Umunyamakuru Théoneste Nsengimana ubu ufunzwe aratangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika

Théoneste Nsengimana, umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Umubavu, ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, iri i Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mu butumwa yacishije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ku itariki ya 23 Gicurasi 2024, Nsengimana yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Yandikiye ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere abusaba ko bwamuha uruhushya akajya kuzuza ibisabwa, ariko kugeza ubu, ubuyobozi bwa gereza ntacyo buramutangariza.

Nubwo uyu munyamakuru yafashe iki cyemezo, amategeko ntiyamwemerera kwiyamamaza. Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29 Ugushyingo 2023 rihindura Itegeko Ngenga nº 001/2019.OL ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga amatora, mu ngingo yaryo ya kabiri, rivuga ko abafunzwe by’agateganyo babujijwe kuba kuri liste y’itora. Nsengimana afunzwe by’agateganyo, bityo ntabwo ashobora kuba umukandida.

Ingingo ya karindwi y’iri tegeko ivuga ko kugira ngo umuntu abe yatorwa, agomba kuba ari kuri liste y’itora. Ibi bisobanuye ko Théoneste Nsengimana adashobora kuba umukandida kuko adashobora kwemererwa kuba kuri liste y’itora.

Abakurikiranira hafi ibya politiki mu Rwanda bavuga ko icyemezo cya Théoneste Nsengimana kigamije kugaragaza ikibazo cye na bagenzi be bamaze imyaka itatu bafunzwe by’agateganyo. Bafunzwe bazira gushaka kwitabira umunsi “Ingabire Day”, uba buri mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi. Uyu muhango wari uteganyijwe gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.