{"id":9751,"date":"2015-03-04T14:40:55","date_gmt":"2015-03-04T12:10:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9751"},"modified":"2015-03-04T14:40:55","modified_gmt":"2015-03-04T12:10:55","slug":"umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/","title":{"rendered":"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika &#8220;? Paul Kagame."},"content":{"rendered":"<p>Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje kandi ndahamya ko\u00a0 atari impumyi(blind) nk\u2019uko bamwe babikeka ahubwo akaba abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite.<!--more--><\/p>\n<p>Muri disikuru yakoze taliki ya 2 Gashyantare 2015 mu \u00a0mwiherero wa 12 imbere y\u2019abayobozi b\u2019igihugu basaga 300, Perezida Paul Kagame yavuze ibintu bikomeye kandi birimo ukuri kwinshi. Yerekenye ko afite umutima uhagaze kandi akaba yarashakaga ko abitwa abafasha be mu kuyobora igihugu bamufasha gusubiza umutima mu gitereko. Aha gusa umuntu yakwibaza niba koko Perezida Kagame yiteguye kwakira igisubizo nyakuri cy\u2019ikibazo gifite ishingiro yibaza.<\/p>\n<p>Muri iri sesengura rigufi, ndagerageza kwerekana ikibazo gikomeye Kagame yashyize ku meza ngo kiganirweho(I), nyuma ngaruke ku bisubizo byatanzwe n\u2019abafasha be(II), nibutse igisubizo cyatanzwe na Kagame(III) , nsozereze ku gisubizo Ishyaka Ishema ritanga(IV).<\/p>\n<p><b>I.IKIBAZO NI IKIHE?<\/b><\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri uyu mwiherero wari ufite ikibazo kimwe rukumbi cyari ku murongo w\u2019ibyigwa. Nibyiza kukimenya no kugerageza kucyumva. Icyo kibazo gikomeye (the most important question) Perezida Kagame yibaza akanakibaza abafasha be ni iki :\u00a0<b><i>Ko hari byinshi bitagenda neza muri iki gihugu, biterwa n\u2019iki ? Bipfira he?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Mu gusobanura , Paul Kagame yerekanye ko hirya y\u2019iki kibazo kigaragarira amaso hari irindi hurizo rikomeye kurushaho rigomba guhabwa igisubizo:\u00a0<b><i>\u00a0Ibikorwa byiza by\u2019iterambere twubatse \u00a0bishobora bite kuramba(sustainable) ? Twakora iki ngo twizere ko ibyo twagezeho bizagirira n\u2019abana bacu akamaro ? Aho ntibizadushwemukira hejuru bidatinze ?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Niyo mpamvu Perezida Kagame yatinze ku mpungenge aterwa n\u2019uko abona hari byinshi \u00a0bigenda nabi cyane ku buryo hatizwe neza igituma bipfa kugira ngo gikurweho amaherezo cyazahindura impfabusa ibyagezweho byose.<\/p>\n<p>Perezida Kagame arasa n\u2019uhaye umukoro abafasha be, kandi uwo mukoro urimo ibice bibiri : Bagomba gusesengura bakamenya\u00a0<b><i>\u201cimpamvu-nyirabayazana\u201d\u00a0<\/i><\/b>kandi bagatinyuka kuyatura bakayivugira mu ruhame.<\/p>\n<p><b>II<i>.<\/i>IGISUBIZO GITANGWA N\u2019 ABAFASHA BA PEREZIDA \u00a0<\/b><\/p>\n<p>Ibisubizo byatanzwe n\u2019abari mu mwiherero birimo amoko atatu:<\/p>\n<p>1.<b><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0Muri rusange\u00a0<\/span>abayobozi<\/b>\u00a0\u00a0banyuranye bagerageje gukwepa ikibazo nk\u2019uko basanzwe babigenza imbere y\u2019abaturage ahubwo batanga cya gisubizo cya karahanyuze , \u00a0ko bashyize ingufu nyinshi mu kugerageza gusana ibitarashoboye gutungana (Tubirimo , twaraye dukoze inama bigiye gukosorwa\u2026.).<\/p>\n<p>Ibisubizo nk\u2019ibi Paul Kagame yabiteye ishoti ababwira ko atari igisubizo cy\u2019ukuri kuko kuvuga ngo turimo turabikosora kidasobanura impamvu abari bafite inshingano zo gukora ibintu batabikoze neza kandi ngo babikorere igihe. Yaberetse ko niba batazi impamvu nyakuri ituma ibintu byarapfuye, afite ubwoba ko bizakomeza no gupfa mu minsi itaha. Byagaragajwe kandi ko icyo abanyarwanda bakeneye ku bategetsi atari utugambo two kwisobanura tw\u2019abayobozi\u00a0 cyangwa ukubwirwa impamvu ibikorwa by\u2019iterambere bidakorwa uko bikwiye , ngo icyo abenegihugu bategereje ni \u201cresultats\u201d, ni ukuvuga imbuto z\u2019ibikorwa byatuganye. Ibi rwose ni ukuri kwambaye ubusa!<\/p>\n<p>2.<b>Ubwoko bwa kabiri bw\u2019igisubizo<\/b>\u00a0bwagaragajwe n\u2019umunyamakuru w\u2019umugande witwa \u00a0Andrew MWENDA, wagerageje kuguyaguya Perezida \u00a0Kagame amwumvisha ko adakwiye gucika intege no kuganira ibitagenda gusa ko ahubwo akwiye kurangamira ibitangaza byakozwe na Leta ye mu rwego rw\u2019iterambere . Mwenda yagerageje gushuka Perezida Kagame ngo ahindure ingingo yari ku murongo w\u2019ibyigwa bityo ngo abayobozi biganirire ku kibazo kivuga ngo \u00a0\u201c\u00a0<b><i>Ni gute Leta ya Paul Kagame yashoboye kugeza u Rwanda kuri iryo terambere ry\u2019agatangaza, ikaba ari intangarugero ku isi hose ?\u201d<\/i><\/b><\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame yasutse umuriro kuri uyu munyamakuru \u00a0wari warigize icyamamare mu kubwira Kagame ibyo ashaka kumva maze Mwenda ahita agwa igihumura ! Perezida Kagame yamutunguye amubwira ko atagikeneye kumva ibisobanuro by\u2019ubuhendabana, ko nta gaciro agiha \u00a0abamutera ibyotezo bamubeshya, ko indirimbo n\u2019ibisigo bimusingiza bidakemura kiriya kibazo cyo kumenya impamvu ibintu bikomeza kugenda nabi mu gihugu. Perezida Kagame yaboneyeho gutangaza ko ubu asigaye aterwa ishema no gutega amatwi abamunenga(Critics) akayima abamuvuga ibigwi bitariho. Kubera ko Mwenda yashakaga gukomeza guhazira no kwihagararaho by\u2019umugabo wanyagiwe, Perezida Kagame yageze n\u2019ubwo amukurira inzira ku murima ubwo yamubwiraga ngo ibyo bitangaza byakozwe na Leta ya FPR azabijyane muri Uganda abitangaze mu kinyamakuru cye cyitwa Independent cyandikirwa i Kampala, bityo ngo abantu bajye babisomera iyongiyo !!!! Kagame rwose yeruye avuga ko we atagikeneye kumva abamushuka kandi ibintu byarazambye mu gihugu.<\/p>\n<p>Si ukubeshya, ni ubwa mbere(nizeye ko atari ubwa nyuma !) \u00a0mu buzima bwanjye nahaye Paul Kagame amashyi, kuri iki gisubizo yahaye Mwenda !!!!!!<\/p>\n<p>Muri make amanota Mwenda yabonye muri uyu mukoro angana na zero ku icumi (0\/10), yagaragaye nk\u2019umushukanyi w\u2019intagarugero, wa wundi ukorera imbehe gusa , akirengagiza ko hari \u00a0igihe iyo mbehe izabura ikiyijyaho\u00a0!<\/p>\n<p>3.<b>Ubwoko bwa gatatu bw\u2019igisubizo<\/b>\u00a0bwatanzwe n\u2019umugabo wafashe ijambo akerekana ko igituma ibintu bitagerwaho kigomba gushakirwa muri\u00a0<b><span style=\"text-decoration: underline\">systeme nyirizina<\/span><\/b>. Yerekanye ko hari abantu bamwe\u00a0<b>\u201c bakomeye kuruta Systeme\u201d, (bigger than the system),\u00a0<\/b>ko abongabo aribo bazambya ibintu, \u00a0kandi abo bakaba baboneka guhera mu nzego z\u2019ibanze kugera mu rwego rw\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Icyakora yapfuye kuvuga ko abo bantu babarizwa mu nzego z\u2019ibanze no mu rwego rw\u2019igihugu, Perezida Kagame ahita amwuka inabi, biba ngombwa ko uwo mugabo yisubiraho, avuga ko abo bantu koko bariho ariko ko baboneka guhera mu nzego z\u2019ibanze kugeza kuri ba Ministers gusa !!!!!!!<\/p>\n<p>Aha ho narasetse ndigaragura, icyuya kirandenga, umwuka wenda kunshirana !!!!! Nasomye ku tuzi ngarura ubuyanja nuko nkomeza kumva ijambo rya Perezida !<\/p>\n<p>Ahari uyu mugabo yakubise agatima kuri Rwigara Asinapoli na Dr Gasakure\u2026.ahita asubiza ubwenge ku gihe !Icyo navuga kuri uyu mugabo ni uko akwiye guhabwa amanota 6\/10\u00a0 ajyanye n\u2019uko we yatsinze igice kimwe cy\u2019ikibazo akaba yabonye ko ibintu byicwa n\u2019abafite ubudahangarwa buzambya systeme. Ariko yatsinzwe no kubura ubutwari buhagije bwo kuba yakwemeza Perezida Kagame ko ashobora kuba ari we ubwe NYIRABAYAZANA nyakuri , uriho ashakishwa! Ariko uyu mugabo ntitwamuveba cyane, ntako atagize !<\/p>\n<p><b>III. IGISUBIZO GITANGWA NA PAUL KAGAME<\/b><\/p>\n<p>Igisubizo cya Paul Kagame cyari gisobanutse ndetse umuntu ashatse kukivuga muri make yagihinira muri kimwe mu bibazo byinshi yabajije abayobozi bari kumwe :\u00a0<b><i>kuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika ? <\/i><\/b><b><i>Why should the Rwandan people be hostage of your \u00a0individual horrible characters ?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Muri make, Perezida Kagame yerekanye ko abategetsi bakorana<b><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0BOSE\u00a0<\/span><\/b>( \u201cit is all of us\u201d), abakiri bato kimwe n&#8217;abasheshe akanguhe, \u00a0ari abatekamutwe, ko batitaye ku nyungu za rubanda . Yakoresheje amagambo akakaye yo kubavuga uko bari . Dore ibyo abashinja:<\/p>\n<ol>\n<li>Ntacyo bashoboye, \u201c You are good for nothing\u201d, (abanyamahanga baza kubingingira kubafasha),<\/li>\n<li>Bararangaye, batangiza imishinga ntihagire ukora \u00ab\u00a0suivi\u00a0\u00bb cyangwa \u00ab \u00a0follow-up\u00a0\u00bb, \u00ab\u00a0you have no time to think seriously\u00a0\u00bb<\/li>\n<li>\u00a0Barishongora bakigira ba Nyiranzibyose: \u201cYou talk too much, nobody owns up\u201d<\/li>\n<li>Buri wese yibera muri shuguri ze(self interests)<\/li>\n<li>Ruswa iri hose kugera no mu bucamanza<\/li>\n<\/ol>\n<p>Niba Perezida Paul Kagame ubwe yivugira uko abona abo bakorana, agatangariza mu ruhame ko abagize inzego zose z\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu( Guverinoma, Intekonshinga mategeko, ubucamanza) batita ku nyungu rusange, bakaba birirwa biruka inyuma y\u2019 utunyungu twabo bwite (self interests) , ntibigaragaje se ko igihugu cyose cyoramye kubera kubura ubuyobozi bushoboye ? Ninde wavuguruza Perezida Kagame kuri iyi ngingo ? Ninde wamurusha kubimenya ?<\/p>\n<p><b>IV. IGISUBIZO CY&#8217;ISHYAKA ISHEMA RY&#8217;U RWANDA<\/b><\/p>\n<p>Ibyo Perezida Paul Kagame yavugiye muri uyu mwiherero bihuye neza neza n\u2019ibyo natwe tubona kandi twakomeje gutangaza: Akaga u Rwanda rurimo gaterwa n\u2019ubutegetsi budashoboye, bwiyubakiye ku KINYOMA, ITERABWOBA n\u2019UKWIKUBIRA ibyiza byose by\u2019igihugu. Abafasha ba Paul Kagame biganjemo\u00a0<a href=\"http:\/\/leprophete.fr\/news.php?id=679#.VPa5yfmG92Q\"><b><i>\u201cabategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika\u201d !<\/i><\/b>\u00a0<\/a>Bageze n\u2019aho\u00a0<b><i>batekinika urugomero rutagira mazi ,\u00a0<\/i><\/b>ni ukuri !!! Buriya ahari bibwiraga ko abaturage bo mu Gishoma\/Rusizi bazajya birirwa bikoreye indobo basuka amazi mu rugomero se wa ?! Ikibazo gikomereye u Rwanda ni aha kiri : abategetsi bahindutse abashumba b\u2019inda zabo gusa ! Impinduka Paul Kagame yifuza ni aha igomba gushingira.<\/p>\n<p>Muri make, Ishyaka FPR ricyuye igihe, Umukuru waryo yarishyize ku munzani maze ariha amanota angana nk\u2019aya MWENDA, ni ukuvuga zero ku icumi (0\/10). Kandi rero uko Perezida Kagame aribona ni ko na RUBANDA iribona ! Nirizibukire ama\u201d stories\u201d y\u2019ubutekamutwe, rimenye ko ntacyo rishoboye.<\/p>\n<p>Ibyo Perezida Kagame yamaganye ubungubu twe twabiteye imboni kera, kandi byashenguye rubanda kuva hambere ! Kagame nawe aremera ko ikibazo kimaze nibura imyaka 12, kuko nyine ngo abategetsi bakomeje kubwirwa ntibumve ! Niyo mpamvu ABATARIPFANA bahagurutse bagashinga \u00a0umutwe wa politiki witwa Ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda, tukaba twariyemeje kuva mu buhungiro tukajya \u00a0gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo dutange umuganda wacu mu kubogora igihugu no kukiyobora mu nzira nshya. Ubutegetsi bubi ntibugira umuti. Bukwiye kuvaho hagashyirwaho ubwiza.<\/p>\n<p><b>UMWANZURO<\/b><\/p>\n<p>Niba koko Perezida Paul Kagame ashaka igisubizo cy\u2019ikibazo yibaza, akaba yumva bidakwiye ko impinduka ikenewe na rubanda \u00a0yabaho imusize iruhande rw\u2019inzira , ahubwo akaba yifuza ko yayigiramo uruhare, hari inzira ebyiri \u00a0yakwifashisha :<\/p>\n<p>1.Mu gihe Manda ye ya kabiri itararangira, Paul Kagame nagaragaze ubutwari maze mu maguru mashya asese Guverinoma n\u2019Inteko-nshingamategeko , hanyuma afungure urubuga rwa politiki, amashyaka yose abyifuza yinjire mu kibuga, abaturage bahabwe ubwisanzure mu kwitorera abayobozi bashaka kandi bashoboye, mu nzego zose zitorerwa.<\/p>\n<p>2.Paul Kagame niyegure yegame atiriwe arangiza manda ye, hatorwe undi mukuru w\u2019igihugu wabogora igihugu.<\/p>\n<p>Nyakubahwa Perezida Kagame, ibyo abafasha bawe batinya kukubwira, Abataripfana bo ntibashobora kubica iruhande. Ukuri ntigukura ukundi : ibyo, \u00a0wowe Perezida Paul Kagame ,ushinja abafasha bawe ni wowe wa mbere bireba kuko\u00a0<b><i><span style=\"text-decoration: underline\">\u201czitukwamo nkuru\u201d<\/span><\/i>.\u00a0<\/b>Nanone ariko ntiwirengagize \u00a0ko wa \u201c<b><i>mwera uturutse ibukuru bugacya wakwiriye hose\u201d,\u00a0<\/i><\/b>ariwo ukomeje kuzambya ibintu mu Rwanda. Perezida Paul Kagame, ukwiye gushakira igisubizo mu mikorere yawe bwite nk\u2019umukuru w\u2019igihugu : ubwo koko wahagarara ku maguru yombi ukemeza rubanda ko wowe udaharanira utunyungu twawe bwite kurusha guharanira inyungu rusange, bityo abafasha bawe bakaba badafatira urugero ku mutware wabo? Nuhinduka nabo bazahinduka ! Niba ushaka ko bahindura ingiro n\u2019ingendo, banza wowe uhinduke kuko ari WOWE BAREBERAHO.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ibi byose twizeye ko ibyo guhindura ingingo y\u2019101 y\u2019itegekonshinga no kwiyongeza izindi manda birangiriye aho. Ko mudashoboye, mukaba mwivugira ko muri \u201cgood for nothing\u201d, murashaka kwiyongeza manda zo gukora iki kindi mutakoze ?\u00a0 Ndemeranya nawe, Perezida Paul Kagame,<b><i><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0ko igihe cy\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika kirangiye<\/span><\/i><\/b>, ko batagomba gukomeza kugira abanyarwanda imbohe (hostages).<\/p>\n<p>Ngushimiye ko wavugishije ukuri, ahasigaye hakenewe IMPINDUKA\u2026.kandi dore ngiyi ntigitinze, mwabishaka , mutabishaka.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-8056\" alt=\"padiri Nahimana (2)\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><b>Padiri Thomas Nahimana,<\/b><\/p>\n<p><b>Umuyobozi w\u2019Ishaka Ishema ry\u2019u Rwanda.<\/b><\/p>\n<p><b>Umukandida mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu yo mu 2017<\/b><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/soundcloud.com\/president-kagame\/president-kagame-opening-remarks-at-the-12th-national-leadership-retreat-gabiro-1-march-2015\">Umva ijambo ryose rya Perezida Paul Kagame\u00a0<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje kandi ndahamya ko\u00a0 atari impumyi(blind) nk\u2019uko bamwe babikeka ahubwo akaba abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9752,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-9751","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika &quot;? Paul Kagame. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika &quot;? Paul Kagame. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje kandi ndahamya ko\u00a0 atari impumyi(blind) nk\u2019uko bamwe babikeka ahubwo akaba abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-03-04T12:10:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"329\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"219\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/\",\"name\":\"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika \\\"? Paul Kagame. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg\",\"datePublished\":\"2015-03-04T12:10:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg\",\"width\":329,\"height\":219},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika &#8220;? Paul Kagame.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika \"? Paul Kagame. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika \"? Paul Kagame. - Umunyarwanda","og_description":"Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje kandi ndahamya ko\u00a0 atari impumyi(blind) nk\u2019uko bamwe babikeka ahubwo akaba abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-03-04T12:10:55+00:00","og_image":[{"width":329,"height":219,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/","name":"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika \"? Paul Kagame. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg","datePublished":"2015-03-04T12:10:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/kagame-umwiherero.jpg","width":329,"height":219},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwiherero-wa-12-w-abayobozi-kuki-abanyarwanda-bagomba-gukomeza-kuba-imbohe-zabategetsi-babatekamutwe-bigize-inzobere-mu-gutekenika-paul-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UMWIHERERO WA 12 W \u2018ABAYOBOZI : \u201cKuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z\u2019abategetsi b\u2019abatekamutwe bigize inzobere mu gutekenika &#8220;? Paul Kagame."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9751","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9751"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9751\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9752"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9751"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9751"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9751"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}