{"id":9037,"date":"2014-12-14T18:05:41","date_gmt":"2014-12-14T15:35:41","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9037"},"modified":"2014-12-14T18:05:58","modified_gmt":"2014-12-14T15:35:58","slug":"taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/","title":{"rendered":"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI?"},"content":{"rendered":"<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4544\">\u00a0Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abanyarwanda bose kwibuka uwashinze Repubulika y\u2019u Rwanda iriho kuva taliki ya 28\/1\/1961 kugeza uyu munsi ari we Nyakubahwa Gerigori Kayibanda Perezida wa Repubulika wa mbere w\u2019u Rwanda rwigenga.<\/p>\n<p><!--more--><br \/>\nUmuhuzabikorwa(Coordinateur) w\u2019ishyaka RNC,Dr. Theogene Rudasingwa,\u00a0\u00a0mu nyandiko ye yise \u201c<b>Abahutu muhumuke! Kagame n\u2019agatsiko ke bagiye kubamara<\/b>\u201d akayitangaza taliki ya 06\/11\/2013, yabajije ikibazo gifite ishingiro agira ati: \u201c<b>Ubu uwo abahutu bakwita Kayibanda wabo yaba ari nkande?\u201d. Ubwo\u00a0\u00a0buri wese yakomerezaho ati : ari hehe? Abahutu bazongera gukura\u00a0\u00a0Kayibanda wabo hehe?<\/b>\u00a0Ko Kayibanda yarangije urwe akura abahutu ku ngoyi ya Cyami, iya gihake n\u2019iya gikoloni, ba Kayibanda bandi bari he ngo bakure u Rwanda n\u2019abanyarwanda ku ngoyi y\u2019urupfu rw\u2019agafuni, umunigo n\u2019akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi. Ko Kagame na FPR ye barimo bakora jenoside y\u2019abahutu bucece igamije \u201ckubamara\u201d nk\u2019uko Dr.\u00a0\u00a0Rudasingwa abivuga, nk\u2019uko n\u2019umushakashatsi w\u2019umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30\/08\/2014 (Second Genocide in Rwanda? Slow, Silent, and Systematic? What is happening in Rwanda? And, is the UN turning away?), ba Kayibanda bandi barihe ngo bahagarike iriya jenoside hutu irimo ikorwa mu Rwanda aho imirambo y\u2019abishwe ijugunywa mu migezi\u00a0\u00a0nko mu Kagera no mu biyaga nka Rweru no mu byobo rusange nk\u2019igiherutse kuvumburwa n\u2019abanyururu bugufi ya gereza ya Kigali (1930).<\/p>\n<p><span style=\"color: #000000\">\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0Twibutse ko\u00a0\u00a0mu 1957, nyuma y\u2019imyaka icyenda l\u2019ONU isabye Umwami w\u2019u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira amatwi akayavuniramo ibiti, Gerigori Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama<\/span>,Sylvestre<span style=\"color: #000000\">\u00a0Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse inyandiko igaragaza akababaro n\u2019ikandamizwa ry\u2019abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu mu nzego zose z\u2019ubuzima bw\u2019igihugu. Iyo nyandiko bayishyize ahagaragara taliki ya 24\/03\/1957 bayita bo ubwabo \u201cNote sur l\u2019aspect social du probleme racial indigene au Rwanda\u201d, bayishyikiriza Umwami w\u2019u Rwanda Rudahigwa na Vice- Gouverneur General w\u2019u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira ry\u2019ubutegetsi n\u2019ibindi byiza byose by\u2019igihugu nko kwiga amashuli makuru na kaminuza, no kubona akazi muri Leta aho kugirango byiharirwe n\u2019abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw\u2019abatutsi gusa.<\/span><\/p>\n<p>Taliki ya 17\/05\/1958, Abagaragu 12 bakuru b\u2019Umwami Rudahigwa bashubije Gerigori Kayibanda na bagenzi\u00a0\u00a0be bababwira ko ntacyo bafite gusangira cy\u2019igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Kayibanda na bagenzi be babonye ko ari uko bimeze, bahise bashingira kuri raporo y\u2019umuryango w\u2019Abibumbye (ONU\/UN) yo muri 1948 yari yarasanze mu Rwanda hari ubucakara(slavery) ku banyarwanda\u00a0\u00a0bo mu bwoko bw\u2019abahutu igasaba ko buvaho ikavuga ko hakenewe \u201cemancipation hutu, nuko batangiza ishyaka rya politiki bise Parti du Mouvement de l\u2019Emancipation Hutu (PARMEHUTU). Icyo gihe, abatutsi bo ntibari bakeneye emancipation kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nkuko abahutu bari bameze.<\/p>\n<p>Kuva Kagame na FPR ye bafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, nkuko Dr. Rudasingwa abivuga mu nyandiko ye yo ku ya 06\/11\/2013 kandi aravuga ukuri, abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu basubiye ku kabo ka mbere ya 1959 kuko bari \u201c<b>mu nzira igana ikuzimu no kuba abaturage bo mu kiciro cya kabiri<\/b>\u201d(dixit Theogene Rudasingwa). Ubu iyo usomye iriya\u00a0\u00a0nyandiko ya Gerigori Kayibanda na bagenzi\u00a0\u00a0be banditse taliki ya 24\/03\/1957 bavuga akababaro n\u2019akarengane k\u2019abahutu, usanga ibikubiye muri iyo nyandiko yiswe Manifeste des Babutu bisa n\u2019ibyo amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye avuga, yandika muri iki gihe. Ni ukuvuga ko twasubiye inyuma ho imyaka 57 yose kuva igihe Kayibanda na bagenzi be bandikaga iriya Manifesto.<\/p>\n<p>Kagame na FPR ye iyo babonye revendications zacu twese amashyaka atavuga rumwe na bo, bitwara kimwe na ba bagaragu 12 b\u2019I Bwami kwa Rudahigwa bandikiye Kayibanda na bagenzi be taliki ya 15\/5\/1958 babasubiza ko ntacyo bafite gusangira nabo, ko abasangira ibyiza by\u2019igihugu ari abafite icyo bapfana, ko bo icyo bapfana nabo ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Ubu niko bimeze mu Rwanda rwa Kagame na FPR Inkotanyi, ubuhake n\u2019ubucakara ku bahutu bwaragarutse buhinduye isura\/bufite indi sura, ariko burahari buraganje.Uzamuye agatoki avuga ububi bwabwo, leta ya Kagame na FPR ikamwicisha agafuni kamena umutwe, umunigo ukebura ijosi\u00a0\u00a0n\u2019akandoyi kamena agatuza.<\/p>\n<p>Abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu ko bashubijwe mu bucakara, ubuja n\u2019ubuhake, Kayibanda wundi wo kubabohora azava he? Kugirango uwo Kayibanda cyangwa abo ba Kayibanda bazaboneke, birashaka ko abantu bamenya uwo Kayibanda uwo yari we:<\/p>\n<p>1) Gerigori Kayibanda yarangwaga n\u2019amatwara yo koroherana no kumvikana n\u2019abandi. Ni gutyo ishyaka rye PARMEHUTU n\u2019andi mashyaka ari yo UNAR, RADER na APROMA bakoreye inama hamwe yo gukiza igihugu ku mataliki ya23 na 24\/03\/1960 bashyiraho Inteko Idasanzwe y\u2019igihugu (Conseil Special) irimo abatutsi n\u2019abahutu, basaba Umwami Kigeli V ibintu birindwi bizwi mu mateka y\u2019u Rwanda birimo gushyiraho goverinoma bose bahuriyemo arabyanga. Gerigori Kayibanda yari yemeye kumubera Minisitiri w\u2019Intebe.<\/p>\n<p>2) Umwami Kigeli V amaze kuva mu Rwanda kuva mu kwezi kwa gatandatu 1960 akamara amezi 6 atagarutse mu gihugu, ni Gerigori Kayibanda wagiye kureba Resident Special w\u2019u Rwanda\u00a0\u00a0Colonel Logiest aramubwira ati\u00a0\u00a0mu gihe tukiri mu by\u2019amatora y\u2019abashingamategeko,\u00a0\u00a0igihugu nticyakomeza kuba aho nta Mukuru w\u2019Igihugu gifite. Nuko atanga izina rya Dominiko Mbonyumutwa, asaba gukoresha inama\u00a0\u00a0taliki ya 28\/01\/1961 y\u2019abayobozi bo mu makomini yose yo mu Rwanda bari bamaze gutorwa kugirango batore Umukuru w\u2019Igihugu w\u2019agateganyo mu gihe hategurwa italiki y\u2019ubwigenge bw\u2019u Rwanda, umunsi u Rwanda ruzaboneraho Umukuru w\u2019Igihugu wa burundu w\u2019igihugu kigenga, wagombaga gutorwa n\u2019abashingamategeko batowe n\u2019abaturage mu gihugu hose.<\/p>\n<p>3) Gerigori Kayibanda yari umuntu\u00a0\u00a0utwara ibyo akora byose k\u2019umurongo ugororotse, ikintu ku kindi, kandi ntarebe inyungu ze bwite ahubwo akareba inyungu rusange z\u2019igihugu cyose. Ntiyagiye kureba Resident Special ngo atange izina rye kuba Umukuru w\u2019Igihugu w\u2019agateganyo wo gusimbura Kigeli V kugeza ku munsi w\u2019ubwigenge aba Perezida wa Repubulika. Yashoboraga kubigenza atyo ari ko siko yabigenje. Yatanze izina ry\u2019undi muntu ngo abe perezida wa repubulika w\u2019agatenganyo ari we Dominiko Mbonyumutwa nk\u2019uko twabivuze haruguru.<\/p>\n<p>4)Leta iyobowe na perezida Gerigori Kayibanda\u00a0\u00a0ni yo leta yonyine muzabayeho mu Rwanda kugeza ubu yaranzwe no gucunga neza umutungo w\u2019igihugu. Nta kunyereza umutungo w\u2019igihugu byigeze bibaho mu gihe cya leta ya Kayibanda kubera urugero rwiza yatangaga mu gucunga neza ibya rubanda. Ntiyigeze akoresha amafaranga ya leta mu bimwerekeye ubwe bwite nko kuba yategeka Minisiteri y\u2019Imirimo ya leta (Travaux Publics) gukurura amashanyarazi ikayakura i Gitarana cyangwa I\u00a0\u00a0Kabgayi\u00a0\u00a0ikayajyana\u00a0\u00a0iwe i Kavumu, n\u2019ibindi nk\u2019ibyo abandi bagiye bakora, na n\u2019ubu bagikora, we atakoze.<\/p>\n<p>5) Leta ya Perezida Kayibanda ni yo leta yonyine mu Rwanda itarigeze igira indi leta yo mu bwihisho iyikoreramo.\u00a0\u00a0Muri\u00a0\u00a0leta ya Kayibanda iyo wabaga uri Minisitiri wa minisiteri runaka,\u00a0\u00a0wabaga uri minisitiri w\u2019iyo minisiteri ntawundi ugukoreramo, nta wundi ukuvugiramo. Ntiyashyiragaho Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri wo kukubuza uburyo nk\u2019uko byabayeho mu zindi leta mu Rwanda kugeza n\u2019ubu bikiriho. Kayibanda ategeka u Rwanda, nta bantu bagize gouvernement informel\/underground system babagaho nk\u2019uko babayeho mu zindi leta zakurikiyeho kugeza kw\u2019iriho ubu ya Perezida Kagame na FPR ye.<\/p>\n<p>6)Perezida Gerigori Kayibanda ntabwo yatsimbararaga ku byubahiro. Niyo kandi ibyo byubahiro byabagaho, we yabisangiraga n\u2019abandi bategetsi b\u2019igihugu. Ntiyashaka ko aba ari we biharirwa wenyine. Urugero nko kugendera mu modoka ya leta ishinzeho ibendera ry\u2019igihugu byari bigenewe Kayibanda perezida wa Repubulika (imodoka\u00a0\u00a0ifite icyapa cya leta 001), Perezida w\u2019Inteko Ishinga Amategeko (imodoka\u00a0\u00a0ifite icyapa cya leta 002), Perezida w\u2019Urukiko rw\u2019Ikirenga (imodoka ifite icyapa cya leta 003), n\u2019abaminisitiri bose. Nyuma ye kugeza ubu, ibyo byubahiro byihariwe na perezida wa Repubulika gusa.<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4592\">7)Leta ya perezida\u00a0\u00a0Gerigori Kayibanda ni yo leta yitaye ku nyungu n\u2019imibereho y\u2019abaturage muri rusange kurusha leta zose zabayeho mu Rwanda. Kubera ko yabanaga n\u2019abaturage, yitegereje ubukene barimo n\u2019ukuntu agafaranga babonye bajya kukikenuza\u00a0\u00a0bagura ikintu iki n\u2019iki abahinde bakabaha ibyo baguze ariko bituzuye babibira mu minzani n\u2019ibindi bipimo kuko babaga batazi kubisoma, Kayibanda yegereye Abasuwisi maze bashyiraho TRAFIPRO hose mu Rwanda kugirango ishyireho ibiciro biri byo n\u2019iminzani n\u2019ibipimo bikora neza kugirango abaturage babashe kwambara imyenda bave mu bucocero, babashe kugura umunyu n\u2019amavuta yo guteka (ubuto cyangwa amamesa), babashe kugura isukari, amasabune yo gukaraba no kumesa, amabati yo gusakaza amazu yabo, ibikoresho bya plasitiki byo gukoresha mu rugo nk\u2019ibikombe, amasahani, indobo, amajerikani, peteroli yo gucana mu gatadowa n\u2019ijoro, n\u2019ibindi byose TRAFIPRO yacuruza\u00a0byahinduye ubuzima bw\u2019abaturage bose mu Rwanda baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa.<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4596\">8)Perezida Kayibanda yaranzwe no kurebera u Rwanda rwose no kwirinda guca igihugu mw\u2019ibice bishingiye ku turere. Ni uko mu 1968 Kapiteni Muramutsa Yowakimu wakomokaga ku Gisenyi na Komiseri mukuru wa polisi y\u2019u Rwanda icyo gihe witwaga Burasanzwe nawe wo ku Gisenyi bakoze coup d\u2019Etat ikabapfubana bagacirwa urwo gupfa Kayibanda akabababarira bagahabwa gufungwa burundu hanyuma kw\u2019isabukuru y\u2019imyaka cumi ya Repubulika akabaha imbabazi(grace presidentielle) bagasubira mu ngo zabo. Ntabwo yashakaga kwica abantu. We bamwishe nabi ari ko we ntawe yari yishe, emwe nta n\u2019uwo yari yarafunze amurenganya ngo amuheze muri gereza. Abaturage bo mu karere k\u2019imisozi miremire kitwa u Rukiga bamwitaga Sebwigenge, ntacyo yigeze abahemukiraho.<\/p>\n<p>9)Perezida Gerigori Kayibanda\u00a0\u00a0yari umuntu warangwaga no kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Ntabwo yagenderaga mu bikabyo no gukanga abantu. Ni we Mukuru w\u2019igihugu w\u2019u Rwanda wenyine kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu utarigeze agira ingabo zo kumurinda ku giti ke. Kubwa Perezida Kayibanda nta garde royale ou presidentielle yigeze ibaho, nta escort, nta musilikare wagendaga mu modoka ya Kayibanda, nta modoka z\u2019abasilikari zamugendaga imbere n\u2019inyuma. Yari umuperezida wiyoroshya cyane utagendera mu bikabyo no muri \u201cmwambonye ko nkomeye ndi igihangange\u201d.\u00a0\u00a0Oya. Uburinzi bwe bwari abaturage yibaniraga nabo bamukundaga. Azahora yibukwa nka Sebwigenge nk\u2019uko abo baturage bamwitaga, nk\u2019uwahanze Repubulika (le pere de la Republique Rwandaise). Mu banyarwanda bazahora bibuka Perezida Kayibanda wazanye Repubulika mu Rwanda harimo n\u2019Umwami Kigeli V ukiriho na n\u2019ubu abikesha Perezida Kayibanda kuko iyo adakuraho ubwami ngo abusimbuze Repubulika, ubu Umwami Kigeli V aba yarapfuye kera cyane yishwe n\u2019abiru ngo atavaho amera uruvi habe na rumwe ku mutwe akiri Umwami ataratanga ingoma.<\/p>\n<p>10)Perezida Gerigori Kayibanda yari Sebwigenge koko bitari mu magambo gusa no mu mazina. Yari umuntu wari ukomeye ku bwigenge bw\u2019u Rwanda nk\u2019igihugu kigenga nyine. Byaravuzwe ko abanyamerika bamusabye ngo abahe ubutaka mu Bugesera bahashyire ikigo cyabo cya gisilikare (base militaire\/military base) nawe bamuhe ingurane yo kumushyirira makadamu mu mihanda yose minini yo mu Rwanda. Perezida Kayibanda ngo yarabangiye ababwira ngo \u201ctuzakomeza turye uwo mukungugu w\u2019iwacu ariko twigenge\u201d.<\/p>\n<p>Ibi byose tuvuze kuri perezida Kayibanda n\u2019ibindi byinshi tudafite umwanya wo kurondora hano, ni byo bituma Kagame na Museveni bamutinya bagahora bamwikanga kandi atakiriho. Reka bamutinye kandi ni mu gihe yari umugabo ufite ijabo, ijambo n\u2019ijwi ritinyitse. Disikuru ze yazivugaga mu kinyarwanda, mu gifaransa, mu kidage no mu giswayile bitewe n\u2019abo abwira abo ari bo.<\/p>\n<p>Kubera igihagararo muri politiki nyarwanda gitinyitse cya Nyakwigendera Perezida Kayibanda, Perezida Kagame ashaka kumugabaho ibitero no kumukerensa muri ka gasuzuguro ke asanganywe ariko akamutinya n\u2019ubwo atakiriho. Noneho akajya gusaba mucuti we Perezida Museveni wa Uganda kugirango abe ari we uza mu Rwanda kugaba ibitero kuri Perezida Kayibanda no kumukerensa nk\u2019uko aherutse kumuvuga nabi mw\u2019ijambo yavugiye i Kigali kuri Stade Amahoro taliki ya 07\/04\/2014. Dutumye Perezida Kagame kutubwirira Perezida Museveni wa Uganda ko atagomba kwivanga mu bibazo by\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda no gukerensa umuperezida w\u2019u Rwanda uwo ari we wese mu madisikuru ye aza kuvugira hariya iKigali.<\/p>\n<p>Perezida Museveni wa Uganda biragaragara ko abogamye, tumusabye rero kutivanga mu bibazo byacu abanyarwanda. Perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame niba hari icyo anenga uwigeze kuba Umukuru w\u2019Igihugu ari we Perezida Gerigori Kayibanda, natinyuke akivuge ubwe aho guca ku ruhande ajya gutuma Museveni ngo aze kumuvugira mu Rwanda ibyo we adashaka cyangwa se adatinyuka kuvuga.<\/p>\n<p>Perezida Gerigori Kayibanda yabayeho buri gihe azirikana abaturage yitangiye ubuzima bwe bwose. Ibyo yabigaragaje kugeza ku munota wa nyuma w\u2019ubuzima bwe igihe yasabaga ko ku mva ye hazandikwa devise ye, ikivugo cye mu kilatini no mu Kinyarwanda ngo \u201c Libertatem filiorum Dei\u201d\/ \u201cTubohore abana b\u2019 Imana\u201d. Ng\u2019uwo umurage w\u2019umugabo waranzwe no kureba kure aho atubwira twese ati la lutte continue\/lutta continua. Ibi byo kubohora abana b\u2019u RwandaPerezida Kayibanda yasize avuze hashize imyaka 38(15\/12\/1976), bikaba byanditse ku mva ye, ni byo twese turimo turwana nabyo ubu mu mashyaka atavuga rumwe na Kagame na FPR ye. Ni nayo mpamvu ishyaka ryacu PRM\/MRP-ABASANGIZI,\u00a0\u00a0riri muri Coalition des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, ingabo zitari iz\u2019ishyaka runaka, akarere runaka cyangwa ubwoko runaka, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n\u2019abanyarwanda ku ngoyi y\u2019urupfu rw\u2019agafuni, umunigo n\u2019akandoyi ka Kagame na FPR &#8211; Inkotanyi.<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4584\">\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0Haragahora hibukwa Perezida Gerigori Kayibanda wazanye Repubulika idahinyuka mu Rwanda na n\u2019ubu FPR Inkotanyi zikaba zarananiwe kuyikuraho kandi byari mu byo zari zigamije.<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4578\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana.png\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft size-thumbnail wp-image-8862\" alt=\"Anastase-Gasana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana-150x150.png\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a>Bikorewe iSavannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 08\/12\/2014<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4574\">Dr. Gasana Anastase, Perezida w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI;<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4570\">Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1418561195776_4561\">Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushizwe ihuzabikorwa by\u2019ishyaka.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u00a0Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abanyarwanda bose kwibuka uwashinze Repubulika y\u2019u Rwanda iriho kuva taliki ya 28\/1\/1961 kugeza uyu munsi ari we Nyakubahwa Gerigori Kayibanda Perezida wa Repubulika wa mbere w\u2019u Rwanda rwigenga.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9038,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9037","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u00a0Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abanyarwanda bose kwibuka uwashinze Repubulika y\u2019u Rwanda iriho kuva taliki ya 28\/1\/1961 kugeza uyu munsi ari we Nyakubahwa Gerigori Kayibanda Perezida wa Repubulika wa mbere w\u2019u Rwanda rwigenga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-14T15:35:41+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-12-14T15:35:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"236\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"174\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"11 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/\",\"name\":\"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-14T15:35:41+00:00\",\"dateModified\":\"2014-12-14T15:35:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg\",\"width\":236,\"height\":174},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI? - Umunyarwanda","og_description":"\u00a0Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abanyarwanda bose kwibuka uwashinze Repubulika y\u2019u Rwanda iriho kuva taliki ya 28\/1\/1961 kugeza uyu munsi ari we Nyakubahwa Gerigori Kayibanda Perezida wa Repubulika wa mbere w\u2019u Rwanda rwigenga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-14T15:35:41+00:00","article_modified_time":"2014-12-14T15:35:58+00:00","og_image":[{"width":236,"height":174,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"11 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/","name":"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg","datePublished":"2014-12-14T15:35:41+00:00","dateModified":"2014-12-14T15:35:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Kayibanda.jpg","width":236,"height":174},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-15122014-tuzibuka-imyaka-38-perezida-kayibanda-amaze-yitabye-imana-uwo-muperezida-wu-rwanda-yari-muntu-ki\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"TALIKI YA 15\/12\/2014 TUZIBUKA IMYAKA 38 PEREZIDA KAYIBANDA AMAZE YITABYE IMANA. UWO MUPEREZIDA W\u2019U RWANDA YARI MUNTU KI?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9037","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9037"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9037\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9038"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9037"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9037"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9037"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}