Abakozi ba CIMERWA basabwe kwandika basezera akazi

Abakozi b’uruganda rukora sima (CIMERWA) ruherereye mu karere ka Rusizi bamaze amezi batandatu bahangayikishijwe no kuba igihe icyo aricyo cyose bashobora gutakaza akazi kabo kuko ubuyobozi bw’urwo ruganda bubabwira ko bazagabanywa.

Ibi byaje gufata indi ntera kuva tariki 16/07/2012 ubwo ubuyobozi bukuru bw’uruganda bwasohoraga itangazo risaba abakozi kwandika basezera akazi ku bushake kubera isesengura ryakozwe n’impunguke rigamije kuvugurura imikorere y’uruganda hagendewe cyane ku bibazo by’ubukungu bitifashe neza muri ki gihe ndetse hanarebwa imirimo ikenewe mu ruganda.

Iryo tangazo risaba abakozi gusezera kubushake rikubiyemo ingingo 2 zivuga ko umukozi uzasezera ku bushake azahabwa imperekeza ze nk’uko ziteganywa n’amategeko ndetse akazanahabwa n’inyongera ihwanye n’umushahara w’amezi abiri.

Ingingo ya kabiri ivuga ko umukozi utazasezera ku bushake ariko bikaba ngombwa ko asezererwa azahabwa imperekeza gusa ziteganywa n’amategeko. Iri gabanywa ry’abakozi rigiye gukorwa nyamara mu gihe uru ruganda rurimo kwagurwa kugira ngo umusaruro warwo wongerwe.

Kuva muri Mutarama kandi abayobozi b’uru ruganda basabye amabanki guhagarika inguzanyo ku mukozi wese wa CIMERWA nk’uko bamwe muri ababakozi babivuga.

Umwuka utari mwiza ukomeje gututumba muri uru ruganda ndetse abakozi bavuga ko bashobora guhagarika akazi bakajya mu mihanda kugira ngo bagaragaze akarengane kabo.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’uru ruganda rwa CIMERWA rubivugaho ariko umuyobozi mukuru, ROLF ANTTILA ERIC ntiyaboneka.

Musabwa Euphrem

Source:Kigali today