{"id":9757,"date":"2015-03-04T15:07:36","date_gmt":"2015-03-04T12:37:36","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9757"},"modified":"2015-03-04T15:07:36","modified_gmt":"2015-03-04T12:37:36","slug":"igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/","title":{"rendered":"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO"},"content":{"rendered":"<p>Nk\u2019ishyaka rya politiki, Moderate Rwanda Party-ABASANGIZI ntidushobora kureka ngo ijambo Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w\u2019i Gabiro ku ya 1\/3\/2015, rigende ntacyo turivuzeho. Ntiturabona inyandiko (transcript) yaryo ngo turisesengure ijambo ku rindi (uzayibona mbere azayitugezeho natwe), ariko duhereye ku kuryumva nyiraryo ubwe aryivugira, turasanga igihugu cyacu ari icyo gutabarwa mu maguru mashya kuko kigeze aharindimuka nk\u2019uko n\u2019ukiyobora ubu nawe ubwe abyivugira\u00a0\u00a0muri ririya jambo rye.<!--more--><\/p>\n<p>Twarumiwe kumva umunyagitugu Paul Kagame atangazwa n\u2019uko abanyarwanda bari mu gihugu imbere batavuga ngo bamubwire ibitandukanye n\u2019ibyo we atekereza kandi ari we na FPR ye n\u2019ubutegetsi bwe bwubakiye ku gitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba n\u2019ubwicanyi\u00a0\u00a0byabagombye ururimi. Iby\u2019ubutegetsi bwa Kagame bisa n\u2019ibya wa mugani w\u2019intare impyisi na bakame, aho bakame yigiye ku rugomo intare yakoreye impyisi iyikuramo ijisho ngo yateye imirwi nabi. Bariya bagererwa be abwira nabo ni uko. Bakorera ku bwoba, yabagize ibikange, kandi bose baba barwana buri munsi\u00a0\u00a0no kugerageza\u00a0\u00a0kwifindurira(deviner) icyo Afandi Paul Kagame ashaka, akunda, yifuza kugirano batava aho bavuga cyangwa se bakora icyo ari cyo cyose cyabusanya n\u2019ugushaka k\u2019umwidishyi bikaba byabaviramo kutamenya ikibakubise.\u00a0\u00a0None se wabona uko yirukanye senateri Penelope muri Sena nk\u2019uwirukana umukozi wo mu rugo bita umuboyesse amujijie igitekerezo cye cy\u2019uko we abona ko inama Perezida Kikwete wa Tanzania yagiriye mugenzi we\u00a0Perezida Kagame zo kugarura amahoro mu karere k\u2019ibiyaga bigari by\u2019Afurika\u00a0\u00a0ari inama zubaka, ukongeraho iki!\u00a0Wakwibuka ukuntu yirukanye\u00a0\u00a0umushingamategeko Jeanne nka kuriya yirukanye senateri Penelope, amujijije we ko yavuze aganira na bagenzi be ko atari ibintu byiza ku mukuru w\u2019igihugu kuza mu nteko ishinga amategeko agatuka abandi benegihugu cy\u2019u Rwanda nka we ngo ni imbwa ngo ni isazi azicisha inyundo abantu bagakoma mu mashyi, abaziza gusa ko bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n\u2019ibye, ukongera kuvuga iki! Wakwibuka mu 1998 Kagame yirukana depite Kajeguhakwa Valens mu nteko ishinga amategeko nk\u2019uwirukana umujura,\u00a0\u00a0amujijije gusa ko yashyirishije ku murongo w\u2019ibyigwa n\u2019inteko ingingo yise icyo gihe \u201cIGIHUGU KIYOBOWE NABI\u201d, ukongera kuvuga iki! Ubu se, kuva mu 1998, ni bwo Kagame akibona ko igihugu kiyobowe nabi n\u2019abayobozi bamunzwe na ruswa kandi hashize imyaka 17 yose Kajeguhakwa abivuze! Buri wese ashobora kwiyongereraho izindi ngero azi zo gucecekesha abantu hakoreshejwe uburyo n\u2019imvugo nyandagazi nka kuriya byagendekeye bariya bashingamategeko uko ari batatu.<\/p>\n<p>Uriya muperezida w\u2019umunyagitugu, bizwi na buri wese ko adakunda umuhakanya; yarangiza akaza kubeshya abantu i Gabiro hariya ngo \u201cndashaka ngo mumpakanye\u201d, kandi abo abwira bazi ko ubigerageje ahita amwica nkuko yishe Col Cyiza Augustin avuye iwe muri audience kubera ibyo batumvikanyeho; nkuko yishe Col Karegeya kubera ibya\u00a0politiki batumvikanyeho; nkuko yagerageje inshuro ennye kwica General Kayumba amuziza ko yagerageje kumuhakanya; biriya arimo asaba! N\u2019abandi n\u2019abandi. Kuva mu 1994 yashyize abanyarwanda bose muri freezer\/congelateur bahinduka ubutita ababuza gutekereza no kuvuga icyo batekereza; bamaze muri ubwo butita imyaka 21 yose none ubu ni bwo yaba yibutse ko yaba akeneye ibitekerezo byabo! Aragirango bive he se ko umuntu asarura aho yabibye, we akaba yarabibye ubutita! Yubatse authoritarian dictatorship aho abuza abantu gukopfora yarangiza akigira nyini nyinshi ngo ntazi impamvu abantu batavuga ikibari ku mutima, ngo ntazi impamvu abantu babeshya(to tell the lies) kandi ikinyoma, kubeshya, kubeshyera abandi no guhimbira abantu ibyaha, \u201cgutekinika\u201d(forgery\/falsification)\u00a0\u00a0nkuko abakada ba FPR\u00a0\u00a0ye babyita, ari umuco w\u2019ubutegetsi bwe! Azaca hano abahe amabwiriza yo gutekinika ngo bamwibire amajwi mu matora nkuko byagenze mu 2003 na 2010 ubundi ace hirya kubabwira ngo ibyo bakora ahandi sibyo kandi ari we wabateyemo imbuto y\u2019ubujura n\u2019umuco wo kwiba!<\/p>\n<p>Twaratangaye twumvise avuga ngo \u201chow can RPF be part of this mess\u201d, ngo bishoboka bite ko FPR yaba ari muri aka gasitwe. Akiyibagiza ko ako gasitwe igihugu kirimo ari we na FPR ye bagateye! Iriya ruswa avuga(corruption) yamunze ubutegetsi bwe n\u2019igihugu cyose kugeza mu nzego z\u2019ubucamanza nkuko we ubwe yabyivugiye mw\u2019ijambo rye, ni we na FPR ye babwiye abatanze imisanzu mu ntambara ya FPR ngo buri wese yiyishyure hirya no hino mu byo arimo no mu byo akora ariko mu mayeli bitagaragarira buri wese mu rwego rwo kubeshya rubanda n\u2019amahanga ngo nta corruption (ruswa) iri mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi kandi ari yo nsa nsa! Imyaka ibaye makumbyabiri n\u2019umwe biyishyura, uhereye kuri Kagame ubwe, kandi baracyakomeza kuko barangije kubyizihirwamo, ntibashobora guhagarara! Arabizi, na bariya\u00a0\u00a0abwira barabizi. Ni bo anatuma kujya gutanga ruswa muri bariya bazungu avuga bahindukira bakaza kumubwira ngo kanaka ni perfomer\/arashoboye ukwiye kumugira iki. Ibi byonyine yivugiye ubwe byakagombye kumwereka ko abo bazungu bamubwira biriya basabira abantu imyanya, baba bamusekeera (mock) kubera ko bazi ko leta ye yamunzwe na nepotisme\u00a0\u00a0kuko we nk\u2019umunyagitugu ari we ugena byose akagenera uwo ashatse baziranye cyangwa uwo agejejweho n\u2019inshuti ze n\u2019ibyegera bye, cyangwa se n\u2019undi wese ubashije kumugeraho nk\u2019abo bazungu aba avuga.<\/p>\n<p>Ikibazo nyamukuru rero u Rwanda n\u2019abanyarwanda bafite, ni Kagame ubwe\u00a0\u00a0wubakiye systeme y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu cyose kuri we ubwe nk\u2019umuntu ku giti cye(as an individual), ukora micro-management y\u2019igihugu cyose;\u00a0aho abayobozi bandi bose batinya gufata initiative ngo batabizira bagahora bategereje amabwiriza aturuka i Bukuru kwa Kagame n\u2019agatsiko ke k\u2019abagize guverinoma na leta y\u2019ikuzimu(underground system). Biriya abaza bariya bari bateraniye i Gabiro, yakagombye kubibaza abagize guverinoma yindi\u00a0\u00a0ikorera mu bwihisho(invisible) akuriye ari nayo iba iyobora igihugu mu by\u2019ukuri.Yakagombye rero kubyibaza ubwe, akibaza akisubiza. Ibindi byose ni amashyengo no gusetsa imikara. Ari nayo mpamvu nkuko yabivuze ababa bateraniye hariya\u00a0\u00a0baba bashaka kwitahira ngo bajye kwishakira amafaranga muri ruswa, kubera ko bazi ko biriya baba barimo ari nka theater\/ikinamico, ko ibintu byose bakoreramo ari ibintu biri fake by\u2019ibiwani byubakiye ku musenyi bitegereje guhirima gusa nta kindi. Bagashaka rero ko bizahirima bamaze kwikuriramo ayabo nabo; nta kindi.<\/p>\n<p>Uretse n\u2019iyo mungu ya ruswa yashegeshe leta ya Kagame na FPR ye, hari n\u2019indi mungu y\u2019ivangurabwoko\u00a0\u00a0aho leta ya FPR yasheshe urwego rw\u2019abakozi ba leta bose bakababwira ngo basabe akazi bundi bushya ari ukugirango abakozi ba leta bo mu bwoko bw\u2019abahutu bari bazi akazi bagatakaze hinjire abatutsi baba babonye Bachelor\u2019s Degrees ari uko bagiye kwandikisha ibitabo bya memoires mu bahutu bari muri gereza cyangwa abari hanze bimwe akazi kubera ubwoko bwabo. Abahutu bari muri guverinoma nabo bagiye bamwe bicwa nka Minisitiri Seth Sendashonga, depite Dr. Hitimana Leonard, abandi barafungwa nka perezida Pasteur Bizimungu na Minisitiri Ntakirutinka, abandi bigizwayo\u00a0\u00a0nka Minisitiri Rugenera Marc na Minisitiri Habamenshi Patrick, abandi barahunga nka Minisitiri Habyarimana Emmanuel, Minisitiri Gasana Anastase, Minisitiri Bumaya Andre Habib, Minisitiri Rwaka Theobard, Minisitiri Mugorewera, n\u2019abandi. Perezida Kagame ubwe yigeze kwivugira muri imwe muri ziriya nama z\u2019umwiherero ko nta guverinoma yigeze abona mu buzima bwe ikora neza nka guverinoma\u00a0\u00a0yo mu 1994\/1995\/1996. Ariko kubera leta ye yubakiye kw\u2019ivangurabwoko, byose yarabishenye abigira imyase none bigeze aho nawe ubwe yivugira ko ari agasitwe(mess). Biracyakomeza kandi kuko mw\u2019ijambo rye yavuze ngo \u201cthe killers of yesterday, the liberators of yesterday bose hano they are full of selfishness and self importance\u201d. The killers of yesterday (abicanyi b\u2019ejo hashize) ubwo ni abahutu aba avuga, naho the liberators of yesterday (abacunguzi b\u2019ejo hashize) bakaba abatutsi. Ngiyo vision ya perezida Kagame na FPR ye. Hari aho abahishe se? Ntaho.\u00a0\u00a0Twarabyumvise bitwibutsa impaka zari mw\u2019idini rya ADEPR mu 1999 mu bibazo by\u2019ubuyobozi bwaryo aho abatutsi baturutse hanze bavugaga ko ADEPR yabo ari yo igomba gufata ubuyobozi bwose kuko ngo \u201cntawe uvanga amazi meza n\u2019amabi\u201d, ameza akaba bo amabi akaba abahutu.<\/p>\n<p>Perezida Kagame arivugira mw\u2019ijambo rye ko leta na guverinoma ayobora ari agasitwe(mess) ko leta nk\u2019iyo ubundi hari hakwiye abantu bahaguruka bagafata intwaro (arms) bakayirwanya, ko ari cyo ikwiriye. Rwose ngo ubundi ni byo byari bikwiriye, ngo iyo biza kuba twebwe nko hambere tuba twarafashe intwaro tukayirwanya nta kindi. Aha akaba yishongora mu cyayenge ku bahutu ko bo bananiwe kurwanya leta mbi y\u2019agasitwe nk\u2019iriya. Abatarumvise ririya jambo mujye kuryumva, abaryumvise mwihuta mwongere muryumve.<\/p>\n<p>Perezida Kagame birumvikana mw\u2019ijambo rye ko biriya bibazo abaza bariya bagererwa be bari bateraniye i Gabiro,\u00a0\u00a0nawe ubwe nta bisubizo abifitiye kuko ntabyo atanga. Nyamara kandi ibisubizo birahari mu mashyaka ya opposition atavuga rumwe na FPR. Ariko bariya Kagame abwira, kubera ko yabahahamuye yabagize ibikande, nta n\u2019umwe usoma ibyandikwa n\u2019amashyaka atavuga rumwe na FPR ngo atabizira,\u00a0\u00a0cyane cyane ko Kagame abashumuriza Jacques Nziza na Dan Munyuza n\u2019abaDMI babo bakabaka laptop na computers zabo ngo barebe ibyo bakunze gusoma ibyo ari byo, ama websites bakunze gusuura ayo ari yo, n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Mu kurangiza, umuntu yakwibaza ati ese ubutumwa(message) bwa Kagame ni ubuhe? Perezida Kagame yarangije kubona ko ubutegetsi bwe bwubakiye ku musenyi kuva 1994, ko amaherezo yabwo ari ugusenyuka bugahirima. Niyo mpamvu arangiza agira ati: \u2018How do we sustain what we have achieved? I am worried about sustainability\u201d. Twagumana dute ibyo twagezeho? Mfite impungenge ku kuramba kwabyo\u201d. Ntibizaramba rero bizasenyuka kuko byubakiye ku musenyi. Murabona ko akiri muri logique yabo yo mu kwezi kwa karindwi 1994 aho we n\u2019abaFPR be bavugaga\u00a0\u00a0na n\u2019ubu bakivuga ko bafashe leta ku ngufu za gisilikare, ku munwa w\u2019imbunda, ko ari iyabo, ko igihugu cyarangije kubona bene cyo.Impungenge za Kagame rero, nk\u2019uko yazisobanuye mw\u2019ijambo rye,\u00a0\u00a0ni uko gahunda ye na FPR yo gukora icyanya cy\u2019abatutsi mu kwiharira ubutegetsi mu Rwanda no mu karere(asseoir une domination tutsi absolue au Rwanda et dans la region) ishobora kuzahura n\u2019ingorane ntishoboke. Birababaje ku muntu umaze imyaka 21 ayobora igihugu akaba yarananiwe kugiha ihumure no kukibumbira hamwe, akaba ameze nkuko yari ameza mu 1990 na 1994, akaba nta leadership capacity aragira yo kurebera abanyarwanda bose atabavanguye. Birumvikana kandi mw\u2019ijambo rye ko nta n\u2019iyo azagira.<\/p>\n<p>Bikorewe I Savannah, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 3\/3\/2015<\/p>\n<p>Dr. Gasana Anastase, perezida w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI<\/p>\n<p>Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;<\/p>\n<p>Mr.Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida usinzwe ihuzabikorwa.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><em>Niba ushaka kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura inama n\u2019ibitekerezo, email yacu ni<a href=\"mailto:abasangizi@gmail.com\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">abasangizi@gmail.com<\/a><\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nk\u2019ishyaka rya politiki, Moderate Rwanda Party-ABASANGIZI ntidushobora kureka ngo ijambo Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w\u2019i Gabiro ku ya 1\/3\/2015, rigende ntacyo turivuzeho. Ntiturabona inyandiko (transcript) yaryo ngo turisesengure ijambo ku rindi (uzayibona mbere azayitugezeho natwe), ariko duhereye ku kuryumva nyiraryo ubwe aryivugira, turasanga igihugu cyacu ari icyo gutabarwa mu maguru mashya kuko kigeze aharindimuka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6806,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9757","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nk\u2019ishyaka rya politiki, Moderate Rwanda Party-ABASANGIZI ntidushobora kureka ngo ijambo Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w\u2019i Gabiro ku ya 1\/3\/2015, rigende ntacyo turivuzeho. Ntiturabona inyandiko (transcript) yaryo ngo turisesengure ijambo ku rindi (uzayibona mbere azayitugezeho natwe), ariko duhereye ku kuryumva nyiraryo ubwe aryivugira, turasanga igihugu cyacu ari icyo gutabarwa mu maguru mashya kuko kigeze aharindimuka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-03-04T12:37:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"264\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"250\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO\",\"datePublished\":\"2015-03-04T12:37:36+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/\"},\"wordCount\":1654,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/gasana.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/\",\"name\":\"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/gasana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-03-04T12:37:36+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/gasana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/gasana.jpg\",\"width\":264,\"height\":250,\"caption\":\"Anastase Gsana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO - Umunyarwanda","og_description":"Nk\u2019ishyaka rya politiki, Moderate Rwanda Party-ABASANGIZI ntidushobora kureka ngo ijambo Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w\u2019i Gabiro ku ya 1\/3\/2015, rigende ntacyo turivuzeho. Ntiturabona inyandiko (transcript) yaryo ngo turisesengure ijambo ku rindi (uzayibona mbere azayitugezeho natwe), ariko duhereye ku kuryumva nyiraryo ubwe aryivugira, turasanga igihugu cyacu ari icyo gutabarwa mu maguru mashya kuko kigeze aharindimuka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-03-04T12:37:36+00:00","og_image":[{"width":264,"height":250,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO","datePublished":"2015-03-04T12:37:36+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/"},"wordCount":1654,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/","name":"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","datePublished":"2015-03-04T12:37:36+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","width":264,"height":250,"caption":"Anastase Gsana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-mrp-abasangizi-kwijambo-rya-kagame-mu-mwiherero-wi-gabiro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW\u2019IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W\u2019I GABIRO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9757","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9757"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9757\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6806"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9757"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9757"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9757"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}