atajya muri ayo matora FPR iba ihora yivuga ibigwi ko ari ishyaka ryemera demokarasi!<\/p>\n<p>Dufashe izindi ngero ariko za vuba z\u2019ugutinyuka kwa Twagiramungu, twakwibutsa ko nka Perezida w\u2019Impuzamashyaka CPC, yafashe iya mbere mu kubwira amahanga ko LONI nihirahira kurasa FDLR azayitabara. Iyi mvugo ngira ngo bamwe basamira ibintu hejuru, kuyumva byarabananiye kandi basa n\u2019abadashaka kumwegera ngo abasobanurire uko byagenda.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Kwihangana<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Uyu mugabo w\u2019inararibonye muri politiki afite ukwihangana kudasanzwe. Iyobokamana ritubwirako buri muntu agira umusaraba we. Mandela yagize umusaraba w\u2019uburoko bukabije, Martin Luther Kingi yagize umusaraba wo gushumurirwa imbwa ngo zimurye ari mu myigaragambyo yo guca akarengane k\u2019Abirabura muri USA naho, \u2026 Twagiramungu afite umusaraba w\u2019ibitutsi no kwicirwa umuryango uzize ibitekerezo bye. Ni umusaraba kuko aba ari ibyago biba bikujeho bitari ngombwa, bitewe no kureba hafi kw\u2019ababikora cyangwa se bashaka kurengera inyungu zabo bagiye bageraho babanje gukandamiza abandi. Kwihangana burya ni impano idasanzwe kandi nk\u2019uko Dodinsky abisobanura, iyi mpano itera nyirayo imbaraga zidasanzwe mu kurengera inyungu rusange.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Bantu bari mu mashyaka anyuranye ya opposition niba mubona umu leader wanyu afite impano zifatika zamufasha guteza imbere urugamba turiho rwo guhindura imitegekere y\u2019igihugu cyacu, nimuhaguruke mumushyigikire, mushyigikire inzira ababwira yo gukiza abanyarwanda Sekibi FPR. Ntacyo bimaze kwikorera umunyapolitiki urusha abandi amahirwe n\u2019impano y\u2019ubuyobozi, ukamwikorera ugamije gusenya intego nziza yiyemeje kandi ahuriyeho na benshi. Iyo udashobora kwerekana indi nzira ihamye, ugutukana no gusebanya kwawe nta nama byungura, umuhanga w\u2019inararibonye Dodinsky yerekanye uko bishyingurwa.<\/p>\n<p>Abandi banyarwanda bafite ziriya mpano twavuzeho nibigaragaze, kandi barahari, bafatanye na Twagiramungu muri uru rugamba, naho abaza batukana barata igihe rwose kandi igihe cyahise kitagaruka. Ntangazwa kandi n\u2019abakomeza gushinja Twagiramungu ibinyoma n\u2019amafuti ariko ntibigere bacisha Kolonel Lizinde watanze pula yo guhanura indege ya Habyarimana, Perezida Habyarimana wanze ibiganiro mbere y\u2019igihe, Perezida Kagame wanze gukurikiza amasezerano y\u2019amahoro y\u2019Arusha, Nsengiyaremye Dismas wirukanye Abafaransa muri 1993, Pasteur Bizimungu na Kolonel Kanyarengwe bemeye kuba ibiragi imbere ya Kagame, etc.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko rero tutazahwema kubivuga, u Rwanda rwugarijwe n\u2019ibibazo byinshi kandi bikomeye bizakemuka ari uko habayeho inama Rukokoma (conference nationale). Twari dukwiye rwose gukomeza kugirira Impuzamashyaka CPC ikizere tukayifasha kuzageza abanyarwanda bazaba bakiriho ku nama rukokoma. Ibi bizagerwaho duhaye Bwana Twagiramungu Faustin ituze, akatwereka iyo nzira izageza u Rwanda ku mpinduka Abanyarwanda benshi bategereje, cyane cyane abahejejwe ishyanga, baharanira gutaha iwabo bemye kandi bafite umutekano.<\/p>\n<p>Harakabaho abanyapolitiki bazi kwihangana kandi buzuye impano z\u2019Umuremyi.<\/p>\n<p><strong>\u00a0Vincent Uwineza<\/strong><\/p>\n<p>Commissioner for Southern African States of the RDI-Rwanda Rwiza Party of Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri iki gihe hari abantu bakunze kwibasira abanyapolitiki ba opposition, bagashishikazwa no gusenya ibyo abo banyepolitiki baba bamaze kubaka muri gahunda ndende yo gukiza abanyarwanda ingoyi ya FPR-Kagame, abo bibasira abo banyepolitiki bagasenya ibyagezweho badatanga byibura umuti cyangwa indi nzira yakurikizwa ngo ikibazo gikemuke. Iyo usomye ibyo batambutsa ku mbuga za internet, nta nubwo baba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8937,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-8936","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri iki gihe hari abantu bakunze kwibasira abanyapolitiki ba opposition, bagashishikazwa no gusenya ibyo abo banyepolitiki baba bamaze kubaka muri gahunda ndende yo gukiza abanyarwanda ingoyi ya FPR-Kagame, abo bibasira abo banyepolitiki bagasenya ibyagezweho badatanga byibura umuti cyangwa indi nzira yakurikizwa ngo ikibazo gikemuke. Iyo usomye ibyo batambutsa ku mbuga za internet, nta nubwo baba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-11-11T12:21:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"222\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"194\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/\",\"name\":\"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png\",\"datePublished\":\"2014-11-11T12:21:33+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png\",\"width\":222,\"height\":194},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin. - Umunyarwanda","og_description":"Muri iki gihe hari abantu bakunze kwibasira abanyapolitiki ba opposition, bagashishikazwa no gusenya ibyo abo banyepolitiki baba bamaze kubaka muri gahunda ndende yo gukiza abanyarwanda ingoyi ya FPR-Kagame, abo bibasira abo banyepolitiki bagasenya ibyagezweho badatanga byibura umuti cyangwa indi nzira yakurikizwa ngo ikibazo gikemuke. Iyo usomye ibyo batambutsa ku mbuga za internet, nta nubwo baba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-11-11T12:21:33+00:00","og_image":[{"width":222,"height":194,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/","name":"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png","datePublished":"2014-11-11T12:21:33+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Vincent-Uwineza.png","width":222,"height":194},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/reka-nsubize-abibasiye-umunyapolitiki-twagiramungu-faustin\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Reka nsubize abibasiye umunyapolitiki Twagiramungu Faustin."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8936","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=8936"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/8936\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8937"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=8936"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=8936"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=8936"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}