{"id":9570,"date":"2015-02-16T19:12:37","date_gmt":"2015-02-16T16:42:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9570"},"modified":"2015-02-16T19:13:26","modified_gmt":"2015-02-16T16:43:26","slug":"icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/","title":{"rendered":"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida"},"content":{"rendered":"<ul>\n<li><em><strong>Abanyapolitiki bakomeye muri RPF-Inkotanyi baravuga ko nta bundi buryo busigaye uretse guhindura Itegeko Nshinga Kagame agakomeza kuba Perezida<\/strong><\/em><\/li>\n<li><em><strong>Abatavuga rumwe n\u2019Ubutegetsi baravuga ko Igihugu gikeneye Ubutegetsi buhererekanyijwe mu mahoro kandi Kagame akaba imfura ku Ijambo<\/strong><\/em><\/li>\n<li><em><strong>Abasesengura Politiki baravuga ko abaturage bakibona ko Kagame ari we ushoboye kubaha ibyo bakeneye cyane cyane kubungabunga umutekano w\u2019Igihugu ariko abandi bakabona ko ari inenge ikomeye ku Mukuru w\u2019Igihugu utarabashije gutegura neza uzamusimbura cyangwa ngo yubake inzego zikomeye<\/strong><\/em><\/li>\n<\/ul>\n<p>Perezida Kagame ntaragira icyo avuga ku ihindurwa ry\u2019Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko yiyamamariza gukomeza kuyobora Igihugu.<!--more--><\/p>\n<p>Ariko abasesengura Politiki bavuga ko yarangije gufata icyo cyemezo; ubwo yaratangiye gushidikanya abajijwe niba azahindura Itegekosnhinga; agasubiza ko \u201cazambuka ikiraro akigezeho\u201d; imvugo ishobora kuvuga ko azamenya icyo azakora ubwo manda ye izaba irangiye.<\/p>\n<p>Ubu rero; bisa nk\u2019aho byarangije kwemezwa ko itegeko Nshinga rihindurwa kandi Kagame akaba umukandida wa RPF-Inkotanyi mu mwaka 2017.<\/p>\n<p>Umwe mu banyapolitiki bakuru muri RPF (Senior Cadre) yemeje ko ubuyobozi bukuru bw\u2019Ishyaka bwamaze gufata umurongo.<\/p>\n<p>\u201cNta gushidikanya Itegeko Nshinga rigiye kuvugururwa kandi Perezida Kagame azakomeza kuba Perezida. Icyo ntazi [neza] ni uburyo bizakorwamo ariko icyemezo cyamaze gufatwa ku rwego rukuru rwa RPF.\u201d<\/p>\n<p>Icyemezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ntikirashyirwa ku mugaragaro n\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019Ishyaka\u00a0 ariko bamwe mu bafite ijambo rikomeye muri RPF bamaze kugaragara mu itangazamakuru bumvikanisha ko Itegeko Nshinga rikwiye kuvugururwa kugira ngo Paul Kagame akomeze kuba Perezida.<\/p>\n<p>Dr. Joseph Karemera, umwe mu bakomiseri ba RPF ndetse akaba umwe mu batangiranye n\u2019Ishyaka aherutse kwandika mu kinyanyamakuru The Newtimes yerekana amateka ya Perezida Paul Kagame ndetse yerekana ibyo yakoze n\u2019ubutwari afite; maze yanzura\u00a0 yibaza ati,<\/p>\n<p>\u201cEse iki ni cyo gihe cyo Nyakubahwa Paul Kagame ava ku butegetsi muri 2017? Igisubizo ni Oya. Ni ngombwa ko twibuka ko u Rwanda rwagize ibibazo byihariye, birimo imyaka myinshi y\u2019ubutegetsi bubi, gusenya n\u2019amacakubiri byashyiriye jenoside yakorewe Abatutsi.\u201d<\/p>\n<p>Undi uherutse mu itangazamakuru; ni Prof. Nshuti Manasseh, umwe mu barwanashyaka bakomeye muri RPF ndetse wanabaye Umuyobozi w\u2019Inama y\u2019Ubutegetsi ya Crystal Ventures Ltd; isosiyete y\u2019Ubucuruzi bwa RPF-Inkotanyi.<\/p>\n<p>Prof. Nshuti Manasseh aherutse kubanziriza Colonel, Dr. Karemera; na we asaba ko nta cyatuma Itegeko Nshinga ritavugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda.<\/p>\n<p>Icyakora Imbarutso ikomeye yakozwe n\u2019umwe mu bayobozi bakuru muri Ministeri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu ushinzwe imiyoborere. Uyu Fred Mufulukye yakoze isesengura rigamije kwerekana ko n\u2019ibihugu bifatwa nk\u2019ibya mbere muri Demokarasi ku Isi byahinduye Itegeko Nshinga kandi bigakuraho Imbibi (Term limits) ku bategetsi bakuru b\u2019Igihugu.<\/p>\n<p>Abazi imikorere y\u2019Ishyaka; ndetse n\u2019ubwisanzure bw\u2019abanyapolitiki mu Rwanda bavuga ko nta munyapolitike wo muri RPF ushobora kugaragaza igitekerezo kinyuranye n\u2019icy\u2019Ishyaka kandi ngo agishyire ahagaragara.<\/p>\n<p>Ibyo bigatuma bahamya ko abasabira Paul Kagame manda ya gatatu atari bo babyibwiriza ahubwo ari uburyo Ishyaka riri ku butegetsi rikoresha kugira ngo ritegurire Abanyarwanda n\u2019abanyamahanga igikorwa gikomeye cya Politike.<\/p>\n<p>Umwe munyapolitike ukomeye muri FPR ndetse waranzwe no guhabwa inshingano zikomeye yabwiye Umunyamakuru wacu ko byari bigoye gutekereza ubundi buryo butari ugusubizaho Perezida Kagame kuko abaturage bakomeje kubisaba kandi ari benshi.<\/p>\n<p>\u201cUbwo se wajya gutekereza undi mukandida kandi abaturage basaba ko Perezida Kagame akomeza?\u201d<\/p>\n<p><strong>Imitwe ya Politiki irabivugaho iki?<\/strong><\/p>\n<p>Ishyaka riri ku butegetsi RPF-Inkotanyi mu buryo bweruye riravuga ko ntacyo rirashaka kuvuga kuri iyi ngingo kuko igihe kitaragera.<\/p>\n<p>E-mail twandikiwe n\u2019ushinzwe itangazamakuru muri RPF-Inkotanyi igira iti; \u201characyari kare, RPF iracyafite igihe cyo kugira icyo ivuga. RPF ubu irakora ibishoboka ngo yubahirize ibyo yemereye abanyarwanda muri iyi manda ya kabiri (2010-2017); icyo ni cyo dushyizeho umutima ubu. Igihe gikwiye nikigera tuzagira icyo tuvuga kuri 2017 kandi nk\u2019uko bisanzwe uzabimenyeshwa. Birumvikana rero ubwo nta murongo urafatwa ku rwego rw\u2019ubuyobozi, RPF ntiyaganira kuri iyo ngingo. RPF izabikora ubwo igihe nyacyo kizaba kigeze.\u201d<\/p>\n<p>Ibi ariko bitandukanye n\u2019ibitangazwa n\u2019umwe mu bayobozi bakuru muri RPF (RPF Cadre); kuko we yashimangiye ko Ubuyobozi bukuru bw\u2019Ishyaka bwamaze gufata icyemezo kandi nta bundi buryo buhari bwo gusimbura Paul Kagame.<\/p>\n<p>Undi wagize icyo abivugaho ni Senateri Tito wayoboye Komisiyo yo gutegura Itegeko Nshinga riyoboye u Rwanda muri iki gihe; mu mwaka 2003 yagaragaye kenshi asobanura Ishingiro ryo kuba Perezida wa Repubulika yatorerwa manda ebyiri gusa kandi zifite buri imwe imyaka 7. Yagiye avuga kenshi ko imyaka irindwi ihagije kuba Perezida yaba yageze ku nshingano ze kandi gukoresha amatora nyuma y\u2019imyaka irindwi ari byo byakorohera Igihugu gifite ubukungu nk\u2019ubw\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Uyu munsi Tito Rutaremara afite imvugo isa n\u2019iy\u2019abandi banyapolitiki bari muri cyangwa bashyigikiye RPF.<\/p>\n<p>Yagize ati; \u201cItegeko Nshinga ni iry\u2019abaturage, abaturage bifuza ko hari ibyavamo; byavamo, kuki se byaba ikibazo?!\u201d<\/p>\n<p>Tito yongeraho ko n\u2019ubwo bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa; Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda; ibyo bisa nk\u2019aho bidahagije kuko \u201cNyir\u2019ubwite\u201d agomba kugira icyo abivugaho kandi kugeza ubu ntacyo aravuga.<\/p>\n<p>Hasigaye kandi ko abaturage babivuga binyujijwe mu nzego bitoreye (Njyanama) maze bikagezwa ku Nteko Nshingamategeko nayo igafata umwanzuro.<\/p>\n<p>\u201cRPF ni iy\u2019abaturage, ese iyo buriya abaturage babaza (Iyo Perezida yasuye abaturage) ubwirwa n\u2019iki ko atari uwa RPF? Wenda hari abandi baturage babivuga batari aba RPF nka ba[Minisitiri] Fazir ariko se abandi ubwirwa ni iki ko atari aba RPF? RPF ni abantu, RPF nk\u2019ubuyobozi ntirafata icyemezo ariko nifata icyemezo izagendera ku byifuzo by\u2019abaturage ariko nanone bizanajyana n\u2019ibyo Perezida ashaka, none se abaturage bavuze ngo barabishaka hanyuma we akavuga ko ashaka kuruhuka?\u201d<\/p>\n<p>Tito Rutaremara yashimangiye ko nta yandi mahitamo uretse kuvugurura Itegeko Nshinga nk\u2019uko abaturage babyifuza.<\/p>\n<p>Ishyaka PPC riravuga ko na ryo\u00a0 ritarafata umurongo ariko Umuyobozi waryo akaba n\u2019Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Ministeri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu Dr. Alivera Mukabaramba yabwiye Izuba Rirashe ko bafite inama muri Werurwe 2015.<\/p>\n<p>Kugeza ubu Ishyaka riharanira Demokarasi n\u2019Ibidukikije ni ryo rimaze kwerekana ko ridashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga. Perezida wa green Party Dr. Habineza Frank yabwiye Izuba Rirashe aya magambo.<\/p>\n<p>\u201cDGPR isanga ibi bibangamiye amahoro n\u2019iterambere birambye kuva u Rwanda nta na rimwe ruragira ihererekanya ry\u2019ubutegetsi mu mahoro, dusanga kandi ibi ari ukurengera mu buryo Politike kuko imyaka 14 ihagije kugira ngo umuyobozi arangize neza ibyo yemereye abaturage. Turasanga kandi ari ugukoresha nabi icyizere abaturage bagiriye Perezida kuko akenshi yagiye yizeza ko atazahindura Itegeko Nshinga kandi azaba yarananiwe igihe cyose azaba adafite umusimbura.\u201d<\/p>\n<p>Nubwo guhindura Itegeko Nshinga bikomeje kuba uburyo bwonyine bwo gukata Ikorosi rya 2017 kugira Paul Kagame akomeze kuba Perezida; ikibazo gikomeye kitarasubizwa; ni Uburyo Paul Kagame yagiye agaragara nk\u2019umuyobozi ufite itandukaniro n\u2019abandi banyafurika bagundira Ubutegetsi none akaba agiye kubutindaho mu Izina ry\u2019urukundo afitiwe n\u2019abaturage.<\/p>\n<p>Ikindi ni uko mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka 2010 yagiye akoresha imvugo (slogan) igira iti; \u201cImvugo ni yo ngiro\u201d none ingiro ijyanye n\u2019imvugo y\u2019uko azava ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri ikaba ishobora kutubahirizwa!<\/p>\n<p>Gusa ikibazo cyibazwa n\u2019abaturage basanzwe kijyanye n\u2019uwashobora gusimbura Kagame ushoboye guhangana n\u2019ibibazo by\u2019umutekano w\u2019Igihugu, kuzamura ubukungu no guhesha agaciro u Rwanda mu mahanga. Iki kibazo\u00a0 gisa nk\u2019ikitarabonerwa igisubizo kandi ibyo ni byo Abanyarwanda basa nk\u2019abashyizeho umutima, kurusha inyungu ziri mu ihererekanya ry\u2019ubutegetsi mu mahoro.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/fredmuvunyi.wordpress.com\/\">Fred Muvunyi<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyapolitiki bakomeye muri RPF-Inkotanyi baravuga ko nta bundi buryo busigaye uretse guhindura Itegeko Nshinga Kagame agakomeza kuba Perezida Abatavuga rumwe n\u2019Ubutegetsi baravuga ko Igihugu gikeneye Ubutegetsi buhererekanyijwe mu mahoro kandi Kagame akaba imfura ku Ijambo Abasesengura Politiki baravuga ko abaturage bakibona ko Kagame ari we ushoboye kubaha ibyo bakeneye cyane cyane kubungabunga umutekano w\u2019Igihugu ariko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9571,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-9570","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyapolitiki bakomeye muri RPF-Inkotanyi baravuga ko nta bundi buryo busigaye uretse guhindura Itegeko Nshinga Kagame agakomeza kuba Perezida Abatavuga rumwe n\u2019Ubutegetsi baravuga ko Igihugu gikeneye Ubutegetsi buhererekanyijwe mu mahoro kandi Kagame akaba imfura ku Ijambo Abasesengura Politiki baravuga ko abaturage bakibona ko Kagame ari we ushoboye kubaha ibyo bakeneye cyane cyane kubungabunga umutekano w\u2019Igihugu ariko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-02-16T16:42:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-02-16T16:43:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/kagame5.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"620\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"413\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida\",\"datePublished\":\"2015-02-16T16:42:37+00:00\",\"dateModified\":\"2015-02-16T16:43:26+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/\"},\"wordCount\":1173,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/kagame5.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/\",\"name\":\"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/kagame5.jpg\",\"datePublished\":\"2015-02-16T16:42:37+00:00\",\"dateModified\":\"2015-02-16T16:43:26+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/kagame5.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/kagame5.jpg\",\"width\":620,\"height\":413},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida  - Umunyarwanda","og_description":"Abanyapolitiki bakomeye muri RPF-Inkotanyi baravuga ko nta bundi buryo busigaye uretse guhindura Itegeko Nshinga Kagame agakomeza kuba Perezida Abatavuga rumwe n\u2019Ubutegetsi baravuga ko Igihugu gikeneye Ubutegetsi buhererekanyijwe mu mahoro kandi Kagame akaba imfura ku Ijambo Abasesengura Politiki baravuga ko abaturage bakibona ko Kagame ari we ushoboye kubaha ibyo bakeneye cyane cyane kubungabunga umutekano w\u2019Igihugu ariko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-02-16T16:42:37+00:00","article_modified_time":"2015-02-16T16:43:26+00:00","og_image":[{"width":620,"height":413,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/kagame5.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida","datePublished":"2015-02-16T16:42:37+00:00","dateModified":"2015-02-16T16:43:26+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/"},"wordCount":1173,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/kagame5.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/","name":"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/kagame5.jpg","datePublished":"2015-02-16T16:42:37+00:00","dateModified":"2015-02-16T16:43:26+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/kagame5.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/kagame5.jpg","width":620,"height":413},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyemezo-cyarangijwe-gufatwa-muri-fpritegeko-nshinga-rigiye-guhindurwa-kandi-kagame-azakomeza-kuba-perezida\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Icyemezo cyarangije gufatwa muri FPR, Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa kandi Kagame azakomeza kuba Perezida"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9570","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9570"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9570\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9571"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9570"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9570"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9570"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}