{"id":9502,"date":"2015-02-01T04:25:51","date_gmt":"2015-02-01T01:55:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9502"},"modified":"2015-02-01T04:25:51","modified_gmt":"2015-02-01T01:55:51","slug":"alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/","title":{"rendered":"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo."},"content":{"rendered":"<p>Netters,<\/p>\n<p>Mu rugendo nkubutsemo mu Rwanda mu kuboza 2014 rwatumye ntekereza cyane kuri politiki ivugwa ku Rwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga nsanga abantu benshi bashyira priorit\u00e9 ahatariho bigatuma ibibazo nyabyo nyamukuru byakagombye kuba bihabwa umwanya wa mbere byibagirana. Mu by\u2019ukuri ikibazo gihangayikishije u Rwanda uyu munsi gikwiye guhabwa umwanya wa mbere haba mu itangazamakuru cyangwa muri gahunda z\u2019igihugu si limite ya mandat ya prezida nkuko benshi babivuga, si intambara ya Fdlr nkuko benshi babivuga ahubwo ni ikibazo cy\u2019urubyiruko rumaze kungana na 70% y\u2019abari munsi y\u2019imyaka 30.<!--more--><\/p>\n<ol>\n<li><strong>Limite ya mandat ya prezida<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Mu by\u2019ukuri muri iyi minsi abantu bamwe bavuga ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite ari ukumenya niba prezida Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y\u2019iyi mandat ya kabili cyangwa niba azareka hakiyamamaza undi. Twakwibaza tuti ese nibande bibaza iki kibazo mu banyarwanda baba mu Rwanda barenga miliyoni 11? Abo banyarwanda baba mu Rwanda abarenga 90% ibyo bya mandat ntacyo bibabwiye icyo bifuza cya mbere ni umutekano wabo, ni ugukora uturimo twabo ntawe ubateyeho intugunda, ni ukwohereza abana babo mu mashuri bakiga bagatera imbere, muri macye ni ugushaka amaramuko ya buri munsi hamwe n\u2019imiryango yabo \u00a0mu mahoro asesuye. Kuri bo icyo bifuza ni umuprezida abaha uwo mutekano utuma bakomeza kwiteza imbere.<\/p>\n<p>Mu banyapolitiki baba hanze niho usanga bashyushye cyane ngo limite ya mandat nicyo kibazo gikomeye cyugarije u Rwanda uyu munsi. Ese abo banyamashyaka ba opposition bangana iki? bahagarariye bande? Iyo ubirebye neza usanga abo banyapolitki batarenze ijana bose ubateranyije hamwe uko bibumbiye mu mashyaka 32 akorera hanze. Ikibaranga ni ukudakorera hamwe, ni ugucagagurana, ni ukurwanira imyanya aho hanze y\u2019igihugu mu buhungiro, ni uguhimba amashyaka akura nk\u2019imegeri uko bwije uko bucyeye, ni ukuterekana vision politiki yo gukosora ibyo banenga.<\/p>\n<p>Ese bundi prezida w\u2019u Rwanda avuze ko ataziyamamaza ni iki cyahinduka kuri politiki iriho uyu munsi? Nubundi mu Rwanda ishyaka rikomeye ni FPR niryo ryaguma ku butegetsi kandi politiki bakora uko byagenda kose ni continuit\u00e9 y\u2019ibiriho ubu. Aha niho nibariza maturit\u00e9 politique yabo banyamashyaka aho iherereye. Ese programme politiki yabo ishingiye kurwanya umuntu umwe witwa Paul Kagame? Niba se ataribyo kuki batabona ko muri 2017 haba prezida Kagame cyangwa undi ntakizahinduka na kimwe kuri politiki iriho uyu munsi irangajwe imbere na moteur ya guverinoma ariyo FPR ? Ni ukureba hafi cyangwa ni ubuswa kamere cyangwa ni ubuswa karemano ? Iki kibazo cya mandat rero ntabwo ari priorit\u00e9 ku Rwanda kuko muri 2017 hazaba contuinit\u00e9 de la politique actuelle peu importe le dirigeant. None ikibazo ni ikihe ?? \u00a0Ibisigaye ni ukurangaza abantu.<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li><strong>Intambara ya FDLR<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Iki kibazo cya Fdlr nacyo abantu bakunze kukivugaho byinshi nkaho ari ikibazo gikomeye kandi mu by\u2019ukuri ari icyuka. Dore abo bantu bo muri Fdlr bamaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo bafite intwaro barayogoje kariya karere bazengereza abakongomani, ndetse barafashe bunyago impunzi z\u2019abanyarwanda zirimo abagore n\u2019abana bababuza gutaha mu Rwanda. Kuba baravuye mu Rwanda bakoze genocide y\u2019abatutsi bituma nta mishyikirano ya politiki bashobora kugirana na leta hatabanjwe gufatwa abakoze amahano bose bari muri uwo mutwe uhereye ku bayobozi bawo bakomeye nka ba general Mudacumura Vital n\u2019abandi bakarabye amaraso muri 94 ubu bakaba ngo aribyo bashaka kuzana impinduka mu Rwanda. Bagomba gushyikirizwa inkiko haba harimo abere bakarekurwa bagasubira mu buzima busanzwe, abakoze hasi bagashyikirizwa inkiko. Impamvu banga gutaha ni uko harimo abakoze amaraso bafata bugwate abo bandi bitwa ko bari abana muri 94 badafite ibyaha baregwa. Ese uwo Mudacumura yabemerera gutaha kandi azi ko ari wanted na ONU n\u2019u Rwanda ? Uwo niwe ushaka imishyikirano harya ?? Utagera we ntagereranya !!!<\/p>\n<p>Ngarutse kuri Fdlr aho navuze ko iki ibazo ari icyuka ni uko iki kibazo Fdlr ifite uyu munsi igifitanye na ONU itagifitanye n\u2019u Rwanda. Nabibutsa ko mu kanama k\u2019impuguke ka ONU bemeje ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu karere ka Congo Est yose uko yakabaye igomba guhashywa ikamburwa intwaro. Ninaho banashyizeho brigade d\u2019intervention yo gukora ako kazi ikoresheje ingufu irimo ibihugu nka za Tanzania na South Africa. Ni muri urwo rwego rero za M23 zarwanyijwe zigatsindwa, ni muri urwo rwego na za Fdlr zigomba guhashywa kimwe na za Mayi Mayi n\u2019indi mitwe yose y\u2019ingabo yitwaje intwaro yayogoje kariya karere.<\/p>\n<p>Iyo programme ntaho ireba u Rwanda ndetse n\u2019u Rwanda ntirunagomba kwinjira Congo kurwanya Fdlr kuko ONU yashyizeho ingabo zibishinzwe. Iki kibazo rero ntabwo ari priorit\u00e9 nationale ku Rwanda ahubwo ni umutego mutindi uzashibukana loni niyo brigade d\u2019intervention bakomeza guseta ibirenge mu kurangiza mission bahawe na conseil de securit\u00e9. Ese mission bari bafite mbere mu gihe batangiraga guhashya imitwe yitwaje intwaro bahereye kuri M23 yaba yarahindutse hagati aha ??<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li><strong>Ikibazo cy\u2019urubyiruko<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Mu by\u2019ukuri njye ubwo mperuka mu Rwanda muri iyi d\u00e9cembre 2014, naritegereje nsanga ikibazo gikomeye kandi cyugarije u Rwanda uyu munsi ni ikibazo cy\u2019urubyiruko. Nkurikije statistics zihari mu Rwanda uyu munsi urubyiruko ruri mnsi y\u2019imyaka 30 rungana na 70%, kandi abantu bari munsi y\u2019imyaka 50 bangana na 98%. Iyi shusho irakwereka ko mu myaka 20 iri imbere u Rwanda ruzaba rutuwe n\u2019abarenga 80% batazi ibya genocide yo muri 94. Bivuze ko uko abo bana bategurwa uyu munsi ni nako bazubaka u Rwanda rwiza cyangwa rubi. Uyu munsi ibibazo nabonye mu rubyiruko nabishyira mu byiciro bitatu aribyo education, ubushomeri, no kurwanya ingengabitekerezo.<\/p>\n<p>Urwo rubyiruko rw\u2019u Rwanda rugomba guhabwa education inoze ku buryo bazajya barangiza amashuri bagashobora kwinjira ku isoko ry\u2019akazi bakoresheje ubumenyi buhagije bakuye mu masomo. Ariko uyu munsi mu Rwanda usanga hamwe hari amashuri meza yigisha neza ndetse hakanasohokamo abana bazi ubwenge bakanakora akazi neza. Ariko bakanaba n\u2019ikibazo cy\u2019amashuri priv\u00e9 yabaye nka business aho abayobozi b\u2019amashuri babwira mwarimu bati ha amanota abanyeshuri kuko nibo baguha umushahara muri minervale bishyura. Ibi nabibwiwe n\u2019umwarimu wo muri kaminuza imwe priv\u00e9 yo mu Rwanda. Ibi rero bituma umunyeshuri arangiza akabona diplome ya universit\u00e9 ariko mu by\u2019ukuri yikoreye diplome itagira valeur.<\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019ubushomeri cyugarije urubyiruko giterwa ahanini nicyo kibazo cyo hejuru aho bamwe mu banyeshuri babonye diplome zitagira valeur basanga kubona akazi bibagoye. Naho wabaha examen ngo bahatane ntibayitsinda kuko iyo gahunda yo kumenya ntayo bagize ahubwo baharaniye kugira diplome gusa. Uyu munyeshuri urangije uzamusaba kwihangira imirimo ahere hehe ntacyo azi mu by\u2019ukuri ? Kwihangira imirimo bisaba igishoro, kubona igishoro bisaba kugana banki ngo ikugurize, kugirango banki ikuguriza bisaba ingwate, iyo ngwate uwo munyeshuri ntayo afite. Ni cercle vicieux y\u2019ibibazo byiyongera ku mwenda w\u2019ishuri yafashe agomba kwishyura. Abo bana bakeneye special attention ya leta.<\/p>\n<p>Kuri njye kugira abashomeri bize benshi niyo bombe \u00e0 retardement ku gihugu ndetse ni ncyo kibazo gikomereye uRwanda uyu munsi kandi kigomba gukemurwa vuba vuba. Kuko nkuko twabibonye mu bihugu by\u2019iburayi na Amerika, urwo rubyiruko nkurwo nirwo abantu baba terroriste baheraho barecruta ngo bituritse cangwa bice abantu kuko baba barihebye barazinutswe ubuzima, no muri cas y\u2019u Rwanda abo bana batagira akazi ninabo abashaka guteza umutekano mucye mu Rwanda bazanyuraho. Ndetse tutanibagiwe ko n\u2019ingengabitekerezo mbi ishobora kubagezwaho kuko baba bafite umwanya mwinshi bicaye ntacyo bakora.<\/p>\n<p>Bimwe mu bisubizo by\u2019ibyo bibazo navuze haruhuru ni ugushyiraho ingamba zo gukora restructuration muri education ayo mashuri yose aroga abana yabaye business agafungwa. Niyo harangiza abanyeshuri bacye muri kaminuza ariko bakarangiza bazi neza ibyo bize banashobora kubikoresha kuri march\u00e9 byaba ari byiza. Ikindi ni ugushyiraho programme ya mentorship yo gufasha urwo rubyiruko mu guhanga imirimo, bakabafasha gushing amashyirahamwe, bakabafasha gukora plan d\u2019affaire no kubashakira inguzanyo muri banque bishingiwe na leta, ndetse no gukora suivi ihoraho ituma binjira sur le march\u00e9 du travail. Ikindi bamwe mu bagaragaje ko bishoboye mu rubyiruko (kuko nabo barahari benshi) bakabafasha kwinjira mu masoko yo muri Est African community aho guhora bashakira mu Rwanda. Ikindi ni ukwongera amashuri y\u2019imyuga urubyiruko rukiga mecanique, plomberie, \u00e9l\u00e9ctricit\u00e9, menuiserie, etc. Amashuri ya kera nka za ETO akwiriye kubyutswa akanongerwa henshi mu gihugu.<\/p>\n<p><strong>Conclusion<\/strong><\/p>\n<p>Navuga ko abanyarwanda ubu ikibazo gikomeye bafiye uyu munsi si ukumenya niba prezida aziyongeza mandat, si nicyo kibazo cya Fdlr ahubwo ni iki kibazo cy\u2019urubyiruko rumaze kurenga 70% by\u2019abari munsi y\u2019imyaka 30 kandi bakaba bakeneye imirimo, kwiga neza ngo bazashobore kwiteza imbere ndetse no guteza u Rwanda imbere. Bamwe muri uru rubyiruko ariko uyu munsi ubu binjiye muri march\u00e9, ubasanga muri poste de direction, ni aba cadre ndetse harimo nabashobora kwihangira imirimo bigacamo. Ariko leta ikeneye no gutera inkunga benshi mu bandi basigaye usanga batazi iyo bagana malgr\u00e9 ko baryamanye dipl\u00f4me za kaminuza. Kuri njye nsanga iyi ariyo challenge nyamukuru uyu munsi u Rwanda rufite kurenza kurangaza abantu n\u2019izo mandat n\u2019izo za Fdlr zidapima ibiro icumi.<\/p>\n<p>ALAIN PATRICK NDENGERA \u00a0a.k.a TITO KAYIJAMAHE (Libre penseur)<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Netters, Mu rugendo nkubutsemo mu Rwanda mu kuboza 2014 rwatumye ntekereza cyane kuri politiki ivugwa ku Rwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga nsanga abantu benshi bashyira priorit\u00e9 ahatariho bigatuma ibibazo nyabyo nyamukuru byakagombye kuba bihabwa umwanya wa mbere byibagirana. Mu by\u2019ukuri ikibazo gihangayikishije u Rwanda uyu munsi gikwiye guhabwa umwanya wa mbere haba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7214,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9502","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Netters, Mu rugendo nkubutsemo mu Rwanda mu kuboza 2014 rwatumye ntekereza cyane kuri politiki ivugwa ku Rwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga nsanga abantu benshi bashyira priorit\u00e9 ahatariho bigatuma ibibazo nyabyo nyamukuru byakagombye kuba bihabwa umwanya wa mbere byibagirana. Mu by\u2019ukuri ikibazo gihangayikishije u Rwanda uyu munsi gikwiye guhabwa umwanya wa mbere haba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-02-01T01:55:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"419\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"453\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/\",\"name\":\"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg\",\"datePublished\":\"2015-02-01T01:55:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg\",\"width\":419,\"height\":453},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo. - Umunyarwanda","og_description":"Netters, Mu rugendo nkubutsemo mu Rwanda mu kuboza 2014 rwatumye ntekereza cyane kuri politiki ivugwa ku Rwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga nsanga abantu benshi bashyira priorit\u00e9 ahatariho bigatuma ibibazo nyabyo nyamukuru byakagombye kuba bihabwa umwanya wa mbere byibagirana. Mu by\u2019ukuri ikibazo gihangayikishije u Rwanda uyu munsi gikwiye guhabwa umwanya wa mbere haba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-02-01T01:55:51+00:00","og_image":[{"width":419,"height":453,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/","name":"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","datePublished":"2015-02-01T01:55:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ndengera.jpg","width":419,"height":453},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/alain-patrick-ndengerakwiyongeza-mandat-sicyo-kibazo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9502","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9502"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9502\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7214"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9502"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9502"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9502"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}