{"id":9476,"date":"2015-01-30T20:30:56","date_gmt":"2015-01-30T18:00:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9476"},"modified":"2015-01-30T20:30:56","modified_gmt":"2015-01-30T18:00:56","slug":"republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/","title":{"rendered":"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida"},"content":{"rendered":"<p>Mu mwaka ushize wa 2014, igihe prezida Blaise Compaore wa Burkina Faso yashakaga guhindura itegeko nshinga ry\u2019igihugu cye kugirango yiyongeze manda ngo akomeze ategeke, hari amakuru yavuzeko hari intumwa zari mu murwa mukuru w\u2019icyo gihugu i Ouagadougou, zaturutse muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo ngo zari zagiye kureba uko ahandi bikorwa. Ibyo ngo kugirango na prezida Yozefu Kabila azashobore kwiyongeza manda. Ngo uko byagenze bibara umupfu.<!--more--><\/p>\n<p>Kuva tariki ya 19 kugeza kuri 22\/01\/2015 hariya muri Kongo habaye imyigaragambyo yatejwe n\u2019ubutegetsi bwaho bwashatse gufindafinda bubeshya abenegihugu ngo kugirango amatora ya prezida ateganyijwe mu mpera za 2016 azakorwe neza hagomba mbere na mbere gukorwa ibarura ry\u2019abaturage.<\/p>\n<p>Ariko ku bazi imiterere ya Kongo, aruko igihugu ubwacyo kingana n\u2019ubushobozi bwite bwacyo mukurangiza igikorwa gikomeye nko kubarura abaturage bose, ibyo iyo byemezwa n\u2019inteko nkuru zihagararariye abaturage (inteko y\u2019intumwa za rubanda na sena), byari nko kwemezako ariya matora ya prezida atagishobotse muri kiriya gihe ubundi ateganyirijwe.<\/p>\n<p>Kugirango rero itegeko nshinga ridahindurwa mu buriganya maze imyaka prezida Kabila yemerewe gutegeka ikaba yakwiyongera, abaturage (cyane cyane urubyiruko) barahagurutse bajya mu mihanda, bereka ubutegetsi bwe ko batazamwemerera kutubahiriza amategeko kubyerekeranye na manda yemerewe.<\/p>\n<p>Mur\u2019iriya minsi abantu bagera kuri 40 barapfuye (abandi bavugako hapfuye abaruta uyu mubare), abandi benshi barafungwa, hari n\u2019ababuriwe irengero, ndetse n\u2019amaduka hamwe n\u2019amazu asanzwe byarasahuwe cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, yewe na za Goma, Bukavu n\u2019ahandi hirya no hino mu gihugu. Ibitambo rero byabaye ngombwa.<\/p>\n<p>Icyakurikiyeho nuko ubutegetsi bwa Kongo, kugirango umutekano ugaruke, bwasanze ari ngombwa guhagarika uriya mushinga w\u2019itegeko washoboraga gutuma prezida Kabila yakomeza gutegeka imyaka irenze iyo yemererwa n\u2019itegeko nshinga. Twibukeko yatangiye gutegeka kuva muri 2001. Muri 2016 azaba amaze imyaka 15 ku butegetsi.<\/p>\n<p>Mu Rwanda tuziko prezida Kagame n\u2019ubutegetsi bwe bamaze igihe bashakisha uburyo yazakomeza gutegeka nyuma ya 2017 ubwo manda ze zizaba zirangiye. Kiriya gihe azaba amaze imyaka 23 ategeka uRwanda. Abanyarwanda benshi kandi tuzi ibibi byinshi we n\u2019ubutegetsi bwe badukoreye na n\u2019ubu batarahagarika.<\/p>\n<p>Bamwe mu ba ministri be n\u2019abandi bategetsi banyuranye bamaze mu gihe kirenze umwaka bumvisha abanyarwanda ngo ko nta wundi ushobora gutegeka uRwanda. Ibi bashobora kuzanakomeza kubikora. Ariko gutuma akomeza gutegeka nyuma ya 2017 bishobora kuzabagora kubishyira mu bikorwa, duhereye ku biri kubera hirya no hino muri Afrika nka Burkina Faso, Togo, Benin, Gabon, na hariya muri Kongo nyine. Na none ntawakwiyibagiza ibikorwa binyuranye by\u2019abatishimiye ubutegetsi bya Kagame. Butitonze bushobora gutuma atarangiza na manda ze nubwo nazo yazirimanganyijwe abuza abandi <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/blog\/victoire-ingabire-a-symbol-of-african-humanity-upheld-in-a-prison-called-rwanda\/\">kwiyamamaza<\/a>.<\/p>\n<p>Itegeko nshinga ry\u2019uRwanda mu ngingo yaryo yi <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/revolisiyo-nta-manda-ya-gatatu-kuri-kagame\/\">193<\/a> riteganyako kugirango manda za prezida zihindurwe, zaba zongerwa cyangwa zigabanywa bigomba kunyura muri referendum ikozwe n\u2019abaturage, nyuma yuko inteko zombi z\u2019amategeko zimaze kwemeza umushinga w\u2019itegeko. Abaturage rero nibo bagomba kumara impaka kuri icyo kibazo.<\/p>\n<p>Tuzi uko inteko nshingategeko z\u2019uRwanda ziteye. Abazirimo bose ni inkomamashyi za FPR ya Kagame. Nubwo igihugu gisa mu mpapuro no mu mvugo n\u2019ikitwa ko kigendera ku mahame ya demokrasi, imikorere y\u2019ubutegetsi bwacyo ni iy\u2019abanyagitugu kabuhariwe. Akarusho kur\u2019ibwo hiyongeraho ubwicanyi no kureganya abaturage birenze urugero bikorwa n\u2019inzego zinyuranye za leta.<\/p>\n<p>Mu minsi bamwe mu banyarwanda twibukako igihugu cyacu kigeze kugira igihe cyajyaga kizihiza umunsi wa demokrasi kuri <a href=\"https:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/2012\/01\/31\/rwandan-democracy-day-removed-from-official-celebrations\/\">28\/01<\/a> za buri mwaka, none imyaka ikaba ishize irenga mirongo ine uwo munsi waribagiranye mu mateka yu Rwanda, igihe kirageze ngo demokrasi nyayo mu mitegekere n\u2019imibereho y\u2019igihugu cyacu igaruke kandi inonosorwe. Twese dusabwe kubigiramo uruhari aho turi hose, dutanga umuganda wacu uko tubishoboye.<\/p>\n<p>Ihindurwa ry\u2019itegeko nshinga ry\u2019uRwanda kugirango ritangire gukorwa rigamije kongerera manda za prezida Kagame ntirizakorwa mw\u2019ibanga abaturage batabizi. Igihe rizatangirira cyose, dusabwe kuba maso kugirango tuzaryamagane twivuye inyuma. Tuboneyeho umwanya wokwamagana iriya mikorerere ya FPR yo kuvugisha intore zayo ko ntawundi ushobora kuyobora abanyarwanda nkaho abanyarwanda bageze kuri miliyoni 11 bose ari ibicucu uretse Kagame.<\/p>\n<p>Biriya byabaye muri Republika Iharanira Demokrasi abaturage bangako itegeko nshinga rihindurwa ngo rihe icyuho uburyo prezida Kabila yategeka imyaka irenze manda yemerewe, nibibere ubutegetsi bwa prezida Kagame n\u2019abanyarwanda twese isomo. Aramenye rero ntazibeshye ngo aranunganunga agerageza guhindura itegeko nshinga ngo rimuhindure umwami w\u2019uRwanda wategeka atagengwa na manda agenewe.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7184\" alt=\"ambrose-nzeyimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.files.wordpress.com\/2013\/01\/ambrose-nzeyimana-political-analyst.pdf\"><b><i>Political Analyst\/ Activist<\/i><\/b><\/a><\/p>\n<p><b><i>Organising for Africa, Coordinator<br \/>\n<\/i><\/b><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/2015\/01\/11\/fdlr-kagame-politically-surviving-on-a-permanent-state-of-war-in-the-region\/\"><b><i>The Rising Continent<\/i><\/b><\/a><b><i>, Blog editor<\/i><\/b><\/p>\n<p>London, UK<br \/>\nEmail: risingcontinent@gmail.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu mwaka ushize wa 2014, igihe prezida Blaise Compaore wa Burkina Faso yashakaga guhindura itegeko nshinga ry\u2019igihugu cye kugirango yiyongeze manda ngo akomeze ategeke, hari amakuru yavuzeko hari intumwa zari mu murwa mukuru w\u2019icyo gihugu i Ouagadougou, zaturutse muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo ngo zari zagiye kureba uko ahandi bikorwa. Ibyo ngo kugirango na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9477,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9476","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu mwaka ushize wa 2014, igihe prezida Blaise Compaore wa Burkina Faso yashakaga guhindura itegeko nshinga ry\u2019igihugu cye kugirango yiyongeze manda ngo akomeze ategeke, hari amakuru yavuzeko hari intumwa zari mu murwa mukuru w\u2019icyo gihugu i Ouagadougou, zaturutse muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo ngo zari zagiye kureba uko ahandi bikorwa. Ibyo ngo kugirango na [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-01-30T18:00:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/kinshasa.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"545\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"343\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida\",\"datePublished\":\"2015-01-30T18:00:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/\"},\"wordCount\":704,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/01\\\/kinshasa.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/\",\"name\":\"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/01\\\/kinshasa.jpg\",\"datePublished\":\"2015-01-30T18:00:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/01\\\/kinshasa.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/01\\\/kinshasa.jpg\",\"width\":545,\"height\":343},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida - Umunyarwanda","og_description":"Mu mwaka ushize wa 2014, igihe prezida Blaise Compaore wa Burkina Faso yashakaga guhindura itegeko nshinga ry\u2019igihugu cye kugirango yiyongeze manda ngo akomeze ategeke, hari amakuru yavuzeko hari intumwa zari mu murwa mukuru w\u2019icyo gihugu i Ouagadougou, zaturutse muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo ngo zari zagiye kureba uko ahandi bikorwa. Ibyo ngo kugirango na [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-01-30T18:00:56+00:00","og_image":[{"width":545,"height":343,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/kinshasa.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida","datePublished":"2015-01-30T18:00:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/"},"wordCount":704,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/kinshasa.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/","name":"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/kinshasa.jpg","datePublished":"2015-01-30T18:00:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/kinshasa.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/kinshasa.jpg","width":545,"height":343},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/republika-iharanira-demokrasi-ya-kongo-isomo-ku-rwanda-nubutegetsi-bwa-kagame-kuri-manda-za-prezida\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo: Isomo ku Rwanda n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kuri manda za prezida"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9476","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9476"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9476\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9477"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9476"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9476"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9476"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}