{"id":9287,"date":"2014-12-29T03:39:49","date_gmt":"2014-12-29T01:09:49","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9287"},"modified":"2014-12-29T04:22:13","modified_gmt":"2014-12-29T01:52:13","slug":"abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p><b>Komite yo Kuzahura uRwanda [KKR] mu kinyarwanda, cyangwa<\/b> <b>Rwanda Reform Committee [RRC] mu cyongereza<\/b>, niyo mazima nagenekereje nita urutonde rw\u2019abantu nasesenguye ngasanga Abanyarwanda turushijeho kubafasha kuba bakorera hamwe, cyangwa bakaba barushaho gutanga umuganda wabo mu byo babona igihugu cyose ntawuhejwe cyakungukiramo, byakwihutisha impinduka mu Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Mur\u2019urwo rwego rwo kuzahura igihugu, dore <b>ibyo<\/b> mbona <b>iyo Komite<\/b> mbagezaho mur\u2019iyi nyandiko <b>yakwibandaho by\u2019ibanze<\/b>:<\/p>\n<ol>\n<li>Kuberako ntaho uRwanda rwaba rugana mu gihe abagize bose uruhari m\u2019ubwicanyi n\u2019akarengane byakorewe cyangwa bikomeje gukorerwa Abanyarwanda bose ntavangura baba batagaragajwe ngo bahabwe ibihano bibakwiriye, <b>Komite yashyira ahagaragara uburyo iryo renganura ryakorwa mu buryo buboneye kandi bwihutirwa<\/b>; hakunze kuvugwa inama y\u2019igihugu yagaragaza ukuri kubyabaye igamije kunga imitima y\u2019Abanyarwanda; wenda haba hari n\u2019ibindi bitekerezo byakwigwaho;<\/li>\n<li><b>Gukora ibishoboka byose kugira ngo itegekonshinga ririho, <\/b>nubwo rikocamye ahatari hacye<b>, ryubahirizwe<\/b>, cyane cyane kubyerekeye: a) uko ubutegetsi bushya by\u2019igihugu bujyaho, b) manda z\u2019umukuru w\u2019igihugu, c) n\u2019uburenganzira bwa muntu busesuye; hakwirindwa igitekerezo cy\u2019ubutegetsi by\u2019inzibacyuho buba buri gihe bugamije kurwanya iyubahirizwa ry\u2019amategeko yarasanzwe, ahubwo ari ukugirango ba rutemayeze n\u2019ibyihebe bigire umwanya mu butegetsi ntawe bahagarariye uretse inda zabo;<\/li>\n<li><b>Gusaba amahanga guha akato ubutegetsi bwa FPR mu bya diplomasi na gisirikari <\/b>kugirango igihugu gishobore kugana indi nzira y\u2019imitegekere iboneye Abanyarwanda bose mu moko yabo uko ari atatu &#8211; abatwa, abahutu n\u2019abatutsi; mu gihe amahanga akomeje gushyigikira Paul Kagame mu buryo bunyuranye byazagora guhindura ibitagenda byinshi mu gihugu.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Imyaka ibaye myinshi amashyaka, amashyirahamwe, n\u2019abantu ku giti cyabo, &#8211; bose baharanira guhindura imitegekere mibi iri mu Rwanda &#8211; , bagerageza gukorera hamwe ariko ntibikunde. Mu gihe bigaragara ko guharanira impinduka mu butatane bifasha gusa FPR, gukorera hamwe cyangwa gukora ibikorwa biterana inkunga, bigomba gukomeza gugeragezwa.<\/p>\n<p>Imwe mu mpamvu z\u2019ingenzi zakomeje kutuma bitagerwaho ikaba ari uko kenshi hari abagiye bafata iyambere muguhuza abandi, ariko kubera uko bazwi mu rwego rwa politiki nyarwanda, uko gushaka gushyira hamwe kugapfira mw\u2019iterura, kubera ko aribo barigiye imbere, cyangwa bigaragara neza ko nta kindi bagamije uretse inyungu za politiki ku giti cyabo.<\/p>\n<p>Uburyo bwaba buboneye bwakosora ibikomeje kunanirana mur\u2019urwo kwaba kureba ukuntu abo Abanyarwanda twifuza ko bakorana ku buryo buziguye, cyangwa barushaho umurego mu byiza barikubakorera, twarushaho kubibereka, maze aho kugirango bumveko gufatanya aribo bonyine byagombye guturukaho gusa, bakumva nanone ko aribo dushyigikiye ko bakorana mu kuzahura igihugu.<\/p>\n<p>Ni mur\u2019urwo rwego rero, nakoze urutonde rukurikira. Ibyibanzweho ni ibi bikurikira kugirango ariya mazina yose abe k\u2019urutonde:<\/p>\n<ol>\n<li>Ibikorwa binyuranye ba nyirubwite bakoze mu myaka yaba mike cyangwa myinshi ishize, biganisha ku guharanira inyungu z\u2019uRwanda rwa bose ndetse cyane cyane biganisha ku mpinduka y\u2019imitegekere y\u2019igihugu<\/li>\n<li>Urutonde rw\u2019andi mazina n\u2019isesengura byatangajwe n\u2019ikinyamakuru <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwaka-wa-2014-udusigiye-iki-the-rwandan-yakoze-urutonde-rwabitwaye-neza-nabagomba-kwikubita-agashyi\/\">theRwandan <\/a>kuri 23\/12\/14<\/li>\n<li>Ubuhanga cyangwa ubwitange, n\u2019urugero ruhambaye rwo kwishyira mu mwanya w\u2019Abanyarwanda barengana, abari m\u2019urutonde bagaragaje mu bikorwa byabo binyuranye<\/li>\n<\/ol>\n<p><b>Komiti Nyobozi<\/b><\/p>\n<p>D<b>r. Theoneste Niyitegeka<\/b><\/p>\n<p>Afungiye muri pirizo y\u2019i Cyangugu aho yimuriwe mu ntangiriro za 2014 amaze gukubitwa bitavugwa n\u2019abacunga gereza ubwo yari amaze gutanga ikirego ku kuntu yari afashwe nabi, abinyujije k\u2019umuhagariye mu rukiko; muri 2003 yari mubiyamamarije kuba prezida<\/p>\n<p><b>Deogratias Mushayidi<\/b><\/p>\n<p>Ni umukuru w\u2019ishyaka PDP-Imanzi. Nawe afunze kuva muri 2010. Kuva yitandukanya na FPR yabayemo umwe mu bakuru bayo, yerekanye mu buryo budashidikanywaho ko yumva ikibazo cy\u2019akarengane Abanyarwanda b\u2019amoko yose bashyizwemo n\u2019ingoma iyobowe na Paul Kagame.<\/p>\n<p><b>Me Bernard Ntaganda<\/b><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019igifungo yamazemo imyaka 4, ubu afungiye iwe, ntashobora kuva mu Rwanda ngo ajye kwivuza mu mahanga uburwayi yavanye muri gereza. Ni umuyobozi w\u2019ishyaka PS-Imberakuri.<\/p>\n<p><b>Victoire Ingabire Umuhoza<\/b><\/p>\n<p>FPR yamukatiye imyaka 15 cyane cyane kubera gusaba ko Abahutu bishwe mukiswe genocide yo muri 1994 nabo bakwibuka. Ni umukuru w\u2019ishyaka FDU-Inkingi.<\/p>\n<p>Biragaragara ko abagize iyi Komite Nyobozi hafi ya bose bagifunze uretse Me Bernard Ntaganda wafunguwe ariko uburenganzira bwe bwose ntabusubizwe. Impamvu aribo bagobye kuyobora iyi Komite yo Kuzahura uRwanda nuko aribo bonyine ibikorwa byabo n\u2019ubwitange byerekanako koko bemeye kwitangira abanyarwanda kurusha abandi, cyane cyane mu rwego rwa politiki. Kutazirikana no kutabubahira ubwo bwitange, kwaba nanone kwa kundi kwa bamwe kwo kwikunda tukibagirwa ibyo izi ntwari z\u2019impinduka zagombye kwigomwa kugirango urugendo rwo guhindura imitegekere rube rugeze aho rugeze ubungubu.<\/p>\n<p><b>Abandi bagize urutonde bashobora kujya mur\u2019iyo Komite yo Kuzahura uRwanda:<\/b><\/p>\n<p>Alexis Bakunzibake (PS-Imberakuri)<br \/>Frank Habineza (DGPR)<br \/>Dr. David Himbara (Umuhanga mu bukungu)<br \/>Pacifique Kabalisa (PDP-Imanzi)<br \/>Pr. Charles Kambanda (Umuhanga mu mategeko)<br \/>Nadine Claire Kasinge (ISHEMA Party)<br \/>Marc Matabaro (Umunyamakuru &#8211; theRwandan)<br \/>Joseph Matata (CLIIR)<br \/>General Sylvestre Mudacumura (FDLR)<br \/>Rene Claudel Mugenzi (GCHRR)<br \/>Dr. Paulin Murayi (UDR)<br \/>Simeon Musengimana (Umunyamakuru &#8211; Ijwi Rya Rubanda)<br \/>Peter Mutabaruka (Yatsindiye igihembo Jeunesse Engagee cya 2014 )<br \/>Dr. Emmanuel Mwiseneza (FDU-Inkingi)<br \/>Padiri Thomas Nahimana (ISHEMA Party)<br \/>Serge Ndayizeye (Umunyamakuru &#8211; Radiyo Itahuka)<br \/>Dr. Theogene Rudasingwa (RNC)<br \/>Jean Paul Romeo Rugero (Hope Ikizere)<br \/>Valentine Sendanyoye Rugwabiza (FPR)<br \/>Boniface Twagirimana (FDU-Inkingi)<\/p>\n<p>Mubo twabajije gutanga amanota ku bantu bari kur\u2019uru rutonde, maze bakemera kudusubiza ari benshi, bahuriza kuri<b> Joseph Matata, <\/b>Umuyobozi wa CLIIR, n\u2019umunyamakuru<b> Serge Ndayizeye <\/b>wo kuri Radiyo Itahuka, mu bantu bagize uruhari ruhanitse mu guteza imbere imihindukire y\u2019ubutegetsi mu Rwanda. Iki gitekerezo cya Komite yo Kuzahura uRwanda, gishobora kutera intambwe, uwari we wese mur\u2019uru rutonde cyangwa n\u2019undi wese bishishikaje agize icyo agitangazaho.<\/p>\n<p>Ndangize ngaruka k\u2019ucyo iyi nyandiko igamije: cyane cyane kugaragariza abasomyi bayo nkeka ko abenshi ari Abanyarwanda, abantu mbona hamwe n\u2019abandi n\u2019abajije, nyuma y\u2019isesengura ryimbitse, no gukurikirana igihe gihagije ibirebana na politiki y\u2019u Rwanda, bashobora kuduteza indi ntambwe mu mihindukire y\u2019ubutegetsi mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mu gihe cyashize, duhereye nanone kw\u2019isesengura ry\u2019anketi yariyakoreshejwe na theRwandan, twerekanye <a href=\"http:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/2014\/03\/11\/rwandan-politicians-how-popular-are-they-among-rwandans\/\">abanyapolitiki<\/a> bari bashyizwe imbere muri opozisiyo nyarwanda. Hari mu kwezi kwa kabiri kwa 2014. Ariko hagati aho hari byinshi byahindutse mu ruhando rw\u2019amashyaka nyarwanda.<\/p>\n<p>Birumvikanako hashobora kuba hari abandi benshi bari gutanga umuganda wabo kugira ngo ibintu bihinduke mu Rwanda, ariko tutashoboye gushyira muri ruriya rutonde. Ubwo abandi nabo bazabikora, dukomeze twese tugende twuzuzanya.<\/p>\n<p>Ndahamyako ukodukomeza kugaragaza abo tubona hari icyo barigukora kigaragara ko kiganisha aheza imibereho y\u2019Abanyarwanda y\u2019igihe kizaza, ari nako tubatera akanyabugabo ngo bakomeze bumvako bashyigikiwe. Nanone uwaba ari mu rutonde yumva atarakwiye kurubaho kubera impamvu ze yihariye, tubaye tumwiseguyeho.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Ambrose_Nzeyimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7185\" alt=\"Ambrose_Nzeyimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Ambrose_Nzeyimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><b><i>Ambrose Nzeyimana<\/i><\/b><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.files.wordpress.com\/2013\/01\/ambrose-nzeyimana-political-analyst.pdf\"><b><i>Political Analyst\/ Activist<\/i><\/b><\/a><b><i><br \/>\nOrganising for Africa, Coordinator<br \/>\n<\/i><\/b><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/\"><b><i>The Rising Continent<\/i><\/b><\/a><b><i>, Blog editor<\/i><\/b><\/p>\n<p><b><i>London, UK<br \/>\nEmail: risingcontinent@gmail.com<\/i><\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Komite yo Kuzahura uRwanda [KKR] mu kinyarwanda, cyangwa Rwanda Reform Committee [RRC] mu cyongereza, niyo mazima nagenekereje nita urutonde rw\u2019abantu nasesenguye ngasanga Abanyarwanda turushijeho kubafasha kuba bakorera hamwe, cyangwa bakaba barushaho gutanga umuganda wabo mu byo babona igihugu cyose ntawuhejwe cyakungukiramo, byakwihutisha impinduka mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7023,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9287","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Komite yo Kuzahura uRwanda [KKR] mu kinyarwanda, cyangwa Rwanda Reform Committee [RRC] mu cyongereza, niyo mazima nagenekereje nita urutonde rw\u2019abantu nasesenguye ngasanga Abanyarwanda turushijeho kubafasha kuba bakorera hamwe, cyangwa bakaba barushaho gutanga umuganda wabo mu byo babona igihugu cyose ntawuhejwe cyakungukiramo, byakwihutisha impinduka mu Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-29T01:09:49+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2014-12-29T01:52:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"215\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"235\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda\",\"datePublished\":\"2014-12-29T01:09:49+00:00\",\"dateModified\":\"2014-12-29T01:52:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":1033,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rwanda-map.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rwanda-map.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-29T01:09:49+00:00\",\"dateModified\":\"2014-12-29T01:52:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rwanda-map.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rwanda-map.jpg\",\"width\":215,\"height\":235},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Komite yo Kuzahura uRwanda [KKR] mu kinyarwanda, cyangwa Rwanda Reform Committee [RRC] mu cyongereza, niyo mazima nagenekereje nita urutonde rw\u2019abantu nasesenguye ngasanga Abanyarwanda turushijeho kubafasha kuba bakorera hamwe, cyangwa bakaba barushaho gutanga umuganda wabo mu byo babona igihugu cyose ntawuhejwe cyakungukiramo, byakwihutisha impinduka mu Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-29T01:09:49+00:00","article_modified_time":"2014-12-29T01:52:13+00:00","og_image":[{"width":215,"height":235,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda","datePublished":"2014-12-29T01:09:49+00:00","dateModified":"2014-12-29T01:52:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/"},"wordCount":1033,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/","name":"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","datePublished":"2014-12-29T01:09:49+00:00","dateModified":"2014-12-29T01:52:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rwanda-map.jpg","width":215,"height":235},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9287","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9287"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9287\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7023"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9287"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9287"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9287"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}