{"id":9335,"date":"2015-01-08T23:46:25","date_gmt":"2015-01-08T21:16:25","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9335"},"modified":"2015-01-08T23:46:38","modified_gmt":"2015-01-08T21:16:38","slug":"intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/","title":{"rendered":"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA"},"content":{"rendered":"<p>MEMORANDUM Y\u2019URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR)<\/p>\n<p>Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda zibumbiye mu rugaga FDLR dufatanyije n\u2019abandi banyarwanda bari hirya no hino ndetse n\u2019abandi bose bifuza amahoro mu Rwanda no mu karere duherereyemo; Tumaze kwitegereza uruhererekane rw\u2019amateka y\u2019u Rwanda, cyane cyane ibyaranze amoko arutuye n\u2019imibanire hagati yayo, by\u2019umwihariko abahutu n\u2019abatutsi mu gihe cy\u2019imyaka irenga magana ane na mirongo itanu (450 ans ), twasanze ari imibanire yaranzwe n\u2019urwango, agasuzuguro, ubwicanyi, igitugu n\u2019ibindi&#8230;<br \/>\n<!--more--><br \/>\nIbyo byose bikaba byarahitanye abantu batazwi umubare kuko bigaragara ko hari abagiye bagwa mu mashyamba, abandi bagatabwa mu mazi bahambiriwe mu mifuka, n\u2019ahandi hatandukanye. Mu ijambo rimwe rero, hatikiye imbaga y\u2019abantu benshi. Tumaze kubona ko amahanga (Communaut\u00e9 Internationale) n\u2019imiryango itandukanye (Differentes Organisations) binjiye mu bibazo by\u2019u Rwanda bakirengagiza amateka, ndetse bakabijyamo bagendeye ku binyoma bagezwaho n\u2019abantu bifitiye inyungu zabo bwite, rimwe na rimwe bakabigezwaho n\u2019abiyita abanyarwanda kandi atari bo, bagamije kurimbura abanyagihugu biha ubwenegihugu ku ngufu mu bihugu bagenda bigarurira.<\/p>\n<p>Twahisemo gushyira ku ruhande ibindi byose tugamije kugaragaza ukuri mu buryo tuzashobora bwose kugira ngo ikinyoma cyabibwe mu mahanga no miryango itandukanye gikurweho, kuko nta bundi buryo bushoboka bwatuma ikibazo cy\u2019abanyarwanda gikemuka uretse ukuri. Uyu mugambi wo kugaragaza ukuri ni umugambi mwiza ku munyarwanda wese, kuko ari byo byonyine bizazana amahoro arambye mu Rwanda no mu karere. Tuzi neza ko hari benshi bazarwanya uko kuri, ariko kukurwanya ni byo bituma tumenya babandi biyita abanyarwanda kandi atari bo, ari cyo kinyoma cya mbere. Muri uyu mugambi wo gushyira ukuri ahagaragara, turasaba abanyarwanda bakunda igihugu gutanga inkunga yose ishoboka kugira ngo ukuri gutsinde mu gihe gito, kuko abantu bakomeje gushira bicwa kandi mu bwicanyi bw\u2019indengakamere, bwo kujugunywa mu mazi, twavuga ko ari amahano atarigeze abaho mu Rwanda.<\/p>\n<p>DORE BIMWE BIKENEYE KUGARAGAZWAHO UKURI:<\/p>\n<p>1. Tuzamenya impamvu mu Rwanda ari ho honyine ku isi hari abantu b\u2019umuryango umwe, mu ruhererkane rwabo bavukanaga imbuto zo kuba abami bonyine.<\/p>\n<p>2. Tuzamenya impamvu mu Rwanda hari ubwoko bw\u2019abantu bagomba gukora uburetwa, gukubitwa ibiboko, gufungwa no kwicwa ntihagire uwo bibabaza ku isi yose ngo abikurikirane.<\/p>\n<p>3. Tuzasobanukirwa impamvu hari ubwoko bugomba kumenya gutegeka, ubundi ntibubimenye, bityo bamwe bakiga abandi bakabivutswa.<\/p>\n<p>4. Tuzamenya impamvu yateye abantu bamwe kuva mu buyobozi bw\u2019ingabo z\u2019igihugu kimwe, bagafata bamwe mu ngabo z\u2019icyo gisirikare bagatera ibindi bihugu.<\/p>\n<p>5. Tuzasobanukirwa impamvu intambara y\u2019Inkotanyi yatangiye kuwa 01 Ukwakira 1990, ikaba igeze aya magingo itararangira, nyuma y\u2019imyaka makumyabiri n\u2019ine yose abanyarwanda bakaba bagicura imiborogo kandi bagipfa kubera iyo ntambara.<\/p>\n<p>6. Tuzamenya neza uburyo ibyifuzo bya FPR byemewe bikakirwa, ndetse hakabaho n\u2019isinywa ry\u2019amasezerano ya Arusha, nyamara uwayashyizeho umukono agahanurwa mu ndege, agapfa we na bagenzi be.<\/p>\n<p>7. Kuki ababikoze batigeze bakurikiranwa kugeza magingo aya kandi bazwi? Kuki bavugwa ariko ntihagire ubyitaho?<\/p>\n<p>8. N\u2019ubwo byatangiye kumenyekana bivuzwe n\u2019ababizi neza, tuzarushaho gusobanukirwa n\u2019iyicwa ry\u2019abahutu n\u2019abatutsi mu Rwanda, n\u2019uko byateguwe n\u2019ababiteguye.<\/p>\n<p>9. Tuzamenya impamvu mu Rwanda habayeho umuco wo kubatiza amagufa y\u2019abantu bapfuye, aho amagufa y\u2019umuhutu bayita ay\u2019umututsi kugira ngo abone uko ashyingurwa muri magaze (M\u00e9morial = Urwibutso), ndetse n\u2019ay\u2019umututsi bise umuhutu akaba ayo kujugunywa ku gasozi.<\/p>\n<p>10. Tuzasobanukirwa uburyo impunzi z\u2019abanyarwanda ari zo zonyine ku isi zishwe ku mugaragaro i KIBEHO, ndetse bikaba rurangiza mu MAKAMBI YO MURI CONGO, ibyo byose bigakorwa byibasiye ABAHUTU.<\/p>\n<p>11. Tuzamenya neza uburyo impunzi zacitse ku icumu uyu munsi zigomba kuzira gusa ko zatataniye mu mashyamba maze hakemezwa ko zikomeza kuraswa, mu gihe nta handi byabaye ko umuntu yazira ko yashwiragijwe.<\/p>\n<p>12. Ese ni gute impunzi zashwiragijwe zidafashwa, zitavurwa, zigikomeje guhigwa kandi zitagombaga kwibumbira hamwe ngo zibone uko zibaho no kwirinda?<\/p>\n<p>13. Icyaha gikomeye cyo kurimbura abaturage b\u2019igihugu gituranyi, ukarenza miliyoni esheshatu, mu gihe no kwica umuntu umwe bihanirwa, ubwo bugome ndengakamere tuzamenya impamvu budakurikiranwa.<\/p>\n<p>14. Tuzasobanukirwa ukuntu umuntu yaba umusirikare mu bihugu byinshi kandi byose akabyita kavukire.<\/p>\n<p>15. Tuzamenya impamvu uburenganzira bw\u2019abiyise impunzi bwubahirijwe, maze bakaganira n\u2019ubutegetsi bwariho mu gihugu, nyamara impunzi z\u2019u Rwanda ziri hirya no hino zikaba zitemerewe kuganira n\u2019ubutegetsi buriho.<\/p>\n<p>16. Tuzamenya impamvu mu Rwanda hari abashomeri benshi n\u2019ikibyihishe inyuma.<\/p>\n<p>17. Tuzamenya aho u Rwanda na Uganda bihuriye mu mugambi wo kuyogoza akarere cyane muri RDC, tunamenye n\u2019impamvu umutwe wa M23, mu isenyuka ryayo, u Rwanda na Uganda byagabanye mu kwakira abari bawugize.<\/p>\n<p>18. Tuzamenya impamvu icyifuzo cya Perezida wa Tanzaniya kitakiriwe, ahubwo abaturage ba RDC bakaba bari kwicwa.<\/p>\n<p>19. Tuzakurikirana igihe n\u2019imburagihe ibyakorewe abanyarwanda nk\u2019uko MAPPING REPORT yabivuze, BBC ikabyerekana muri filimi \u201cRWANDA\u2019S UNTOLD STORY\u201d.<\/p>\n<p>20. Tuzamenya byanze bikunze umubare n\u2019umwirondoro by\u2019abatawe mu mazi kandi bakaba bagitabwamo kugeza magingo aya.<\/p>\n<p>21. Tuzamenya uburyo Kagame akunze kwica no kurangiza abazi amabanga ye n\u2019abakoranye nawe, ndetse byanze bikunze tuzamenya amabanga atuma abica kuko bishoboka ko ari wo muti uzakiza u Rwanda.<\/p>\n<p>22. Tuzamenya neza ibanga ryihishe inyuma \u201c y\u2019AGACIRO DEVELOPMENT FUND\u201d mu Rwanda; tumenye n\u2019aho umutungo wa bamwe mu biyita abanyarwanda wavuye.<\/p>\n<p>23. Tuzamenya isano iri hagati ya LONI n\u2019ubwoko bumwe buri mu Rwanda, n\u2019igituma hibasirwa ubwoko bumwe imyaka ingana itya, bukicwa umusubizo, kandi tuzanamenyeraho n\u2019ukuntu umukono u Rwanda rwashyize muri LONI rwawushyiriyeho abatutsi gusa.<\/p>\n<p>24. Tuzanamenya impamvu ibitangazamakuru, byaba ibikorera ama Leta n\u2019ibyigenga byirinze kenshi gutangaza ibikorerwa abanyarwanda b\u2019abahutu mu myaka makumyabiri n\u2019ine ishize yose.<\/p>\n<p>25. Tuzasobanukirwa impamvu Leta y\u2019u Rwanda isa n\u2019aho itakigira umutungo bwite wo gufasha abaturage bayo, ahubwo uwo mutwaro ngo ikaba yarawushyize kuri Kagame kandi Kagame aba afite umushahara we bwite aba yakoreye. Nawe se ngo umushahara we awumarira mu guha abantu inka, mu kububakira amazu, mu kubaha imihanda, amashanyarazi n\u2019ibindi&#8230;kugeza n\u2019aho umuturage watewe urushinge kwa muganga ataha avuga ko ari Kagame warumuteye (mbega umuganga!) aha tuzamenya icyo izindi nzego zikora.<\/p>\n<p>26. Tuzamenya uko abanyarwanda bambuwe utwabo n\u2019icyo bise GACACA uko babayeho niba bagihumeka. Kuko GACACA ari kimwe mu isahuranabuhanga Kagame yashyizeho kugira ngo abahutu basigare iheruheru.<\/p>\n<p>27. Ibyavuzwe muri iyi nyandiko, ndetse n\u2019ibyavuzwe n\u2019abandi bantu batandukanye twizeye ko bitazasuzugurwa cyangwa ngo biteshwe agaciro bitarakorwaho iperereza ritabogamye.<\/p>\n<p>Twebwe impunzi z\u2019abanyarwanda bacitse ku icumu twibumbiye mu rugaga FDLR, nubwo duhora twambura intwaro abaje kuturimbura, tuzanarushaho kuzishyikiriza abo twizeye ko bazadufasha mu gukurikirana no gushyira ukuri ahagaragara, twasanze ukuri ari ko konyine kuzakiza abanyarwanda bakiriho n\u2019ubwo kutazagarura abapfuye.<\/p>\n<p>Tuzi neza ko hari umugambi wo kwica no kurimbura abazi ukuri bose, no kubatatanyiriza kure ku buryo mu Rwanda hasigara abana batazi ibyabaye maze bakibagizwa ubwoko bwabo; nyamara na none bakicwa ari bwo bazira nk\u2019uko Kagame yivugiye ko abana b\u2019abahutu bagomba guca bugufi ubuziraherezo kubera bene wabo. Iyi ikaba ari gahunda yamye iriho kuva ku bami bibwiraga ko umuhutu agomba kunama no kwicwa nta nkurikizi; ari byo Kagame yagaruye mu iyicanabuhanga rigezweho. Kuri iyi si amasasu aravuga ururimi rugaceceka. Ariko na none iyo ururimi ruvuze amasasu araceceka. Amasasu rero yatuvuzeho igihe kirekire kugira ngo tutavuga akaga turimo, ari na byo tugipangirwa mu minsi ira imbere. Ariko igihe tuzabona cyose tuzavuga ukuri kuko ari ko konyine kuzabohora abanyarwanda n\u2019abirabura muri rusange, kabone nubwo twakuzira. Kandi ntabwo tuzaterwa ubwoba n\u2019abiyita abanyarwanda atari bo. Utaturusha gusenga Imana ntakwiye kudukanga ngo tutavuga ukuri. Iyo ibe intego y\u2019uwiyumvamo ubunyarwanda wese, n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ngo n\u2019inshuti za Kagame zimubwira ko abo ajugunya mu mazi bagerayo bagahinduka amafi bakagaruka kumurega. Kuva isi yaremwa abantu benshi batekereje kurimbura abandi ariko n\u2019ubwo babikoraga, amaherezo Imana yarabagarukanaga. Ntitwibwire ko rero Imana izaguma guceceka ngo ni uko ari abahutu bapfuye gusa. Tuzi neza ko hirya no hino hari abantu bababazwa n\u2019ibiri kuba ku banyarwanda no ku baturanyi babo. Ariko twikuremo imitekerereze yo kumva ko bizahagarikwa n\u2019imbunda gusa n\u2019amasasu yazo, ahubwo buri wese afate imbunda ye irasa UKURI, kandi arasire aho ari, bizagera aho bigomba kugera; Izo mbunda zacu zirasa ukuri zizafasha amaradiyo yigenga nka BBC, kurushaho kurwana ku nzirakarengane.<\/p>\n<p>Twibuke ko n\u2019uwitwa GIHAYIMA muri MUSEKE WEYA afite imbunda ivubura amahoro, ariko ivubura amahoro mu kinyoma cyo gushyigikira ubutegetsi buriho, bityo ntibibyare umusaruro. Turase ikinyoma rero tukirashisha ukuri nyako kugira ngo amahoro Gihayima avubura akwire mu banyarwanda n\u2019abaturanyi bacu; twese turambike byose dusigarane ukuri kuko guca mu ziko ntigushye. Umunyakinyoma ni we witabaza intwaro zo kurimbura kuko nta kuri aba afite.<\/p>\n<p>Twebwe rero nta bwoba tugifite kuko dufite ukuri; bityo tukaba twarasuzuguye icyitwa intwaro cyose kuko nta ntwaro iruka ukuri. Turasaba Kagame na FPR ye ko areka imigambi ye mibi yo kurigisa abantu, kubafungira ubusa, kubarasa ku mugaragaro nk\u2019uko abivuga, kubanigira mu bwihisho mu yandi mahanga, kandi nawe ashyire intwaro mu bubiko bwazo maze asigarane ukuri, isi yose imubaze nawe ayisubize; niba afite ukuri ntagire ubwoba bwo gusubiza nk\u2019uko natwe twarambitse intwaro yari yaratuzaniye ngo zitwice, ubu tukaba duhagaze ku kuri kudatsimburwa.<\/p>\n<p>UFITE IKINYOMA NI WE UGIRA UBWOBA AGAKORA ITERABWOBA NK\u2019IRYO KAGAME ARIMO AKORA, CYANGWA AGAKORA IMYIGARAGAMBYO IYO BAMUVUMBUYE. NAHO UFITE UKURI AJYA AHABONA NDETSE AKARAMBIKA N\u2019INTWARO YE AGASIGARANA UKURI GUSA, KUKO NTA CYAMUHANGARA KANDI N\u2019IYO YAPFA UKURI KWE NTIGUSHOBORA GUPFA. NI NA YO MPAMVU UKURI KW\u2019IMPUNZI ZIRI MU MASHYAMBA YA KONGO KURUTA KURE IMIGAMBI YO KUZIRASA ABANTU BAFITE MU MITWE.<\/p>\n<p>Twiyambure rwose ibiturimbura twakire ukuri ari ko twitwaza kuko ukuri gutanga ubuzima naho ikinyoma kikazana urupfu n\u2019inzigo. Turashimira byimazeyo abifatanyije natwe muri iyi ntambara yo gushyira ukuri ahagaragara. Turanasaba abafite ukuri kunganira uko dufite kugushyira ahagaragara. Turanasaba kandi inshuti z\u2019ukuri kurwanya benshi bita icyiza ikibi ndetse n\u2019ikibi bakacyita icyiza, abo ni babandi barangwa igihe cyose no gusebanya batagaragaza ukuri, ahubwo bashyize imbere inyungu zabo bwite, abo ni abagoreka ukuri bakuzi neza kubw\u2019amafaranga y\u2019umurengera bahabwa na FPR, abandi ni abashyize imbere inyungu zabo bwite bakirengagiza akarengane abanyarwanda barimo, bashakira ibyubahiro n\u2019ubutegetsi hejuru y\u2019imirambo y\u2019inzirakarengane zarimbutse batitaye ku byazikorewe ngo byibura bazivugire. Ibyo bikaba ari byo bituma twebwe nka FDLR duhora duhanganye n\u2019abifuza gufatanya natwe ariko badashaka ko tuvuga ibyatubayeho no kwibuka ababiguyemo; abo ni nabo bavuga ko dukwiye kuba ishyaka rya politike litagira amateka, birengagiza ko FDLR yabyawe n\u2019irimburwa ndetse n\u2019ishwiragizwa ry\u2019impunzi z\u2019abahutu mu Rwanda no muri Kongo muri iyi myaka makumyabiri n\u2019ine (24 ans).<\/p>\n<p>NTA CYIZA, NTA BUTEGETSI, NTA MAHORO, NTA TERAMBERE, NTA N\u2019IGIHUGU FDLR IKENEYE MU GIHE BYABA BIZIYE KUTUBUZA KUMENYA NO KUVUGA UKURI NO GUSHYIRA AHAGARAGARA IBY\u2019IRIMBURWA RY\u2019IMPUNZI Z\u2019ABAHUTU MU RWANDA NO MURI KONGO. ABAFITE INYOTA YO GUFATANYA NATWE BAGAMIJE KUDUKURA MURI UWO MURONGO BASUBIZE AMERWE MU ISAHO.<\/p>\n<p>Muri iyi gahunda yacu yo kugaragaza ukuri, twibanze ku karengane kamaze imyaka irenga magana ane na mirongo itanu (450ans) gakorerwa abahutu ntibivugwe kubera cya kinyoma cyakwijwe amahanga yose. Ntabwo ariko ukuri kwacu kugamije ivangura iryo ariryo ryose, ahubwo tugamije kurwanya ivangura kirimbuzi rishyigikiwe kandi rigashyirwa imbere na KAGAME mu gukora ibyo abamubanjirije batigeze batinyuka gukora.<\/p>\n<p>Urugero twabaha rw\u2019ivangura rimuri mu mutwe ni nk\u2019iyo atinyutse kuvuga ngo abana b\u2019imfubyi z\u2019abahutu basabe imbabazi imfumbyi z\u2019abatutsi; nyamara akirengagiza ko izo mfubyi zizi neza uwazigize atyo. Na none kandi n\u2019uko Kagame avangura amoko ari mu bazima ari no mu bapfuye, ari na yo mpamvu wakwibaza abo yise \u201c abantu bacu\u201d mu ijambo risoza inama ya 12 y\u2019umushyikirano kuwa 19\/12\/2014, abo ari bo. Umenya abahutu batarimo. Byongeye kandi, ko FPR-Inkotanyi zarwanaga zishaka uburenganzira bwo kuba mu gihugu, abantu babo avuga ni ababakoreraga ibiki? Abandi bari mu gihugu bari abande? Aha Kagame ashobara kuvuga ko yashakaga kuvuga abanyarwanda bose bicwaga, none abiciwe i Kibeho bo bari aba nde? Abiciwe mu makambi ya RDC bo ni abande?<\/p>\n<p>Impunzi z\u2019abanyarwanda MUSHIKIWABO yavuze ko zigomba kuraswa zo ni izande? Ashobora gusubiza ngo ni iza FDLR akirengagiza ko FDLR atari igihugu ahubwo ari umutwe urengera impunzi zacitse ku icumu ry\u2019ingabo za FPR. Ni bwo byaba ku isi aho umuyobozi w\u2019igihugu aho gusabaira abanyagihugu be ibibafasha mu buzima, ahubwo asaba amahanga inkunga zo kubarimbura akabivuga nta bwoba cyangwa isoni afite. Ibi biragaragaza ivangura kirimbuzi riri mu mitwe y\u2019abayobozi bamwe muri LETA ya Kigali. Ikindi bitwaza ngo FDLR yasize ikoze amahano mu Rwanda!<\/p>\n<p>Ese mu mitwe y\u2019amashyaka yari mu Rwanda muri 1994 hari umutwe witwa FDLR wari urimo? Baranavuga ngo impamvu abahutu batagomba gutabarwa ni uko bakoze JENOSIDE. Harya imyaka magana ane bategetswe bicwa, bakoreshwa uburetwa, batemerewe kwiga nk\u2019abatutsi, ibyo byabaga ho bari kuzira iyihe JENOSIDE ra !?<\/p>\n<p>FDLR yavutse ibyawe n\u2019irimburwa ry\u2019impunzi n\u2019isenywa ry\u2019amakambi, kugira ngo abacitse ku icumu ry\u2019ingabo za FPR babone uko babaho, barebe n\u2019uko barokora bake ari bo Kagame avuga ko LONI yamufasha kurimbura, mbega agasuzuguro no gutinyuka! Ku bwo kumva afite ubwenge buruta ubw\u2019abayoboye LONI, asigaye yishongora akagira ngo ntazafatirwa mu magambo aturutse mu kanwa ke. Afite umugambi wo gutuka no gusembura amahanga agamije intambara kuko amahanga yamubereye inzitizi mu mugambi we wo gutegeka ubuziraherezo no kugabanya cyane umubare w\u2019abahutu, nyamara ariko ntagomba kwibwira ko igisubizo cy\u2019ibibazo by\u2019u Rwanda kizaboneka mu kwica buri gihe, n\u2019ubwo kwica ari byo bimwicaje ku ntebe y\u2019ubutegetsi; gusa ni amenye neza ko nta mahoro azaterwa no gutereka intebe hejuru y\u2019imirambo irenga miliyoni umunani z\u2019abanyarwanda n\u2019abanyekongo. Impamvu dukunda kuvuga abanyekongo bapfuye si uko turusha igihugu cyabo kubakunda, ahubwo ni uko bazize ko duhuje isura. Kandi uwo mwenda w\u2019urupfu ukaba uri ku biyise abanyarwanda atari bo bagakora ishyano; tuba tugamije gukura inzigo ku banyarwanda batabikoze kugira ngo umunsi wo kubikurikirana bizabazwe Kagame n\u2019abo bari bafatanyije barimbura abaturage b\u2019ikindi gihugu mu izina ry\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>NYAGASANI NI INTABERA KANDI NI UKURI KUZIMA, KWA KUNDI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYE.<\/p>\n<p>Bikorewe i Walikale ku wa 06 Mutarama 2015<\/p>\n<p>(S\u00e9)<\/p>\n<p><strong>BYIRINGIRO Victor <\/strong><\/p>\n<p>Generale Major<\/p>\n<p>Perezida w\u2019agateganyo wa FDLR.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>MEMORANDUM Y\u2019URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda zibumbiye mu rugaga FDLR dufatanyije n\u2019abandi banyarwanda bari hirya no hino ndetse n\u2019abandi bose bifuza amahoro mu Rwanda no mu karere duherereyemo; Tumaze kwitegereza uruhererekane rw\u2019amateka y\u2019u Rwanda, cyane cyane ibyaranze amoko arutuye n\u2019imibanire hagati yayo, by\u2019umwihariko abahutu n\u2019abatutsi mu gihe cy\u2019imyaka irenga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7240,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9335","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"MEMORANDUM Y\u2019URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda zibumbiye mu rugaga FDLR dufatanyije n\u2019abandi banyarwanda bari hirya no hino ndetse n\u2019abandi bose bifuza amahoro mu Rwanda no mu karere duherereyemo; Tumaze kwitegereza uruhererekane rw\u2019amateka y\u2019u Rwanda, cyane cyane ibyaranze amoko arutuye n\u2019imibanire hagati yayo, by\u2019umwihariko abahutu n\u2019abatutsi mu gihe cy\u2019imyaka irenga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-01-08T21:16:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-01-08T21:16:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"216\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"216\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"11 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/\",\"name\":\"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg\",\"datePublished\":\"2015-01-08T21:16:25+00:00\",\"dateModified\":\"2015-01-08T21:16:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg\",\"width\":216,\"height\":216},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA - Umunyarwanda","og_description":"MEMORANDUM Y\u2019URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda zibumbiye mu rugaga FDLR dufatanyije n\u2019abandi banyarwanda bari hirya no hino ndetse n\u2019abandi bose bifuza amahoro mu Rwanda no mu karere duherereyemo; Tumaze kwitegereza uruhererekane rw\u2019amateka y\u2019u Rwanda, cyane cyane ibyaranze amoko arutuye n\u2019imibanire hagati yayo, by\u2019umwihariko abahutu n\u2019abatutsi mu gihe cy\u2019imyaka irenga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-01-08T21:16:25+00:00","article_modified_time":"2015-01-08T21:16:38+00:00","og_image":[{"width":216,"height":216,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"11 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/","name":"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg","datePublished":"2015-01-08T21:16:25+00:00","dateModified":"2015-01-08T21:16:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/Logo_of_the_FDLR.jpg","width":216,"height":216},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intambara-yukuri-nikinyoma-mu-kubohoza-u-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"INTAMBARA Y\u2019UKURI N\u2019IKINYOMA MU KUBOHOZA U RWANDA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9335","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9335"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9335\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7240"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9335"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9335"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9335"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}