{"id":9859,"date":"2015-03-20T01:14:57","date_gmt":"2015-03-19T22:44:57","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9859"},"modified":"2015-03-20T01:14:57","modified_gmt":"2015-03-19T22:44:57","slug":"nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/","title":{"rendered":"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana"},"content":{"rendered":"<p>Sinirirwa ntinda ku buzima bwite bwa Bwana Evode Uwizeyimana wari waramenyekanye nk\u2019umusesenguzi mu by\u2019amategeko amaradiyo mpuzamahanga nka BBC yakundaga kwifashisha, none ubu abantu batari bake bakaba basigaye bibaza niba ibyo avuga bigifite aho bihuriye n\u2019amategeko !<!--more--> Ubu noneho ntawe utabibona, ibyo arimo ni ikiraka gisa : yihitiyemo kwibera\u00a0<b>PROPOGANDISTE\u00a0<\/b>wa FPR-Inkotanyi, izuba riva ! Gusa birasa n\u2019aho kuvuganira ingoma ya FPR iri mu marembera bitoroshye , bifite aho bihuriye n\u2019ubupfumu. Ni ugusezera ku bwenge, ukihindura impumyi, ukigira kabuhariwe wirirwa yivugira amagambo agamije guhuma Paul Kagame amaso no kumuha ibitotsi by\u2019ijoro rimwe mu kumubeshya ko azakomeza kuyobora u Rwanda ubuziraherezo kandi manda ye ya nyuma igeze ku iherezo! Nyamara bene aba \u201c \u201cBacurabinyoma\u201d barindagiza ubutegetsi aho kubumurikira nibo Paul Kagame aherutse kwambika ubusa mu mwiherero w\u2019abayobozi wabereye i Gabiro mu mpera y\u2019ukwezi gushize , abereka ko ntacyo bamaze nta n\u2019icyo bashoboye !Yari afite ukuri. Azagukomereho.<\/p>\n<p><b>1. Reka twibande ku kiganiro SOBANUKIRWA giheruka<\/b><\/p>\n<p>Ntacyo nirirwa mvuga ku bandi batumirwa b\u2019iki kiganiro , aribo Honorable Christine Muhongayire n\u2019umunyamakuru Theodore Ntarindwa, kuko bo basanzwe bazwi nk\u2019Abakada ba FPR ! Utugambo bavugaga tujyanye n\u2019icyifuzo cy\u2019uko ishyaka ryabo ryaguma ku butegetsi ubuziraherezo duhuye n\u2019inshingano zabo zo kuba abacengezamatwara babihemberwa ba FPR-Inkotanyi . Umunsi FPR yatsinzwe igasezererwa shishi itabona bazi neza ko bazabihomberamo. Ni ukuri .<\/p>\n<p>Umunyamakuru wa TVR, Bwana Barore Cleophas, we turamushimira ubuhanga mu mwuga kuko yabazaga ibibazo byose bya ngombwa. Ni umunyamakuru mwiza. Arashoboye, Kagame yari akwiye kumuzamura mu ntera.<\/p>\n<p>Ku magambo menshi yavuzwe na bwana Evode Uwizeyimana watumiwe ngo nk\u2019<i><b>umuhanga mu by\u2019amategeko\u00a0<\/b><\/i>niho dutinda. Mu by\u2019ukuri yagaragaye nk\u2019ufite \u201c<i><b>Misiyo yihariye\u201d\u00a0<\/b><\/i>yo gutesha agaciro abanyapolitiki ba Opozisiyo, kubatuka no kubasuzugura . Na we rero si ugushyekerwa, yivuye inyuma mu kubashinja ngo ko batazi amategeko, ngo ko ari\u00a0<b>\u201cdes aventuriers\u201d<\/b>\u00a0! Nanjye nkibaza nti : ariko se abantu bazi ubwenge bwinshi cyane nka Evode Uwizeyimana, bafite ubutegetsi n\u2019amafaranga nka Paul Kagame\u2026.barata igihe kuri ba\u00a0<b>Aventuriers\u00a0<\/b>nka\u00a0<i>\u201c Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa na wa Mupadiri \u2026<\/i>\u201d bashaka iki ? Ko mbona ab\u2019i Kigali bacitse ururondogoro hakiri kare, ivata rikaba rimaze kubarenga tukiri muri 2015, italiki yo kwiyamamaza izagera batarashizemo umwuka ?<\/p>\n<p><b>2. Ingingo y\u2019101 irarikoze !<\/b><\/p>\n<p>Iyo ngingo y\u2019101 iragira iti :<\/p>\n<p>\u201c<i><b>Perezida wa repubulika atorerwa manda y\u2019imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa repubulika\u201d<\/b><\/i><\/p>\n<p>Reka twongere twibutse ko iyi ngingo yashyizwe mu itegekonshinga ryo mu mwaka w\u20192003, Paul Kagame niwe wari Perezida wa Repubulika, si Nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali wayisinyeho kugira ngo itangire gukurikizwa ! Abayanditse bari\u00a0<b>bazi neza<\/b>\u00a0Paul Kagame, n\u2019aho ibitekerezo bye bya demokarasi bigarukira! Baramuhambiriye ntiyasobanukirwa ! Bagize neza. Iyi ngingo rero yanditswe hagamijwe (l\u2019esprit de la loi) guca burundu umuco w\u2019abafite inyota ikabije yo kugundira ubutegetsi. Aha niho Repubulika itandukaniye n\u2019ingoma ya cyami . Paul Kagame si umwami w\u2019u Rwanda, turamwibutsa ko Abanyarwanda basezereye ingoma ya cyami na Kalinga birajyana, hari muri Referedumu yabaye taliki ya 25 Nzeri 1961. Ntabwo rero twiteguye gusubira inyuma ho imyaka irenga 50 !<\/p>\n<p>Bwana Evode Uwizeyimana nacurike amagambo uko abifitemo uburambe, yongere ayacuranure uko yabitumwe, ariko ntacyo bihindura ku ngingo y\u2019urubanza:\u00a0<b>Paul Kagame arangije manda ze ebyiri, agomba kugenda.<\/b>\u00a0U Rwanda si akarima ke, kuyobora abanyarwanda si umunani yasigiwe n\u2019ababyeyi be . Kagame navaho imvura izakomeza igwe, inka zizakamwa, ababyeyi bazabyara, amatungo yororoke\u2026. ! Nta munyarwanda n\u2019umwe utabyumva atyo uretse Evode Uwizeyimana wenyine, we ufite misiyo igayitse yo kubeshya no kurimanganya!<\/p>\n<p><b>3.Koko Evode Uwizeyimana nta n\u2019ipfunwe aterwa no kubeshya kuri radiyo na televisiyo y\u2019igihugu ?<\/b><\/p>\n<p>Mu gusobanura ingingo y\u2019101 n\u2019iyi 193 z\u2019Itegekonshinga ryo mu 2003, Bwana Evode Uwizeyimana hari ibyo yasobanuye neza ariko ageze aho aratandukira , ararimanganya biratinda. Hari aho nsanga yibeshya cyangwa se abeshya nkana .<\/p>\n<p>Ijambo rizima yavuze ni uko abaturage bagomba kwibutswa uburenganzira bwabo kuko hari igihe baba babufite ariko batarasobanuriwe aho butangirira n\u2019aho bugarukira. Koko rero bumwe muri ubwo burenganzira rubanda ifite ni uko Perezida Kagame nta bubasha afite bwo guhindura ingingo y\u2019101 y\u2019itegekonshinga, ngo abone uko akomeza kwihambira ku butegetsi, abaturage batabyemeye ku buryo busesuye, ndetse binyuze mu itora ryitwa Referendum nka yayindi yasezereye bidasubirwaho ingoma ya cyami ! N\u2019iyo kandi Paul Kagame yahindura itegekonshinga binyuze mu buriganya sibyo bizatuma yongera kuba Perezida wa Repubulika! Yazagomba nanone kunyura mu matora, rubanda ikaba yanamutera utwatsi ikitorera undi mukuru w\u2019igihugu uyinyuze . Inzira iracyari ndende rero kandi ijambo rya nyuma rizaba iry\u2019abaturage\u00a0<b>BENSHI . Icyo amajwi menshi azemeza nicyo kizakorwa.<\/b><\/p>\n<p><b>Dore uko ingingo y\u2019193 iteye :<\/b><\/p>\n<p>\u201c<i>Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry\u2019Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w\u2019Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by\u2019amajwi y\u2019abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by\u2019amajwi y\u2019abagize buri mutwe w\u2019inteko.<\/i><\/p>\n<p><i>Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw\u2019ubutegetsi buteganyijwe n\u2019iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n\u2019ubusugire bw\u2019Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu,\u00a0<\/i><i><b>rimaze gutorwa na buri Mutwe w\u2019Inteko Ishinga Amategeko<\/b><\/i><i>. Nta mushinga w\u2019ivugururwa ry\u2019iyi ngingo ushobora kwakirwa\u201d .<\/i><\/p>\n<p><i><b>A.\u00a0<\/b><\/i><b>Aho Evode Uwizeyimana yabeshye ni he ?<\/b><\/p>\n<p>(1)Aremeza ko umushinga wo kuvugurura ingingo y\u2019101 ushobora kwangwa n\u2019umutwe w\u2019abadepite cyangwa Sena ngo kandi ntibiwubuze gatambuka ngo ugere muri Referendum. Sibyo, Evode arabeshya<\/p>\n<p>(2)Arashuka rubanda ngo ntabwo umushinga wo guhindura ingingo y\u2019101 ukeneye kwemerwa n\u2019imitwe yombi y\u2019Intekonshingamategeko, ngo kwemerwa n\u2019umutwe umwe birahagije. Sibyo, Evode arabeshya !<\/p>\n<p><i><b>Ukuri ni ukuhe ?<\/b><\/i><\/p>\n<p>Nk\u2019uko ingigo y\u2019193 ibyivugira mu magambo asobanutse, iyo ivugururwa rireba Manda ya Perezida wa Repubulika rigomba kwemezwa na Referendumu\u00a0<i><b>ari uko ryabanje gutorwa<\/b><\/i>(kwemezwa)\u00a0<b>na buri mutwe w\u2019Inteko Ishinga Amategeko ukwawo, kandi bwiganze bwa 3\/4 by\u2019abawugize<\/b>\u00a0! Mu by\u2019ukuri, ibi bishatse kuvuga ko haramutse hagize umutwe umwe wanga kubitora, byaba birangiriye aho, umushinga wo guhindura iriya ngingo watabwa mu ngarani. Ntabwo Referendum yaba ikiri ngombwa. Ibi nibyo bituma inzira yemewe yo guhindura iyi ngingo y\u2019101 iba ndende kandi ikaba yaruhanya. Ikigamijwe ni uguca intege Abanyagitugu bafite inyota ikabije yo kwihambira ku butegetsi. Abadepite n\u2019Abasenateri bakwiye kumenya ubwo bubasha bafite, bakabukoresha bakiza rubanda ingoma y\u2019igitugu.<\/p>\n<p><img decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/sadhillnews.com\/wp-content\/uploads\/2012\/02\/the-people-dont-know-their-true-power-tc-cartoon-sad-hill-news.jpg\" \/><\/p>\n<p><i><b>Kuki Evode Uwizeyimana abeshya ko umutwe w\u2019abadepite cyangwa uw\u2019abasenateri uramutse wanze gutora uyu mushinga w\u2019ivugururwa bitawubuza kugezwa kuri rubanda muri Referendum ?<\/b><\/i><\/p>\n<p>Sinzi neza impamvu yabimuteye ! Icyakora hari impamvu eshatu zishoboka:<\/p>\n<p>(1)Ashobora kuba atumva neza ingingo y\u2019193,gusa byaba bitangaje ku muntu wiyita umuhanga mu mategeko !<\/p>\n<p>(2) Ashobora kuba yajyanywe mu kiganiro huti huti adafashe umwanya uhagije wo kubanza kuyisoma no kuyitekerezaho.<\/p>\n<p>(3) Umutwe wa sena cyangwa uw\u2019abadepite ushobora kuba utiteguye gutora uyu mushinga wo guhindura iyi ngingo y\u2019101 y\u2019itegekonshinga bityo Evode Uwizeyimana akaba yatumwe kubeshya rubanda ko n\u2019iyo abadepite cyangwa abasenateri babyanga, rubanda ariyo izagira ijambo rya nyuma. Uko byamera kose, tuzasobanukirwa neza icyabimuteye mu minsi iri imbere.<\/p>\n<p><b>B. Ahandi Evode Uwizeyimana yagaragarije ko adashishikajwe n\u2019amategeko ahubwo akaba yahindutse Propaganditse w\u2019ingoma y\u2019igitugu ya FPR ni aha :<\/b><\/p>\n<p>(1)Bamubajije ikiri inyuma y\u2019ingingo y\u2019101\u00a0<i>(l\u2019esprit de la loi)<\/i>\u00a0ivuga ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri, arya iminwa ahubwo ahitamo gutuka abaLideri ba Opozisiyo ngo niba<b>\u201cAventuriers\u201d<\/b>\u00a0no gusingiza umunyagitugu Paul Kagame ngo akwiye kuguma ku butegetsi ngo kuko ari umukinnyi uzi gutsinda ibitego, reka ntiwareba ! Icyakora yibukijwe ko n\u2019umukino w\u2019umupira ugira iminota umara, ku buryo ntawe utsinda ibitego Match final yarangiye ! Aha Evode yamanjiriwe, akanja amanwa. Kagame azakomeza gutsinda ibitego ate ko Match izamurangirana mu 2017 ? Ibyo atatsinze mu myaka 23 amaze ku butegetsi azabitsinda gihe ki ? Evode yananiwe kubisubiza !<\/p>\n<p>(2)Bamweretse ko n\u2019ibihugu by\u2019ibihangange ku isi byahoze bishyigikiye ubutegetsi bwa Paul Kagame bikomeje gutera hejuru ko Manda ze zirangiye, ko gushaka kwihambira ku butegetsi kwa Paul Kagame , bizagira ingaruka zikomeye ku gihugu cy\u2019u Rwanda .<\/p>\n<p>Aha Evode Uwizeyimana yahisemo guca imigani yivugira ibyo muri Canada kandi ntawabimubajije ! Iyo Evode Uwizeyimana aza kuba koko umunyabwenge yari abonye akanya ko kuburira Abanyarwanda:<\/p>\n<p>(a) ko abo Bazungu bari kwamagana Manda ya gatatu aribo batunze u Rwanda;<\/p>\n<p>(b) ko aribo mu by\u2019ukuri bakoze bya bikorwa byose Kagame yiratana kuko aribo bashyira mu ngengo y\u2019imari y\u2019igihugu umugabane urenze 60%;<\/p>\n<p>(c) ko baramutse bahagaritse iyo mfashanyo yabo u Rwanda rwahura n\u2019ingorane zitavugwa\u2026.<\/p>\n<p>(d) ko bamaze kumurunguruka ndetse bakaba bararambiwe intambara z\u2019urudaca ahoramo n\u2019ibyaha ndengakamere abarwaho bikaba bibangamiye inyungu zabo ku buryo bukomeye.<\/p>\n<p>Evode Uwizeyimana yahisemo kwikirigita araseka, ngo abatavuga rumwe na Kagame bazagonga urukuta ! Icyo yirengagiza ni uko urwo rukuta bakangishaga ntaho rugihaze !<\/p>\n<p>(3)Evode Uwizeyimana yageze aho na we ahonongera muri wa mutego mutindi wa madamu Kirisitina Muhongayire wo kwitwaza ngo abaturage baziyahura Kagame natongera gutorerwa kubayobora; ngo nibo babisaba; ngo bandika amabaruwa\u2026.. uyu mugore aba mu yihe si ? Umuntu aba Umudepite agasuzugura abaturage bigeze hariya ? Atekereza ko igihugu kiyoborwa n\u2019amabaruwa y\u2019amahimbano ngo abaturage batazwi banditse ? Ubu bwoko bwa \u201c<b>Demokarasi y\u2019utubaruwa\u201d<\/b>\u00a0Kirisitina yabwigiye he, mwo kabyara mwe ? Pahulo Kagame wivugira ko aba bantu ntacyo bamaze nta n\u2019icyo bashoboye, abavuga uko bari kabisa !<\/p>\n<p>Icyo umuturage ashaka akinyuza mu matora adafifitse. Kirisitina nategereze yihanganye, ubwo ashaka amatora, azayabona. Ariko nanamukoraho, kandi ariwe wayihamagariye, azabyemere !<\/p>\n<p>Evode Uwizeyimana na we yabonye\u00a0<b>\u201carguments\u201d<\/b>\u00a0zimushiranye, ati Abaturage barashaka Paul Kagame !!! Ororororo! Abo baturage bashaka Kagame ni bande ? Ni bangahe ? Ese twe twiyemeje guhangana n\u2019iyi ingoma y\u2019igitugu ikwiye gusezererwa, Evode n\u2019inshuti ye magara Kirisitina batwambuye ubwenegihugu ryari ? Abavukiye Uganda bo hari ubabwira ko atari Abanyarwanda ? Ntabwo tukibarirwa mu baturage rero ? Abaturage bavugwa mu itegekonshinga ni abayoboke ba FPR gusa ? Murariraye !<\/p>\n<p><strong>RENDEZ-VOUS<\/strong>\u00a0ni amatora, abo baturage mwitwikira, mukabavugira ibyo batabatumye, bazabereka neza icyo bashaka n\u2019icyo badashaka.<\/p>\n<p><b>UMWANZURO: La peur a chang\u00e9 de camp ! (Mwinda akawa mwindwa)<\/b><\/p>\n<p lang=\"fr-BE\">Iyo witegereje neza uko Paul Kagame n\u2019abambari be bavuye hasi muri iyi minsi, aho birirwa bavuga ko Kagame ari Umwami w\u2019ijuru n\u2019isi , ugomba kuyobora u Rwanda kugera ku ndunduro y\u2019ibihe, ko itegekonshinga rigomba guhinduka ngo akomeze ategeke wenyine, uhita ubona ko ubu butegetsi bugeze mu mahina, ko bufite ikibazo gikomeye ! Bafite<b>UBWOBA.<\/b><\/p>\n<p lang=\"fr-BE\">Kandi koko ntibavugishwa n\u2019ubusa. Icyambere ni uko Abanyarwanda benshi barambiwe iterabwoba rya Kagame na FPR ye, kimwe n\u2019ubutegetsi bwayo bwahinduye abaturage nk\u2019abacakara mu gihugu cyabo. Imfu za buri munsi, ifungwa rya hato na hato, gusahurirwa imitungo, kuvangurwa, kugirwa abashomeri, gutorongezwa\u2026.ibi byose byatumye abanyarwanda bazinukwa FPR. Kubakina ku mubyimba ngo baziyahura Kagame nadakomeza kubayobora, ni igitutsi Kirisitina n\u2019abavuga nka we bazagomba guhanirwa, umunsi umwe !\u00a0Rwose Abanyarwanda benshi ntibakeneye Manda ya gatatu ya Paul Kagame. Kandi ibyo ntibigoye kubyerekana, rubanda izabigaragaza muri Referendum, niba ibayeho koko.<\/p>\n<p>Icyakabiri ni uko n\u2019umuryango mpuzamahanga utiteguye gukomeza gutera inkunga abanyagitugu bihambira ku butegetsi bagasuzugura abaturage babo. Aba bazungu barangije kumva no kwakira neza ko abaturage b\u2019ibi bihugu byacu by\u2019Afurika nabo baciye akenge: ubu rubanda yamaze kumenya neza ko KUVUDUKANA umunyagitugu wigize Akarahakajyahe byoroshye cyane, ko ari uguhagurukira rimwe bakamwirukaho ubundi akayabangira ingata mu cyumweru kimwe, yakomeza gufunga umutwe agafatirwa muri ruhurura nka Koloneli Muwamari Kadafi!<\/p>\n<p>Hari abishuka bya rwana ngo nta Revolisiyo ishoboka mu Rwanda. Njye ndababwira ko, ukurikije imyifatire ya Paul Kagame n\u2019imiterere ya FPR-Inkotanyi, mu Rwanda ariho Revolisiyo ya rubanda ishobora kwihuta kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi! Ababishidikanya nibategereze gato bashobora kuzabyibonera n\u2019amaso yabo.<\/p>\n<p>Icyakora abazungu bari basanzwe bafasha Paul Kagame bo barangije kumukurira inzira ku murima kuko bumvise neza ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda bitarenze umwaka w\u20192017. Kereka abaturage nibirangaraho,\u00a0i<i><b>gihe icy\u2019impinduka ni ikingiki.<\/b><\/i><\/p>\n<p><b>Mu gusoza, hari inama nziza naha Paul Kagame kuko mbona ariyo scenario yonyine asigaranye:<\/b><\/p>\n<p>Nabwire ba Evode Uwizeyimana , ba Musa Fazili , ba Kiristina na ba Theodore\u2026.bakomeze babwejagure cyane bikomeye, ku maradiyo n\u2019ibinyamakuru mpuzamahanga , ko isi izaba irangiye umubyeyi Kagame nadatorwa; ko u Rwanda ruzaba rutakiriho; ko nta wundi rwose ushoboye kuyobora u Rwanda uretse Nyiricyubahirocyose Paul Kagame\u2026.Ndetse azahagurutse bamwe mu baturage n\u2019ubundi basanzwe baragowe bakore imyigaragambyo mu gihugu hose bavuga ko bakeneye ko itegekonshinga rihinduka\u2026.<\/p>\n<p>Ibyo nibirangiraaaaaaaaa, Kagame afate ijambo, atangaze ko we ubwe ari UMUDEMOKARATE mwiza, ko kubera iyo mpamvu adashobora kwemera ko itegekonshinga rihindurwa kugira ngo akunde yihambire ku butegetsi ! Nabigenza atyo azaba yiteguriye\u00a0<b>\u201cSortie itagayitse cyane\u201d<\/b>\u00a0kuko mu by\u2019ukuri ariyo yonyine akeneye!<\/p>\n<p>Naho ubundi ingufu zimuteye ubwoba muri iki gihe , zikaba zatumye abantu be bacika ururondogoro imburagihe, ziriho kandi ntaho yazihungira. Izo nizo zizamubuza guhindura itegekonshinga yabishaka, atabishaka. Izo nizo zizamuhatira kurekura ubutegetsi bw\u2019abandi mu 2017, niba agize amahirwe yo kuhagera agihumeka. Izo ngufu si baringa, ziriho.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-6880\" alt=\"padiri-thomas-nahimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-199x198.jpg 199w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/a><\/p>\n<p><b>Padiri Thomas Nahimana, Umukandida w\u2019Ishyaka Ishema<\/b><\/p>\n<p><b>mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu yo mu w\u2019 2017<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Sinirirwa ntinda ku buzima bwite bwa Bwana Evode Uwizeyimana wari waramenyekanye nk\u2019umusesenguzi mu by\u2019amategeko amaradiyo mpuzamahanga nka BBC yakundaga kwifashisha, none ubu abantu batari bake bakaba basigaye bibaza niba ibyo avuga bigifite aho bihuriye n\u2019amategeko !<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8897,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9859","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Sinirirwa ntinda ku buzima bwite bwa Bwana Evode Uwizeyimana wari waramenyekanye nk\u2019umusesenguzi mu by\u2019amategeko amaradiyo mpuzamahanga nka BBC yakundaga kwifashisha, none ubu abantu batari bake bakaba basigaye bibaza niba ibyo avuga bigifite aho bihuriye n\u2019amategeko !\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-03-19T22:44:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"943\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"471\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/\",\"name\":\"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-03-19T22:44:57+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"width\":943,\"height\":471},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana - Umunyarwanda","og_description":"Sinirirwa ntinda ku buzima bwite bwa Bwana Evode Uwizeyimana wari waramenyekanye nk\u2019umusesenguzi mu by\u2019amategeko amaradiyo mpuzamahanga nka BBC yakundaga kwifashisha, none ubu abantu batari bake bakaba basigaye bibaza niba ibyo avuga bigifite aho bihuriye n\u2019amategeko !","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-03-19T22:44:57+00:00","og_image":[{"width":943,"height":471,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/","name":"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","datePublished":"2015-03-19T22:44:57+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","width":943,"height":471},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-manda-ya-gatatu-kuri-paul-kagame-bwana-evode-uwizeyimana-ararushywa-n-ubusa-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u201cNta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n\u2019 ubusa\u201d Padiri Thomas Nahimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9859","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9859"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9859\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8897"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9859"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9859"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9859"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}