{"id":9142,"date":"2014-12-22T03:41:46","date_gmt":"2014-12-22T01:11:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9142"},"modified":"2014-12-22T03:41:46","modified_gmt":"2014-12-22T01:11:46","slug":"ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/","title":{"rendered":"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL"},"content":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko nayigeneye Nyakubahwa Kagame Paul.<\/p>\n<p>Nkaba ntayimwandikiye nk\u2019umuntu ku giti ke ahubwo nyimwandikiye kubera umurimo ashinzwe wo kuba umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda igihugu nkunda cyane nkanakunda n\u2019imbaga y\u2019abanyarwanda iruvukamo baba ababa mu gihugu imbere cyangwa se abari hanze yacyo kubera impamvu nyinshi zitandukanye.<!--more--><\/p>\n<p>Nyakubawa perezida wa repubulika y\u2019u Rwanda igitekerezo cyo kukwandikira si umwihariko ukugenewe wowe wenyine ahubwo bisobanura ko n\u2019undi wese waba ayobora u Rwanda mubihe nk\u2019ibi igihugu cyacu cyugarijwe n\u2019ibibazo bitagira ingano nawe yashyikirizwa inyandiko nk\u00b4iyi nakugeneye kugirango arebe icyakorwa cyahumuriza abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko rero muri iki gihe ntawundi uhari uyobora utari wowe, nagirango unyemerere ngusabe Nyakubahwa nkugezeho ibitekerezo byanjye mbicishije munzira inyoroheye ariyo y\u2019inyandiko.<\/p>\n<p>Singusabye kunsubiza ariko byibura uzagerageze ushakire umuti uboneye ibibazo biri mu Rwanda ibyo bikaba bisobanura ko igihe ibyo bibazo byakemutse igisubizo nzaba nkibonye ndetse n\u2019abandi banyarwanda tubisangiye nabo baziruhutsa.<\/p>\n<p>Nyakubahwa Kagame Paul nagira ngo nkwibutse ko ari wowe Muyobozi Mukuru w\u2019u Rwanda.Bivuga ngo kuba uri Umuyobozi Mukuru niwowe ugomba no gutanga urugero mu kuyobora neza.<\/p>\n<p>Abantu benshi bakunda kudasobanukirwa ni ijambo kuyobora.Ubundi umuntu uyobora abantu atandukanye n\u00b4uyobora ibindi biremwa kuko nyine umuntu ari ikiremwa kihariye bitewe n\u2019icyubahiro Imana yagihaye cyo kuba umutware w\u2019ibiri mu isi byose.<\/p>\n<p>Umuyobozi rero uyobora abantu ni ushinzwe gucunga ibyabo n\u2019umudendezo wabo atabasumbanyisha mumiyoborere y\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Aha byumvikane neza gucunga ibyabo bijyana no kubanza gushyira abo bantu kuri gahunda uhereye kubakunganira ba hafi ,ugashyiraho uburyo barindirwa umutekano batikanga abashinzwe kuwurinda ahubwo ugaharura inzira y\u2019ubusabane nyakuri hagati yingabo,abapolisi,abayobozi n\u2019abayoborwa Ibyo byose bijyana no guteza imbere gahunda yo kwihaza mubiribwa bityo abaturage bakabona ibibabeshaho bihagije ndetse ibyo bagezeho bikarindwa neza kugira ngo bitangizwa cg bikaba byacungwa nabi.Ibyo byose bisaba gufatanya nabo kugira ngo ikigamijwe kigerweho<\/p>\n<p>Nyakubahwa Kagame Paul Prezida w\u00b4u Rwanda ! mumyaka 20 umaze uyobora u Rwanda uwakubaza icyo wagejeje kubanyarwanda gifatika muri iiki gihe cyose umaze, abantu bazakwibukiraho ni iki mugihe waba uvuyeho kumpamvu izo arizo zose kandi ko bitinze bizaza ?<\/p>\n<p>Mbona uhora wigamba ngo wahagaritse jenosayidi yakorewe abatutsi,harya abatutsi bicwa muri ikigihe bicwa nande ko abo uvuga ko wahagaritse abo utishe batakiri mugihugu n\u2019abakirimo bakaba bibereye mu magereza ?<\/p>\n<p>Baba bazira iki?Ko wabonye imbaraga zo guhagarika jenosayidi kandi nemera ko ariho hasabwaga imbaraga nyinshi kuki utavanaho nkeya ngo uzikoreshe maze uhagarike ubwo bwicanyi bukorerwa abatutsi bamwe bakomeje kwica bakerewe amajosi nk\u00b4amatungo abandi bakanigwa tutaretse abarigiswa n\u00b4abameneshwa abandi bagasimbuka urupangu kibuno mpamaguru bagana ishyanga kubera kubura ishya n&#8217; ihirwe mu rwabo ?<\/p>\n<p>Byaba bimaze iki niba izo mbaraga zari zigenewe gusa gukoreshwa hagati ya mata 1994 na nyakanga 1994 zidashobora kugira abo zirengera mugihe cyose cyakurikiyeho kandi nyamara icyo gihe warakomeje kuyobora ariho bituruka ko umaze imyaka 20 k\u00b4Ubuyobozi bukuru bw\u00b4u Rwanda?<\/p>\n<p>Nyakubahwa Kagame Paul ko uri umukuru w\u00b4igihugu kandi bikaba bizwi ko u Rwanda rutuwe n\u00b4amoko atatu : Hutu,tutsi na Twa,harya abahutu ,abatwa bishwe muri iriya ntambara wise iyo guhagarika jenoside kandi n&#8217;ubu bakaba bagikomezwa kwicwa baba bazira iki mu gihe interahamwe zirukanse izindi zikicwa?<\/p>\n<p>Niba se nabo waje gucungura bakomeje kurengana ,amoko yandi asigaye akaba asigaye aba mu Rwanda yibona nk\u00b4amoko y\u00b4abagererwa waba uyobora uki mugihe uheza bamwe muri bene kanyarwanda ?<\/p>\n<p>Mbonereho mbwire na bariya birirwa bagutega amatwi ngo wahagaritse jenosayidi bamenye ukuri ko utaba warayihagaritse ku bushake bwawe cyangwa se ku Rukundo wakundaga abatutsi ahubwo wabikoze ushaka kujya kubutegetsi warwaniraga ukabujyaho umaze kwivugana uwo mwari mubuhanganyeho nako mwaburwaniraga ndavuga Habyalimana Juvenal.<\/p>\n<p>Bimaze kugaragara ko aho ugereye k\u00b4ubutegetsi u Rwanda aho kugira ngo rube igihugu cy\u00b4ibisubizo rwabaye igihugu cy\u00b4ibibazo.<br \/>\nNawe ubwawe kandi munama isoza Umushyikirano wa 12 warabyiyemereye aho ugira uti : \u00ab Ibihe biri imbere bigiye kudukomerera,dufite ibibazo byacu tugomba gukemura dufite n\u2019ibyo duterwa n\u00b4abandi nabyo tugomba gukemura \u00bb.<\/p>\n<p>Aha nkaba ngira ngo nkugire inama ko mbere yo kugira ngo muzashakishe ibisubizo by\u00edbyo bibazo ko ikihutirwa mugomba kubanza gushaka impamvu ahubwo ziteza ibyo bibazo.<\/p>\n<p>Ndemeza neza ntashidikanya ko wowe ubwawe uza mu bambere mubateza ibyo bibazo bigiye kunogonora abanyarwanda.<br \/>\n<strong>Ntakuvunnye dore uburyo uteza ibibazo:<\/strong><\/p>\n<p>Wowe Paul Kagame kuva wafata ubutegetsi aho kuba umuyobozi w\u00b4u Rwanda wigize umuremyi warwo.<\/p>\n<p>Ubutegetsi bwose urabwikubira usigara ariwowe utanga ubukire n\u00b4ubukene kugeza naho wumva ari wowe utanga urupfu n\u00b4ubuzima mu Rwanda!Ubwo urumva utarisimbukuruje koko?<\/p>\n<p>Abo wiyegereje birirwa bagukomera amashyi bakubwira ngo ni wowe. ni wowe wenyine ushoboye kandi ukwiye kuyobora u Rwanda baba bagira ngo urangarire muri iyo mitoma yabo bityo ukomeze ubagabire nabo babona uko bayora ibya rubanda bitwaje imyanya y\u00b4ubuyobozi wabicajemo.<br \/>\nNtabwo rero ariya mashyi bakoma ariwowe baba bayakomera baba bagira ngo bongere urusaku ucanganyikirwe ntubone uko utekereza bityo nabo bakomeze biyibire n\u2019ikimenyimenyi umunsi wanaganitswe nibo bazagushinja ko wari umwidishyi.<\/p>\n<p>Nyakubahwa Kagame Paul ,wabonye uburyo buhagije bwo kuyobora ariko aho kuyobora warayobye ,aho kuyoborwa n\u00b4icyerekezo gifite aho kiganisha abanyarwanda wemera kuba imbata y\u00b4umujinya.<\/p>\n<p>Aho gutandukanya ubwoko n\u00b4icyaha ahubwo wowe usanga icyaha atari ikibazo ,ikibazo ari ukutakuramya no kugushengerera.<br \/>\nAho guhumuriza abanyarwanda ngo ugarure ituze n\u00b4ihumure ahubwo urabahahamura kugeza ubwo inyoko hutu wayigize igicibwa nk\u2019uko wabyiyemereye kuya 30 kamena 2013 aho uvuga ko guhera ku mwana w\u00b4umuhutu kugera k\u2019usheshe akanguhe agomba gusaba imbabazi z\u00b4ibyaha byabaye; ibyaha by\u00b4ubwoko ukirengagiza ko icyaha ari gatozi cyagombye Bityo kubazwa uwagikoze.<br \/>\nEse niba abahutu bose n\u2019ababakomokaho bagomba gusaba imbabazi z\u00b4ibyaha batanakoze, abahutu bo bishwe n\u2019ingabo zawe bazasabwa imbabazi nande kandi ryari ? Abatutsi babauze ababo nibakomeze babibuke ariko n\u2019abandi nibemererwe kwibuka ababo.<\/p>\n<p>Aho ujya uzirikana ko mugihe watangiraga urugamba kugeza ubu ukiyobora abahutu bagikomeza kwica no kurigiswa n&#8217; inzego washyizeho kandi uyobora?<\/p>\n<p>Urabizi cg byaguciyeho?Uramutse utabizi akazi kaba karakunaniye.Uramutse ubizi nabwo ntiwisubireho cyangwa ngo uhane ababikora nabwo kaba karakunaniye kuko waba ugaragaje ko ariwowe ubatuma?<\/p>\n<p>Ubwo se waba uri muyobozi ki umara abo ushinzwe kuyobora?<br \/>\nNk\u2019uko nawe wabyivugiye kandi buri wese akaba abibona koko u Rwanda mu minsi iri imbere ibihe bizarukomerera cyane cyane mubirebana n\u00b4ubukungu kuko ntagahunda ihamye washyizeho nka Prezida yo kuzahura ubukungu bw\u00b4igihugu kubera wigize byose kugeza naho iyo bakuvuze wumva ari u Rwanda cg abanyarwanda bose bavuze.<\/p>\n<p>Imyifatire yawe yo kwiyitiranya n\u2019u Rwanda ituma wiyibagiza ko wavutse u Rwanda ruriho ukanibagirwa ko uzava no Kuri iyi isi kimwe natwe twese rwo rugasigara.<\/p>\n<p>Kugira ngo rero ibyo bihe bibi bitazagwira u Rwanda nyamara hari umuti?<\/p>\n<p>Uramutse wemera kuwuvuguta?<\/p>\n<p>Hari ibisubizo byinshi bitagoye kubigeraho bibereye u Rwanda ndetse bimwe muri byo ,hari ibikunze kugarukwaho n\u2019abanyapolitiki batumva ibintu kimwe nawe ukanga ugaterera agati muryinyo.<\/p>\n<p>Abantu kugiti cyabo nka Bwana Mbanda Jean, Umwami Kigeli Ndahindurwa n\u00b4abandi.<\/p>\n<p><strong>Reka najye mbonereho nkwibutse ngira nti :<\/strong><\/p>\n<p>1.Mbere na mbere niwemere wubahirize Itegeko nshinga wasinye wowe ubwawe,<br \/>\n2.Dohora ingoyi urekure abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Leta yawe ufunze nka Mushayidi D\u00e9ogratias,Mme Ingabire Victoire Umuhoza,Niyitegeka Th\u00e9oneste ,Ndayishimiye Jean de Dieu ,Sibomana Slyvan n\u00b4abandi bose bafungiye impamvu za politiki,<br \/>\n3.Vanaho impamvu zitera ubuhunzi nk\u2019uko biri muntego 9 zigenga amahame z\u2019umuryango wa FPR-Inkotanyi niba wubaha ibikubiyemo kuko aho ugereye k\u2019ubutegetsi umubare w\u2019 imounzi wariyongereye aho kugabanuka,<br \/>\n4.Vanaho urwego rwa DMI rugamije kwirirwa runiga,rurigisa runatera ubwoba abanyarwanda batumva ibintu kimwe nawe,<\/p>\n<p>5,Tumiza inama y\u00b4amashyaka yose atavuga rumwe nawe maze mufatanye kwigira hamwe uburyo bunogeye bwakoreshwa mu kuyobora u Rwanda aho buri munyarwanda yibonamo,<\/p>\n<p>6.Tsura umubano n&#8217; ibihugu byibituranye n&#8217; u Rwanda,ugabanye intambara uteza mu Karere,<\/p>\n<p>7.Gerageza koroherana n&#8217; umuryango Mpuzamahanga kuko ubushotaranyi bwawe buganisha u Rwanda mu icuraburindi,<\/p>\n<p>8.Hagarika umuco w&#8217; ubusambo ,gusahura ibyarubanda no kwigwizaho imitungo wigishije abakungirije bakaba barabigize ihame;<\/p>\n<p>9.Tandukanya igihugu n&#8217; umutungo wawe bwite ureke kwirirwa uwusesagura mungendo zidafite icyo zimariye abaturage,<\/p>\n<p>10.Emera ko u Rwanda warusanze kandi uzarusiga.Ko wabaho utabaho u Rwanda ruzabaho.<\/p>\n<p>Kugira ngo ushobore gukora ibi Nyakubahwa Kagame Paul bisaba mbere na mbere kuba ufite ubushake , ubwitange no gukunda igihugu;ese waba ubifite?<\/p>\n<p><em><strong>Jean Damasc\u00e8ne Ntaganzwa<\/strong><\/em><\/p>\n<p><em>Umuyobozi wungirije w&#8217; Ishyaka riharanira Demokarasi no Kwigenga kw&#8217; Intara mu Rwanda(UDFR-Ihamye)<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko nayigeneye Nyakubahwa Kagame Paul. Nkaba ntayimwandikiye nk\u2019umuntu ku giti ke ahubwo nyimwandikiye kubera umurimo ashinzwe wo kuba umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda igihugu nkunda cyane nkanakunda n\u2019imbaga y\u2019abanyarwanda iruvukamo baba ababa mu gihugu imbere cyangwa se abari hanze yacyo kubera impamvu nyinshi zitandukanye.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9143,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9142","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyi nyandiko nayigeneye Nyakubahwa Kagame Paul. Nkaba ntayimwandikiye nk\u2019umuntu ku giti ke ahubwo nyimwandikiye kubera umurimo ashinzwe wo kuba umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda igihugu nkunda cyane nkanakunda n\u2019imbaga y\u2019abanyarwanda iruvukamo baba ababa mu gihugu imbere cyangwa se abari hanze yacyo kubera impamvu nyinshi zitandukanye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-22T01:11:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"212\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"238\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/\",\"name\":\"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-22T01:11:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg\",\"width\":212,\"height\":238},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL  - Umunyarwanda","og_description":"Iyi nyandiko nayigeneye Nyakubahwa Kagame Paul. Nkaba ntayimwandikiye nk\u2019umuntu ku giti ke ahubwo nyimwandikiye kubera umurimo ashinzwe wo kuba umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda igihugu nkunda cyane nkanakunda n\u2019imbaga y\u2019abanyarwanda iruvukamo baba ababa mu gihugu imbere cyangwa se abari hanze yacyo kubera impamvu nyinshi zitandukanye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-22T01:11:46+00:00","og_image":[{"width":212,"height":238,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/","name":"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg","datePublished":"2014-12-22T01:11:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Ntaganzwa.jpg","width":212,"height":238},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngire-icyo-nibwirira-nyakubahwa-kagame-paul\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9142","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9142"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9142\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9143"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9142"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9142"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9142"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}