{"id":983,"date":"2012-08-14T10:15:33","date_gmt":"2012-08-14T08:15:33","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=983"},"modified":"2012-08-14T10:19:07","modified_gmt":"2012-08-14T08:19:07","slug":"faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/","title":{"rendered":"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr"},"content":{"rendered":"<p>Taliki ya 11\/8\/2012, Leprophete.fr yaganiriye na Faustin Twagiramungu (F.T), Perezida w\u2019ishyaka RDI Rwanda rwiza, imubaza ibibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe. Dore ibisubizo yaduhaye.<!--more--><\/p>\n<p><em><strong>LEPROPHETE.FR : Nyakubahwa Perezida wa RDI, mu mezi ashize mwigeze gutangaza ko mwiteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda. Ariko muri iyi minsi icyo gitekerezo ntawe ukikivuga ! Mwaba se mwarahinduye gahunda ?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>F.T : Nk\u2019uko nigeze kubitangaza kuri BBC Gahuzamiryango no mu mahuriro anyuranye, politiki yo kuri interneti ari nayo nise <strong>politiki ya telekomande<\/strong>, njye ntabwo nayishobora. Igihugu dushaka ko gitera imbere mu bukungu no muri demokarasi ni u Rwanda. Abaturage twifuza gufasha kwigobotora ingoma y\u2019igitugu ya FPR-Inkotanyi ni Abanyarwanda, kandi abenshi ni abari mu Rwanda. Niyo mpamvu nsanga politiki nyayo igomba gukorerwa mu Rwanda. Simvuze ko abanyapolitiki bakorera mu buhungiro ari inkorabusa ariko nyine abifuza ko ibintu byahinduka koko bakwiye gutinyuka bakaza tukajya mu Rwanda gufatanya n\u2019Abanyarwanda batsikamiwe imbere mu gihugu.<\/p>\n<p><strong><em>LEPROPHETE.FR : FPR yemeje amahanga ko yazanye iterambere mu Rwanda kandi umutekano ukaba ari wose mu gihugu, mbese ngo ibintu byose ni byiza. Ni ibihe bibazo RDI ibona biri mu gihugu muri iki gihe ?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>F.T : Sinahakana ko hatari ibintu byiza byakozwe mu Rwanda muri iyi myaka 18 FPR imaze ku butegetsi ! Ariko dukwiye no gufungura amaso tukareba amahano ndengakamere FPR yakoreye Abanyarwanda, ayo mahano kandi agatuma ibyo FPR ivuga ko yagezeho bitagira ireme, bigasa n\u2019inzu itagira fondasiyo.<\/p>\n<p>Iterambere ryo ni umugani cyangwa se gushaka gushinyagurira Abanyarwanda ! Kuvuga ngo Kigali ifite isuku n\u2019amazu meza bimaze iki mu gihe igice kingana na 90% cy\u2019abaturage bicwa n\u2019inzara n\u2019ubutindi ? Isuku iri i Kigali imaze iki mu gihe abaturage bafite imitungo iciriritse birukanywe muri Kapitali , amazu yabo agasenywa ku ngufu, ibibanza byabo bikagabizwa Abanyamahanga ? Mu by\u2019ukuri ni nde wakwihandagaza akavuga ko Kigali ari ishema ry\u2019Abanyarwanda mu gihe bigaragarira bose ko Kapitali y\u2019u Rwanda yahindutse burundu umwihariko w\u2019abanyamahanga ? Icyo ndashyigikiye kandi RDI igomba kurwanya ni AKARENGANE, kagaragara mu byiciro byose by\u2019abenegihugu , mu turere twose tw\u2019igihugu no muri Kigali ku buryo bw\u2019umwihariko.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko wambajije ngo ibibazo mbona ni ibihe, ndagirango ngusubize ko ikibazo cy\u2019ingenzi ari AKARENGANE kigaragaza mu buryo bwinshi . Reka ngaragaze nk\u2019ibintu bitanu byerekana ako karengane :<\/p>\n<p><strong>(1)Iterabwoba rihoraho<\/strong>, Abanyarwanda bagahora baragijwe imbunda nk\u2019ibisimba. Wagira ngo u Rwanda ruri mu ntambara kuva taliki ya 1\/10\/1990 kugeza ubu ! Niba mu Rwanda hari umutekano nk\u2019uko bivugwa, bariya basilikari bahora bagerekeranyije mu mugi wa Kigali, amanywa n\u2019ijoro, bakora iki ? Iterabwoba ribyara UBWOBA: Abategetsi b\u2019u Rwanda bahorana ubwoba, igihugu cyose gihora mu bwoba ! Ibyo se nibyo bamwe bita umutekano ? Abategetsi batinya iki ? Batinya abaturage ! Abaturage bo batinya nde ? Batinya abategesti kuko batabibonamo ! Ubwo se wowe urumva ari normal ? Mu Rwanda harabura ikintu gikomeye !<\/p>\n<p><strong>(2)Ukwikubira umutungo w\u2019igihugu<\/strong> : Uko ibintu bihagaze muri iki gihe, wagira ngo hari abagenewe gukora bakagoka , abandi bakarya bakadamarara. Uku kwikubira umutungo w\u2019igihugu bigaragarira nko mu itangwa ry\u2019akazi aho icyenewabo n\u2019irondakoko byahawe intebe ku mgaragaro. Ukwikubira kugaragarira kandi mu BUSUMBANE burenze igipimo mu mishahara. Bamwe bakagenerwa ibya mirenge abandi bagahembwa urusenda kandi bakorera igihugu kimwe.<\/p>\n<figure id=\"attachment_985\" aria-describedby=\"caption-attachment-985\" style=\"width: 326px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/08\/Faustin-Twagiramungu2.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-985 \" title=\"Faustin-Twagiramungu2\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/08\/Faustin-Twagiramungu2.jpg\" alt=\"\" width=\"326\" height=\"237\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/08\/Faustin-Twagiramungu2.jpg 465w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/08\/Faustin-Twagiramungu2-300x218.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 326px) 100vw, 326px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-985\" class=\"wp-caption-text\">Faustin Twagiramungu<\/figcaption><\/figure>\n<p>Reka dufate urugero ruzwi na benshi . U Rwanda ni igihugu gikennye, niyo hakubakwa amagorofa igihumbi areshya n\u2019aya New York, ntigishobora kugera ku bukire nk\u2019 ubw\u2019igihugu cy\u2019i Buraya cyitwa Ububiligi, habe no mu myaka 25 iri imbere. <strong>Ministre w\u2019Intebe w\u2019Ububiligi<\/strong> ahembwa <strong>ibihumbi 10.688<\/strong> bya ma <strong>Euros<\/strong> ku kwezi, Perezida <strong>Fran\u00e7ois Hollande<\/strong> w\u2019Ubufaransa ahembwa <strong>ibihumbi 13.500<\/strong> bya ma <strong>Euros<\/strong> ku kwezi, nyamara Perezida w\u2019u Rwanda, Jenerali Paul Kagame ahembwa <strong>amadollars ibihumbi 30<\/strong> ku kwezi, nukuvuga <strong>ibihumbi 24.489<\/strong> bya ma <strong>Euros<\/strong> ku kwezi. Umushahara wa Perezida Kagame ukubye incuro hafi ebyiri umushahara wa Perezida w\u2019Ubufaransa!<\/p>\n<p>Perezida Kagame akora iki gituma arusha Perezida w\u2019Ubufaransa umushahara ? Igihugu kinini se ? Abaturage benshi ? Ubukungu buhanitse ? Impamyabushobozi se ?, Ubwenge se ? Birashoboka ko umushahara uruta uwa Perezida w\u2019Ubufaransa Perezida Kagame awuhemberwa kubera ko yateye Urwanda kandi akaba ngo yarahagaritse jenoside ! Abantu bamwe nta soni bagira kubona umwarimu w\u2019amashuri avanza ahembwa amadollari atagera kuri <strong>80 ku kwezi<\/strong>, undi muntu agahembwa amadollari ibihumbi 30.000 ku kwezi, ni ukuvuga umushahara w\u2019abantu 150!<\/p>\n<p>Ikindi umuntu yakongeraho, ni uko Perezida w\u2019Urwanda ibyo akoresha byose ni ibya Leta : inzu, imodoka, telefone, ibiribwa n\u2019ibinyobwa, kugeza no ku kiyiko byose byishurwa na Leta.<\/p>\n<p>Iringaniza ry\u2019imishahara ni ngombwa. Kandi byashoboka abari ku butegetsi baretse gukomeza kurigisa imfashanyo n\u2019umutungo w\u2019igihugu, mu cyayange. Bazareke duhamagaze abahanga mu bugenzuzi bw\u2019imari babereke irigiswa ry\u2019umutungo n\u2019imfashanyo rituruka mu ikoreshwa rya budget y\u2019igihugu, maze turebe ko bamwe badakorwa n\u2019ikimwaro !<\/p>\n<p><strong>(3)Ivangura rizahaza cyane urubyiruko<\/strong> ! Iyo Leta ivangura abana bayo, ikagira abo yanga gufasha ngo bige batuje iba icirira intambara n\u2019umwiryane mu bihe bizaza.Iyo wize amashuri ababyeyi bawe babanje kugurisha utwari dutunze umuryango wose, warangiza kwiga ntuhabwe akazi kubera inkomoko yawe cyangwa ubwoko bwawe, Leta iriho wayibonamo ute ?<\/p>\n<p><strong>(4)Ikinyoma cyagizwe nka \u201cstrat\u00e9gie\u201d yo kuyobora igihugu :<\/strong> Kutigisha amateka y\u2019igihugu urubyiruko bihishe ikintu gikomeye. Niba Abanyarwanda bashaka gusohoka mu mwiryane kugira ngo bubake igihugu gifite amahoro arambye bagomba kwemera amateka yabo yaba meza, yaba mabi. Abayobozi ba FPR-Inkotanyi bibwira ko <strong>\u00ab GUTERA IBIPINDI \u00bb<\/strong> ariyo <strong>\u00ab siasa \u00bb<\/strong> yubaka ariko baribeshya. Politiki ishingiye ku KURI niyo yonyine izazahura u Rwanda. Ibyiza byabaye nibivugwe, ibyashenye igihugu byamaganwe. Abenegihugu babaye intwari nibahabwe icyubahiro kibakwiye, ababaye ibigwari bagawe ku mugaragaro. Abakurambere nibahabwe icyubahiro kibakwiye, abapfuye bashyingurwe mu byubahiro bijyanye n\u2019urwego rwabo, bibukwe, babere urubyiruko urugero. Urwanda ntirwatangiye kubaho FPR ifashe ubutegetsi, ababyibwira baribeshya cyane.<\/p>\n<p><strong>(5)Gufunga urubuga rwa politiki :<\/strong><br \/>\nFPR igomba kumva neza ko u Rwanda ari urw \u2018Abanyarwanda bose, kandi twese tukaba dufite uburenganzira bungana mu gihugu. Ntabwo FPR ikunda u Rwanda kurusha abandi. Twese dufite uburenganzira bwo gutekerereza igihugu cyacu, tukageza ibitekerezo byacu ku banyarwanda, bo ubwabo bakihitiramo gahunda babona ko ibanyuze. GUFUNGA cyangwa KWICA Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ni ingeso igomba gucika mu maguru mashya.<\/p>\n<p>Muri make, ngibyo ibibazo RDI yifuza guhangana nabyo kugira ngo Abanyarwanda basubirane ishema ryo kwitwa Abenegihugu, bareke gukomeza kuba ABAJA n\u2019INGARUZWAMUHETO mu gihugu cyabo.<\/p>\n<p><strong><em>LEPROPHETE.FR : None se ibisubizo bishya RDI ihishiye Abanyarwanda kuri ibyo bibazo ni ibihe ?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>F.T: Mu kiganiro kigufi nk\u2019iki sinakugezaho ibyiza byose RDI yiteguye gukorera Abanyarwanda. Gusa nakubwira ko hariho umurongo rusange RDI ifite wo guteza igihugu imbere mu burenganzira bw\u2019ikiremwa muntu mbere na mbere, hanyuma Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu kubaka iterambere ry\u2019igihugu cyabo. N\u2019ubwo dufite ibisubizo twatekereje kandi tuzakomeza no kurema mu rwego rw\u2019Ishyaka, hari n\u2019ibindi bisubizo byinshi tuzabona ari uko dufatanyije n\u2019Abanyarwanda kubitekereza.<\/p>\n<p>Ariko ngerageje nko kukwibiraho, navuga nk\u2019ibintu bitatu dusanga ko byihutirwa cyane , ni byo nakwita <strong>\u00ab priorit\u00e9s \u00bb<\/strong> :<\/p>\n<p><strong>(1)Ubusumbane mu mishahara buzahita bukurwaho guhera mu kwezi kwa mbere RDI igeze ku butegetsi.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Abarimu<\/strong> b\u2019amashuri abanza ,ayisumbuye n\u2019amakuru ntibashobora gukomeza gufatwa nabi bigeze hariya kandi aribo shingiro ry\u2019u Rwanda rw\u2019ejo. Bazahabwa imishahara ikwiye, bahabwe ibikoresho byose by\u2019ingenzi bibafasha gukora umurimo wabo neza, boroherezwe mu hugabwa inguzanyo za Banki, bagenerwe umunsi ngarukamwaka w\u2019ibirori byo kuzirikana agaciro ka mwalimu. Hazafatwa n\u2019ibindi byemezo bya ngombwa bituma <strong>MWALIMU<\/strong> aba <strong>INKINGI-FATIZO<\/strong> y\u2019u Rwanda rushya. Burya byose byigirwa mu ishuri . Reka <strong>ISHURI RYA REPUBULIKA<\/strong> turyiteho, turigire urufunguzo rw\u2019ejo hazaza heza.<\/p>\n<p><strong>(2) Ivangura mu rubyiruko rizasezererwa rigende nk\u2019ifuni iheze:<\/strong><\/p>\n<p>Hazashyirwaho <strong>Formation idasanzwe<\/strong> igenewe urubyiruko rwarangije amashuri (abanza ayisumbuye na Kaminuza) ariko rudafite umwuga wabeshaho umuntu. Mu gihe cy\u2019amezi 8, urubyiruko ruzahabwa amasomo y\u2019imyunga (<strong>Formation professionnelle<\/strong>) hakurikijwe ubushobozi n\u2019impano ya buri wese. Nyuma urubyiruko ruzatozwa gukora amashyirahamwe ateza imbere umwuga bahisemo, ayo amashyirahamwe yoroherezwe mu guhabwa inguzanyo za Banki, kugira ngo bashobore kwihangira imirimo. Leta ntizatererana urwo rubyiruko rufite ibibazo. Ikiguzi cy\u2019amahoro y\u2019u Rwanda ni aha kiri. Amahoro ntazatangwa no guhora mu ntambara z\u2019urudaca n\u2019abaturanyi.<\/p>\n<p><strong>(3) Mu rwego rwo gusaranganya umutungo w\u2019igihugu<\/strong>, twatekereje \u00ab un paquet de projets \u00bb twise \u00ab <strong>MILLE COLLINES, MILLE PROJETS<\/strong> \u00bb: Aho kurundanya ubukungu bw\u2019igihugu mu karere kamwe cyangwa muri Kigali gusa nk\u2019uko FPR ibigenza muri iki gihe, <strong>imishinga 1000 ya rutura izanononsorwa neza<\/strong> (yatangiye kwigwa) kandi isaranganywe imirenge yose y\u2019igihugu kugira ngo imirimo n\u2019amafaranga bigere ku baturage bose. Nta murenge uzasigara udafite umushinga waha akazi nibura abantu 500, haherewe ku rubyiruko. Nta kajagari, nta bwikunde n\u2019irondakarere bizihanganirwa mu mishinga y\u2019iterambere. Iryo vangura riri mu byashenye u Rwanda, rigomba gucika burundu.<\/p>\n<p>Reka ndekere aho, ibindi tuzakomeza kubitangaza buke buke mu biganiro mbwirwaruhame tuzatanga mu mezi ari imbere, tugeze mu Rwanda.<\/p>\n<p><em><strong>LEPROPHETE.FR: Iyi gahunda mudusogongejeho ndabona ari nziza cyane . Ariko se amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa muzayavana he?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>F.T: Amafaranga arashakwa, icy\u2019ingenzi ni ukumenya kuyakoresha neza. N\u2019ubwo ngo abasangira ubusa bitana ibisambo , abakurambere bongeraho ko <strong>ahatari umwaga uruhu rw\u2019urukwavu rwisasira batanu<\/strong> ! Igihugu ni ikintu gikomeye, ntigishobora guhomba, kizira gusa abategetsi bateye nk\u2019Isiharusahuzi, bikubira byose bashyira mu ngo zabo zonyine! Ubu se Abanyarwanda bose ntibamaze kumenya ko igice kingana na 50% cy\u2019ingengo y\u2019imari ya Leta y\u2019u Rwanda gituruka mu mfashanyo itangwa n\u2019amahanga? Twebwe rero iyo mfashanyo ntituzayikoresha mu kugura ibitwaro byo kurimbura abavandimwe b\u2019Abanyekongo. Tuzayakoresha muri biriya bikorwa byubaka igihugu maze kuvuga. Kandi Abanyarwanda nibatsinda ubwoba, bagatinyuka guharanira uburenganzira bwabo bambuwe, bagafatanya na RDI tuzabigeraho, tuzubaka u RWANDA RWIZA rubereye abenegihugu bose.<\/p>\n<p><strong><em>LEPROPHETE.FR : Mu gusoza iki kiganiro hari ubundi butumwa mwifuza gushyitsa ku Banyarwanda ?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>F.T: Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda iri jambo rimwe gusa : <strong>IGIHE KIRAGEZE<\/strong>. Iki ni igihe cyo kwigobotora ingoma y\u2019igitugu , tugaharanira ko buri mwenegihugu yishyira akizana mu Rwamubyaye. RDI yiteguye kuza mu Rwanda gufatanya n\u2019abanyotewe <strong>UKURI<\/strong>, <strong>UBUTABERA<\/strong>, n\u2019<strong>UBWISANZURE.<\/strong><\/p>\n<p>Muzatugaye guhera\u2026.<\/p>\n<p><em>Source: leprophete.fr<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Taliki ya 11\/8\/2012, Leprophete.fr yaganiriye na Faustin Twagiramungu (F.T), Perezida w\u2019ishyaka RDI Rwanda rwiza, imubaza ibibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe. Dore ibisubizo yaduhaye.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":984,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-983","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Taliki ya 11\/8\/2012, Leprophete.fr yaganiriye na Faustin Twagiramungu (F.T), Perezida w\u2019ishyaka RDI Rwanda rwiza, imubaza ibibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe. Dore ibisubizo yaduhaye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-08-14T08:15:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-08-14T08:19:07+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr\",\"datePublished\":\"2012-08-14T08:15:33+00:00\",\"dateModified\":\"2012-08-14T08:19:07+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/\"},\"wordCount\":1582,\"commentCount\":4,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/\",\"name\":\"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-08-14T08:15:33+00:00\",\"dateModified\":\"2012-08-14T08:19:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"391\",\"height\":\"530\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr - Umunyarwanda","og_description":"Taliki ya 11\/8\/2012, Leprophete.fr yaganiriye na Faustin Twagiramungu (F.T), Perezida w\u2019ishyaka RDI Rwanda rwiza, imubaza ibibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe. Dore ibisubizo yaduhaye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-08-14T08:15:33+00:00","article_modified_time":"2012-08-14T08:19:07+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr","datePublished":"2012-08-14T08:15:33+00:00","dateModified":"2012-08-14T08:19:07+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/"},"wordCount":1582,"commentCount":4,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/","name":"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-08-14T08:15:33+00:00","dateModified":"2012-08-14T08:19:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"391","height":"530"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/faustin-twagiramungu-yaganiriye-na-leprophete-fr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Faustin Twagiramungu yaganiriye na leprophete.fr"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/983","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=983"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/983\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=983"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=983"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=983"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}