ITANGAZO RY’AMASHYAKA YA OPPOSITION RITUMIRA ABANYARWANDA N’INSHUTI ZABO MU KIGANIRO MPAKA KIZABANZIRIZWA N’AMASENGESHO YO KWIBUKA
Amashyaka ya opposition nyarwanda yasinye iri tangazo atumiye abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda,imitwe ya politiki yose ndetse n’imiryango ya sosiyete sivire yose mukiganiro mpaka (conférence-débat) kukibazo cyo kwibuka, kizabera i Bruxelles tariki ya 17/05/2014 kuri MANHATTAN HOTEL.
Icyo kiganiro mpaka kizabanzirizwa n’amasengesho mpuzamatorero hanyuma gisozwe n’igitaramo ndetse n’busabane.
UKO GAHUNDA ITEGANIJWE:
11h-12H30: Amasengesho mpuzamatorero
13H00-18H: Ikiganiro mpaka
18H-22H: igitaramo cy’Abahanzi Nyarwanda, gusangira no gusabana kw’abitabiriye ikiganiro mpaka.
Abanyarwanda n’inshuti zabo bakunda u Rwanda n’abanyarwanda bose baratumiwe
Amashyaka amaze kwemera kugira uruhare muri iki gikorwa:
Ishema Party,
Isangano-ARRDC
Parti Banyarwanda,
FPP-Urukatsa
PDR-Ihumure
UDFR-Ihamye
NB : Turasaba amashyaka yose yamaze kubona ubutumire kutumenyesha hakiri kare niba azaza (comfirmation) tunayibutsa ko kugira uruhare muri iki gikorwa ari ingirakamaro,Niba kandi hari abo ubutumire butarageraho ariko bakaba bifuza kwifatanya natwe muri iki gikorwa cy’ingirakamaro imiryango irafunguye kuko nta muhezo. Ababyifuza bahamagara cyangwa bakohereza ubutumwa bwanditse kuri aba bakurikira:
Jean-Marie V. Minani Tel : +49 15216127584 Email:
is************@gm***.com
Boniface Rutayisire Tel : +32 488250305 Email: b2003n@yahoo.fr
Thomas Nahimana Tel : +33 647434465 Email:
na**********@ya***.fr
Akishuli Abdallah Tel:+33758173072 Email :
am************@gm***.com