{"id":9041,"date":"2014-12-14T18:14:32","date_gmt":"2014-12-14T15:44:32","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9041"},"modified":"2014-12-14T18:14:50","modified_gmt":"2014-12-14T15:44:50","slug":"ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/","title":{"rendered":"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME  PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA."},"content":{"rendered":"<p>Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p><b><\/b><b>IMPAMVU: KUBASABA GUKURA\u00a0 ABANYARWANDA MU GIHIRAHIRO MUTUBWIRA HAKIRI KARE ICYO MUTEGANYA KU MATORA\u00a0 Y\u2019UMUKURU W\u2019IGIHUGU YA 2017.<\/b><b>\u00a0<\/b><\/p>\n<p>Nyakubahwa,<!--more--><\/p>\n<p>Kuva mukimara gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora u Rwanda (muri Kanama,2010) abantu b\u2019ingeri zose bagize amatsiko yo kubabaza icyo mutekereza kuzakora nyuma y\u2019iyi manda cyane ko nk\u2019uko Itegekonshinga abaturage bitoreye rigatangira gukurikizwa kuwa 04 Kamena,2003 mu ngingo yaryo ya 101 ritabaha amahirwe yo kwiyongeza indi manda.<\/p>\n<p>Akenshi mu bisubizo mwagiye mutanga,mwagaragaje ko icyo kibazo kitaziye igihe ahubwo mwagakwiye kubazwa ibyo muzaba mumaze kugeza ku banyarwanda kuko mutagiriyeho kuvaho ahubwo mugiriyeho kubakorera.<\/p>\n<p>Duhamya ko icyo kibazo cyabaye nka ya ndwara itavurwa neza cyangwa ngo ivurirwe igihe,bigatuma irushaho kuzambya uyirwaye ndetse bikaba byanamuviramo izindi zishamikiyeho;ari nabyo bigaragaza ko kuba ikibazo mwabajijwe mutaragisubije uko biri byatumye kera kabaye cyaragiye gihindura isura,ubu abantu bakaba bibaza ibi bikurikira:<\/p>\n<p><b>1.Ese koko azarekura ubuyobozi ?<\/b><\/p>\n<p><b>2.Cyangwa agiye gutegura ubundi buryo bumuha amahirwe yo gukomeza kuyobora?<\/b><\/p>\n<p>Ibi rero,ni ibigaragaza neza ko igisubizo mwatanze kitanyuze imitima y\u2019abanyarwanda cyane ko mwasubije ibyo bagabwe bazi kuko nibo bari babatoye kandi bari babashyiriyeho kugirango mubakorere. Aha rero,akaba ariho duhera twibaza impamvu mwagiye mwirengagiza nkana gusubiza murasa ku ngingo,bigatuma mu kureba kure abantu babona ko mutiteguye kubahiriza ibyo itegekonshinga twitoreye riteganya.<\/p>\n<p>Tugerageje rero kurebera hamwe mu buryo bwimbitse imiterere y\u2019ibibazo biriho ubu mukwiye gusubiza mu rwego rwo gukura abanyarwanda mu rugabangabo kuri iyo ngingo;nk\u2019ishyaka ry\u2019imbaga nyarwanda (PPR-Imena) tuboneyeho kugaragaza uko tubibona dukoma urusyo tugakoma n\u2019ingasire.<\/p>\n<p><b>1.ESE KOKO MWITEGUYE KUBAHA ITEGEKONSHINGA MUKAREKURA UBUYOBOZI?<\/b><b>\u00a0<\/b><\/p>\n<p>Nk\u2019uko bisanzwe muri kameremuntu habamo amarangamutima,bityo buri wese kubw\u2019inyungu ze bwite cyangwa z\u2019uruhande arimo bagira uko babona igisubizo bibwira ko\u00a0 gikwiye kuri iki kibazo.<\/p>\n<p>-Abari ku ruhande rwanyu,bifuza ko mukomeza kuyobora kugeza iteka ryose kubera kwanga ko umugati babakesha wava ku meza ; bamwe babigiranye urukundo ruhebuje babakunda, abandi babigiranye ubwoba bwinshi babatinya ngo ngaha batikura n\u2019aho bari bari.<\/p>\n<p>-Abandi nabo batari ku ruhande rwawe,bakifuza ko utakomeza kuyobora bamwe babigiranye urukundo ruhebuje bumva ko bakunda igihugu, abandi babigiranye urwango rukomeye bagufitiye rwa \u201cvamo nanjye ngemo\u201d\u2026aha umuntu akaba yakwibaza uri mu kuri n\u2019utari mu kuri.<\/p>\n<p>Ku ruhande rwacu rero nk\u2019ishyaka ryiyemeje kuba ijwi rya rubanda ribavugira, mu mugambi wacu twiyemeje w\u2019uko ibibazo bimarwa no kubiganiraho kw\u2019abo bireba bagakuramo igisubizo kibanyuze bose, dore uko tubibona :<\/p>\n<p>Muvuga ko ibyo mumaze kugeza ku banyarwanda ari byinshi kandi mu nzego zose:<\/p>\n<p><b>-Ubutabera<\/b><\/p>\n<p><b>-Ubukungu<\/b><\/p>\n<p><b>-Imibereho myiza<\/b><\/p>\n<p><b>-Imiyoboreremyiza<\/b><\/p>\n<p>Bishatse kuvuga ko n\u2019amahame ya Demokrasi no kubaka imyumvire y\u2019abanyarwanda nabyo bitasigaye inyuma. Ni byiza rwose ko ibyagezweho bikomezwa kandi bikarushaho gutezwa imbere , ariko aha umuntu akaba yakwibaza impamvu mushidikanya kurekura ubuyobozi kandi umurimo twabatoreye muvuga ko mwawukoze,muwukora,kandi muzakomeza kuwukora neza.<\/p>\n<p>-Ese mubona nta munyarwanda ufite ubushobozi n\u2019ububasha bwo kuyobora igihugu agakomereza aho muzaba mugejeje kandi nta cyuho kibayemo?<\/p>\n<p>-Ese mubona nta wundi abanyarwanda bagirira icyizere ngo akomeze abaganishe aheza bifuza?<\/p>\n<p>-Niba se gukomeza ubuyobozi mwaba mubiterwa n\u2019urukundo ruhebuje mukunda igihugu kurusha<\/p>\n<p>abandi, kuki mutarubatoza hakiri kare kugirango mubarememo ubushobozi bwo kuziyobora mu gihe kizaza cyane ko twese hano ku isi turi abagenzi\u2026kandi akaba ari inshingano ya buri umwe wese kuyigira nziza kurusha uko twayisanze?<\/p>\n<p>Bitari ibyo rero,mwaba muguye mu mutego ukomeye w\u2019ikinyoma ; kuko mugufasha abanyarwanda kwiyubakamo imyumvire n\u2019icyizere biboneye bibaganisha ejo hazaza heza muvuga mwakoze ntaho byaba bishingiye niba mubona ntawe ushobora kuyobora abanyarwanda ku rugero rwanyu cyangwa rwisumbuyeho. Ikindi,abanyarwanda bagomba kwikuramo ya myumvire ko ari wowe uzakomeza kubarobera ifi,ukayibatunganiriza,ukayibashyirira ku meza akazi kabo kakaba ako kuyirya nabwo ubibafashijemo\u2026igihe ni iki kugirango mubigishe gutinyuka kujya mu bwato,bajyane indobane n\u2019indi mitego bashobore kuyirobera,ni nabwo buryo bwiza muzaba mukoresheje kugirango ejo muzabone abo mubwira ngo \u201c mundinde bana banjye\u201d,nk\u2019uko nabo uyu munsi bakubwira ngo \u201c turinde mubyeyi\u201d.<\/p>\n<p>Kwemera mukarekura ubuyobozi rero,tubibona nka gihamya ntakuka igaragaza aho u Rwanda rwaba rugeze rwiyubaka n\u2019aheza murwerekezamo uyu munsi no mu gihe kizaza\u2026ku rundi ruhande rukagaragaza isura nziza mu ruhando mpuzamahanga aho bimenyerewe ko ubutegetsi bwo muri Afurika buvaho bugasimburwa n\u2019ubundi\u00a0 aruko habanje kumeneka umuvu w\u2019amaraso.Bitabaye ibyo,kwiyongeza indi manda tukaba tubibona nk\u2019aho hari izindi nyungu cyangwa indonke byanyu bwite byaba byihishe inyuma .<\/p>\n<p><b>2.ESE HAZASHAKWA UBUNDI BURYO BUGUHA AMAHIRWE YO GUHAMA KU BUYOBOZI?<\/b><\/p>\n<p>Nta bundi buryo twiteze usibye kuba mugiye gukoresha abaturage byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye , baba babishaka cyangwa batabishaka bakabafasha muri uwo mugambi wanyu wo kugundira ubuyobozi, kandi mukaba mwiteguye kubitangira ibisobanuro bizabanyura cyangwa ntibanyure, bakunda batakunda,nk\u2019uko mwabyivugiye ko uko bizagenda bizajyana bikanatangirwa ibisobanuro.<\/p>\n<p>-Ariko se,mubona ibyo bisobanuro kabone naho rubanda babiha umugisha bazabyubahiriza bibavuye ku mutima bikazaduha umusaruro,cyangwa bizaba aka ya mazi n\u2019ubundi bavoma banga , nta kabuza akaba ibirohwa?<\/p>\n<p>-Niba se ubwo buryo bizakorwamo n\u2019ibisobanuro bigendanye bihari,kuki bitaba byiza kubibwira abanyarwanda hakiri kare mukabakura mu rugabangabo cyane ko twese tudafite ubushobozi, ububasha, imyumvire nk\u2019ibyanyu bidushoboza gutekereza gusimbuka cyangwa kwambuka urutindo\u00a0 ari uko turugezeho\u2026.ubwo se byaba bibamariye iki kurusimbuka mwenyine mugasiga inyuma abo mushinzwe?<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo nayo,hari uburyo ishyaka ry\u2019imbaga nyarwanda(PPR-Imena) ribibona mu rwego rwo gukoma urusyo n\u2019ingasire yarwo:<\/p>\n<p>Itegekonshinga uko ryatowe n\u2019abaturage,rigomba kubahirizwa mu ngingo zaryo zose, habaho kugira ibihindukamo kabone niyo byaba ari mu buryo bwo kurivugurura bigakorwa mu buryo bukurikije amategeko\u00a0 kandi ba nyiraryo bakabigiramo uruhare bitari kubwo kurengera inyungu z\u2019umuntu umwe ku giti cye, ahubwo bigakorwa kubw\u2019inyungu rusange z\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko mubivuga rero,koko turabizi neza ko kukongera manda ari ubushake n\u2019ubusabe bw\u2019abanyarwanda kandi ingeso yo kubima icyo babasabye mutayisanganywe keretse ahari wenda mugiye kuyiga ubu .Bityo,biramutse bikozwe ku busabe bw\u2019abaturage bitarimo agahato byaba ari byiza kuko nibo bagize uruhare mu gutora iryo tegekonshinga ninabo kandi barifiteho ububasha busesuye nabwo binyuze muri referendum. Ariko icyarushaho kuba cyiza kurushaho,nuko mutakongera kujya\u00a0 mukenera ibitekerezo by\u2019abaturage mu gushyigikira impamvu ibarengera,ngo nibigera ku mpamvu nabo zibarengera ntimukenere ibitekerezo byabo kandi muri Demokrasi abaturage bagomba kuyoborwa n\u2019ibitekerezo byabo.<\/p>\n<p>Aha turabivugira aho mu bihe byashize mwagiye muvugurura itegekonshinga muvuga muburyo bugendanye n\u2019igihe tugezemo,abanyarwanda benshi ukaba utababaza igihe,impamvu y\u2019iryo vugurura n\u2019ibyavuguruwe ibyo aribyo,mukabakinga igitambaro mu maso mubabwira ko ingingo zirebwa na Kamarampaka zidakorwaho nk\u2019aho abaturage mu gutora itegekonshinga hari izo batoye n\u2019izo batatoye.<\/p>\n<p>Mu mavugururwa y\u2019itegekonshinga yagiye aba:<\/p>\n<p><b>-Mu Ukuboza,2003<\/b><\/p>\n<p><b>-Mu Ukuboza,2005<\/b><\/p>\n<p><b>-Muri Kanama,2008<\/b><\/p>\n<p><b>-Muri Gashyantare,2010<\/b><\/p>\n<p>Abaturage ntibigeze bamenya impamvu n\u2019uburyo byagenze,bigaragarira aho uwari Minisitiri w\u2019ubutabera Tharcisse KARUGARAMA ubwo yagezaga ku ntumwa za rubanda umushinga wo kuvugurura zimwe mu ngingo z\u2019itegekonshinga yasobanuye ko byifujwe kandi bigasabwa na Perezida wa Repubulika,bigatuma uwo ariwe wese wari ubifiteho ikibazo acecekeshwa.<\/p>\n<p>Ibi rero,bikaba biduteye impungenge ko nanone mugiye kubisaba abaturage mubinyujije mu miyoboro yanyu bakazazamurira rimwe ijwi hejuru ko babemereye izindi manda batabivuze kubwabo ahubwo babivugishijwe.<\/p>\n<p>Dukomeze duharanire ko ubworoherane, ubwubahane, ukuri,n\u2019indi migenzo myiza mbonezabupfura bigendanye byubakirwaho mu kunoza ubumwe bw\u2019abanyarwanda, bibaganisha ku iterambere rirambye,riharaniwe kandi risaranganijwe,binyuriye mu murimo n\u2019umutima mwiza wo gukunda igihugu.<\/p>\n<p>Ishyaka ry\u2019imbaga nyarwanda PPR Imena rirangije ribamenyeshako ritazihanganira na rimwe, umunyapolitiki uwariwe wese utubaha itegeko cyangwa ukomeza kugendera ku macakubiri n\u2019umwiryane mu banyarwanda.<\/p>\n<p><b>\u00a0<\/b>Murakoze,\u00a0<b>\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><\/p>\n<p><b>Harakabaho u Rwanda n\u2019abanyarwanda!!<\/b><\/p>\n<p>Bikorewe I Buruseli,kuwa 08 Ukuboza,2014<\/p>\n<p><b>Ubuyobozi bw\u2019ishyaka ry\u2019imbaga nyarwanda(PPR-Imena).<\/b><\/p>\n<p><b>Bonaventure Habimana<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, IMPAMVU: KUBASABA GUKURA\u00a0 ABANYARWANDA MU GIHIRAHIRO MUTUBWIRA HAKIRI KARE ICYO MUTEGANYA KU MATORA\u00a0 Y\u2019UMUKURU W\u2019IGIHUGU YA 2017.\u00a0 Nyakubahwa,<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8749,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9041","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, IMPAMVU: KUBASABA GUKURA\u00a0 ABANYARWANDA MU GIHIRAHIRO MUTUBWIRA HAKIRI KARE ICYO MUTEGANYA KU MATORA\u00a0 Y\u2019UMUKURU W\u2019IGIHUGU YA 2017.\u00a0 Nyakubahwa,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-14T15:44:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-12-14T15:44:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"393\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"393\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/\",\"name\":\"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-14T15:44:32+00:00\",\"dateModified\":\"2014-12-14T15:44:50+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg\",\"width\":393,\"height\":393},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA. - Umunyarwanda","og_description":"Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y\u2019u Rwanda, IMPAMVU: KUBASABA GUKURA\u00a0 ABANYARWANDA MU GIHIRAHIRO MUTUBWIRA HAKIRI KARE ICYO MUTEGANYA KU MATORA\u00a0 Y\u2019UMUKURU W\u2019IGIHUGU YA 2017.\u00a0 Nyakubahwa,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-14T15:44:32+00:00","article_modified_time":"2014-12-14T15:44:50+00:00","og_image":[{"width":393,"height":393,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/","name":"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg","datePublished":"2014-12-14T15:44:32+00:00","dateModified":"2014-12-14T15:44:50+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/habimana.jpg","width":393,"height":393},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibaruwa-ifunguye-ishyaka-ryimbaga-nyarwandappr-imena-ryandikiye-paul-kagame-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IBARUWA IFUNGUYE ISHYAKA RY\u2019IMBAGA NYARWANDA(PPR-IMENA) RYANDIKIYE PAUL KAGAME PEREZIDA WA REPUBULIKA Y\u2019U RWANDA."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9041","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9041"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9041\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8749"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9041"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9041"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9041"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}