{"id":9330,"date":"2015-01-06T01:04:04","date_gmt":"2015-01-05T22:34:04","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9330"},"modified":"2015-01-06T01:07:58","modified_gmt":"2015-01-05T22:37:58","slug":"twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/","title":{"rendered":"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE."},"content":{"rendered":"<p><strong>IGICE CYA MBERE: ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE, NI UBWO TWICECEKEYE TUZI UKURI NDETSE TUZI N\u2019ABATUGAMBANIRA KUBERA INDA NINI NO GUKUNDA IBYUBAHIRO.<\/strong><\/p>\n<p>Iyo nibutse amajoro naraye hanze mu nzara n\u2019imibu byo mu bihuru mu mezi ya Gicurasi na Kamena 1994, imvura n\u2019ubwoba bwa buri kanya ko igitero cy\u2019interahamwe cyingezeho kugeza igihe nagereye i Murambi ya Gikongoro mvuye i Kaduha, byantwaye amajoro agera kuri 20 ariko kuri jye byanganaga nk\u2019umwaka wose kuko yari inzira y\u2019umusaraba aho bicaga bamwe babavumbuye, abandi IMANA ikatugezayo. Iyo nibutse ubwicanyi twakorewe i Murambi kugera aho bake cyane twari twarokotse, ingabo z\u2019abafaransa zaje zikatuvana mu nzara z\u2019interahamwe ndetse zikadufasha kugera ku ngabo z\u2019Inkotanyi, nibwiraga ko noneho amahoro ya nyayo agarutse mu Rwanda cyane cyane muri twe Abatutsi twabaga mu gihugu twari tumaze kubona amahirwe yo kurokoka itsembabwoko ryadukorerwaga.<!--more--><\/p>\n<p><strong>ICYIZERE CYARI CYOSE IGIHE TUROKOKA JENOSIDE MURI 1994 YAKOZWE N\u2019INTERAHAMWE<\/strong><\/p>\n<p>Nibuka twumva za disikuru za Perezida Bizimungu ndetse na Visi Perezida Kagame Pahulo aduhumuriza ko azakomeza kurwana akageza abicanyi mu butabera, twumvaga akanyamuneza. Twashakishije imibiri y\u2019abacu dufashwa n\u2019abasirikare b\u2019inkotanyi, n\u2019abahutu \u00a0bafite umutima batubwiraga aho abacu biciwe, maze turashyingura uko tubabona, dore ko n\u2019ubu hari abo tutamenye aho baguye. Twasubiye mu mashuri dutangira kwisuganya ngo dufashanye hagati yacu, ni muri iyo nzira turi i Ruhande ya Butare twashinze umuryango wa AERG (<b><span style=\"text-decoration: underline\">Association des Eleves et Etudiants, Rescapes du Genocide<\/span><\/b>) icyo gihe n\u2019abandi\u00a0bakuru batigaga bari bashinze za IBUKA, AVEGA, BARAKABAHO, AS. MPORE\u2026<\/p>\n<p>Twakoze ibikorwa byinshi byiza dufashanya mu masomo, turacumbikirana, turatabarana, dufasha bamwe gushinga imiryango, dushakirana ibiraka ngo tubone udufaranga two kubaho, rwose muri make twari dufite gahunda yo gukorera hamwe ngo twongere tubeho dore ko hafi ya twese nka 98% twari twabuze ababyeyi n\u2019abavandimwe kandi dutunguwe. Icyizere cy\u2019ubuzima buzira kwiheba n\u2019ubwoba bwo kubaho cyari cyose, tubona urumuri imbere rucanywe na Leta iyobowe na FPR Inkotanyi, ikaba mu by\u2019ukuri tutabeshyanye twarabonaga ko Umucunguzi Jenerali Kagame Pahulo adufite mu migambi ye ko tuzabaho neza; byahe byo kajya\u2026<\/p>\n<p><b>SIKO BYAGENZE\u2026 KUKO TUBOHEYE MU RWANDA&#8230;, MURI MAKE TURI IBICURUZWA BYA KAGAME.<\/b><\/p>\n<p>Sinjya guhera kure cyangwa ngo ntange ingero nyinshi kuko zirahari wakwandika ibitabo bikaba byinshi. Gusa ari jye ndetse n\u2019abo nkorana nabo hano i Gasabo, ndetse n\u2019abo nganira nabo mu Ntara duhuje akababaro k\u2019ababyeyi n\u2019abavandimwe bacu twabuze muri Jenoside y\u2019Abatutsi yo muri 1994; duhurira ku kintu twese kimwe: Ko aritwe twapfushije abacu, twarushye bihagije, kuki Kagame n\u2019abakozi be batuvangira mu bikorwa bike twitangirije byo kwibuka abacu? Ahubwo ugasanga batugira ibikoresho;<\/p>\n<p>&#8211; <span style=\"text-decoration: underline\">bakadutegeka abazatuyobora muri IBUKA, AERG, GAERG<\/span> (ndi mu bashinze AERG i Ruhande, nkaba no muri IBUKA ku buryo ibyo mvuga mbizi\u00a0nabihagararaho, gusa sinshaka kwivuga ejo batankurikiza abandi\u2026)<\/p>\n<p>&#8211; <span style=\"text-decoration: underline\">bakadutegeka ingendo tugomba gukora z\u2019abo twamagana cyangwa ngo dushima<\/span> (twamagane abafaransa, twandike ko tudafasha M23 nkaho IBUKA ari ishami rya Leta, twandike twamagana filimi ya BBC nkaho hari aho IBUKA yavuzwemo)<\/p>\n<p>&#8211; <span style=\"text-decoration: underline\">bakadutegeka abo dushinja b\u2019abere n\u2019abo tugomba kudakurikirana kandi ari abajenosideri bafite ibimenyetso<\/span> (<span style=\"text-decoration: underline\">Mushinje Rusesabagina ko yabatse amafaranga muri Mille Collines, mwayabura akabasohora \u2013 nyamara ntawe yasohoye uko twabyumvise mu baharokokeye-, Rucagu- Koloneli Ninja na Jenerali Rwarakabije, Shehe Musa Fazili\u2026 turabakeneye mube mubaretse ntimwibeshye kuko abo bishe ntibazanazuka\u2026<\/span>)<\/p>\n<p>&#8211; bakohereza abantu baguze, bahinduye ibikoresho (ndetse bamwe muri bo ari abacikacumu ba Jenoside yadukorewe) kuza kutuneka kugira ngo bumve icyo tuvuga ku mfu z\u2019abacu barokotse baba bapfuye mu buryo bwo kwicwa cyangwa babashije gutoroka bari bagiye kwica (mvuge nka <span style=\"text-decoration: underline\">Assiel Kabera wari umujyanama wa Perezida Bizimungu, Liyetona Ruzibiza warozwe yarahungiye i Burayi, Liyetona Munyemana Francois Xavier d\u2019Assise wayoboye AERG KIST-KHI akaraswa ku mugaragaro n\u2019urinda Shehe Musa Fazili imbere y\u2019urugo rwe ku Kicukiro, Umunyamakuru Ingabire Charles wiciwe Uganda, Makonene Gustave wiciwe i Rubavu, Richard Mazimpaka bavuga ko yiyahuye (ese uwo mugozi biyahuza wo mu cyumba ufata he? Ku rusenge? Ku rukuta?&#8230;) simvuze abahunze bari bamaze kwicwa muri gahunda nka ba Ben Rutabana, Sebarenzi Joseph\u2026 Simvuze abafunze birirwa bavuga ibintu bivuguruzanya mu nkiko ukabona ko baba babitegetswe; navuga cyane cyane Kizito Mihigo na bagenzi be\u2026<\/span><\/p>\n<p><strong>ABATUGAMBANIRA BO TURABAZI KANDI UMUNSI UMWE AMATEKA AZABIBABAZA&#8230;<\/strong><\/p>\n<p>Gusa ntitwabura kwiyama ibirura bitubamo byigize intama, byerekana ko biharanira uburenganzira bw\u2019abacitse ku icumu ry\u2019interahamwe nyamara mu by\u2019ukuri ari zo ntore zikomeye za Jenerali Nziza Jacques na Rucagu Boniface (Abicanyi biyita Intore), abo ni nka Major Mujaribu Januwari wigize umunyamasengesho ndetse wigaragaza nk\u2019ufite impuhwe nyinshi cyane nyamara ari uwirirwa acengeza amatwara yo kwikanyiza kw\u2019agatsiko, twavuga nka Jean Marie Vianney wigize umuhuza hagati y\u2019abacikacumu na Jenerali Nziza Jacques, akaba inkomamashyi ikomeye cyane ubona ko atera ikirenge mu cy\u2019umusaza wagombye kuba ariwe uharanira uburenganzira bw\u2019abacikacumu, nyamara icyaka cyarenze ku buryo yirirwa mu tubari akora icengezamatwara rigamije kugira Kagame Umwami w\u2019u Rwanda, uwo nta wundi ni Mugesera Antoine, wa wundi agatsiko ka Kagame gakoresha muri IBUKA.<\/p>\n<p><strong>MURI GUHEMUKIRA ABANYU\u2026\u00a0 AMATEKA AZABIBABAZA\u2026<\/strong><\/p>\n<p>Muri make turi mu gahinda gakomeye cyane kubona waravukiye mu ngoma za MDR hakaza MRND zose ubona ko zitifurizaga umututsi kugira uburenganzira bungana n\u2019ubw\u2019umuhutu kandi bose bari bene kanyarwanda; warangiza ukayoborwa na bene wanyu (dore ko tuvugishije ukuri haba mu gisirikare ndetse no mu yindi myanya ikomeye y\u2019igihugu ifatirwamo ibyemezo bikomeye, usanga hose ari abatutsi bayifite) ariko barangiza ugasanga barakugurisha mu mafoto ngo baragufasha, nyamara bishakira amafaranga y\u2019abanyamahanga, barangiza bakakubuza gutekereza, bakagutegeka kuba imashini itekereza ibyo bayihaye, waba utabyumva neza ukicwa cyangwa wagira amahirwe ugafungwa burundu hageretseho iyicwarubozo no kugerekwaho ko ukorana n\u2019abanzi b\u2019igihugu.<\/p>\n<p><strong>ISOMO TUVANAMO, N\u2019INAMA KU BAVANDIMWE B\u2019ABACIKACUMU RYA JENOSIDE YADUKOREWE\u2026<\/strong><\/p>\n<p>Amateka ari kwisubiramo, ahubwo biri kuba bibi kurushaho kuko ubu uretse Interahamwe zatwishe zishaka kuba zarangiza uwasigaye ngo atazavaho ashaka ubutabera nyabwo, igitugu cyariyongereye \u00a0kivanze n\u2019 ubwicanyi bw\u2019amoko yose bukorwa n\u2019ingoma ya Kagame n\u2019agatsiko ke.<\/p>\n<p>Isomo ni uko uziha gukurikira imbyino y\u2019iyi leta ituyoboye, nta kabuza azisanga yaratsinzwe asigaye ashakishwa n\u2019ubutabera, maze rero ntimuzavuge ko tutajyanye inama, ngo mutangire muvuge nka za nterahamwe ngo \u201c<span style=\"text-decoration: underline\">Twarashutswe<\/span>\u201d. Ndabingize mumenye ubatera ibibazo bikomeye, mureke kuba abafana b\u2019ikipe mutazi uko ikina, igamije inyungu z\u2019agatsiko.<\/p>\n<p>Inama ikomeye ngira bagenzi banjye ni uko amaraso asama, tureke ibikorwa byo kugirirana nabi kuko turi abavandimwe, kandi tumenye ko nitujya mu bwicanyi cyangwa tukabushyigikira nta na kimwe tuzaba turushije inkoramaraso z\u2019interahamwe zatwiciye. Kwirinda ni uburenganzira bwacu ariko kwambura mugenzi wawe uburenganzira bwe ntitubyemerewe na gato.<\/p>\n<p>Twitondere abantu kuko iyi Kigali yuzuye za Maneko ndetse no mu byaro hose ni uko, cyane cyane abo twakwizeye nibo badutumaho, ejo ukumva ngo kanaka yapfuye urutunguranye (bamuhaye uburozi), yabuze (ari kureremba muri Rweru), arafunze akorana na FDLR na RNC (ari uko yanze gukora amafuti bamwifuzaho), yiyahuye (bamwishe bakamwitirira kwiyahura).<\/p>\n<p>Bagenzi banjye muri AERG, GAERG na IBUKA twirinde abicanyi \/ ibisambo byigize za maneko biturimo bishaka kudukoresha amafuti, iyi miryango yacu ishingwa ntiyagombaga kujya mui politiki nkuko byanditswe muri sitati zitugenga, ariko usanga ba Jenerali Nziza, Jenerali Ibingira, Mugesera Antoni, Rutaremara Tito, Mucyo Johani Uw\u2019Imana birirwa badutwara mu nyungu za politiki za FPR\/Kagame, nyamara nidutekereza neza tuzasanga twaratandukiriye ndetse twarahemukiye umuryango w\u2019abacikacumu bose muri rusange tutabizi. Rwose ntawifuza ko uwacu yazasubiza ngo \u2018Narashutswe\u201d\u2026<\/p>\n<p>NIYO MPAMVU NJYE NIBUKA NYAKWIGENDERA RUGAMBA SIPIRIYANI ATI: \u201cNTUMPEHO\u201d Kandi ATI:\u201d JYA UMENYA GUSAZA UTANDURANIJE\u201d.<\/p>\n<p>Dusenge cyane kandi twizeye kuko Imana yaturokoye niyo yonyine izatuvana muri ibi bihe bitoroshye.<\/p>\n<p>Mbaye mpiniye aha ariko nsaba Imana ngo\u00a0 idufashe, idutsindire ikibi kiturimo. Tuzongera vuba\u2026 MBIFURIJE MWESE UMWAKA MUSHYA MUHIRE KU RWANDA RWOSE.<\/p>\n<p>Umusomyi akaba n\u2019umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.<\/p>\n<p>Nyamirambo, kuwa 04 Mutarama 2015.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/TWESE-HAMWE-NK\u2019ABACIKACUMU-BA-GENOSIDE-YAKOREWE-ABATUTSI-TUMENYE-ABO-TURI-BO-TWIBOHORE-GEREZA-YA-KAGAME-N\u2019AGATSIKO-KE..pdf\">TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE.<\/a>\u00a0PDF<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>IGICE CYA MBERE: ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE, NI UBWO TWICECEKEYE TUZI UKURI NDETSE TUZI N\u2019ABATUGAMBANIRA KUBERA INDA NINI NO GUKUNDA IBYUBAHIRO. Iyo nibutse amajoro naraye hanze mu nzara n\u2019imibu byo mu bihuru mu mezi ya Gicurasi na Kamena 1994, imvura n\u2019ubwoba bwa buri kanya ko igitero cy\u2019interahamwe cyingezeho kugeza igihe nagereye i Murambi ya [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-9330","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"IGICE CYA MBERE: ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE, NI UBWO TWICECEKEYE TUZI UKURI NDETSE TUZI N\u2019ABATUGAMBANIRA KUBERA INDA NINI NO GUKUNDA IBYUBAHIRO. Iyo nibutse amajoro naraye hanze mu nzara n\u2019imibu byo mu bihuru mu mezi ya Gicurasi na Kamena 1994, imvura n\u2019ubwoba bwa buri kanya ko igitero cy\u2019interahamwe cyingezeho kugeza igihe nagereye i Murambi ya [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-01-05T22:34:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-01-05T22:37:58+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/\",\"name\":\"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"datePublished\":\"2015-01-05T22:34:04+00:00\",\"dateModified\":\"2015-01-05T22:37:58+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE. - Umunyarwanda","og_description":"IGICE CYA MBERE: ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE, NI UBWO TWICECEKEYE TUZI UKURI NDETSE TUZI N\u2019ABATUGAMBANIRA KUBERA INDA NINI NO GUKUNDA IBYUBAHIRO. Iyo nibutse amajoro naraye hanze mu nzara n\u2019imibu byo mu bihuru mu mezi ya Gicurasi na Kamena 1994, imvura n\u2019ubwoba bwa buri kanya ko igitero cy\u2019interahamwe cyingezeho kugeza igihe nagereye i Murambi ya [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-01-05T22:34:04+00:00","article_modified_time":"2015-01-05T22:37:58+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/","name":"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"datePublished":"2015-01-05T22:34:04+00:00","dateModified":"2015-01-05T22:37:58+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-hamwe-nkabacikacumu-ba-genoside-yakorewe-abatutsi-tumenye-abo-turi-bo-twibohore-gereza-ya-kagame-nagatsiko-ke\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"TWESE HAMWE NK\u2019ABACIKACUMU BA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TUMENYE ABO TURI BO, TWIBOHORE GEREZA YA KAGAME N\u2019AGATSIKO KE."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9330","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9330"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9330\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9330"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9330"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9330"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}