{"id":9227,"date":"2014-12-24T19:41:08","date_gmt":"2014-12-24T17:11:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9227"},"modified":"2014-12-24T19:41:08","modified_gmt":"2014-12-24T17:11:08","slug":"kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/","title":{"rendered":"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!!"},"content":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko yanjye nifuje ko yaba intashyo y\u2019umwaka tugiye gutangira w\u20192015 ariko nkaba nayigeneye ko yaba umwihariko w\u2019umukuru w\u2019igihugu kubera ibigwi byamuranze muri uyu mwaka tugiye gusoza kugirango atekereze niba akwiye gukomera kubigwi bye cyangwa se akwiye kwikubita agashyi impundu zigataha I Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Yewe Pahulo we! nagira agahinda kenshi utabarutse tutakose nka Hosni Mubaraka cyangwa se isi ukayimaza amaguru yakubanye ntoya nka Blaise Compaore wambuye Afurika impanda, imbwa n\u2019ibisambo bikima amaganya akadusaguka,<\/p>\n<p>Niyo mpamvu njye ntari mubifuza ko wazakurwaho n\u2019umwambi w\u2019igishirira nk\u2019uko hari ababyifuza.<\/p>\n<p>Ndifuza kukubona ba kadogo bagushungera nka Bagbo cyangwa se ubutabera bugutambikanye nka Milosovic nta muhutu,umutwa cyangwa umututsi ugucira akari urutega dore ko ba rusarurira munduru ukorera batangiye kukwigarika.<\/p>\n<p>Kagame umwami w\u2019abidishyi, mbanje kukwifuriza kugira impagarike n\u2019ubugingo atari ko nanyuzwe n&#8217;ibigwi byawe ahubwo ndifuza ko nawe wazaba umwe mubazabona uko u Rwanda rwiyuburura utakibasha kwiyitiranya narwo,<\/p>\n<p>U Rwanda rwifuzwa n\u2019abana barwo batagira ingano, ruzaba rutakirangwamo imivu y\u2019amaraso n\u2019iy\u2019amarira nk\u2019iyo rutemba ubu kandi rwatembye kuva rwagwirirwa n\u2019ishyano rukibaruka umuyobozi wahawe ikivugo nk\u2019icya PILATO cyangwa se UMWAMI W&#8217;ABA NAZI nk\u2019uwo gifite ubu uhereye igihe Imana yishubirije uwo yari yahaye ubumanzi maze ukayica inyuma ukamwambura ubutware kugirango ukunde witwe umwidishyi.<\/p>\n<p>Iyo ndatirwabahizi Fred Gisa Rwigyema wadutesheje twese tukimukeneye ukamusasira abakambwe impinja ingimbi n\u2019ababyeyi yanze kuzima burundu nk\u2019uko wabyifuzaga aribyo bituma amaraso ye n\u2019ay\u2019izo nzirakarengane azira ikizinga agiye kukugaruka bidatinze n\u2019ikimenyimenyi abo mwasangiye inkaba batangiye kugushyira kukarubanda aribyo bituma uteshaguzwa.<\/p>\n<p>Yewe mutware utwara byose nk\u2019isuri cyangwa isiha rusahuzi! mbere y\u2019uko ifuni n\u2019akandoyi watoje abatoni bawe intanya ubuziraherezo na data umbyara aho yaje abasanganiza urugwiro yibwira ko yisunze abatabazi naho asanze abahotozi ntiyigeze antoza kurebera akarengane ngo ntere mu irya ba<strong>MPEMUKE NDAMUKE\u00a0<\/strong>cyangwa ba \u201c<strong>MPA NIRIRE N\u2019UBUNDI SE KO BATAZAGARUKA\u201d<\/strong><\/p>\n<p>Data yakundaga ukuri kandi agashyigikira abavuga ukuri ariko cyane cyane kwa kuri kudahishira ukuri nyakuri ari nacyo wamujijije ubicishije mu muyoboro wawe DMI maze abatware b\u2019amarimbi bagashyira mubikorwa iteka ryaciwe nawe ko abo wise ibipingamizi bagomba kwamburwa ubugingo utitaye ko abo basize twahogomba.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego rero ngira ngo nkubwize ukuri kwagufasha kugirango niba utiyizi wimenye kuko abakwegereye batatinyuka kugukura igihu mumaso ngo bakubwize ukuri y&#8217;uko iyo abanyarwanda bavuga ngo \u201cAKAMASA KAZACA INKA KAZIVUKAMO\u201d burya ari wowe baba babwira kubera ibikorwa byawe ndenga kamere by\u2019ubwicanye umaze gukorera abo basangiye isano utaretse n\u2019abatuye akarere kose wibwira ko tukiri muri cya gihe cyo kwambika karinga amashahu.<\/p>\n<p>Nyakubahwa prezida wa repubulika\u00a0<strong>nibyo koko nimwe bicanyi<\/strong>\u00a0ariko wowe ubwawe ukaba ku isonga<\/p>\n<p>Burya ngo zitukwamo nkuru kandi uyu mugani sijye wawuhimbye ahubwo niko nawusanze. Wumve neza isonga nturishyirwaho gusa n\u2019uko wigize umukuru w\u2019igihugu kugahato, ahubwo ikirikwicajeho ni amateka (Iteka mu bwinshi) uca yongera imiborogo mubana b\u2019u Rwanda yiyongera kuyandi menshi waciye u Rwanda Rukibaruka Inkunguzi.<\/p>\n<p>Kubera ko muri aka kanya gato cyane mfite ntabasha kurondora ibikorwa byawe byose wakoreye abanyarwanda muri iyi myaka makumyabiri umuze wihariye ijambo, ndagerageza kukunyuriramo muri make cyane ibikorwa byawe bicye cyane biguhamya ikivugo cyo kuba umwicanyi byakuranze muri uyu mwaka wa 2014 tugiye gusoza vuba aha<\/p>\n<div>\n<figure><a title=\"ob_7e6b09_karegeya-photos-ldgl.jpg\" href=\"http:\/\/img.over-blog-kiwi.com\/1\/06\/71\/62\/20141224\/ob_7e6b09_karegeya-photos-ldgl.jpg\" target=\"_blank\" rel=\"fancybox\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" alt=\"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!!\" src=\"http:\/\/img.over-blog-kiwi.com\/300x300\/1\/06\/71\/62\/20141224\/ob_7e6b09_karegeya-photos-ldgl.jpg\" width=\"153\" height=\"198\" \/><\/a><\/figure>\n<div>\n<p><strong>NGAHO IGIRA HINO NGUFATIRE IKIRORI WIMENYE !<\/strong><\/p>\n<p>Ku itariki ya mbere mutarama uyu mwaka wivuganye uwo mwasangiye amagorwa Colonel PATRICK KAREGEYA maze abaciye akenge mubyegera byawe bashaka kwiyumanganya ariko wowe ubwawe amaraso aragutamaza ni uko icyari igiterane cy\u2019amasengesho ugihindura urubuga rw\u2019ibyivugo by\u2019ubugome utitaye ko inshuti za CYOMORO na ANGE bataramanaga ku mbuga y&#8217;ingoro yawe zihindutse imfubyi.<\/p>\n<p>Ku itariki ya 22 gashyantare wivuganye Umushumba EVARISTE NAMBAJE umutesha intama yari aragiye buracya uti u Rwanda rurarinzwe.<\/p>\n<p>Muruzinduko wagiriye i Nyabihu mu ntangiriro za kamena uyu mwaka wahamije ubwawe ko uri umwicanyi ahubwo ko utazongera kubikorera mubwihisho uti \u201c<strong>Tugiye kujya tubarasa ku mugaragaro<\/strong>\u201dwarangize ugatinyuka amarira n&#8217;amaganya bikakurenga ngo wahamijwe icyaha nk&#8217;aho abo uhora ibihimbira utaretse kubasogota batavutse nk&#8217;izindi mpinja.<\/p>\n<p>Hagati y\u2019ukwezi kwa Kamena n\u2019impera z\u2019ukwakira uyu mwaka mukirwa cya RWERU habonetse imirambo yaje isanga abantu benshi baburiwe irengero n\u2019uko inzego z\u2019igihugu cy\u2019u Burundi zemeza ko iyo mirambo ituruka mu Rwanda ntiwabihakana none ugatinyuka wibwira ko utera imbabazi imbere y&#8217;abo wahekuye ngo &#8220;BARAMBESHYERA&#8221; Uzabeshye abashinwa mugani wa ya ntiti!<\/p>\n<p>Hagati y\u2019ukwezi k\u2019ukwakira n\u2019ukuboza uyu mwaka kuri gereza ya Kigali habonetse imirambo y\u2019inzira karengane maze unanirwa kwerekana imvano y\u2019urupfu rwabo uti ni abazize jenoside wibagirwa gusobanura ko jenoside ubabwira ari iyo wowe ukomeje kuyikora.<\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n<div>\n<figure><a title=\"ob_005905_ob-1d4237-imirambo-muri-rweru.png\" href=\"http:\/\/img.over-blog-kiwi.com\/1\/06\/71\/62\/20141224\/ob_005905_ob-1d4237-imirambo-muri-rweru.png\" target=\"_blank\" rel=\"fancybox\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" alt=\"Ngaho hakana ko mutari abicanyi\" src=\"http:\/\/img.over-blog-kiwi.com\/300x300\/1\/06\/71\/62\/20141224\/ob_005905_ob-1d4237-imirambo-muri-rweru.png\" width=\"300\" height=\"225\" \/><\/a><\/figure>\n<div>\n<p>Ejobundi umunsi utagira izina abavuka Umumena wadutesheje Umwana w\u2019umusore wari ugitangira gusogongera ku munezero wa kibyeyi umutesha ibibondo n\u2019akabavu ke MAZIMPAKA RICHARD maze ukwiza ibihuha ngo batamenya ko uri bihehe abo yagiriye neza babazwa n&#8217;uko agiye batamwituye.<\/p>\n<p>Kagame Paul kukwita nyakubahwa ntubikwiye ahubwo ukwiye gukanirwa urugukwiye maze ugatura inzu y\u2019imbohe nka bene so ba rukarabankaba.<\/p>\n<p>Ukumva agahinda wateye D\u00e9ogratias MUSHAYIDI umubyeyi watesheje amahirwe yo gutegera ibiganza umwuzukuru we INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA umuvuzi watesheje kuvura abanyarwanda Dr THEONESTE NIYITEGEKA ndetse n&#8217;izindi nzira karengane ukomeje gushyira ku ngoyi.<\/p>\n<p>Umwe mubagizwe imfubyi n\u2019ubwami bwawe<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7088\" alt=\"akishuli\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p>AKISHULI ABDALLAH<\/p>\n<\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko yanjye nifuje ko yaba intashyo y\u2019umwaka tugiye gutangira w\u20192015 ariko nkaba nayigeneye ko yaba umwihariko w\u2019umukuru w\u2019igihugu kubera ibigwi byamuranze muri uyu mwaka tugiye gusoza kugirango atekereze niba akwiye gukomera kubigwi bye cyangwa se akwiye kwikubita agashyi impundu zigataha I Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9228,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9227","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyi nyandiko yanjye nifuje ko yaba intashyo y\u2019umwaka tugiye gutangira w\u20192015 ariko nkaba nayigeneye ko yaba umwihariko w\u2019umukuru w\u2019igihugu kubera ibigwi byamuranze muri uyu mwaka tugiye gusoza kugirango atekereze niba akwiye gukomera kubigwi bye cyangwa se akwiye kwikubita agashyi impundu zigataha I Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-24T17:11:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"188\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"268\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/\",\"name\":\"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-24T17:11:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg\",\"width\":188,\"height\":268},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!! - Umunyarwanda","og_description":"Iyi nyandiko yanjye nifuje ko yaba intashyo y\u2019umwaka tugiye gutangira w\u20192015 ariko nkaba nayigeneye ko yaba umwihariko w\u2019umukuru w\u2019igihugu kubera ibigwi byamuranze muri uyu mwaka tugiye gusoza kugirango atekereze niba akwiye gukomera kubigwi bye cyangwa se akwiye kwikubita agashyi impundu zigataha I Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-24T17:11:08+00:00","og_image":[{"width":188,"height":268,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/","name":"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg","datePublished":"2014-12-24T17:11:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/president-paul-kagame.jpg","width":188,"height":268},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-ubu-nitwe-bicanyi-nanjye-nti-yes-mister-president-its-true\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KAGAME ATI \u201c UBU NITWE BICANYI\u201d NANJYE NTI YES MISTER PRESIDENT IT\u2019S TRUE!!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9227","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9227"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9227\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9228"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9227"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9227"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9227"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}