{"id":9607,"date":"2015-02-23T00:31:10","date_gmt":"2015-02-22T22:01:10","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9607"},"modified":"2015-02-23T00:31:10","modified_gmt":"2015-02-22T22:01:10","slug":"ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Mu migambi myinshi ya Leta iyobowe na FPR ya prezida Paulo Kagame, abakurikiranira hafi iby\u2019imitegekere y\u2019igihugu bazi ukuntu Abanyarwanda cyane cyane bakomoka mu bwoko bw\u2019Abahutu barenganywa mu nzego zinyuranye z\u2019imibereho yabo ya buri munsi kuva muri 94.<!--more--><\/p>\n<p>Bimwe mu buryo ubutegetsi bwakoresheje mur\u2019uko kubarenganya harimo gahunda ya Leta\u00a0 yiswe Gusaranganya Ubutaka. Icyo iyo gahunda yagezeho muri rusange mu gihugu cyose ni ukwambura Abahutu benshi mu bagize 85% by\u2019abatuye igihugu (mu gihe wenda byagaragarako bose iyo gahunda itabagezeho) amasambu yabo agahabwa ku ngufu n\u2019uburiganya bwinshi bw\u2019ubutegetsi abo bwita abacikacumu ba \u201cgenocide\u201d, birumvikanako ari Abatutsi gusa mu myumvire yabwo.<\/p>\n<p>Ibigaragara muri videwo ijyanye n\u2019iyi nyandiko, ni ukuntu abaturage bakurikiranye ibibazo by\u2019ubutaka bwabo baburabuzwa hirya no hino, imyaka igahita indi igataha, ubuzira herezo. Iyo umuntu abirebye, kandi azi amateka yaho u Rwanda rwahoze mu m\u2019itegekere yarwo mu gihe cya Cyami, byibutsa ukuntu abaturage nanone bahoraga kwa Shefu cyangwa Sushefu bategereje kurenganurwa, ariko akarengane kakanga ntigashire, kuberako ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bushingiye ku kurenganya no kubuza uburyo rubanda rugufi.<\/p>\n<p>N\u2019icyo gihe bamwe mu baturage barashoreraga bakajya i Nyanza i Bwami ngo bagiye gushaka uko barenganurwa (muri videwo ho baravugako bigereye no muri minisiteri kandi ngo bategereje kuzigereza ikibazo cyabo kuri prezida). Umwami w\u2019u Rwanda mur\u2019iki gihe: Prezida Paul Kagame, nawe kuberako ubutegetsi bwe bushingiye ku kurenganya rubanda mu buryo bushoboka bwose, ntacyo ashobora kumarira abaturage bibeshyako haricyo yabamarira, mu gihe iriya gahunda yo kubatwara ubutaka bwabo &#8211; mu zindi nyinshi zibabangamira muri byinshi -, ari imwe mu mizi y\u2019ishingiro ry\u2019ubutegetsi bwe.<\/p>\n<p>Gahunda yo Gusaranganya Ubutaka igamije (iramutse itarabigeraho) guhindura abaturage abatindi nyakujya batagira icyo bimariye, badashobora kubona igihe n\u2019uburyo bwo kuba batekereza kuvana FPR k\u2019ubutegetsi ngo bashyireho ubutegetsi bubabereye, ahubwo bagahora bahangayikishijwe n\u2019ejo hazaza, bibaza bati ejo nzamera nte, kuberako ntacyo barariye, ababyeyi, umugabo, umugore cyangwa umuvandimwe bafunze, abandi barishwe, umwana atashoboye kujya kwiga, n\u2019ibindi bijyanye n\u2019imibereho yabo mibi itabarika.<\/p>\n<p>Dore ikiganiro rero TV1 nyarwanda yagiranye n\u2019abamwe mur\u2019abo baturage barenganyijwe. Ushobora kucyumva no kukireba ukanze aha hakurikira: <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=1qswnViH3Uo\">https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=1qswnViH3Uo<\/a> (Gatsibo ikibazo cy ubutaka). Habaye ikibazo umuntu ntashobore kureba videwo, ibiyivugirwamo byandukuye hano hakurikira.<\/p>\n<p><b>Umunyamakuru wa TV1: <\/b><\/p>\n<p>Ngo hashize igihe kinini aba baturage batuye mu murenge wa Gitoki,\u00a0 akarere ka Gatsibo mu ntara y\u2019Uburasirazuba bambuwe amasambu bari baraguze n\u2019abayahawe mu rwego rwo Gusaranganya Ubutaka mu ntara y\u2019Uburasirazuba. Ikibazo babonera mu ndorerwamo y\u2019akarengane kuberako ngo nta rwego narumwe rubishinzwe batakigejejemo, ariko ngo bikanga bikaba iby\u2019ubusa, nkuko babigarukaho mur\u2019aya magambo.<\/p>\n<p><b>Umuturage urengana wa 1<\/b>:<\/p>\n<p>Tugura amasambu. Nitwe twabaruje. Birangije nyuma baraza ngo amasambu ni ayabo. Bajya ku kagari, Meya (mayor ni kimwe ndakeka nuwo bitaga burgumesitiri ku ngoma ya Habyarimana) abaha ushinzwe ubutaka baragenda amazina yacu barayasiba bashyiramo ayabo.<\/p>\n<p><b>Umuturage urengana wa 2<\/b>:<\/p>\n<p>Ariko kuva icyo gihe, Guverineri yaje i Ngarama (ikibazo cy\u2019ubutaka bwacu) tujya kukibariza i Ngarama, Meya aravuga ngo ikibazo azagikemura, twajya ku karere bakatwirenganyiza, dusubira ku ntara, ku ntara bakamuhamagara,- twajyagayo ari ku wa kabiri -, ku ntara bamuhamagara ati kuwa kane bazaze gikemure, twajyayo kuwa kane ati simboneka, biba iyo, ye tuva ku ntara tujya no muri ministeri, muri minisiteri bahamagara executif w\u2019umurenge, bita Murego Richard, arababwira ati muzaze ikibazo nzakigemo, tugeze ku murenge, Murego aravuga ati: \u201cNjyewe ikibazo Meya yagiyemo njyewe sinakijyamo.\u201d (<b>aha bikaba bisa nibigaragazako Meya kuba ahagarariye ubutegetsi bwa FPR nta mutegetsi wo mu rwego rwo hasi ushobora gukora ibinyuranyije nibyo aba yagennye m\u2019ububasha n\u2019amabwiriza ahabwa n\u2019ubutegetsi ahagarariye<\/b>)<\/p>\n<p><b>Umuturage urengana wa 3:<\/b><\/p>\n<p>Meya yaravuze ngo icyo kibazo agiye kugikemura. Ntabwo ahakana. Ariko umuziro ni ukugirango twebwe adukubite amaso. Ati nimusubireyo mugende mubaze abo mwaguze nabo.<\/p>\n<p><b>Umunyamakuru wa TV1:<\/b><\/p>\n<p>Ngo ni kenshi umukuru w\u2019igihugu ajya akemura ibibazo bimwe na bimwe ngo bifatwa nkaho bikomeye, mu ruzinduko akunze kugirira mu baturage, abantu bavugako incuro zitandukanye yageze muri kano gace batuyemo, ngo bimwe uburenganzira bwo kubaza ibibazo byabo, ngo ahubwo ngo bakizezwako ngo bigiye gukemurwa. Ariko ngo ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.<\/p>\n<p><b>Umuturage urengana wa 2<\/b>:<\/p>\n<p>Prezida wa repubulika yaje mu kagari ka Bukomane. Uwo munsi aribuze, uwahoze ari exegitifu w\u2019umurenge wa Gitoki (ariwe) Kanamugire yabyukiye iwacu n\u2019ivatiri. Aravuga ngo cya kibazo cyanyu, ngo prezida yaje, ngo rwose kiroroshye, ngo ntimwirirwe mukibaza, ngo ahubwo twababoneye igisigara i Rwimbogo. Turavuga tuti natwe icyo twashakaga ko kwari ukugirango tubone ingurane, turaba tubaza ikindi ki. Naho ubwo bacunganaga nuko prezida ahava gusa bikarangirira aho. Kuva na nubu ukageza muri 2011.<\/p>\n<p><b>Umunyamakuru wa TV1<\/b>:<\/p>\n<p>Uretse ngo kuba basigaranye inzu batuyemo zonyine gusa, k\u2019urundi ruhande bavugako ngo kuva bakwamburwa amasambu yabo, ubuzima bwabo busa nkaho bwahagaze, kubera kutagira aho bahinga, nka kimwe mubyaribibafatiye runini mu buzima bwabo bwa buri munsi.<\/p>\n<p><b>Umuturage urengana wa 1<\/b>:<\/p>\n<p>Abana barahagaze mu mashuli; nkubu mfite muramu wanjye yarigaga ariko ubu yarahagaze, kubera iki? Kubera ubushobozi buke bwo kutabona uko yajya kw\u2019ishuli.<\/p>\n<p><b>Umuturage urengana wa 3:<\/b><\/p>\n<p>Habaye&#8230;(arimyoza)&#8230;ye, niba navuga ngo twabaye abatindi \u2026 sinzi\u2026 sinamenya uko nanabivuga!!! Yaratubabaje cyane. Turacyanababara kandi. Urumva? Ubu nt\u2019ahantu tugira duhinga. Ye agiye no kuntera umwaku, narwaye ikintu hano mu rutoki, nyuma akimara kudukuramo.<\/p>\n<p><b>Umunyamakuru wa TV1:<\/b><\/p>\n<p>Ninde waguteye umwaku?<\/p>\n<p><b>Umuturage urengana wa 3:<\/b><\/p>\n<p>Ni Ruboneza uwonguwo.<\/p>\n<p><b>Umunyamakuru wa TV1:<\/b><\/p>\n<p>Kur\u2019ibyo bibazo byose, ubuyobozi bw\u2019akarere ka Gatsibo ntibuhakana ko bidahari koko, ahubwo ngo ni gahunda ya leta, nkuko bivugwa n\u2019umuyobozi w\u2019aka karere Bwana Ruboneza Ambroise.<\/p>\n<p><b>Umuyobozi w\u2019akarere Bwana Ruboneza Ambroise:<\/b><\/p>\n<p>Ikibazo tuzi ni ikibazo cy\u2019abantu bacitse kw\u2019icumu mu gihe cya \u201cgenocide\u201d. Mu by\u2019ukuli ngirango ni gahunda ya leta. Abana bari bato icyo gihe, gusubirana uburenganzira bwabo. Ngirango rero iyo ni gahunda ikorerwa mu karere hose, ndetse no mu gihugu hose, ko abana bapfushije ababyeyi, bagapfusha imiryango, igihe cy\u2019isaranganya (butaka) ari batoya, ko uyu munsi bahabwa uburenganzira ku mitungo yabo. Mur\u2019urwo rwego rero, abahawe ubwo butaka, mu gusaranganya, uwariwe wese, uwaba yarabugurishije, uwaba abufite uyu munsi, ni gahunda ihari kugirango bariya bana bahabwe uburenganzira bwabo, hanyuma niba wowe uburimo, ugashaka ahandi. (Igisubizo nk\u2019iki kirasa n\u2019ikirimo ukurimanganya kwinshi)<\/p>\n<p><b>Umunyamakuru wa TV1:<\/b><\/p>\n<p>Ibibazo nk\u2019ibi ni bimwe mubikunda kugarukwaho n\u2019itangazamakuru hano mu Rwanda. Ahanini bigakemuka aruko umukuru w\u2019igihugu abigizemo uruhari. Doreko n\u2019aba ngo ko ariwe ngo bahanze amaso, ngo ko ariwe uzabikemura.<\/p>\n<p>Kurenganura bamwe ureganya abandi batagira ingano siwo muti w\u2019ibibazo u Rwanda rufite.<\/p>\n<p>Iyo umuntu yumvise ibyerekeranye na kiriya kibazo cy\u2019ubutaka uko nk\u2019uriya muyobozi w\u2019akarere Ruboneza Ambroise agisobanura muri videwo, uhita wumvako icyari kigamije mw\u2019isaranganya ry\u2019ubutaka kwari ugutwara ubutaka bamwe benshi mu bari babusanganywe, bugaharirwa bamwe bake batari babufite. Kandi wakongeraho ibisobanuro by\u2019abarenganyijwe, ukabona ko batakaje ibyabo incuro zirenze ebyiri:<\/p>\n<ol>\n<li>abari bafite amasambu ngo magari barayatswe mw\u2019isaranganywa<\/li>\n<li>abari baratswe amasambu yabo, bashoboye kuyagura n\u2019abacikacumu bari bayahawe barabikoze, ariko ubutegetsi burabarimanganya buhindura amazina yabo munyandiko ziba mu karere maze bukomeza kuyandika kubitwako ari abacikacumu<\/li>\n<li>igihe bamara (imyaka irashize bahora mur\u2019urwo) birukanka ku kibazo cy\u2019ubutaka bwabo mu nzego zinyuranye z\u2019ubutegetsi nacyo ni ikindi kibazo; bashoboraga kuba bimarira ikindi aho guhora mur\u2019ibyo bibazo bidashira<\/li>\n<\/ol>\n<p>Amategeko atabereye abo akorerwa ashobora guteza ibibazo kuko aba ababangamiye, ndetse n\u2019ubutegetsi bushyira imbere kuyashyira mu bikorwa ku ngufu. Nanone amategeko uko yaba ameze kose, mu gihe n\u2019ikiza kiyarimo kitubahirizwa n\u2019aba nyirukuyashyiraho, nabyo bitera ingorane.<\/p>\n<p>Igitekerezo cyo kuba abo imiryango yabo yacujwe utwayo twose muri 94 ndetse bakicwa, bashumbushwa mu rwego rwa rusange rw\u2019igihugu, ni cyiza. Ariko nanone mukubashumbusha, ntihagobye kubaho ivangura leta ya FPR ihora ikora igamije gukenesha ikitwa umuhutu wese, kugirango itoneshe umututsi.<\/p>\n<p><b>Amategeko amwe agena ibijyanye n\u2019ubutaka mu Rwanda<\/b><\/p>\n<ol>\n<li><b>1.\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>Itegeko\/Law\/Loi N\u00b0 08\/2005 ryo ku wa 14\/07\/2005 &#8211; Itegeko Ngenga rigena imikoreshereze n\u2019imicungire y\u2019ubutaka mu Rwanda<\/b><\/li>\n<\/ol>\n<p><a href=\"http:\/\/www.migeprof.gov.rw\/IMG\/pdf\/Organic_Law_determining_the_use_and_management_of_land_in_Rwanda.pdf\"><b>http:\/\/www.migeprof.gov.rw\/IMG\/pdf\/Organic_Law_determining_the_use_and_management_of_land_in_Rwanda.pdf<\/b><\/a><\/p>\n<p><b>2.\u00a0\u00a0 Iteka rya Minisitiri N\u00b0001\/16.01 ryo kuwa 26\/04\/2010 rigena uburyo isaranganya ry\u2019amasambu rikorwa<\/b><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/faolex.fao.org\/docs\/pdf\/rwa95389.pdf\"><b>http:\/\/faolex.fao.org\/docs\/pdf\/rwa95389.pdf<\/b><\/a><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7184\" alt=\"ambrose-nzeyimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><b><i>Ambrose Nzeyimana<br \/>\n<\/i><\/b><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.files.wordpress.com\/2013\/01\/ambrose-nzeyimana-political-analyst.pdf\"><b><i>Political Analyst\/ Activist<\/i><\/b><\/a><\/p>\n<p><b><i>Organising for Africa, Coordinator<br \/>\n<\/i><\/b><a href=\"http:\/\/therisingcontinent.wordpress.com\/2015\/01\/11\/fdlr-kagame-politically-surviving-on-a-permanent-state-of-war-in-the-region\/\"><b><i>The Rising Continent<\/i><\/b><\/a><b><i>, Blog editor<\/i><\/b><\/p>\n<p><b><i>London, UK<br \/>\nEmail: risingcontinent@gmail.com<\/i><\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu migambi myinshi ya Leta iyobowe na FPR ya prezida Paulo Kagame, abakurikiranira hafi iby\u2019imitegekere y\u2019igihugu bazi ukuntu Abanyarwanda cyane cyane bakomoka mu bwoko bw\u2019Abahutu barenganywa mu nzego zinyuranye z\u2019imibereho yabo ya buri munsi kuva muri 94.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9608,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[69],"tags":[],"class_list":["post-9607","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu migambi myinshi ya Leta iyobowe na FPR ya prezida Paulo Kagame, abakurikiranira hafi iby\u2019imitegekere y\u2019igihugu bazi ukuntu Abanyarwanda cyane cyane bakomoka mu bwoko bw\u2019Abahutu barenganywa mu nzego zinyuranye z\u2019imibereho yabo ya buri munsi kuva muri 94.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-02-22T22:01:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/ubutaka.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"448\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"251\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda\",\"datePublished\":\"2015-02-22T22:01:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":1346,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/ubutaka.jpg\",\"articleSection\":[\"Ubukungu\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/ubutaka.jpg\",\"datePublished\":\"2015-02-22T22:01:10+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/ubutaka.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/02\\\/ubutaka.jpg\",\"width\":448,\"height\":251},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Mu migambi myinshi ya Leta iyobowe na FPR ya prezida Paulo Kagame, abakurikiranira hafi iby\u2019imitegekere y\u2019igihugu bazi ukuntu Abanyarwanda cyane cyane bakomoka mu bwoko bw\u2019Abahutu barenganywa mu nzego zinyuranye z\u2019imibereho yabo ya buri munsi kuva muri 94.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-02-22T22:01:10+00:00","og_image":[{"width":448,"height":251,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/ubutaka.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda","datePublished":"2015-02-22T22:01:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/"},"wordCount":1346,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/ubutaka.jpg","articleSection":["Ubukungu"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/","name":"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/ubutaka.jpg","datePublished":"2015-02-22T22:01:10+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/ubutaka.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/02\/ubutaka.jpg","width":448,"height":251},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyubutaka-ni-kimwe-mubizateza-ahatari-kera-revolisiyo-yimitegekere-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ikibazo cy\u2019ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y\u2019imitegekere mu Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9607","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9607"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9607\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9608"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9607"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9607"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9607"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}