{"id":9894,"date":"2015-03-24T13:38:26","date_gmt":"2015-03-24T11:08:26","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9894"},"modified":"2015-03-24T13:38:26","modified_gmt":"2015-03-24T11:08:26","slug":"ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/","title":{"rendered":"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka &#8220;KURIKOROGOSHORA&#8221; !"},"content":{"rendered":"<p>Muri Demokarasi ububasha bwa rubanda ntibugira rutangira, n\u2019iyo rubanda ihisemo kugira \u00a0aho ishyira ibihato ingufu zibishyizeho ni nazo zibikuraho : ni cyo gisobanuro(esprit de la loi) cy&#8217;ingingo y&#8217;193 y&#8217;Itegekonshinga ryo mu 2013. Kuba byaragenwe ko nta mushinga wo kuvugurura iyo ngingo y&#8217;193 ushobora kwakirwa( clause intangible) bifite ishingiro n&#8217;injyana. Koko rero Itegekonshinga ntiriva mu ijuru, rikorwa n\u2019abantu. Guhindura ingingo iyi cyangwa iriya sibyo byakabaye ikibazo. Uretse n\u2019ingingo\u00a0 imwe cyangwa ebyiri zaryo, Itegekonshinga ryose uko ryakabaye rishobora kuvaho hagashyirwaho irindi, isi igakomeza ikazenguruka, ndetse ikaba \u00a0yazenguruka neza kurusha mbere.<!--more--><\/p>\n<p>1. Itegekonshinga \u00a0ryo mu 2003 si ryo rya mbere u Rwanda rwagize. Ryaje risimbura iryo ryasanze naryo rifite iryaribanjirije. \u00a0Guhindura ingingo yaryo y\u2019101 sibyo byakabaye ikibazo, iyo biba koko biri mu nyungu za rubanda (nyamwinshi\u00a0!) .<\/p>\n<p>2. Ikibazo gikomereye rubanda muri iki gihe si ukumva icyo \u00a0itegekonshinga ryo mu 2003 \u00a0rivuga (interpretation de la loi). Icyo rubanda yifuzaga \u00a0mu gusezerera ingoma ya cyami\u00a0 n\u2019ubungubu nticyahindutse\u00a0, ni \u00a0nacyo mu by&#8217;ukuri kigaragarira mu ngingo y\u2019101\u00a0: ni uko byakwemerwa na bose, bikubahirizwa n&#8217;abayobozi, \u00a0ko ubutegetsi bwose ari ubw\u2019abaturage , bukaba mbere na mbere bugomba gukorera \u00a0inyungu z\u2019abaturage,\u00a0 bityo inzozi z\u2019abitwa ko bavukanye imbuto \u00a0bacyibwira ko bavukiye gutegeka, abandi benegihugu bakavukira kubabera abagaragu, zikagenda nk\u2019ifuni iheze\u00a0!<\/p>\n<p>3. Ikibazo nyakuri kiduhangayikishije twese ntawe utakibona uretse abigiza nkana : ni uko Paul Kagame n\u2019Agatsiko ke nta yindi mpamvu igaragara bafite yo guhindura ingingo y\u2019101 y\u2019itegekonshinga uretse inyungu bwite \u00a0z\u2019Agatsiko \u00a0rukumbi \u00a0kamaze imyaka isaga 21 ku butegetsi, kakaba karabukoresheje uko kishakiye mu kwimakaza iterabwoba no \u00a0kwikubira ibyiza byose by\u2019igihugu, \u00a0none ubu kakaba\u00a0 gashaka\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">\u00ab\u00a0 gukorogoshora Itegekonshinga\u00a0\u00bb<\/span><\/strong>\u00a0kagamije gusa \u00a0kwihambira ku butegetsi no guheza rubanda mu icuraburindi ry\u2019ingoma y\u2019igitugu. Ibi se ninde wabyemera\u00a0!?<\/p>\n<p>4. Icy\u2019ingenzi kigomba kumvikana ni uko Itegekonshinga, uko ryaba ryarashyizweho kose, intege nke ryaba rigaragaza zose, iyo \u00a0ryatowe n\u2019abaturage, ntiripfa guhindagurwa uko abantu biboneye kose, ku mpamvu ibonetse yose.<\/p>\n<p>5. Niba rero ishyaka rya FPR riri ku butegetsi \u00a0nta bantu bazima rikigira, rikaba ridashoboye kwishakamo \u00a0undi mukandida \u00a0ryakwamamaza \u00a0mu matora y&#8217;umukuru w\u2019igihugu yo mu 2017 , niryemere ko ricyuye igihe, ribise abashaka gukorera igihugu ibyiza, turahari .<\/p>\n<p>6.Niba kandi bigaragaye ko \u00a0Abacurabwenge ba FPR \u00a0bacyibereye mu 1959, bakaba bacyibitseho imitekerereze y\u2019ingoma ya cyami twaserereye mu myaka 50\u00a0 ishize, bakaba koko bumva \u00a0bafite umuntu umwe rukumbi wavukanye imbuto, ngo ugomba\u00a0 gutegeka \u00a0Abanyarwanda kugera ku iherezo ry\u2019isi, nibakenyere bahangane na Revolisiyo ya rubanda kuko ibintu bigiye kubashyuhana, \u00ab\u00a0match\u00a0\u00bb ikabarenga, \u00a0bakabura iyo bakwirwa.<\/p>\n<p>7.Ndongera kwemeza ko\u00a0 ikibazo Abanyarwanda bafite muri iki gihe atari Itegekonshinga\u00a0! Rirahari . Kurivugurura, hagahindurwa \u00a0ibikwiye guhinduka\u00a0 nta kibazo byakagombye gutera ariko \u00ab\u00a0kurikorogoshora\u00a0\u00bb mu nyungu z\u2019Agatsiko , rubanda ntizabyihanganira .<\/p>\n<p>8. Reka \u00a0nanone nibutse \u00a0abibagirwa vuba ko Perezida Blaise Compaore wa Burkina Faso, wari umaze imyaka 27 ku butegetsi, \u00a0abaturage baherutse kumwirukankana (28-31\/10\/2014) mu gihe Inteko Ishinga amategeko yari iteranye iri guhindura ingingo ya 37 y&#8217;Itegekonshinga ryo kuwa 11\/4\/200, \u00a0hagamijwe kumufasha kongera kwiyamamaza kandi yari arangije manda yemererwa n\u2019iri tegeko nshinga.<\/p>\n<p>9. Hafi yacu, abaturage baherutse kuvudukana Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko yashakaga guhindura ingingo ya 220 y\u2019itegekonshinga ryo mu 2006 kugira ngo\u00a0 arenge kuri manda ebyiri yemererwaga n&#8217;iryo tegeko, \u00a0bityo ngo mu mwaka utaha w\u20192016 azashobore kongera kwitoresha \u00a0! Icyakora Joseph Kabila\u00a0 we yabonye bimukomeranye,\u00a0kubera abaturage bavuye hasi,\u00a0\u00a0yisubiraho, asaba rubanda imbabazi, \u00a0ahagarika ivugururwa, umutekano wagarutse ari uko abanje gutangariza ku mugaragaro ko atazongera kurota yitoresha mu 2016.<\/p>\n<p>10.Mu gihugu tuvuga rumwe cy\u2019Uburundi naho ishyamba si ryeru : ubushake bwa Perezida \u00a0Petero Nkurunziza bwo gushaka kongera kwitoresha nabwo bukomeje gukurura amahane . Uko bizarangira turabyiteze twese mu minsi ya vuba aha. Birabe ibyuya&#8230;..<\/p>\n<p><strong>Izi ngero z\u2019ibibera ahandi zikwiye gutuma natwe twibaza ariko tukanisubiza\u00a0:<\/strong><\/p>\n<p>11.Aho \u00a0\u00a0Paul Kagame n\u2019Abanyagatsiko be , mu gushaka guhindura ingingo y\u2019101 ngo Kagame ahame ku butegetsi ubuziraherezo , nabo ntibaba bagambiriye gukora Abanyawanda mu jisho kugira ngo barebe niba koko iterabwoba \u00a0ryarabagize ibikange bidasubirwaho\u00a0?\u00a0\u00a0 Icyo tuzi \u00a0neza ni kimwe: ni uko\u00a0 iryo ngirwa-vugururwa bashaka kudutura hejuru rishobora \u00a0gukururira kabutindi \u00a0\u00a0\u00a0impumyi za FPR zisa n\u2019izitareba neza ngo zibone uburemere bw\u2019akaga Abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa Paul Kagame !<\/p>\n<p>12.Turasaba urubyiruko rw&#8217;u Rwanda gukanguka rukitegura kwamaga rwivuye inyuma \u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">KUDETA<\/span><\/strong>\u00a0(Putsch Constutitionnel) \u00a0Kagame n\u2019abambari be biteguye gukorera Itegekonshinga ry\u2019u Rwanda kuko ishobora gusubiza igihugu cyacu mu miborogo, igasenya n\u2019ibyiza byose byagezweho. Ejo hazaza heza ntihashobora gutegurwa n\u2019abategetsi bikunda, bakorera inda zabo gusa, birengagije akaga ka rubanda rugufi.<\/p>\n<p>13.Dukomeje guhamagarira abenegihugu bose, Abatutsi, Abahutu ,Abatwa n\u2019abandi bahawe ubwenegihugu, \u00a0kuba maso maze igihe cyagera bagaha Kagame n\u2019abambari be\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">ISOMO<\/span><\/strong><b><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0<\/span><\/b>ry\u2019uko twasezereye \u00a0ingoma ya cyami, gihake na gikolonize bikajyana \u00a0! Ntitwiteguye rero gusubira inyuma ho \u00a0imyaka 50 yose\u00a0!<\/p>\n<p>Muri make, Perezida Paul Kagame arangije Manda ze yemererwa n&#8217;itegekonshinga ryo mu 2013(art 101), \u00a0si we kamara, nagende, hatorwe undi mukuru w&#8217;igihugu, \u00a0u Rwanda rukomeze inzira y&#8217;iterambere risangiwe na bose .<\/p>\n<p><strong>Padiri Thomas Nahimana,<\/strong><\/p>\n<p><strong>Umukandida w\u2019Ishyaka Ishema<\/strong><\/p>\n<p><strong>mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu yo mu 2017<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri Demokarasi ububasha bwa rubanda ntibugira rutangira, n\u2019iyo rubanda ihisemo kugira \u00a0aho ishyira ibihato ingufu zibishyizeho ni nazo zibikuraho : ni cyo gisobanuro(esprit de la loi) cy&#8217;ingingo y&#8217;193 y&#8217;Itegekonshinga ryo mu 2013. Kuba byaragenwe ko nta mushinga wo kuvugurura iyo ngingo y&#8217;193 ushobora kwakirwa( clause intangible) bifite ishingiro n&#8217;injyana. Koko rero Itegekonshinga ntiriva mu ijuru, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9895,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-9894","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka &quot;KURIKOROGOSHORA&quot; ! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka &quot;KURIKOROGOSHORA&quot; ! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri Demokarasi ububasha bwa rubanda ntibugira rutangira, n\u2019iyo rubanda ihisemo kugira \u00a0aho ishyira ibihato ingufu zibishyizeho ni nazo zibikuraho : ni cyo gisobanuro(esprit de la loi) cy&#8217;ingingo y&#8217;193 y&#8217;Itegekonshinga ryo mu 2013. Kuba byaragenwe ko nta mushinga wo kuvugurura iyo ngingo y&#8217;193 ushobora kwakirwa( clause intangible) bifite ishingiro n&#8217;injyana. Koko rero Itegekonshinga ntiriva mu ijuru, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-03-24T11:08:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/abagore.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"537\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka &#8220;KURIKOROGOSHORA&#8221; !\",\"datePublished\":\"2015-03-24T11:08:26+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/\"},\"wordCount\":804,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/03\\\/abagore.jpg\",\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/\",\"name\":\"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka \\\"KURIKOROGOSHORA\\\" ! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/03\\\/abagore.jpg\",\"datePublished\":\"2015-03-24T11:08:26+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/03\\\/abagore.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/03\\\/abagore.jpg\",\"width\":800,\"height\":537},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka &#8220;KURIKOROGOSHORA&#8221; !\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka \"KURIKOROGOSHORA\" ! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka \"KURIKOROGOSHORA\" ! - Umunyarwanda","og_description":"Muri Demokarasi ububasha bwa rubanda ntibugira rutangira, n\u2019iyo rubanda ihisemo kugira \u00a0aho ishyira ibihato ingufu zibishyizeho ni nazo zibikuraho : ni cyo gisobanuro(esprit de la loi) cy&#8217;ingingo y&#8217;193 y&#8217;Itegekonshinga ryo mu 2013. Kuba byaragenwe ko nta mushinga wo kuvugurura iyo ngingo y&#8217;193 ushobora kwakirwa( clause intangible) bifite ishingiro n&#8217;injyana. Koko rero Itegekonshinga ntiriva mu ijuru, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-03-24T11:08:26+00:00","og_image":[{"width":800,"height":537,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/abagore.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka &#8220;KURIKOROGOSHORA&#8221; !","datePublished":"2015-03-24T11:08:26+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/"},"wordCount":804,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/abagore.jpg","inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/","name":"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka \"KURIKOROGOSHORA\" ! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/abagore.jpg","datePublished":"2015-03-24T11:08:26+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/abagore.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/03\/abagore.jpg","width":800,"height":537},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-u-rwanda-rufite-muri-iki-gihe-si-itegekonshinga-ni-ubutegetsi-bwigitugu-bushaka-kurikorogoshora\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe si itegekonshinga , ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bushaka &#8220;KURIKOROGOSHORA&#8221; !"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9894","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=9894"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/9894\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9895"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=9894"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=9894"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=9894"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}