{"id":9043,"date":"2014-12-14T21:00:48","date_gmt":"2014-12-14T18:30:48","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9043"},"modified":"2014-12-14T21:00:49","modified_gmt":"2014-12-14T18:30:49","slug":"banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/","title":{"rendered":"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro"},"content":{"rendered":"<p><b><i>Kutagira ibitekerezo byacu byihariye, ndetse tudashobora gutezukaho, mu gihe byaduteza imbere twe n\u2019abo duhuje imibereho cyangwa dusangiye imyumvire, ni ukwemera kuba umucakara w\u2019abandi, ndetse n\u2019ingaruzwamuheto iyo hakoreshwa imbaraga ngo tudatekereza uko bikwiye.<\/i><\/b><!--more--><\/p>\n<p>Nemera ko gutekereza nya gutekereza, &#8211; bivuga gutekereza ikintu, ukakireba mu mpande zacyo zose zishoboka ndetse n\u2019izidashoboka, warangiza ugafata umwanzuro ukwiye -, si ibya twese. Biravuna. Kandi si amashuli twiga abidushoboza, ahubwo mbona ari impano. Nubwo ayo mashuli ashobora gufasha abafite iyo mpano.<\/p>\n<p>Mfite imyaka cumi n\u2019umunani, ndangije amashuli yisumbuye, iwacu bangiriye inama yo kujya mu gisirikari. Ariko nkaba narumvise ko mu gisirikari, nta burenganzira umuntu ajya agira bwo kugira ibitekerezo bye bwite. Ko icyo ugukuriye mu mapeti agutegetse ugomba kugikora ntakugitekerezaho. Ko icyo utegetswe gihinduka itegeko, cyaba kiza cyangwa kibi.<\/p>\n<p>Gukunda kugira ibitekerezo byihariye ku bintu n\u2019ibindi byatumye rero icyo gihe ntajya mu gisirikari. Ubwo abari mu gisirikari cyangwa bakibayemo bashobora kumbwira ko naba naribeshye, wenda na nubu nkibeshya. Uretse ko nabwiwe nanone ko ku rugamba rw\u2019amasasu umwanzi muhanganye nawe akurasaho, umusirikari ashoboye kuba yabona ukundi ibintu byagenda, rutarema ngo rurwanwe.<\/p>\n<p>Cyakora ikibazo rero gikunze kuvuka nuko n\u2019iyo iyo ntambara y\u2019amasasu itariho, abantu benshi twitwara nkaho nta burenganzira bwo kugira ibitekerezo byacu bwite kandi ntitugire n\u2019ipfunwe ryo kubisangira n\u2019abandi nta mususu. Benshi tukitwara nk\u2019abasirikari batagomba kugira ibitekerezo byabo bwite kugira ngo intambara baba bariho ishobore kurwanwa.<\/p>\n<p>Icyo ngirango nibandeho mur\u2019iyi nyandiko, kukaba ukwerekana ukuntu umuntu wemera kutagira ibitekerezo bye bwite bibangamira ukujyambere kwa benshi guturuka ku mpinduka ziterwa n\u2019ibitekerezo binyuranye tugira kandi dusangira n\u2019abandi. Ndabigaragariza mu ngero ebyiri ziyjanye n\u2019abantu abanyarwanda batari bake wenda dushobora kuba tuzi.<\/p>\n<p><b><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ingabire.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright  wp-image-9045\" alt=\"Ingabire\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ingabire.jpg\" width=\"374\" height=\"437\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ingabire.jpg 534w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ingabire-256x300.jpg 256w\" sizes=\"auto, (max-width: 374px) 100vw, 374px\" \/><\/a>Victoire Ingabire Umuhoza<\/b><\/p>\n<p>Kw\u2019itariki ya 06\/12\/14 i Londres abanyamuryango ba <a href=\"http:\/\/www.friendsofvictoire.org\/\">Friends of Victoire<\/a>, ishyirahamwe ritagamije politiki ryibanda ku kumenyakisha ikibazo cya Victoire Ingabire Umuhoza kugirango we n\u2019abandi banyarwanda bafungiwe politiki mu Rwanda bafungurwe, twarahuye noneho tuganira k\u2019uburyo iri shyirahamwe ryagera ku nshingano zaryo. Muri urwo rwego abantu twaganiye ku bintu bimwe ubuzima bwa Victoire bwaba bwaraduhinduyeho mu mibereho cyangwa se mu mitekerereze yacu.<\/p>\n<p>Nabwiye abo twari kumwe ko ari hafi yo gusubira mu Rwanda nagiye mu muhango wo kumusezeraho i Bruxelles. Hari tariki ya 09\/01\/2010. Ikintu cyantangaje numva Victoire, umubyeyi udasanzwe mu banyarwanda, &#8211; atubwira twe twaraho ibitekerezo we n\u2019ishyaka rye bagenderaho, n\u2019igitumye asubira mu Rwanda &#8211; , ni ubutwari n\u2019ubushake buhambaye bwo kwitangira abanyarwanda twese [abahutu, abatutsi n\u2019abatwa] FPR yafasheho ingwate mu gihugu cyacu.<\/p>\n<p>Maze kumwumva, mbona umugambi we wo gucungura abababaye twese, naribajije nti, ko njye ntafite buriya butwari, ni iki nakora kugira ngo mutere ingabo mu bitugu? Siniriwe ndondora ibyo nakoze kuva icyo gihe [birumvikana bidahwanye n\u2019ibyo mu rwego rwe] kuva ageze mu Rwanda taliki ya 16\/01\/2010, icyakora yanteye ubutwari bwo kwitangira abanyarwanda nkanjye kurushaho.<\/p>\n<p>Sinategereje ko hagira undi wundi umbwira ibyo ngomba gukora kugirango ntanjye umuganda wanjye. Hari n\u2019abo twabipfuye. Kubona intwari nyayo imbere yawe &#8211; uretse zazindi ziyita zo aruko zanyweye amaraso y\u2019abantu &#8211; , ntugire icyo uzishyigikira mo mu mugambi zikwereka mwiza, ni ubugwari; ntacyo uba umaze, uba urutwa n\u2019uwipfiriye.<\/p>\n<p>Abandi mur\u2019iriya nama berekanye ukuntu Victoire Ingabire yahinduye ukuntu igitsina gore mu muco nyarwanda cyabonwaga. Ubundi iyo mu banyarwanda havugwaga intwari, abantu batekerezaga ko zigomba kuba ari abagabo. Ibyo Victoire yerekanye kugeza ubu byatweretse ko ubugabo ntaho buhuriye mbere na mbere n\u2019igitsina gabo. Ubutwari si umwihariko w\u2019abagabo, ahubwo ni ibikorwa.<\/p>\n<p>Ikindi bagaragaje n\u2019ubushobozi bwa Victoire bwo kubonera ibisubizo ibibazo. Abibuka muribuka ko ajya kujya mu Rwanda yagombaga kujyana n\u2019ikipi yari kumufasha agezeyo. Ntibyashobotse, nuko asa n\u2019ugenda wenyine kubera impamvu zinyuranye. Ageze mu Rwanda ntibyatinze nuko ahita ashyiraho indi kipi y\u2019abantu yari ahasanze y\u2019agateganyo yo kumufasha. Gushobora kubigenza gutyo byerekanye ubushobozi bwe nk\u2019umuyobozi. N\u2019ubu nubwo afungiwe imyaka 15, urubanza rwe rwagejejejwe muri <a href=\"http:\/\/sfbayview.com\/2014\/11\/rwandan-prisoner-victoire-ingabire-takes-case-against-rwandan-regime-to-international-court\/\">African Court of Human and People\u2019s Rights muri Tanzania<\/a>.<\/p>\n<p>Abatangije uriya muryango Friends of Victoire, &#8211; watangijwe mu kwa kabiri kwa 2014 -, baratekereje bati twamarira iki uriya munyarwandakazi udasanzwe uri mukaga kadasanzwe, kandi igikorwa cye kireba abanyarwanda twese. Gufasha kumuvana mu munyururu we n\u2019izindi mfungwa za politiki ziri mu Rwanda ni byo bashyize imbere. Nyuma y\u2019amezi 10 gusa, barasa n\u2019abamaze gutera intambwe. Bakomeje kudusangiza ibitekerezo byabo.<\/p>\n<p>Benshi mu banyarwanda tuvuga ko dutinya politiki; dukomeje no gutinya gutera inkunga umubyeyi wasize urugo rwe atarabuze ikimutunga, agiye kutwitangira kugirango ejo hazaza, hazanogere abazaba bakiriho, dushatse twakwitinya ndetse tukaniyanga. Kuko ntacyo twaba tumaze kur\u2019iyi si. Wenda se twitera inkunga uriya mubyeyi kubera impamvu zacu bwite, ariko niba tubona ko urugamba ariho rugomba kurwanwa, nidushake aho twumva twarurwanirira hatuboneye.<\/p>\n<p><b><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/nadine-claire-kasinge.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft  wp-image-9046\" alt=\"nadine-claire-kasinge\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/nadine-claire-kasinge.jpg\" width=\"406\" height=\"300\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/nadine-claire-kasinge.jpg 580w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/nadine-claire-kasinge-300x221.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 406px) 100vw, 406px\" \/><\/a>Nadine Claire Kasiinge<\/b><\/p>\n<p>Kw\u2019itariki ya 09\/12\/14 ho, kuri radiyo Ijwi Rya Rubanda hanyujijweho ikiganiro umunyamakuru Simeon Musabyimana yagiranye n\u2019umucikacumu Nadine Claire Kasiinge. Uyu mucikacumu wahinduwe nyakamwe n\u2019Inkotanyi mu muryango warusanzwemo abantu barindwi, we akarokorwa gusa nuko atari kumwe n\u2019abandi, yavugiye kuriyo radiyo, n\u2019amaganya menshi, inzira ye ndende.<\/p>\n<p>Mur\u2019icyo kiganiro hari ibintu bitatu Nadine yavuze byatumye numva ngomba kwisuzuma niba ndigutanga umuganda wanjye uko bikwiye mu kugira ngo nunganire intwari zacu ziturangaje imbere mu mihindukire y\u2019imitegekere yu Rwanda:<\/p>\n<ol>\n<li>Abajijwe igihe yatangiriye gushaka neza kumenya ibyabaye k\u2019umuryango we, yavuze ko yari afite nk\u2019imyaka 22, amaze kugira Imana yo kuva mu bibazo bikomeye by\u2019ubuzima mu Butaliyani, aho byamugoye cyane gusobanukirwa ko koko asigaye ari nyakamwe, yagize ati:\u00a0\u00a0\u201c<i>Narushijeho gushakisha amakuru y\u2019ibyabaye mu Rwanda. \u2026 ubwo nashoboye kumenya ibintu byabaye ku bandi banyarwanda\u00a0 cyane cyane nkanjye b\u2019abahutu. Nibwo namenye nk\u2019ibyabereye za Tingi Tingi n\u2019ahandi henshi mu mashyamba ya Kongo. Byatumye mbona ko hari abandi bahuye n\u2019amanzaganya aruta ayanjye.<\/i>\u201d\u00a0Namwumvise avuga aya magambo, numva afite umutima urenze wo kwishyira mu kigwi cy\u2019abandi bari kimwe cyangwa bahuye n\u2019ibyago nkawe, cyane cyane kubera ko nawe yari yarahuye n\u2019ibisa nabyo. Ntabwo ubundi abantu benshi dukunda kumva akababaro k\u2019abandi. Kumva umuntu asigaye ari nyakamwe mu muryango, asa nuvuga ati nangwa nanjye, hari abahuye n\u2019ibirenze kundusha, numvise birenze.<\/li>\n<li>Nanone muri icyo kiganiro yavuze ko igihe yashoboreye gusubira mu Rwanda, abari bamuherekeje babwira abo asanzeyo ko ari umucikacumu, hari abahongobokaga bakarira cyane. Ariko we kuberako atari yaratojwe kuririra ubucikacumu bwe, ngo ntabyumve. Abacikacumu b\u2019abatutsi bisa nkaho ubutegetsi bwa Kigali bwaba bwarabigishije kurira kungirango berekane ko mu Rwanda nta wundi wiciwe abe.\u00a0Nadine yavuze ko mu kababaro yahuye nako kose, ntawe ahiganwa nawe kugira ngo amwereke ko yababaye kurusha abandi. Icyo atemera akomeje nuko hari uwakwiha ku mubyina k\u2019umubyimba amwereka ko abe yabuze mu manzaganya, nta gaciro bafite. Kandi akaba yerekana ko yahagurukiye guharanira ko abe n\u2019abandi nkabo basubizwa agaciro kabo k\u2019ubumuntu mu Rwanda.<\/li>\n<li>Umunyamakuru w\u2019Ijwi Rya Rubanda amubajije impamvu yahisemo gushyira ahagaragara ibyamubayeho abyandika bose ngo babisome, Nadine yasobanuye ko yabitewe n\u2019akarengane Victoire Ingabire Umuhoza yahuye nako amaze gutangariza ku Gisozi [ubwo yarageze mu Rwanda kuri 17\/01\/2010] ko nubwo abatutsi bapfuye bibukwa, atabona aho abahutu nabo bapfuye muri kiriya gihe bibukirwa.\u00a0Nadine yavuze ko kubona umuntu azira ko avuze ikintu nka kiriya, kandi atari ikinyoma wenda ahibye, &#8211; koko abahutu batabarika [ndetse kuruta n\u2019umubare w\u2019abatutsi bapfuye ari benshi cyane, nkuko abarimu b\u2019abanyamerika bo muri kaminuza Alllan STAM na Christian DAVENPORT babigaragaza muri filimi ya BBC \u201c<a href=\"http:\/\/vimeo.com\/107867605\">Rwanda Untold Story<\/a>\u201d] barapfuye -, yumvize bimurenze, ndetse biranamurakaza. Nibwo yahisemo nawe kwerekana mu nyandiko, &#8211; ahereye kubyamubayeho, ko abo bakomeza kwerekana ko aribo bonyine bapfushije ahubwo ari cyo kinyoma cyambaye ubusa.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Kenshi tujya twibaza ngo intwari zirihe ngo ziturangaze imbere k\u2019urugamba turiho. Ziturimo ariko ntidushaka kuzibona. Ba Victoire Ingabire, Claire Nadine Kasiinge, Frank Habineza, Jean Baptiste Kabalisa, Joseph Matata, Deo Mushayigi, Alex Bakunzibake, Bernard Ntaganda, n\u2019abandi nkaba mu nzego zinyuranye z\u2019abanyarwanda. Muraba bose n\u2019abandi ntashyize hano ariko bose bari kur\u2019urugamba rumwe, umuntu ashatse uwo akurikira mu bitekerezo, ntiyamubura.<\/p>\n<p>Mu mateka y\u2019ibihugu bimwe na bimwe hari intambara zagiye zimara imyaka 100. Ingoma ya cyami n\u2019imitegekere yayo byamajije abanyarwanda mu gisa n\u2019intambara nk\u2019iriya navuze haruguru, benewacu bayimazemo ibinyejana hafi 5 abantu nta bitekerezo bwite bagira. Gihake yarabogeje mu bwonko. Nkuko nabivuze mu yindi <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-kuki-mdr-parmehutu-na-mrnd-bitakibaho-fprunar-ikaba-iganje\/\">nyandiko<\/a>, iyo gihake y\u2019icyo gihe niyo yagarukanye na FPR.<\/p>\n<p>Mu buzima, iyo umuntu ahisemo kubaho nk\u2019imbohe mu bitekerezo, abayo; akabaho nyine nk\u2019imboye, umuboshye amukoresha icyo ashaka. Ariko iyo ahisemo kubaho yigenera imitekerereze ye ku bintu n\u2019ibindi, ayisangira n\u2019abandi nta mususu, ageza abe n\u2019igihugu cye ku mahoro n\u2019uburumbuke bushimishije.<\/p>\n<p>Kagame na FPR nibadakurikira inama yamwene wabo wagiraga ati: \u201cAho gufunga Gitera, nimushake ikibimutera,\u201d bagakomeza kunangira bica, bafunga, bashyira mu migezi n\u2019ibiyaga abo batifuza, batoteza, bakeka ko ariwo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite, ntibazatangazwe nuko ingaruka z\u2019ibikorwa byabo zizaba nk\u2019izo muri kiriya gihe nyine cya ba Gitera.<\/p>\n<p>Nimureke twibohore ku ngoyi z\u2019izi ntambara FPR na Kagame baduhozamo zimena amaraso y\u2019abacu atari ngombwa, cyangwa se zituboha mu bitekerezo, imyaka ikaba ibaye 24. Twanjye kuba abacakara, inkomamashyi cyangwa ingaruzwamuheto. Iyi mpanda irareba uwiyumvamo ubunyarwanda wese.<\/p>\n<p><em><b>Ambrose Nzeyimana<br \/>\n<\/b><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.files.wordpress.com\/2013\/01\/ambrose-nzeyimana-political-analyst.pdf\">Political Analyst\/ Activist<\/a><\/em><br \/>\n<em> Organising for Africa, Coordinator<\/em><br \/>\n<em> <a href=\"http:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/\">The Rising Continent<\/a>, Blog editor<\/em><\/p>\n<p><em>London, UK<\/em><\/p>\n<p><em>Email: risingcontinent@gmail.com<\/em><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kutagira ibitekerezo byacu byihariye, ndetse tudashobora gutezukaho, mu gihe byaduteza imbere twe n\u2019abo duhuje imibereho cyangwa dusangiye imyumvire, ni ukwemera kuba umucakara w\u2019abandi, ndetse n\u2019ingaruzwamuheto iyo hakoreshwa imbaraga ngo tudatekereza uko bikwiye.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9044,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9043","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kutagira ibitekerezo byacu byihariye, ndetse tudashobora gutezukaho, mu gihe byaduteza imbere twe n\u2019abo duhuje imibereho cyangwa dusangiye imyumvire, ni ukwemera kuba umucakara w\u2019abandi, ndetse n\u2019ingaruzwamuheto iyo hakoreshwa imbaraga ngo tudatekereza uko bikwiye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-14T18:30:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-12-14T18:30:49+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"478\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"560\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/\",\"name\":\"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-14T18:30:48+00:00\",\"dateModified\":\"2014-12-14T18:30:49+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg\",\"width\":478,\"height\":560},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro - Umunyarwanda","og_description":"Kutagira ibitekerezo byacu byihariye, ndetse tudashobora gutezukaho, mu gihe byaduteza imbere twe n\u2019abo duhuje imibereho cyangwa dusangiye imyumvire, ni ukwemera kuba umucakara w\u2019abandi, ndetse n\u2019ingaruzwamuheto iyo hakoreshwa imbaraga ngo tudatekereza uko bikwiye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-14T18:30:48+00:00","article_modified_time":"2014-12-14T18:30:49+00:00","og_image":[{"width":478,"height":560,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/","name":"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg","datePublished":"2014-12-14T18:30:48+00:00","dateModified":"2014-12-14T18:30:49+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ambrose-Nzeyimana.jpg","width":478,"height":560},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/banyarwanda-duharanire-kugira-ibitekerezo-byihariye-tubigeze-ku-ndunduro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Banyarwanda: Duharanire kugira ibitekerezo byihariye tubigeze ku ndunduro"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9043","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9043"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9043\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9044"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9043"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9043"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9043"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}