{"id":9262,"date":"2014-12-25T22:43:26","date_gmt":"2014-12-25T20:13:26","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9262"},"modified":"2014-12-27T04:43:09","modified_gmt":"2014-12-27T02:13:09","slug":"rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/","title":{"rendered":"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho?"},"content":{"rendered":"<p><i>Baba se ari ba Mpatsibihugu, <\/i><a href=\"http:\/\/ikazeiwacu.fr\/2014\/10\/09\/rwanda-faustin-twagiramungu-ngo-yari-yateguye-gusenya-fdlr-agashinga-fns-intimirwa\/\"><i>Rutemayeze<\/i><\/a><i> cyangwa <\/i><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-gitera-kagame-kuvuga-nkumwiyahuzi\/\"><i>Ibyihebe<\/i><\/a><i>? Niba atari Abanyarwanda b\u2019inyangamugayo batitiranya Abanyarwanda n\u2019udutsiko twabo baba barigukora iryo teganya, niba ririho &#8211; dore ko njye nsesengura ngasanga ntaniryo mbona-, u Rwanda rwitege ibihe bitari bwiza imbere.<\/i><!--more--><\/p>\n<p><i>Tujya twibaza impamvu ibintu bimwe bihinduka mu buryo ubu n\u2019ubu bwiza, ibindi bigahinduka ku bundi buryo bugira ingaruka mbi. Hari abahanga bavuga ko Abanyafrika muri kamere yacu rusange bitugora gutekereza ku bintu tutarebesha amaso, tudashobora gukoraho, kumva n\u2019amatwi yacu, cyangwa bizaba mu gihe kitari hafi cyane.<\/i><\/p>\n<p><i>Icyo ngirango nibandeho mur\u2019iyi nyandiko ni ugusesengura aho ababa bashobora kuba bari kureba kure mu byerekeye aho uRwanda rugana, &#8211; niba bahari-, aho baba bageze.<\/i><\/p>\n<p><b>Ba Mpatsibihugu<\/b><\/p>\n<p>Muri za 1990, Francois Mitterand wari prezida w\u2019Ubufransa yabwiye Abanyafrika mu muhuro w\u2019i La Baule, yabaye nkugira ati: \u201c<i>Nimureke abaturage banyu bagane amashyaka menshi, mubahe uburenganzira bwo kurushaho kw\u2019igenga mu bitekerezo. Niba bitari ibyo nta mfashanyo Ubufransa buzongera kubaha<\/i>.\u201d<\/p>\n<p>Muri kiriya gihe twibuke ko Ubufransa bwari buhanganye n\u2019Abanyamerika ndetse n\u2019Abongereza muri Afrika. Muri iriya myaka nanone ikibukwa cyane nuko igihugu cy\u2019igihangange cy\u2019Uburusiya cyarikimaze gutakaza ubwo buhangange, ku buryo ibyo guhangana n\u2019Abanyamerika hamwe n\u2019Abanyaburaya byacogoye cyane.<\/p>\n<p>Iryo hiduka rya politiki mu rwego mpuzamahanga ryatumye na politiki y\u2019ibihugu by\u2019Afrika byari bibogamiye ku ruhande rwa Mpatsibihugu runaka ihinduka. Mu karere k\u2019Ibiyaga Bigari ho Abanyamerika n\u2019Abongereza bashatse kwigarurira ibihugu byose Abafransa bari bafitemo ijambo. Cyane cyane ko Amerika ariyo yari isigaye yonyine igaragara nka Mpathibihugu kaminuza.<\/p>\n<p>Mu guhindura politiki hamwe na hamwe, hari byinshi byakozwe nabo ba Mpatsibihugu. Nko mu Rwanda nyirizina ho, ibintu byari biteganyijwe guhinduka, nibura Abanyarwanda bari hagati y\u2019ibihumbi 300 na 500 bagobye gutikira, bitewe n\u2019iyicwa rya Habyarimana. Ibi ni ibiro by\u2019ubutasi by\u2019Abanyamerika byari i Kigali byaba byarabitangaje byerekana ukuntu ibintu byagenda prezida aramutse yishwe.<\/p>\n<p>Ngo uko byagenze ibara umupfu. Utarabonye, niba yaragize amahirwe yo kubaho mur\u2019iyi myaka 24 ishize, ibishobora kuzarusha ububi ibyo Abanyarwanda banyuzemo bishobora kuzaba bike niba akomeje kuramba. Abanyarwanda ndetse n\u2019Abanyekongo batabarika barapfuye karahava, na nubu iryo yicwa ritarahagarara burundu. Utabona ko ba Mpatsibihugu, Abanyafrika bapfa batapfa, ntacyo bo bibabwiye, mu gihe inyungu zabo zigezweho, uwo si uwanjye. Kandi ntawashidikanya ko mu karere k\u2019Ibiyaga Bigari, izo nyungu zaba zitaragezweho. Cyane cyane kubera ziriya ngabo za MONUSCO zashoboye gushinga ibirindiro muri Kongo, zikora uko zishoboye kose kugira ngo amahoro atagaruka muri kariya karere, mu gihe zikomeza kurebera gusa ibitera umutekano mucye, u Rwanda ruza kw\u2019isonga.<\/p>\n<p>Filimi ya <a href=\"http:\/\/vimeo.com\/112879025\">BBC Rwanda Untold Story<\/a> ikomeje kuvugwaho byinshi, hari benshi bavuga ko itashoboraga gukorwa ba Mpatsibihugu bagize uruhari mu byabaye mu Rwanda batabyumvikanyeho. Kandi nibyo koko iyo umuntu ayirebye yitonze asanga nta hantu nahamwe bitaka amabi. Ikigamijwe muriyo ni ukwandagaza Kagame n\u2019agatsiko ke. Na ririya hagarikwa ry\u2019imfashanyo y\u2019<a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-bubiligi-bwiyemeje-guhagarika-inkunga-ya-miliyoni-40-rwagombaga-guha-u-rwanda\/\">Ububiligi<\/a> ku Rwanda naryo rikaba ryarebwa mur\u2019iyo nzira yo kumuvanaho amaboko.<\/p>\n<p>Icyo abantu dukwiye kuzirikanya mur\u2019iki gihe nuko ihangana ryahozeho hagati yaba Mpatsibihugu muri za 1990 ritakiriho, cyane cyane mu byerekeye umugabane wa Afrika. Bo ndetse kurusha abandi bose baba barebya n\u2019ikibazo cy\u2019u Rwanda, bakaba basa n\u2019abazi iyo bagana, bategereje wenda kumenya neza ba Rutemayeze n\u2019Ibyihebe bakorana nabo bibaye ngombwa.<\/p>\n<p><b>Ba Rutemayeze n\u2019Ibyihebe<\/b><\/p>\n<p>Mugusesengura ibya politiki muri Afrika, cyane cyane muri kariya karere k\u2019Ibiyaga Bigari, twabonye ukuntu Kagame na FPR ye bakoreshejwe kugirango imigambi y\u2019Abazungu igerweho. Birumvikana ko we n\u2019agatsiko ke nabo ku giti cyabo, mugusohoza uwo mugambi wa ba Mpatsibihugu, bashimangiye imigambi yabo mibisha yatsembye Abanyarwanda batabarika, ikenesha benshi ku buryo budasubirwaho, abandi ibagira impunzi, nuko abandi abacakara mu gihugu cyabo.<\/p>\n<p>Yaba abo ba Mpatsibihugu, cyangwa Kagame n\u2019agatsiko ke umuntu atatinya kwita ibyihebe akurikije imikorere, bose mu migambi yabo mibisha yo kwigarurira imitungo y\u2019abenegihugu, bakoresheje ba Rutemayeze n\u2019Ibyihebe byaturutse mu moko yose y\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Aha tuzirikane ko ba Mpatsibihugu nta kintu gifatika bari bakeneyo u Rwanda nk\u2019igihugu, uretse kugira ingabo zihagije ngo zinafite disiplini kugirango zibagerere kubwo bifuzaga mu karere, ndetse no hirya no hino muri Afrika [muzirikane hano ziriya ngabo za Kagame zikorana na LONI ziba zitagamije amahoro, ahubwo ari ukurwana ku nyungu y\u2019abazitangaho amafranga menshi, aribo Banyamerika].<\/p>\n<p>Muri ya filimi ya BBC Rwanda Untold Story yavuzwe haruguru, hari aho bavuga ko Kagame akiri muri Uganda ba Mpatsibihugu bari bamuteye imboni ko ashobora kuzabakorera neza, bituma bamwohereza mu mahugurwa ya gisilikari iwabo. Yaramaze gufasha Museveni gutsemba abanyayuganda batabarika, noneho Amerika ijya kumwigisha ukuntu batera kandi bagafata n\u2019ibihugu.<\/p>\n<p>Mu kwa 11\/2014, niho <a href=\"http:\/\/www.liberation.fr\/politiques\/2014\/11\/29\/sommet-de-la-francophonie-hollande-appelle-les-dirigeants-au-respect-du-jeu-democratique_1153326\">Francois Hollande<\/a> umukuru w\u2019Ubufransa, i Dakar muri Senegal, nyuma y\u2019imyaka 24 mugenzi we Francois Mitterand avuze ibijya gusa abwira cyane cyane ibihugu by\u2019Afrika, yavuze agira ati: \u201c&#8230; <i>duhangayikishijwe na demokrasi itubahirizwa, amatora afifitse, kutubahiriza itegeko nshinga, n\u2019ibyifuzo by\u2019abaturage <\/i>&#8230;\u201d Twibuke ko Ubufransa bwari bumaze guherekeza bunyuza Blaise Compaore wa Burkina Faso ibusamo, mu gihe abaturage bamuvudukanye kuya 31\/10\/14.<\/p>\n<p>Abanyarwanda rero ntibazatangare igihe nikigera ugasanga hari ba Rutemayeze cyangwa Ibyihebe bose biteguye kuba bakorera bariya ba Mpatsibihugu icyo baba bateganyiriza uRwanda mu bihe biri imbere.<\/p>\n<p><b>Abitaye ku nyungu za rubanda barihe?<\/b><\/p>\n<p>Martin Luther King niwe wigese gusa nugira ati ibintu bizamba burya kubera ko abantu bazima bashoboraga gutuma bitazamba barebera gusa ntibagire icyo babikoraho. Niba ba Mpatsibihugu, Rutemayeze n\u2019Ibyihebe aribo bihariye urubuga mu kurebera ejo hazaza h\u2019uRwanda, abitaye koko ku nyungu za rubanda barihe?<\/p>\n<p>Urutonde rwakozwe n\u2019ikinyamakuru <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwaka-wa-2014-udusigiye-iki-the-rwandan-yakoze-urutonde-rwabitwaye-neza-nabagomba-kwikubita-agashyi\/\">theRwandan<\/a> rusesengura imyitwarire y\u2019abantu ku giti cyabo, imiryango n\u2019amashyirahamwe, amashyaka ya politiki mu mwaka wa 2014 &#8211; nubwo wenda abantu bashobora kubona iryo sesengura ku buryo butandukanye cyangwa se ritusuye -, rushobora kubera benshi intangiro yo kureba abashobora kuba barikuzirikana inyungu za benshi.<\/p>\n<p>Cyakora igikomeza kugaragara nuko baba bariya bagaragaye ku giti cyabo, imiryango n\u2019amashyirahamwe, amashyaka ya politiki, n\u2019ibindi, muri ruriya rutonde, bose kugeza ubu ntawagaraje neza ku buryo buziguye, ibyo bateganyiriza abanyarwanda. Hari abagiye bakomoza ku kibazo iki n\u2019iki kireba ubuzima n\u2019imibereho by\u2019Abanyarwanda muri rusange. Umuntu akaba yabanenga muri rusange, ukutamenya imizi n\u2019imvano zose z\u2019ikibazo runaka, maze hakaba hatekerezwa noneho ku muti unogeye watangwa uherehe kur\u2019ubwo busesenguzi by\u2019icyo kibazo.<\/p>\n<p>Mu gusoza reka ngaruke aho natangiriye mvuga nti mu guteganya ukwariko kose habamo ingorane kuberako ukoresha ibintu udakozaho imitwe y\u2019intoki buri gihe. Ni ibitekerezo iteganya ryubakiraho kurusha ibindi byose. Ba Mpatsibihugu bakaba bafite ubushobozi (abantu, ibikoresho n\u2019amafranga bibigenewe) Abanyafrika twe tudafite muri urwo rwego. Kubireba uRwanda by\u2019umwihariko, kuberako ba Mpatsibihugu bafite buriya bubasha, biragaragarako na none bashobora kwerekeza igihugu cyacu aho bashaka.<\/p>\n<p>Kugira ngo ba Rutemayeze cyangwa Ibyihebe bariya ba Mpatsibihugu byorohera gukorana nabo, kuberako bakora nk\u2019abacancuro batitaye ku nyungu z\u2019abaturage, bataba aribo twazabona imbere mu gihe Kagame azaba yavuyeho, birasaba bariya nka theRwandan yashyize ahagaragara, hamwe n\u2019abandi benshi batari kuri ruriya rutonde, kurushaho gukorana umurava batikoresheje.<\/p>\n<p>Abaharanira inyungu za rubanda koko, niberekana ko aribo abo ba Mpatsibihugu bagomba gukorana nabo mu Rwanda, nibyo ibintu koko bishobora guhinduka mu mitegekere y\u2019Igihugu. Kenshi abantu bakunda kurenganya ba Mpatsibihugu mu gukorana na ba Rutemayeze cyangwa Ibyihebe cyane cyane nko mu Rwanda. Icyagaragaye nuko bakorana n\u2019uwariwe wese ubageza ku nyungu zabo, yaba yakwica abenegihugu cyangwa akaba yabashyiraho igitugu, ku mpamvu zinyuranye, uko ategeka abenegihugu bisa nibitabareba.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7184\" alt=\"ambrose-nzeyimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><b><i>Ambrose Nzeyimana<\/i><\/b><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.files.wordpress.com\/2013\/01\/ambrose-nzeyimana-political-analyst.pdf\"><i>Political Analyst\/ Activist<\/i><\/a><i><br \/>\nOrganising for Africa, Coordinator<br \/>\n<\/i><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/\"><i>The Rising Continent<\/i><\/a><i>, Blog editor<\/i><\/p>\n<p><i>London, UK<br \/>\nEmail: risingcontinent@gmail.com<\/i><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Baba se ari ba Mpatsibihugu, Rutemayeze cyangwa Ibyihebe? Niba atari Abanyarwanda b\u2019inyangamugayo batitiranya Abanyarwanda n\u2019udutsiko twabo baba barigukora iryo teganya, niba ririho &#8211; dore ko njye nsesengura ngasanga ntaniryo mbona-, u Rwanda rwitege ibihe bitari bwiza imbere.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9263,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9262","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Baba se ari ba Mpatsibihugu, Rutemayeze cyangwa Ibyihebe? Niba atari Abanyarwanda b\u2019inyangamugayo batitiranya Abanyarwanda n\u2019udutsiko twabo baba barigukora iryo teganya, niba ririho &#8211; dore ko njye nsesengura ngasanga ntaniryo mbona-, u Rwanda rwitege ibihe bitari bwiza imbere.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-25T20:13:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-12-27T02:13:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/sit-in.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1280\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho?\",\"datePublished\":\"2014-12-25T20:13:26+00:00\",\"dateModified\":\"2014-12-27T02:13:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/\"},\"wordCount\":1205,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/12\\\/sit-in.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/\",\"name\":\"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/12\\\/sit-in.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-25T20:13:26+00:00\",\"dateModified\":\"2014-12-27T02:13:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/12\\\/sit-in.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/12\\\/sit-in.jpg\",\"width\":1280,\"height\":720},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho? - Umunyarwanda","og_description":"Baba se ari ba Mpatsibihugu, Rutemayeze cyangwa Ibyihebe? Niba atari Abanyarwanda b\u2019inyangamugayo batitiranya Abanyarwanda n\u2019udutsiko twabo baba barigukora iryo teganya, niba ririho &#8211; dore ko njye nsesengura ngasanga ntaniryo mbona-, u Rwanda rwitege ibihe bitari bwiza imbere.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-25T20:13:26+00:00","article_modified_time":"2014-12-27T02:13:09+00:00","og_image":[{"width":1280,"height":720,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/sit-in.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho?","datePublished":"2014-12-25T20:13:26+00:00","dateModified":"2014-12-27T02:13:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/"},"wordCount":1205,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/sit-in.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/","name":"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/sit-in.jpg","datePublished":"2014-12-25T20:13:26+00:00","dateModified":"2014-12-27T02:13:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/sit-in.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/sit-in.jpg","width":1280,"height":720},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ninde-uriguteganyiriza-igihe-kagame-azaba-yavuyeho\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda: Ninde uriguteganyiriza igihe Kagame azaba yavuyeho?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9262","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9262"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9262\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9263"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9262"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9262"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9262"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}