{"id":9441,"date":"2015-01-27T15:31:19","date_gmt":"2015-01-27T13:01:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9441"},"modified":"2015-02-05T01:25:05","modified_gmt":"2015-02-04T22:55:05","slug":"imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/","title":{"rendered":"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba"},"content":{"rendered":"<p>Uyu mwaka wa 2015 twawutangiranye impungenge nyinshi ziturutse ku banyarwanda b\u2019impunzi baba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuraswa n\u2019ingabo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye. Icyo izo mpunzi zizira \u00a0ngo ni ukuba FDLR itarashoboye kurangiriza igihe igikorwa yiyemeje cyo gushyira intwaro hasi, igikorwa kitagombaga kurenza tariki ya 2 Mutarama 2015. Ntawe utabona ko iri raswa ry\u2019impunzi ryagira ingaruka mbi ku baturage b\u2019akarere k\u2019uburasirazuba bwa Kongo ariko cyane cyane impunzi z\u2019Abanyarwanda ubu zibarirwa mu bihumbi 245. By\u2019umwihariko ariko, abenshi nanjye ndimo basanga gukemura ikibazo cy\u2019umutekano muke kirangwa mu karere bidakwiye gukorwa hashozwa izindi intambara zimena amaraso kuko ayamenetse kugeza ubu ahagije.<!--more--><\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego ku itariki ya 10 Mutarama 2015, bamwe mu banyamashyaka atavuga rumwe na Leta y\u2019u Rwanda bagaragagaje ko bahangayikishijwe n\u2019iki kibazo bahuriye i Bastille h\u2019 i Paris mu Bufaransa maze barebera hamwe icyakorwa ngo izi mpunzi zivuganirwe. Kimwe mu byo biyemeje harimo gutegura no gukora imyigaragambyo y\u2019impuruza (SOS Manif\/ SOS Protest)\u00a0 yo gutabariza abari mu kaga. Muri iyi nyandiko ndagira ngo twongere turebere hamwe impamvu nta muntu n\u2019umwe yaba umunyapolitiki cyangwa se impunzi isanzwe udakwiye kwitabira imyigaragambyo y\u2019impuruza izaba kuwa kane tariki ya 29 Mutarama 2015.<\/p>\n<ol>\n<li><strong>Igitekerezo cy\u2019inama<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Hakimara gutangazwa ko ibitero kuri FDLR aricyo kigezweho ariko hagatumizwa inama ya SADC na ICGLR ngo irebere hamwe uko ibyo bitero byatangira, byagaragaye ko hashobora kuboneka idirishya ry\u2019icyizere. Ni muri urwo rwego bamwe mu banyapolitiki bafashe icyemezo cyo guhura ngo babyigire hamwe.\u00a0 Mu butumire bw\u2019inama bwagejejwe ku mashyaka 26 yose harimo 23 akorera mu mahanga hamwe n\u2019andi atatu akorera mu Rwanda, hari igitekerezo nifuza ko buri wese yakwibuka. Kigira kiti:<\/p>\n<p><strong>\u2018umuco mwiza uranga abantu bashyira mu gaciro ugena ko mu bihe by\u2019amage n\u2019imidugararo abenegihugu bagerageza gushyira ku ruhande\u00a0 ibyo bari basanzwe bapfa bakishyira hamwe ngo babanze bahangane n\u2019icyorezo kibangamiye rubanda\u2019.<\/strong>Nyuma bitunguranye iyo nama ya SADC na ICGLR yaje kuvanwaho.<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li><strong>Imyanzuro ya Bastille<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Inama imaze gutegurwa neza yabereye i Batille \u2013Paris mu Bufaransa. Itangazo<a href=\"http:\/\/gahunde.org\/2015\/01\/11\/bastille-paris-itangazo-risoza-inama-yamashyaka-ya-opozisiyo-nyarwanda\/\">http:\/\/gahunde.org\/2015\/01\/11\/bastille-paris-itangazo-risoza-inama-yamashyaka-ya-opozisiyo-nyarwanda\/<\/a>\u00a0riyisoza naryo ryagejejwe kuri rubanda rikaba rivuga ko abanyapolitiki bahamagariwe kugaragaza ko mu gihe cy\u2019amage bashyize imbere inyungu za rubanda aho kuba utunyungu twabo ku giti cyabo. Itangazo rivuga ko kandi Abanyapolitiki barisinye basanga ikibazo cy\u2019impunzi zo muri Kongo kigomba gukemurirwa hamwe n\u2019icy\u2019abarwanyi ba FDLR kandi byombi bigahabwa ibisubizo biboneye cyane cyane hakitabwa ku guca impamvu zituma habaho imitwe yitwaza intwaro ndetse n\u2019impamvu zitera ubuhunzi. Iri tangazo rinatumira abanyarwanda bose b\u2019impunzi mu myigaragambyo idasanzwe yo kumvikanisha ijwi ry\u2019impunzi no gukangurira LONI, SADC na ICGLR ko inzira zitamena amaraso arizo zahabwa agaciro mu gukemura ibibazo. Iyo myigaragambyo yiswe iy\u2019impuruza cyangwa\u00a0<strong>SOS Manif<\/strong>\u00a0mu rurimi rw\u2019igifaransa izaba tariki ya 29 Mutarama 2015 ikazabera mu mujyi wa Paris no mu yindi mijyi ndetse no mu makambi y\u2019impunzi hagatangwa ubutumwa bumwe bwumvikanyweho. Ubwo butumwa buzaba busaba ibintu bibiri y\u2019ingenzi:<\/p>\n<ul>\n<li>Ko icyemezo cyo kurasa impunzi cyakurwaho bwangu ahubwo impunzi zo muri Kongo zari zaratereranywe zigahabwa ubufasha bwose zikeneye.<\/li>\n<li>Gufasha Abanyarwanda gushyira igitutu ku butegetsi bw\u2019igitugu bwa Paul Kagame kugira ngo akingure urubuga rwa politiki, amashyaka ya politiki akorere mu bwisanzure, Itangazamakuru ryigenga rikore, imfungwa za politiki zifungurwe nta yandi mananiza, impunzi zibone inzira yo gutaha zitikanga kugirirwa nabi.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Abantu benshi bakomeje kwitegura kuzajya muri iyi myigaragambyo cyane ko ubuhungiro bumaze kurambirana kandi koko burya\u00a0 ngo nta shyo ry\u2019ishyanga.<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li><strong>Twese biratureba<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Hari umuntu twaganiriye ambaza impamvu imyigaragambyo y\u2019impuruza izaba ari ku munsi w\u2019akazi kandi hari abazaba bagiye gukora. Igisubizo namuhaye ndetse nkaba ngiha n\u2019abandi bibaza nka we gikubiyemo ibice bibiri.<\/p>\n<p>Icya mbere ni uko abo twigaragambiriza, abo dushaka ko bumva ibibazo byacu nta handi twababonera uretse ku kazi. Byaba bimaze iki guhata inzira ibirenge ngo urigaragambya mu gihe abagakwiye kubona akababaro ufite bibereye muri week end cyangwa mu biruhuko?<\/p>\n<p>Icya kabiri ni uko ntawe ukwiye gusiba imyigaragambyo yitwaje ko yagiye gukora. Kubera iki? Kubera ko impunzi ya politiki itandukanye n\u2019impunzi y\u2019ubukungu. Twe abanyarwanda b\u2019impunzi turi impunzi za politiki ni ukuvuga ko tutavuye mu gihugu cyacu tuje gushaka akazi, twaje duhunze itotezwa rya politiki. Ni ukuvuga ko rero niba dufite akazi dukora, tugakora ngo turebe ko twaramuka ariko ntikaturutita kugira igihugu cyacu twigengamo kandi dukunda. Niba dukunda igihugu cyacu rero kwigomwa amasaha makeya y\u2019ikigoroba tukagaragaza ko natwe dufite uburenganzira ku gihugu cyacu, ko tudakunda izina ry\u2019impunzi, nta mpamvu tutabikora.<\/p>\n<p>Iyi myigaragambyo ikwiye gufatwa nka priority. Ni ukuvuga ikintu kikurutira ibindi. Tekereza muri wowe bakubwiye ko umwana wawe agize impanuka, umubyeyi wawe apfuye, cyangwa se ku bakunda amatungo bakubwiye ko inka yawe itembye ku manga, icyo ukora ni iki\u00a0? Uhita uva mubyo wakoraga ugatabara ibisobanuro iyo bibaye ngombwa ubitanga nyuma. Abasaba impushya tuzisabe cyane cyane dusobanure ikibazo uko kimeze. Umukoresha wawe azi ko utavukiye mu gihugu wahungiyemo. Yewe n\u2019ubwo waba ufite ubwenegihugu bakubaza aho wavukiye. Fata akanya usobanure impamvu uri impunzi unasobanure uko igihugu cyawe ugikeneye, umusobanurire ko abantu ibihumbi 245 bigiye kuraswa kubera akagambane gakorwa n\u2019ingoma mpotozi ya FPR kandi ko nawe washoboraga kuba uri muri izo ngorwa. Nta shiti umukoresha wese ushyira mu gaciro azakumva. Nataguha uruhushya nibura bizatuma atekereza ku Rwanda burya ijambo ni nk\u2019imvura ngo ni yo idasubira hejuru itabobeje ubutaka.<\/p>\n<p>Uyu muntu wambazaga nanjye namubajije igihe aherukira gusaba konji. Ansubizanya umutima mwiza ngo yasabye agahushya kugira ngo yishimishe n\u2019umuryango we. Kandi barakamuhaye. Nanjye namubwiye ko nta kabuza umuntu uguha agahushya ko kwishimisha si we wabura kuguha agahushya ko gutabara.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro\u00a0:<\/strong><\/p>\n<p>Imyigaragambyo y\u2019impuruza twese iratureba. Ni koko mu gihe cy\u2019amage abantu bareka byose bakibagirwa ibyabatanyaga maze bagahanga n\u2019icyago cyugarije rubanda. Dukwiye kuva mu miteto cyangwa se kumva ko ubwo atari twe tugiye kuraswa nta kibazo. Ruriye abandi rutakwibagiwe kandi inkoni ikubise mukeba abayirenza urugo. Ngaho rero egerana n\u2019abo muturanye mwumvikane uko muzagera aho imyigaragambyo izabera dutabarize abari mu kaga. Abashaka n\u2019abakunda guterana amagambo mureke wenda muzabikomeze nyuma y\u2019iki gikorwa.<\/p>\n<p>Ikitonderwa:<\/p>\n<p>*Adresse y\u2019ahazabera imyigaragambyo ni iyi\u00a0:<\/p>\n<p><strong>2 bis, Place de la Bastille,<\/strong><\/p>\n<p><strong>75011 Paris<\/strong><\/p>\n<p>*Station ya Metro ni iyitwa\u00a0:<strong>BASTILLE<\/strong><\/p>\n<ul>\n<li>Ku bazaturuka Gare du Nord na Gare de l\u2019Est muzafata Metro Ligne 5 (M 5), direction Place d\u2019Italie.<\/li>\n<li>Ku bazaturuka Gare d\u2019Austerlitz, muzafata Metro Ligne 5, direction Bobigny\/Pablo Picasso<\/li>\n<\/ul>\n<p><strong>Liste y\u2019abatumiwe mu gikorwa cyo gutegura iyi myigaragambyo:<\/strong><\/p>\n<ol>\n<li>ARRDC-Isangano, Minani Jean Marie Vianney<\/li>\n<li>Amahoro People Congress, Gallican Gasana<\/li>\n<li>Banyarwanda,Rutayisire Boniface<\/li>\n<li>CNR-Intwari, Habyarimana Emmanuel<\/li>\n<li>CNR-Intwari, Rwaka Theobald<\/li>\n<li>DGPR, Frank Habineza<\/li>\n<li>FDLR, Byiringiro Victor<\/li>\n<li>FDU-Inkingi,Victoire Ingabire<\/li>\n<li>FDU-MN-Inkubiri, Eugene Ndahayo<\/li>\n<li>FPP-Urukatsa, Abdallah Akishuri<\/li>\n<li>ISHEMA Party, Nahimana Thomas<\/li>\n<li>MLR, President<\/li>\n<li>MRP, Bonaventure Uwanyirigira<\/li>\n<li>ODR-Dufatanye, Ildephonse Munyeshyaka<\/li>\n<li>PDR-Ihumure, Paul Rusesabagina<\/li>\n<li>PDP-Imanzi, Deogratias Mushayidi<\/li>\n<li>PRM\/MRP \u2013Abasangizi, Anastase Gasana<\/li>\n<li>PPR-Imena, Habimana Bonaventure<\/li>\n<li>PS-Imberakuri, Bernard Ntaganda<\/li>\n<li>RDI -Rwanda Rwiza, Faustin Twagiramungu<\/li>\n<li>RDU- Murayi Paulin<\/li>\n<li>RUD-Urunana, Higiro Jean Marie Vianney<\/li>\n<li>Rwanda National Congress, Theogene Rudasingwa<\/li>\n<li>RPRK Ihuriro ry\u2019Inyabutatu, Joseph Mutarambirwa<\/li>\n<li>RPP-Imvura, John Karuranga<\/li>\n<li>UDFR-Ihamye, Hitimana Boniface<\/li>\n<li>AIPAD<\/li>\n<li>CLIIR<\/li>\n<li>CPCH<\/li>\n<li>COVIGLA<\/li>\n<li>IBUKABOSE<\/li>\n<li>OPJDR<\/li>\n<li>JAMBONEWS<\/li>\n<li>PCN<\/li>\n<li>Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation<\/li>\n<li><em>R\u00e9seau International des Femmes pour la D\u00e9mocratie et la Paix\u00a0<\/em><\/li>\n<li>CORWABEL asbl<\/li>\n<li>IKONDERA INFO<\/li>\n<li>RIPRODHOR<\/li>\n<li>FEIDAR<\/li>\n<li>TUBEHO TWESE<\/li>\n<\/ol>\n<p>United we stand, Divided we fall.<\/p>\n<p><strong>Chaste Gahunde<\/strong><\/p>\n<p>Ishema Party<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uyu mwaka wa 2015 twawutangiranye impungenge nyinshi ziturutse ku banyarwanda b\u2019impunzi baba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuraswa n\u2019ingabo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye. Icyo izo mpunzi zizira \u00a0ngo ni ukuba FDLR itarashoboye kurangiriza igihe igikorwa yiyemeje cyo gushyira intwaro hasi, igikorwa kitagombaga kurenza tariki ya 2 Mutarama 2015. Ntawe utabona ko iri raswa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8934,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9441","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uyu mwaka wa 2015 twawutangiranye impungenge nyinshi ziturutse ku banyarwanda b\u2019impunzi baba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuraswa n\u2019ingabo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye. Icyo izo mpunzi zizira \u00a0ngo ni ukuba FDLR itarashoboye kurangiriza igihe igikorwa yiyemeje cyo gushyira intwaro hasi, igikorwa kitagombaga kurenza tariki ya 2 Mutarama 2015. Ntawe utabona ko iri raswa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-01-27T13:01:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-02-04T22:55:05+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"172\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba\",\"datePublished\":\"2015-01-27T13:01:19+00:00\",\"dateModified\":\"2015-02-04T22:55:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/\"},\"wordCount\":1174,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/\",\"name\":\"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"datePublished\":\"2015-01-27T13:01:19+00:00\",\"dateModified\":\"2015-02-04T22:55:05+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"width\":172,\"height\":200},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba - Umunyarwanda","og_description":"Uyu mwaka wa 2015 twawutangiranye impungenge nyinshi ziturutse ku banyarwanda b\u2019impunzi baba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuraswa n\u2019ingabo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye. Icyo izo mpunzi zizira \u00a0ngo ni ukuba FDLR itarashoboye kurangiriza igihe igikorwa yiyemeje cyo gushyira intwaro hasi, igikorwa kitagombaga kurenza tariki ya 2 Mutarama 2015. Ntawe utabona ko iri raswa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-01-27T13:01:19+00:00","article_modified_time":"2015-02-04T22:55:05+00:00","og_image":[{"width":172,"height":200,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba","datePublished":"2015-01-27T13:01:19+00:00","dateModified":"2015-02-04T22:55:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/"},"wordCount":1174,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/","name":"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","datePublished":"2015-01-27T13:01:19+00:00","dateModified":"2015-02-04T22:55:05+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","width":172,"height":200},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyigaragambyo-yimpuruza-yo-kuwa-29-mutarama-2015-twese-biratureba\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imyigaragambyo y\u2019impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9441","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9441"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9441\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8934"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9441"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9441"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9441"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}