{"id":9883,"date":"2015-03-23T22:26:07","date_gmt":"2015-03-23T19:56:07","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9883"},"modified":"2015-03-23T22:26:07","modified_gmt":"2015-03-23T19:56:07","slug":"imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/","title":{"rendered":"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU."},"content":{"rendered":"<p>Ntabwo twirirwa dutanga incamake y\u2019inyandiko ya Kayibanda na bagenzi be banditse taliki ya 24\/03\/1957 i Kabgayi mu Rwanda kuko buri wese ayizi yayisomye kandi n\u2019utarayisoma ashobora kuyikurura muri internet akayisoma. Yitwa \u201c Note sur l\u2019aspect social du probleme racial indigene au Rwanda\u201d, mu kinyarwanda umuntu akaba yavuga ko ari \u201cInyandiko igaragaza imiterere y\u2019ikibazo cy\u2019amoko mu Rwanda\u201d.<!--more--><\/p>\n<p>Nyuma iyi nyandiko imaze gusohoka no gushyikirizwa Visi-Guverineri Mukuru w\u2019u Rwanda no gushyikirizwa Umwami w\u2019u Rwanda Mutara III Rudahigwa, abasomye ibiyikubiyemo bayise \u201cManifeste des Bahutu\u201d n\u2019ubwo ba nyirayo atari ko bari barise inyandiko yabo.Hari n\u2019abandi bayise icyo gihe \u201cInyandiko y\u2019ibyifuzo by\u2019abahutu (Cahier des doleances des bahutu)\u201d. Abo bayanditse bakanayisinya, ni abanyarwanda icumi bakurikira: Gerigori Kayibanda, Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama, Sylvestre Munyambonera, Joseph Sibomana, Joseph Gitera, na Louis Mbaraga.<\/p>\n<p>Aba banyarwanda icumi bo mu bwoko bw\u2019abahutu binjije amazina yabo mu mateka y\u2019u Rwanda, mu nyandiko yabo ya kiriya gihe basabaga ibi bikurikira:<\/p>\n<p>1)gukuraho ivangurabwoko ryari ryaribasiye abahutu kuva mu kinyejana cya 16 kugeza kiriya gihe, no kwemeza ko nta bwoko bugomba gusumba ubundi;<\/p>\n<p>2)gukuraho ubwikanyize(monopole) bw\u2019abatutsi muri politiki, mu butegetsi, mu bukungu, mu mibereho myiza, no mu burezi;<\/p>\n<p>3)guca urugomo n\u2019akarengane byakorerwaga abanyarwnda bo mu bwoko bw\u2019abahutu mu Rwanda;<\/p>\n<p>4)gukuraho akazi k\u2019uburetwa no gukubitwa ibiboko byakorerwaga abahutu, bakajya bahembwa amafaranga angana n\u2019umurimo bakoze aho gukora badahembwa;<\/p>\n<p>5) Leta kwemeza umutungo w\u2019ubutaka wa buri munyarwanda, isambu ye akayigengaho;<br \/>\n6)kwishyira ukizana mu kuvuga no kwandika icyo umuntu atekereza;<\/p>\n<p>7)uko nta bukoloni bw\u2019umuzungu ku mwirabura ni nako nta bukoloni bw\u2019umututsi ku muhutu;<br \/>\n8)abanyarwanda bose kureshya imbere y\u2019amategeko;<\/p>\n<p>9)gushyira abahutu mu nzego z\u2019ubutegetsi, mu bakozi ba leta, bo mu ntara, bo mu turere, no mu bucamanza;<\/p>\n<p>10)igihe kirageze kandi ko abayobozi b\u2019intara, uturere, n\u2019abacamanza batorwa n\u2019abaturage;<\/p>\n<p>11)guha amahirwe angana ku bana b\u2019u Rwanda bose mu kwiga amashuli yisumbuye, amakuru na kaminuza;<\/p>\n<p>12)kwibohoza kw\u2019abahutu bakava mu bucakara bakagera kw\u2019iterambere rya bose kandi muri byose : muri politiki, mu butegetsi, mu burezi, mu bukungu, umuco , n\u2019imibereho myiza y\u2019abaturage;<\/p>\n<p>13)gukuraho ubwikanyize n\u2019ubwiharire bw\u2019abatutsi ku gihugu cyose n\u2019ibyacyo byose, ibyiza by\u2019igihugu bigasangirwa na bene kanyarwanda bose.<\/p>\n<p>Kayibanda na bagenzi be bamaze kwandika iriya nyandiko ikubiyemo ibi byose n\u2019ibindi byinshi tutiriwe dusubiramo, abatutsi 12 b\u2019abajyanama b\u2019Umwami Mutara III Rudahigwa bashubije abahutu mu nyandiko yabo yo ku ya 18\/5\/1958 ko ntacyo bafite gusangira cy\u2019igihugu kuko abasangira ibyiza by\u2019igihugu ari abafite icyo bapfana , ko bo icyo bapfana ari uko abahutu(ba Kayibanda) bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja.<\/p>\n<p>Umwami Mutara III Rudahigwa n\u2019abajyanama be b\u2019i Bwami bamaze gusubiza ba Kayibanda n\u2019agasuzuguro kangana kuriya, Kayibanda na bagenzi be bahise bafata icyemezo cyo gushinga ishyaka rya politiki ryo guharanira biriya byose bari basabye. Kw\u2019italiki ya 9\/10.1959 ni bwo bateraniye i Kabgayi na none maze batangiza ishyaka rya politiki bise Parti du Mouvement de l\u2019Emancipation des Bahutu (PARMEHUTU) bashingiye kuri raporo y\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye(ONU\/UN) yo mu 1948 yasanze mu Rwanda hari ubucakara ku banyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu igasaba ko habaho ukwibohora kwabo yise \u201cEmancipation hutu\u201d.<\/p>\n<p>Abanyarwanda makumyabiri na batanu, bahereye ku bitekerezo byari bikubiye muri iriya nyandiko yiswe Manifeste y\u2019abahutu yo ku ya 24\/3\/1957 , bateguye kandi bemeza amahame-remezo y\u2019 ishyaka PARMEHUTU taliki ya 9\/10\/1959. Amazina y\u2019abo banyarwanda ni aya: Kayibanda Gregoire, Mpakaniye Lazare, Sagahutu Jean, Ndabagumiye Thadee, Ntakayobazi Aloys, Liserurande Jean, Rwagahirima Gaspard, Sembwa Pierre, Rukeramihigo Isaac, Nkeramuheto Tharcisse, Karuta Tharcisse, Nkiranuye Calliope, Bizindoli Leopold, Niyonzima Maximilien, Mulindahabi Calliope, Habyarimana Jean, Muberabahizi Ladislas, Mbarubukeye Athanase, Ndendahayo Antoine, Ndimbira Stanislas, Semuhungu Boniface, Mbaraga Louis, Muvunankiko Gerard, Gashugi Theodore, na Banzi Wellars.<\/p>\n<p>Taliki ya 15\/11\/1959, ishyaka ry\u2019abatutsi Rassemblement Democratique Rwandais (RADER) ryari riyobowe n\u2019igikomangoma Bwanakweli Prosper ryatangaje inyandiko ryise \u201cLa voix de la Paix(Ijwi ry\u2019Amahoro)\u201d, inyandiko yashyigikiraga ibyo Kayibanada na bagenzi be bandikiye Umwami Rudahigwa na Visi- Guverineri Mukuru w\u2019u Rwanda taliki ya 24\/3\/1957. Bavuze ko bifite ishingiro kandi ko bikwiye guhita bishyirwa mu bikorwa, cyane cyane ibirebana n\u2019isangira ry\u2019ubutegetsi hagati y\u2019abatutsi n\u2019abahutu, no guhabwa imyanya kw\u2019abahutu mu kazi ka leta no mu mashuli yisumbuye, amakuru, na Kaminuza.<\/p>\n<p>Iyo usomye witonze ibikubiye muri iriya nyandiko y\u2019ibyifuzo by\u2019abahutu ya Kayibanda na bagenzi be yo kw\u2019italiki ya 24\/3\/1957, ukareba uburyo yashyigikiwe n\u2019abatutsi bo mw\u2019ishyaka RADER ry\u2019igikomangoma Bwanakweli Prosper, ubona bisa n\u2019iby\u2019ubu aho amashyaka ya opposition atavuga rumwe na FPR, yaba ayinganjemo abahutu yaba n\u2019ayiganjemo abatutsi, yose avuga rumwe mu kurwanya leta ya FPR, kurwanya ivangurabwoko ryibasiye abahutu, guharanira isangira ry\u2019ubutegetsi hagati y\u2019abatutsi n\u2019abahutu, guharanira ko ikigega cya leta gifasha n\u2019abana b\u2019abahutu kujya mu mashuli yisumbuye amakuru na Kaminuza aho gufasha abatutsi gusa, gutanga akazi muri leta no mu bucamanza hadakurikijwe ubwoko ahubwo hakurikijwe ubushobozi kugirango n\u2019abahutu babone akazi muri leta ari benshi, guha amahoro abikorera utwabo bose, baba abahutu baba abatutsi, Leta ntijye kubavangira, kubabuza uburyo no kubahombya hakurikijwe ubwoko bwabo cyangwa se ikimenyane, guca urugomo rwa leta iriho n\u2019akarengane, n\u2019ibindi. Ibi byose biriho ubu amashyaka ya opposition atavuga rumwe na FPR asaba, aharanira, birasa n\u2019ibyo Kayibanda na bagenzi be basabaga mu 1957. Biragaragara rero ko kuva icyo gihe, imyaka ishize ari 58 tutararenga amutaru! Inzira nta n\u2019ubwo ikiri ndende gusa, ahubwo iracayri yose!<\/p>\n<p>Perezida Gregoire Kayibanda wari kw\u2019isonga ry\u2019abanditse inyandiko yinjiye mu mateka y\u2019u Rwanda yo ku ya 24\/3\/1957, yasize mu 1976 asabye ko bazandika ku mva ye aya magambo mu kilatini no mu kinyarwanda: \u201c Libertatem filiorum Dei\u201d\/ \u201cTubohore abana b\u2019Imana\u201d. Ubu mu 2015, kubohora u Rwanda n\u2019abanyarwanda ni yo ntero ni yo nyikirizo mu mashyaka yose atavuga rumwe na leta ya Kagame na FPR ye; kujya kubohora u Rwanda n\u2019abana b\u2019u Rwanda bose no kubakura ko ngoyi y\u2019agafuni kajanjagura umutwe nka kariya bicishije Assinapol Rwigara, umugozi ukebanya ijosi nk\u2019uwo bicishije Col Karegeya, n\u2019akandoyi gasatura agatuza nka kariya baziritse abo baroshye mu Kagera no mu kiyaga cya Rweru.<\/p>\n<p>Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 21\/03\/2015;<\/p>\n<p>Dr. Gasana Anastase, umuyobozi w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI;<\/p>\n<p>Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;<\/p>\n<p>Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by\u2019ishyaka.<\/p>\n<p>Niba ushaka kugira icyo utubaza cyangwa se kutwungura igitekerezo, twandikire kuri email y\u2019ishyaka ryacu ari yo abasangizi@gmail.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ntabwo twirirwa dutanga incamake y\u2019inyandiko ya Kayibanda na bagenzi be banditse taliki ya 24\/03\/1957 i Kabgayi mu Rwanda kuko buri wese ayizi yayisomye kandi n\u2019utarayisoma ashobora kuyikurura muri internet akayisoma. Yitwa \u201c Note sur l\u2019aspect social du probleme racial indigene au Rwanda\u201d, mu kinyarwanda umuntu akaba yavuga ko ari \u201cInyandiko igaragaza imiterere y\u2019ikibazo cy\u2019amoko mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6806,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-9883","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ntabwo twirirwa dutanga incamake y\u2019inyandiko ya Kayibanda na bagenzi be banditse taliki ya 24\/03\/1957 i Kabgayi mu Rwanda kuko buri wese ayizi yayisomye kandi n\u2019utarayisoma ashobora kuyikurura muri internet akayisoma. Yitwa \u201c Note sur l\u2019aspect social du probleme racial indigene au Rwanda\u201d, mu kinyarwanda umuntu akaba yavuga ko ari \u201cInyandiko igaragaza imiterere y\u2019ikibazo cy\u2019amoko mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-03-23T19:56:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"264\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"250\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/\",\"name\":\"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-03-23T19:56:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg\",\"width\":264,\"height\":250,\"caption\":\"Anastase Gsana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU. - Umunyarwanda","og_description":"Ntabwo twirirwa dutanga incamake y\u2019inyandiko ya Kayibanda na bagenzi be banditse taliki ya 24\/03\/1957 i Kabgayi mu Rwanda kuko buri wese ayizi yayisomye kandi n\u2019utarayisoma ashobora kuyikurura muri internet akayisoma. Yitwa \u201c Note sur l\u2019aspect social du probleme racial indigene au Rwanda\u201d, mu kinyarwanda umuntu akaba yavuga ko ari \u201cInyandiko igaragaza imiterere y\u2019ikibazo cy\u2019amoko mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-03-23T19:56:07+00:00","og_image":[{"width":264,"height":250,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/","name":"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","datePublished":"2015-03-23T19:56:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/gasana.jpg","width":264,"height":250,"caption":"Anastase Gsana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyaka-58-irashize-ese-hari-ihuriro-ryibyo-ba-kayibanda-basabye-ku-ya-24031957-nibyo-dusaba-ubu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IMYAKA 58 IRASHIZE: ESE HARI IHURIRO RY\u2019IBYO BA KAYIBANDA BASABYE KU YA 24\/03\/1957 N\u2019IBYO DUSABA UBU."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9883","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9883"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9883\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6806"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9883"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9883"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9883"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}